Friday 10 July 2015

UMUTI WIMYAKU NIMUVUMO by Apostle Dr Nyandwi Alexandre



IBOHORE INGOYI YUMWAKU NUMUVUMO
UMUTI WIMYAKU NIMUVUMO
Ijambo ry’ibanze
Abantu benshi hirya no hino kwisi usanga bafite ingoyi zitandukanye ariko zimwe mungoyi zikomeye satani ababohesha benshi ningoyi yumuvumo nimyaku.igitangaje kandi kibabaje  abantu benshi bemera ko amahirwe abaho ariko bagashidikanya ko imyaku nimuvumo bibaho,akenshi ariko barabyirengagiza kuko baba batazi uko bakwibohora izo ngoyi ,gusa kwirengazi ikibazo iyo ugifte ntibikibuza kubaho,kwirengagiza umuvumo cyangwa imyaku ntibiyibuza kubaho cyangwa kugutera .ariko se imyaku nimuvumo bibaho koko ?yego ,imyaku nimuvumo bibaho kandi numwanzi ukomeye wubuzima bwawe,niba ufite icyibazo nkiki ntukwiye kucyirengagiza ahubwo ukwiye kugishakira umuti urambye,birababaje ko hari bamwe  iyo bamaze gutahura ibibazo nkibyo kubuzima bwabo ntibamenya uburyo bakoresha kugirango ibyo bibazo bive kubuzima bwabo,bamwe bahitamo kujya mubaphumu ,abandi bagahitamo kwigunga ,ndetse hari nabiyahura.benshi fafata ibyemezo bigayitse bashingira kuri icyo cyibazo cyamahirwe make mubuzima kandi bakaba batazi uburyo byabavaho. muri iki gitabo turaguha umuti binyuze mukugusobanurira uburyo ushobora kwibora ingoyi yimyaku nimivumo yaba yarokamye ubuzima bwawe nubwumuryango wawe.
Iki gitabo kigamije gusubiza ibibazo bikomeye bikurikira
Ingoyi niki ?
Itandukaniro ryumuvumo nimyaku
Imyaku nimuvumo bikomoka he ?
Mbese umuntu ashobora kubohorwaho imyaku yingoyi burundu?
Umuti wumwaku numuvumo …..igice cya mbere






INGOYI NIKI ?
Ijambo ingoyi risobanura kuba umuntu yaraboshwe kandi akaba adashobora kwikura muri uwo mugozi,ijambo ingoyi rikaba ryarakoreshwaga nabantu bo hambere mugahana umuntu wabaga ari nkigisambo nuko bakamufata bakamushyira bakamuboha amaguru namaboko kuburyo atashoboraga kwinyagambura na gato ,ndetse banakoreshaka ingoyi mukuboha inka kugirango itarenga ikiziriko,
Ingoyi bishatse kuvuga kubatwa cyangwa gufatwa mpiri nkikintu runaka kandi ukaba udashobora kukikuramo na gato ,ingoyi rero nikintu icyo aricyo cyose gishobora kukubata kandi udafite ubushobozi bwo kukikuramo,kera ntawashoboraga kwikuramo ingoyi keretse iyo yabaga afashijwe kuyikurwamo nundi,nibyo ntawashoboraga kwikuramo ingoyi keretse atabawe ,uko niko nawe udashobora kwikura mu ngoyi yumwaku nimivumo yokamye ubuzima bwawe.















INKOMOKO YIMYAKU NIMIVUMO
Buri kintu cyose kigira itangiriro ryacyo nkuko bibiriya ibivuga kandi kikagira niherezo uretse imana .imivumo nimyaku nabyo bifite itangiriro muri chapter zikurikira turasobanura inkomoko yimivumo nimyaku kubuzima bwabantu,ngusabye gusomana ubwitonzi kandi no gusaba imana ngo igufashe kumva no gusobanukirwa .
1)UMURAGE WA BA SOKURUZA BACU(GUTAMBWA)
Bibiriya iravuga iti:badata bakoze ibyaha kandi ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro byabo (amaganya 5:7)
Benshi mubakurambere bacu ntabwo bari bazi imana nyakuri ahubwo hari ibindi byinshi bizeragamo kandi bakabikorera byumwihariko mu Rwanda no muburundi imana zikomeye zabonye nabayoboke benshi twavunga nka Ryangombe ryababinga mwene Nyundo,kagoro ,mugasa nyaburezi ,nizindi,abaciye akenge bo hambere bagombaga kuyoboka izo mandwa bakazikorera kandi bakaziraga nabana babo yewe banwanaga nazo ndetse bakarahirira ko batazitenguha bo nimiryango yabo ndetse bazabakomokaho bose ,bakongeraho ko nibatandukanya niyo ndahiro imivumo ikomoka kukutumvira nukutubahiriza indahiro izabomaho akaramata.
