Friday 10 July 2015

Igitabo cyamahame yitorero BY Apostle Dr Ny



Dear beloved of AIM & full life temple friend,
 On behalf of  AIM& full life temple family world wide.
 On behalf of God who planted this vision in us.
 On behalf of all ministers who have ordained in  AIM&full life temple,
And on my behalf as moderator and vision bearer of AIM &full life    temple.
            
                                


It’s a pleasure and a blessing to welcome you in this ministry,
This ministry has been raised by God in 2000 and started first church in Kigali Rwanda
In 2005 since then our ministry is growing very first and is planted in many nations .in Africa and beyond.
In our ministry we train ministers of God based on the real foundation of apostles and prophets who purposed to bring change and revival in this era  in the church of Christ,

In AIM&full life temple we  obey Jesus Christ and allow the holy ghost to guide,
the word of God is supreme rule in our churches, our main purpose is to represent Jesus on earth and fulfill his mission, that’s why I urge you to read this guide line book carefully with prayer and I hope that you will understand many about our  ministry
God bless you,& family and your plans like never before .
AIM&full life temple inter is committed to fulfill the following mandate:

From the desk of Apostle Ny. Alexandre Fire
AIM&Full Life Temple World Wide.



Mwene data mukundwa kandi shuti ya AIM&full life temple
Mwizina ry’uwiteka wateye iyi minisitere minitima yacu
Mwizina ry’umuryango wose  wabagize iyi minisitere kwisi
Mwizina ryabakozi b’imana bimikishijwe amavuta muri iyi minisitere
Mwizina ryanjye bwite umuyobozi w’iyi ministere kwisi,

N’umunezero kandi n’umugisha kugaha ikaze muri iyi ministere
Uyu murimo watangiye muri 2000 kandi watangiye itorero rya mbere muri 2005 I Kigali Rwanda,kuva icyo gihe iyi minisitere ikura cyane kandi imaze kugera mubihugu byinshi
Byo muri Africa ndetse no muyandi mahanga.
Muri iyi minisitere dufite abakozi b’imana bubatse kurufatiro nyakuri rwintumwa n’abahanuzi bahisemo kuzana impinduka muri iki kinyejana mw’itorero rya kiristo.

Mw’ Itorero ry’ubuzima bwuzuye twubaha yesu kiristo kandi umwuka wera niwe muyobozi nyakuri utuyobora mumatorero yacu,intego zacu nyamukuru nikugaragaza yesu hano kwisi no gusohoza inshingano ye,niyo mpamvu nkwingingiye gusoma icyi gitabo kigusobanurira uyu murimo hamwe n’amasengesho kandi niringiye ko uzunguka byinshi birebana niyi ministere.
Imana iguhe umugisha ,umuryango wawe hamwe n’imigambi yawe kurusha mbere.
Uyu murimo wihaye intego n’ishingano zikurikira:


IBIRIMO

IJAMBO RY’IBANZE BY APOSTLE

DEDICATION

AIM & FULL LIFE TEMPLE (Muncamake)
GUSOBANURA IYEREKWA RYA AIM & FLT  (Mu magambo arambuye)
IBYICIRO BY’ABANYAMURYANGO
IBIRANGA UMUKRISTO NYAKURI WA FULL LIFE TEMPLE
IMYIZERERE Y’ITORERO RYA FLT
UBURYO BWO GUTANDUKANYA MU ITORERO RYA F.L.T
GUHABWA INSHINGANO MU ITORERO RYA F.L.T
IBIRANGA UHABWA INSHINGANO Z’UBUPASITORI
IBIYANYE NO KWIMIKA ABAYOBOZI MU ITORERO
IBYICIRO BY’INZEGO MURI PARUWASE YA F.L.T
IBIJYANYE NO GUTANGA IBYANGOMBWA MUITORERO
UBURYO BWO GUKORESHA UMUTUNGO NO KUWUCUNGA
GUTANGIRA ITORERO NO KURYITAHO
ITERAMBERE RYA PARUWASE NO KUYITAHO
AMANAMA Y’ITORERO RYA F.L.T
GUTENGA N’UBURYO BIKORWA MU MA TORERO YA F.L.T
IMINSI MIKURU ITORERO RYIZIHIZA
GAHUNDA Y’IBIKORERWAMU MATERANIRO RUSANGE
FLT ORGANISATIONAL CHART
IBIRANGANTEGO BY’UMWIMERERE  BYA AIM & F.L.T,I.M.I (LOGO)
ABAYOBOZI BASHYIZE UMUKONO KURI ICYI GITABO






DEDICATION






To the Almighty God for His Love and Extension of His Kingdom in      AIM &full Life temple world wide.




Iki gitabo gituwe Imana ishobora byose Nyirububasha
yo shingiro ry’imbaraga muri AIM&Full Life Temple ku isi yose.




























AIM &FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
           IN BLEIF (IYEREKWA RYACU MU NCAMAKE)
                                                        

Verse key of full life temple: but I have come that may have life and may have it more abundantly or have full life(john 10:10b)
Umurongo w’inkomoko ya full life temple:ariko jye nazanwe no kugirango zibone ubugingo kandi ngo zibone bwinshi(yohana 10:10b)

Motto:
preaching gospel by word and deeds to all nations
Intego:
tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.

Vision:
reaching nations change lives into full life.
Iyerekwa:guharanira ko abatuye isi  bagira ubuzima bwuzuye.

Mission:
Many charitable actions and few words
Misiyo :guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi amagambo akaba macye.

Expectation:being overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo



AIM&FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
DECLARATION OF THE VISION  AND MISSION IN DETAILS
Gusobanura iyerekwa n’umuhamagaro wa AIM&F.L.T.I Mumagambo arambuye.

1:Preaching the word of jesus christ all over the world.
Kwamamaza ijambo ry’umwami wacu yesu kiristo amahanga yose
2.to bring back the rivaval in the church through the sign of apostles working miracles.
Kugarura ububyutse mw’itorero tugaragaza ibimenyetso byintumwa kandi dukoreshwa ibitangaza .
3.to light the sheep of God who were fallen away in dead religions around the globe.
Kumurikira intama z’imana hirya no hino kwisi zayobeye mumadini y’ubuyobe.
4.to train heroes of jesus who will  proclaim the message of truth before the return of jesus chist to pick up his church
Gutegura intwari za yesu ngo zamamaze ubutumwa bwukuri mbere yo kugaruka kwa yesu kiristo gutwara itorero rye.
5.to prepare the church to receive the holy ghost fire and living by Godly life every day.
Gutegura itorero ryuzuye umwuka wera kandi ribayeho mubuzima imana ishaka buri munsi.
6.to destroy the oppression of satan in the people ministering the delivarence,prophecy and healing to mankind.
Gutsemba burundu ingoyi za satani mubantu b’imana twatura kubohoka nyakuri ,ijambo ry’ubuhanuzi kandi tumanura imbaraga zo gukiza inndwa mubantu.
7.totally burn up in the church the power of segregation,tribalsm,and racism
Ministering the impact of unity in the church.
Gutwika burundu umwuka wo kwirema ibice mumatorero,turwanya ivangura kandi turwanya gutonesha ahubwo twigisha imbaraga z’ubumwe.
8.to deliver those who are oppressed by their pastors,prophets and apostles
To prepare them to fear God more than men.
Kubobora abagizwe imbata n’abapastori,abapotere cyangwa abahanuzi tubategura ngo bagere kurwego rwo kumvira imana kuruta abantu.
9.to teach the mysteries of heaven and prepare the church to meet jesus(AIM&full life temple is not consitrate on worldly things but heavenly focus.
Kwigisha amabanga y’ubwami bw’imana no gutegura itorero ngo rizabane na yesu(AIM&itorero ry’ubuzima bwuzuye ntago ryita cyane kubyisi bishira ahubwo ritegura abntu kuzabana n’imana mw’ijuru.
10.to clean and purify the church of Christ fighting the weak prayer,evil doctrine, pirate prophecy and minister’s profits more than God’s profits.
Gutungaya no kweza itorero rya kiristo turwanya imasengesho y’intege nke,inyigisho mbi,ubuhanuzi bwa pirate,abakozi b’imana bita kunyungu zabo kurusha inyungu z’imana
11.we as AIM&full life temple believes in good health, best life in this world and hard working(each member who have full life must eat 3 times per day if is not in fasting prayer)
Twe nka AIM&full life temple twizerera mukubaho dufite ubuzima bwiza ,kandi bunejeje turi hano kwisi ,dukora cyane kandi twubaka ubwami bw’imana(muri muntu wese ufite ubuzima bwuzuye akwiye nibura kurya gatatu (3) kumunsi iyo atiyirije.
12.we  moblizing people ,churches,gouverments,ministries and individuals to do many actions of  love and few words and serve Jesus.
Dushishikariza abantu ,amatorero,amareta,ministere hamwe n’abantu kugiti cyabo gukora ibikorwa byinshi by’urukundo kandi ngo bavuge gacye kandi bakorere umwami yesu.