Benshi mubo twahuye mumyaka irenga icumi maze ndi umuyobozi w’amatorero ya full life temple ,babwiraga ko hari imivumo ibariho ariko bakongeraho bati :twe nkabana ko nta ruhare twabigizemo kuki iyi mivumo yatwokamye nuko ngafata bibible nkabasomera (amaganya 5:7,na yosuwa )mubyukuri benshi baragerwaho nimgaruka zimivumo barazwe nababyeyi babo kandi benshi ntibabizi.
Muri 2007 twagize igiterane gikomeye mu ahahoze ari  mutara yumutara ( ubu ni intara y’iburazirazuba)muri icyo giterane kicyumweru twasengeye abarwayi benshi barakira kubwimbaraga zimana ,muri bo harimo umwana w’imyaka 19 wumukobwa yari umusazi wiruka mumuhanda abakiristo bamwe babonye ibyo imana iri gukora baramufashe baramutuzanira ngo tumusengere kuko bari bizeye ko imana ishobora kugira icyo yamukorera nuko ubwo twangiraga gusenga dayimoni yatangiye kurondora bamwe mubo twasenganaga ababwira ko bo badashobora kumwirukana mumurage we yahawe kuko ntambaraga bafite ;abarenze 8 dayimoni yarabasuzuguye dusigara turi batatu gusa muri cumi numwe,babiri twari kumwe barambwira bati uyu dayimoni arakomeye cyane tureke gutakaza umwanya tutaza kubura imbaraga zo kwigisha mu giterane,bakimbwira iryo jambo nahise mpishurirwa ko nabo batewe,nuko ndababwira nti uyu mukobwa nadakira ntidusubira ikigali kuko byaba ari agasuzuguro,narwanye na dayimoni kuva saa tanu zijoro kugeza saa kumi nebyiri zamugitondo,abajyiye kuryama babyutse dayimoni ziri gutaka zimuvamo,kandi zikagenda zivuga namoko yazo uwo mukobwa yavuyemo dayimoni 9021, nuko umukobwa akira atyo twahavuye amaze kubatizwa,nyuma yo gukira kwe twaraganiriye nuko ambwira ko inkomoko yo gusara kwe nyina umubyara yari umuphumu wiyegiriye uwo mwuga,ko yari afite nyabingi nizindi dayimoni yakuye muri Tanzania nuko umunsi umwe ubwo nyina yari arwaye ngirango yari azi ko ari hafi no kwicwa nibyo bidayimoni nuko umukobwa we amwambura ubusa amurambikaho ibiganza aravuga ati:nkuraze imana zanjye zose kandi uzazikorere ube umugaragu wazo nurubyaro rwawe uzazibere umugore iteka ryose nutandukana niyi ndahiro uzagwe kugasi kandi uzicwe niyi ndahiro nuko amukubita inzogera mumutwe maze amarana nawe mucyumba cyizo mana ze nkisaha uzimumurikira ,yaje gusohoka yumva umutwe ariko ngo bidakabije nyuma yibyumweru bibiri nyina yaje gupha nuko atangira kujya yumva ibintu bimubwira ngo agomba kubikorera natabikorera bizamwica,nyuma yumwaka nyina aphuye nibwo yabaye umusazi kumara imyaka itatu ariko imana ishimwe kuko yamutabaye agakira.haleruyaaaaaaaaaaaaaaa.
Uyu mukobwa mubyukuri yatanzwe na nyina kandi ibyamubayeho byose byashingiraga kubyo nyina yamuraze,nubwo we Atari azi ibyo aribyo ariko byaramwokamye ndetse bimigra numusazi,ninako natwe hari imuvumo kenshi yatwokamye ituruka mubabyeyi nabakurambere bacu batari bazi imana nyakuri :bibiriya yavuze iti badata bakoze ibyaha kandi baraphuye ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro byabo.birashoboko ko hari ibyo watuweho cyagwa warazwe akaba aribyo uyu munsi bikubujije amahoro.nubwo ntaruhare wabigizemo ariko byarakokamye kubera indahiro yabakurambere bawe.ababyeyi cyangwa abakurambere bafate ububasha bwo kukuraga umuvumo cyangwa umugisha.wowe warazwe iki?ababyeyi bawe cyangwa abakurambere bawe ntihaba hari amasezerano bakoze akaba ariyo uyu munsi uri kuzira?