IBYICIRO BY’ABANYAMURYANGO (UMUTWE 2)

Ingingo ya 1:umuntu aba umunyamuryango wa full life temple igihe yabyajwe ubutumwa bwiza n’itorero akabatizwa ,akikirwa kw’ifunguro ryera.

Ingingo 2:umuntu ashobora kandi kuba umunyamuryango w’itorero rya full life temple igihe avuye murindi torero yarabatijwe ,akemerwa aruko yagenzuwe nabura amezi atatu kubijyanye n’ubuhamya bwe nuko akakirwa nkabandi banyamuryanga.

N.B:iyo bigoranye kumenya ubuhamya bwe bwuko yarasanzwe ari umukiristo asabwa icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bwaho yasengeraga mbere.
IBIRANGA UMUKIRISTO NYAKURI WA FULL LIFE TEMPLE.(UMUTWE 3)
Ingingo 1:A/umukiristo wese wemera kuyoborwa n’ubuyobozi bw’itorero
                :B/kuba yarabatijwe mumazi menshi kandi akubahiriza gahunda zose z’itorero.
                :D/kuba atanga icyacumi n’amaturo bishyitse hamwe nindi misanzu yo gushyigikira umurimo w’imana.
                 :F/kuba yemera kumvira ijambo ry’imana no kuyoborwa naryo buri munsi.
                 :C/kuba yemera gukoresha umuhamagaro we mubwitange bigamije kubuka ubwami bw’imana.


IMYIZERERE Y’ITORERO FULL LIFE TEMPLE(UMUTWE 4)

Ingingo 1:imyizere yacu ishingiye kuri bibiriya yera yose nyakura kandi yatanzwe nk’urumuri rukwiye kuyora abantu.(2timoteyo 3:16)
-twemera kandi tukigisha ko yesu kiristo ari umwana w’imana buri wese akwiye kwizera kugira ngo abone ubugingo buhoraho(yohana 1:12,ibyakozwe 4:12)
-twemera kandi tukizera ko hariho imana imwe mubutatu bwera
Data wa twese,yesu kiristo,umwuka wera.(matayo 28 :18-20)
-twezera ko umukiristo wese agomba kubatizwa mumazi menshi(matayo 3:1,yohana 3:23
-twizera ko nyuma yuruphu hazabaho umuzuko ndetse n’urubanza.(abaheburayo 9:28,umubwiriza 12:13-14)
-twizera kandi tukigisha ko ntabusumbane hagati y’umugabo n’umugore mubijyanye n’umuhamagaro w’imana.(abakorinto 12:4-11)
-twemera kandi tukizera ko abanyabyaha banze kwihana no kwakira yesu bazarimbuka kandi ko bazaba mumuriro utazima.(2petero 2:6-8)
-twizera ko hazabaho gutegekana na kiristo imyaka igihumbi (ibyahishuwe 20:4)
-twizera ko abizeye umwami yesu kiristo bazaba mubwami bwo mw’ijuru(yohana 14:1-3,matayo 5:10)
-twemera kandi tukizera ko hariho imihamagaro itanu ariyo
UMUSHUMBA,INTUMWA,UMUVUGABUTUMWA UMWIGISHA,UMUHANUZI
Kandi ko ingana imbere y’imana(abefeso 4:11)
-twizera ko hariho impano nyinshi zishyirwa mwitorero ngo zunganire imihamagaro kandi ko zikwiriye gukoreshwa mubwisanzure ariko muri gahunda yubaka itorero.
-twemererwa gukorana nandi matorero afite imyizerere y’ukuri ijyanye niyacu murwego rwo kwagura ubwami bwa kiristo(abefeso 4:4)
N.B:agakiza ko mumutima kajyana n’inyuma hamwe n’ubuhamya bwiza
Abagore bafite uburenganzira bwogutunganya  imisatsi cyangwa gutega ibitambaro .
Kwambara imyenda y’urukoza soni ntibikwiriye mw’itorero ry’imana.