2 KUJYA MUBAPHUMU NO MUBAROZI
Bibiriya iravuga iti nzahindura ubusa indagu zabaphumo ,no gushikisha byabarozi nzabihindura ubusa(yesaya)\
Bibiya itanga ubusobanuro buhagije kubuphumu no kubarozi ikagagaragaza ko harimo imbaraga zikomeye ari nayo mpamvu benshi baba abakomeye naboroheje usanga iyo bahuye ningorane bahita birukira mubarozi nabaphumu,mbese mubaphumu nabarozi hari ibisubizo abantu bakurayo?yego abaphumu bafite ububasha bwo gukemura ibibazo bimwe na bimwe byabantu gusa igitangaje kandi kibabaje nuko ibisubizo batanga atiri ibiramba kuko biba bifite inkurikizi(hari abaririmbyi bo muri Nigera bagiya mubaphumu gusaba anmahirwe yo guhirwa mumwuga wabo nuko umuphumu arababwira ati kugirango muhabwe ibyo musabye mugomba gutanga igitambo gikomeye cyumuntu mukunda kurusha abandi ?nabo bati icyo ushaka cyose tutagitanga hatarimo mama!!!!!umuphumu ati ahubwo aabakurambee bambwiye ko ariwe ugomba kugambwa kuko ntakindi gitambo cyabahesha ibyo musabye.abo baririmbyi baramutambwe nyina daaa kandi yarabarunye ari umuphakazi kuva kumyaka 5 kugeza kumyaka 24 bajya gushaka amahirwe:ubu barahari kandi ibyo basabye barabihawe gusa isezerano ryatangiye kubagaruka………kuko hari ibihango bagiranye nabaphumu kandi hari ibyabaniniye kubahiriza.
Hari undi wumugabo umwe nawe wagiye mubaphumu mugihugu cya Ghana ashaka ubukire amaze kubonana numuphumu yamuhaye umuti awusiga mumyaye yibanga nuko aramubwira ati ubukire urabuhawe ariko kugirango imiti ikore neza ugomba kuryamana na nyoko ukubyara,nuko uwo mugabo yaryamanye na nyina amanwa yihangu,gusa icyibabaje yaje guhita asara nabana be bane barasara yaphuye ari umusazi abana be nabo aho mperukira bari bakiri abasazi.ibyo byose nukubera kujya mubaphumu nabarozi abantu bibwira ko basubijwe nyamara bikururiye umuvumo kubuzima bwabo nubwimiryango yabo.
Birashoboka ko nawe waba warahuye ningorane bigatuma ujya mubaphumu nabarozi wenda wibwira ko ibibazo byawe bizakemuka,nibyo koko bishora gukemuka ariko umuvumo witeka uba wokamye ubuzima bwawe,nubwumuryango wawe,birashoboka ko wawa waraciwe indasago kumubiri cyangwa waramweye imiti yabaphumu icyo ni igihango gikomeye wagiranye namashitani kandi umuvumo ntuzakuvaho kereka nugirirwa umugisha wo kubohorwa iyo ngoyi wiyinjijemo ubwo wajyaga mubaphumu.
Sinava kuri iyi ngingo ntavuze ubuhamya bwumugore wagiye mubarozi gusaba umwana nuko baramumuha ariko nyuma yo kubyara ubwo nyina yajyaga asiga umwana muri berso umwana yahindukaga injangwe akajya kurya ibiryo byaraye (umwana wamezi abiri)uwo mubyiyi yahoraga acikwa  nabayaya be kuko kuko babaga babonye icyo kibazo ariko ntibashobore kukimubwira bagahita bacaho,umuyaya wa kane niwe waamubwiye ubyuwo mwana nuko nyirabuja niyabyemeye ariko umunsi umwe nyiabuja yahisemo kutajya kukazi ngo arebe ko ibyo umuyaya yavuze aribyo nuko ajyiyr kubona abona umwana avuye muri berso yahindutse injangwe aragenda ajya mugikoni amasafuriya arahirika umwana ararya sianakubwira arangije aragenda yicara muntebe nyina amurebera mukadirishya gato nyima gigihe gito umwana yaje gusubira muri berso nkuruhinja,,,,,,mbega ibyago umubyeyi yagize ngo yahise arwara ihahamuka (umuphumu yari yamubwiye ko amahaye umwana ariko ntiyari yamubwiye ko amahaye mo injangwe!kenshi abaphumu bazaguha ibyo usabye ariko bizane nibindi bibi byinshi utasabye,umwaka ushize hasohotse urutonde rwabayobozi bakemagwa kukuba biyambaza amaphumu ariko ikibabaje nuko benshi muri bo bagira iherezo nibi nubwo baba bafite ibyo bishingikirije……urabe maso nudasenga uzasengera.