UBURYO BWO GUTANDUKANYA INZEGO MW’ITORERO RYA FULL LIFE TEMPLE (umutwe 5)

Mw’itorero rya full life temple harimo ibyiciro bitatu by’inzego:

Ingingo 1:A.General assembly:
abakiristo bose bakiriwe mw’itorero rya full life temple nkabanyamuryango.
               B.Represantation y’itorero kwisi.
Igizwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero murwego mpuza mahanga .nirwo rufata ibyemezo ndakuka by’itorero.
              C.Departements:
Igizwe nabayobozi b’imirimo y’ibyiciro b’iyobora abandi mw’itorero.
Bakaba bahurira nibura mumirimo ihuzwa n’abantu batanu.
Ingingo 2:Ibyiciro by’inzego z’ubuyobozi mwitorero(departments)
Bigira Umuyobozi uhagararira :
                                     Abaririmbyi
                                      Ivugabutumwa
                                      Urubyiruko
                                     Imfubyi n’abaphakazi
                                      Amasengesho
                                      Abadiakoni na protocol
                                      Amanama n’amhugurwa
                                       Ubwubatsi
                                       Umutekano mw’itorero
                                       Umuziki n’ibikoresho
                                       Abana mw’itorero
                                       Abari n’aategarugori
                                      Abagabo n’abubatse
                                      Ibikorwa by’iterambere
                                      Kuvuga ubutumwa mubarwayi
                                      Kuvuga ubutumwa muri gereza
                                      Gutangiza amatorero
                                      Abasobanuzi
                                      Y’abashumba n’iteranbere ryabo.



N.B:ubwinshi bwa departments buterwa n’ubunini bw’itorero


GUHABWA INSHINGANO MW’ITORERO RYA FULL LIFE TEMPLE.(umutwe 6)
Ingingo 1: A.uwemera byose biri muri status y’itorero n’aya mahame
                : B.uboneka muri gahunda zose z’amateraniro n’amanama areba abayobozi
                 :C.udashobora guhindura status cyangwa aya mahame ajyenga itorero.

Ingingo 2:A.kuba asobanukiwe neza ijambo ry’imana
                :B.kuba afite umuhamagaro kandi yarabihuguriwe bihagije.
                :C.kuba afite ubuhamya bwiza murugo iwe ndetsa no mubakiristo.
                :D.kuba atanga icyacumi,amaturo hamwe nindi misanzu .
                :E.kuba yemera kujya aho itorero ryamutuma hose bibaye ngombwa.
                :F.kuba yemera gukorera imana mubwitange.
N.B: umuntu wese wari ufite inshingano n’umuhamagaro mu rindi torero ritari full life temple,yemererwa kubikoresha nyuma yo kwakirwa akabirerwa uburenganzira.

IBIRANGA UHABWA INSHINGANO Y’UBUPASTORI( umutwe wa 7)

Ingingo ya 1:A.kuba yujuje ibiranga uhabwa izindi nshingano z’itorero zavuzwe hejuru.
                    :B.kuba y’icisha bugufi kandi ari icyitegererezo cy’imirimo mwiza.
                     Inyangamugayo,agira ibanga,kandi atiyandarika,afite ubushobozi bwo       kuyobora  ry’itorero ry’imana,kurengera inyungu z’itorero kuruta ize.
                    :C.ari umugabo w’umugore umwe kandi ayobora urugo rwe neza.
                    :D.kuba ashobora gukorana neza n’ubuyobozi bwite bwa leta.
                    :E.kuba ashobora gucunga neza umutungo w’itorero.
                    :F.kuba afite ubwenge bwo kwigisha,guhugura ,gucyaha,no kujya inama.


IBIJYANYE NO KWIMIKA ABAYOBOZI MW’ITORERO RYA FULL LIFE TEMPLE (umutwe 8)

Ingingo1:A.umushumba mukuru w’itorero niwe ufite uburenganzira bwo kwimika abandi bashumba iyo atabonetse ashobora kuhereza umwungirije cyangwa undi umuhagararira.
               :B.umushumba mukuru wa paroisse ya full life temple iyo yamaze kwimikwa afite uburenganzira bwo kwimika abandi bayobozi bafite inshingano muri paroisse ashinzwe kuyobora yabanje kubimenyesha ubuyobozi bukuru bw’itorero.
               :C.mbere yo kwemeza iyimikwa ry’umuntu munshingano iyo ariyo yose akwiye kubanza kubihugurirwa kugirango ashobore gukora neza iyo nshingano ye.





IBYICIRO BY’INZEGO MURI PAROISSE YA FULL LIFE TEMPLE(umutwe 9)

Ingingo ya 1:A.buri paroisse ya full life temple igira umushumba mukuru akagira n’abamwunganira (iyo biri ngombwa):
                              -Abashumba bamwunganira.
                              -abayobozi b’ibyiciro(depertment leaders)
                              -umugenzuzi akaba n’umujyanama uhagararira inyungu z’itorero.

IBIJYANYE NO GUTANGA IBYANGOMBWA  MW’ITORERO(umutwe 10)
Ingingo ya 1:A.ubuyobozi bukuru murwego mpuzamahanga nibwo bufite uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa mw’itorero.
                   :B.buri paroisse yose ya full life temple ifite uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa kubakiristo bayo bigasinwaho n’umushumba mukuru wa paroisse.
                   :C.umushumba mukuru wa paroisse ashobora gutanga icyangombwa cyo kuvuga ubutumwa mugihugu hose ariko akibitangira raporo kubuyobozi bukuru bw’itorero .
                   :D.Ibyangombwa byo gutwara ubutumwa mumahanga bitangwa nubuyobozi bwo kucyicaro gikuru cy’itorero.
                   :E.buri paroisse yose ya full life temple ihabwa ibyangombwa by’itorero,birimo kashe,status,amahame,logo kandi bakabyitwararika mukubikoresha neza.
                  :F.umushumba mukuru wa paroisse yemererwa gutegura imishinga no kuyishakira abatera nkunga yabanje kubisinyirwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero.

UBURYO BWO GUKORESHA UMUTUNGO NO KUWUCUNGA(umutwe 11)

Ingingo ya 1:A.umutungo wa mbere umushumba wa paroisse ashinzwe :n’abantu hamwe n’ibintu  byaba ibyimukanwa cyangwa ibitimukanwa.
                    : B.imisanzu ikwiye gukoreshwa icyo yasabiwe.(EX.kubaka,ibyuma,infubyi)
                    :C.icyacumi gikwiye gufasha abashumba bitangira umurimo w’imana.
                    :D.amaturo hamwe n’amashimwe bibikwa kuri konte ya parroise ngo bikemure ibibazo byiryo torero.
N.B:iyo umuyobozi ahagaritswe kubera imyitwarire ye mibi ntabwo yemerewe kugira icyintu nacyimwe ajyana cyitorero aricyo yazanye cyangwa yasanze mw’itorero.
-kubijyanye nabashumba iyo ahagaritswe cyangwa asezeye yari afite ubwizigamire ahabwa umugabane we ntamananiza.
-impano umuntu yahawe kugiti cye ntabwo ikurikiranwa n’itorero keretse iyo yitwaje itorero mukuyihabwa(kurisabisha kubw’inyungu ze)

GUTANGIRA ITORERO NO KURYITAHO(umutwe 12)