3) ABAROZI
Abarozi ni bamwe mubatuma abantu benshi bagerwaho nimyaku nimivumo,kuko abarozi bose aho bava bakagera ntampuhwe bagira,ushobora guturana numurozi akakwishyiramo yarangiza akakoherereza imyuka mibi kandi ikagufata iyo uturi mumbaraga zimana.abarozi benshi kugirango babone abo bavura bagomba kubanza kugira imyuka mibi bohereza mubantu kugirango babone icyo gukora bavura abantu,icyitonderwa buri murozi wese agira imyuka mibi ye akagira nuburyo ayikorera kandi benshi muri abo barozi impamvu batagira impuhwe nuko nabo se shitani atazibagiriria,reba nawe umuntu utanga ubukire ,agatanga abana.akirukana abazimu mubantu ,agatanga amashaba mukazi ,agatanga igiti ngo abantu bagume kumyanya yubuyobozi ariko ugasanga aba munzu itagira rimwe na rimwe ninzugi abundi ugasanga umuphumu wo murwego rwo hejuru na muryango agira,atagira aho aba ,ubwo koko urumva we shitani se hari imbabazi yamugiriye.kubwibyo abarozi nabaphumu ntambabazi na gato bagira ashobora kukureba gusa akakoheramo imyuka mubi cyangwa akayitega munzira aho uca ,ubundi akakwiba umwenda bityo bikakubera indandaro yumuvumo nimyaku bikokama ubuzima bwawe.
Muri Kenya  umugabo gidingi (izina rye nararihinduye) yubatse inzu nziza cyane mumugi umwe wo muri icyo gihugu ,uwo mugabo yari umucuruzi ukomeye uranguza imyaka kandi akagira nuruganda rutunganya ibikomoka kunka,nyuma bagenzi be babonye uburyo uwo mugabo(ghidingi)arushaho gukira kuko yara amaze kubaka inzu nziza yubucuruzi iyo kuabmo ndetse hamwe niyuruganda rwe nuko abacuruzi bajya inama ari babiri bati nibyumvikana ukuntu gidingi arushaho gukomera no gukira cyane,uzi icyo bakoze ?bahuje inama yo kuzamuhombya agasubira kwisuka Burundu uti se babigezeho ?gidingi bamwoherejeho umwe muri aba bantu basabiriza wari waracitse amaboko nuko baramutegeka bati ujye kuriya mugabo gidingi umusabe maze amafaranga aguha uyatuzanire ntuyavange nayandi turayagukubira inshuro makumyabiri ,uwasabaga yagendeye mubirere ati icyampa akampa menshi kuko nibankubira inshuro makumyabiri sinzongera gusaba vuba.byagenze gute gidingi kuko Atari afite umwuka wimana wo kurondora uwo muntu yakoze mumufuka imbere yimodoka ye nziza amuha amafaranga yamashiringi 50 nuko undi arigendera ariko ntiyigeze anayashyira mumufuka ahubwo yayashyiriye abamuhaye mission nuko anagezeho barayakiriye ya mafranga ya gidingi barayabika maze umugabo bamukubira makumyabiri nkuko bari bamusezeranije nuko arigendera kuko Atari anatuye muri uwo mujyi.
Waruzi icyo abo bagabo bakoze bafashe ya mafranga ya gidingi bayashyira umuphumu kuko ,umuphumu baragujeho bwambwere yari yabatumye ikintu giturutse muntoki ze cyangwa umwambaro we ,nuko bamushyira inote yatanze ayitanganye urukundo umuphumu yarayifashe arayitongera arayibika nuko abaha igihe cyamezi abiri ko ibintu byose kwa gidingi bizaba biyoyotse,
Umuphumu sinakubwira sukohera imyuka mibi yivayo umugabo gidingi aterwa nabajura batangira kwiba ibintu muruganda,inzu ye barayeza ,atangira kurwara ibisazi umugore umwanya wose uwukoresha agirango arengere ubuzima bwumugabo we ariko biranga birakomera ,umugore atangirira kuruganda aragurisha kugeza ubwo yatanze nibitanda baryamagaho aracyena asubira mubuzima busanzwe ,nuko ibintu bishize arakira atangirira kubusa hamwe numuryango we.benshi bati yari yarabihawe na shitani none yarabyishubije abandi bati namarozi ,abandi bati niyumve ,umugabo yabonye ubuzima arimo nuburyo yavutse ashak aibintu none akaba abibuze byose ahita yiyahura baramuhamba.