Ingingo 1:A.iyo umuntu agize umuhamagaro wo gutangira itorero rishya akaryitangira byemezwa n’ubuyobozi bw’itorero ko yaba umwe mubayobozi bakuru baryo.
               :B.iyo paroisse itangiye umudugudu iyo paroisse ikomeza kuyobora uwo mudugudu kugeza ubwo bizemezwa nubuyobozi bukuru ko yaba paroisse
               :C.ubuyobozi bukuru bw’itorero bwemeza paroisse nibura iyo ifite abakiristo 60
               :D.ubuyobozi bwa paroisse bwemeza umudugudu nibura iyo hari abakiristo 30
Iyo badashyitse hakomezwa kwitwa icyumba.
               :E.iyo umupastori yimukiye ahandi hatari full life temple cyangwa ashatse gutangira irindi torero bidahuje izina abisaba munyandiko yohererezwa umuyobozi mukuru w’itorero nawe akamusubiza munyandiko amwemerera.
               :F.ntagihe giteganijwe umupastori cyangwa umuyobozi mukuru amara,kuko ashyirwaho n’imana akurwaho nayo ,keretse iyo bibaye ngombwa ko asezererwa cyangwa bigaragara ko adashoboye kuzuza inshingano ashinzwe.(ntamanda itagamwa)
                :G.iyo umupastori agiriye impanuka mukazi cyangwa ashaje cyangwa aphuye yari umwizerwa mw’itorero yitabwaho we numuryango we n’itorero mugihe rifite ubushobozi.(umupastori uzitabwaho n’umuryango we aphuye n’uwamaze kwimikwa)

 N.B:buri parroisse yose n’umudugudu korari nkuru yitwa ambassadors,iyo kuramya no guhimbaza yitwa full life worship team,naho iyihimbaza imana mukinyarwanda yitwa
Halelua,naho iyabana yitwa umugisha.

ITERAMBERE RYA PAROISSE NO KUYITAHO(umutwe 13)

Ingingo ya 1:A.ubuyobozi bwa paroise bugira umutungo wabwo bigengaho uturutse mumpano ,ibyacumi,amashimwe ,amaturo ,nindi misanzu.
                  :B.ubuyobozi bwa paroisse burigenga ariko bugomba kugira umusanzu butanga buri kwezi kucyicaro bijyanye n’ubushobozi paroisse ifite.
                  :C.murwego rwo gucunga neza umutungo paroisse ifite yandika umutungo winjiye n’uwasohotse hakagaragazwa nibyo ayo mafaranga yakoreshezjwe.

AMANAMA Y’ITORERO RYA FULL LIFE TEMPLE(umutwe 14)
Ingingo ya 1:A.inama y’abashumba ba za paroisse iterana kane mwaka ikayoborwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero.
                    :B.buri paroisse  isabwa kugira inama ya rimwe mukwezi ikitabirwa n’abayobozi bose b’imidugudu hamwe n’ababunganira.
                    :C. abayobozi b’udugudu baterana rimwe mucyumweru kugirango bige kw’iterambere ry’itorero.
                    :buri paroisse cyangwa umudugudu bashobora gutegura imana igihe icyaricyo cyose bibaye ngombwa kubwumvikane bwabo.
 N.B:buri nama yose ikorerwa raporo ikohererezwa ubuyobozi bukuru bw’itorero rya full life temple  burikuriye..

GUTENGA N’UBURYO BIKORWA MW’ITORERO(umutwe 15)

Umuntu atengwa cyangwa ahagarikwa hashingiwe kumyitwarire mibi igayisha itorero
Ry’imana n’umurimo w’imana muri rusange,gusambana,ubujura,kumena ibanga ryakazi,
Amagambo y’urukozasoni,amacakubiri,kutajya inama,no kutumvira ubuyobozi bukuru.
Ingingo 1:A.umukisto ntashobora gutenga undi mukiristo kuko bikorwa nubuyobozi bw’umudugudu.
               :B.umushumba witwaye nabi atengwa byigihe kigufi cyangwa kirekire nubuyobozi bukuru bw’itorero.
               :C.umushumba mukuru n’abamwungiriza nabo bashobora guhagarikwa cyangwa bagatengwa n’abayobozi bakuru ba za Regio hamwe na paroisse kubwiganze
bw’amajwi.
N.B:mbere yo gutenga by’igihe gito cyangwa kirekire ,utengwa abanza guhugurwa nibura gatatu atakwisubiraho agahagarikwa( ibyo byose bigakorerwa inyandiko )

IMINSI MIKURU ITORERO RYIZIHIZA (umutwe 16)

Ingingo ya 1:A.itorero rigira iminsi mikuru ryizihiza nka NOEL,PASIKA,PANTEKOTE…
                     :B.itorero ryizihiza umunsi mukuru w’umubatizo uba nibura 3 mumwaka.
                     :C.itorero ryizihiza umunsi mukuru w’igaburo rimwe mkwezi.
                     :D.itorero rigira umusangiro w’abakiristo rusange nibura kabiri mumwaka.
                     :E.itorero rigira umunsi mukuru wo kwimika abayobozi(ntagihe giteganwa)
                     :F.itorero rigira veye (amakesha)aba rimwe mumwaka kuri 31/12/20… akitabirwa n’abakiristo bose ba full life temple bavuye hirya no hino kwisi.

Ingingo ya 2:A.itorero ntabwo ribatiza abana ahubwo ribasabira umugisha.
                    :B.itorero ntabwo risezeranya abahuje ibitsina kuko ari ikizira mw’itorero rya full life temple (umugabo kumugabo)(umugore kubana nundi mugore)
                    :C.itorero ntabwo rikora amateraniro yo gusengera uwaphuye ahubwo ryifatanya n’umuryango w’uwaphuye murwego rwo kumuhumuriza no kubwiriza.
                    :D.amateraniro rusange aba kucyumweru mumibyizi akorwa kuwa kabiri no kuwa kane nimugoroba.
                     :E.indi minsi mikuru ishobora gutegurwa mugihe icyaricyo cyose bikenewe.
 N.B:kwimika,gusezeranya ,kubatiza ,bigira indahiro yihariye ikoreshwa.





















GAHUNDA Y’IBIKORERWA MUMATERANIRO RUSANGE (umutwe 17)

Ingingo ya 1:A.amateraniro yose aba hagamiwe kwiga ijambo ry’imana
n’umusangiro.(ntagihe giteganijwe amateraniro amara)
ngibi ibikorwa mumateraniro rusange:
1.isengesho ritangira
2.indirimbo rusange
3.Guhimbaza imana no kuramya.
4.kwakira abashyitsi
5.kwakira za korali
6.ubahamya n’amashimwe.
7.guturisha
8.amatangazo
9.kuramya no guhimbaza
10.ijambo rirambuye.
11.gusengera abantu no kubasabira umugisha.
12.indirimbo n’isengesho bisoza.




























ABAYOBOZI BEMEJE AYA MAHAME NSHINGIRO (umutwe 18)

Apostle Nyandwi Alexandre fire
Moderator and vision bearer of :
AIM &full life temple international

Pastor Tuyisenge Alexis
Intercessor leader in 
AIM &full life temple international

Pastor Nsengiyumva vencent
In charge of devolpement in
AIM &full life temple international

Pastor Jambo Pierre
 in charge youth and choirs in
AIM &full life temple international

Pastor Jeanne Uwimana
In charge women and their develpement in
AIM &full life temple international 

Ev. Munyaneza Faustin
In charge security and protocol in
AIM &full life temple international  


Ev.Simparingoma Vedaste
Chief adviser and church growth in
AIM &full life temple international

E.v. M. pst Mukamana Clemantine
In charge pastor’s houses   and church clean
AIM &full life temple international

Ev. Mujawimana Esther
In charge vistor’s and new Christians in
AIM &full life temple international

Ev.Nsengiyumva Isaiah
In charge of evangelists and prayers in
AIM &full life temple international




                           ABUNDANT LIFE INTERNATIONAL MINISTRIES (AIM)
                                 FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL (F.L.T.I)
                                INTERNATIONAL MISSIONARY INSITUTE (I.M.I)


 


























 















No comments:

Post a Comment