Birababaje kandi pe,ibyo byose byatewe niki nabarozi bamwoherereje imivumo nimyaku kubuzima bwe no mubintu bye.reka mvuge nubu buhamya bwumana wumukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye mugihugu cya kameroni  nuko atashye mubiruhuko ahurira munzira numurozi nuko umurozi bagenda baganira ikiganiro gishyushye aza kumubwira ati ese wanyemerera tukajya iwanjye undi ati ko ndi gutaha najyana nawe gute iwawe undi ati nagukunze ndashaka ko tuzabyarana kandi niwanga uzapha nabi ?undi ati nturi imana yanjye kandi ndakwihanaguye nkuko umuntu yihanagura umwanda undi ati ok,
Umurozi yakoze mwisaho ye amuhuhamo umwuka muatwi ako kanya umukobwa zinjirwamo nimyuka mibi ariko akomeza gutaha nyuma yiminsi ibiri uwo mukobwa yadutsweho numwuka wo kumva yiyanze nuko atangira gupanga kwiyahura no kwiyica maze umunsi umwe ari masasita zamanwa aragenda yiroha muruzi ariko imana ikinga ukuboko maze abantu bari hafi aho bamukura mumazi atarapha yaragiye aravurwa mubitaro bikomeye kuko iwabo bari bifite amaze gukira bamujyana kwa musaza we wari ukiri ingaragu bibwira bati ubwo azanzamutse ntazasubira reka tumukure murugo weda atazajya ahora agira iphunwe ryibyo yari agiye gukora ,gusa icyabayeho  nyuma yiminsi itatu nuko yafashe gaze akayifungura ikuzura muri iyo nzu maze afata ikibiriti aritwika ,ibye namashuri ye byarangiriye aho.
Benedata ,abarozi nabanzi bimana kandi nibamwe mubantu batuma isi irushaho kuba mbi kuko ibibazo byinshi nindwara nyinshi abantu barwara akenshi haba harimo nindwara zituruka kumyuka mibi,(hari indwara zizasanzwe nkiziterwa numwanda kurya nabi ,iibyuririzi nizaindi ariko kandi hari nindwara zikomoka kumyuka mibi )kubyibyo abarozi bashobora kuba inkomoko yimivumo nimyaku,ndetse bikaba byatuma imibereho yawe iba mibi,ujye uhora usaba imana ikurinde imyuka yabarozi kandi ijye igukingira imbaraga zabo kuko aho tugenda naho tunyura yewe naho dukorera hari ubwo tuba turi kumwe nabarozi cyangwa turi tunakurana nabo.


4)KUMURIKIRWA IMYUKA MIBI NUMUNTU UTAKWIFURIZA IBYIZA
Bibiriya iravuga iti:imbaraga zabagombozi zibitswa mumagambo yabo,
Buri murozi wese numuphumu imbaraga ze zishingira mumitongero no mumagambo batura,niyo mpamvu hari benshi batajya no mubaphumu imbona nkubone ahubwo bagatuma nuko bakatura amagambo kumwenda wuwatumye bakaba ariwo bamuha kandi bigakora,njye kurwanjye ruhande niyumviye ubuhamya bwumudamu umwe watongereweho imyaku namukase kandi umwe ari muri afrika undi ari iburayi kandi iyo myaku iranga imugeraho kuko yari yaramutongereye urwangaro ntazigere yubaka kandi iyo myuka iramufata nubwo batari bari kumwe.
Iyo hari umuntu wo mu mumuryango wawe ujya mubaphumu akagutongera igitondo nijoro iyo udafite imbaraga zikomeye zamasengesho ntakabuza iyo myika mibi ye ishobora gugufata ndetse ikakugiraho ingaruka mubuzima waba ubyemera cyangwa utabyemera kuko hari imbaraga zikomeye mumitongero.
Birashoka ko umuntu ashobora no kuba ntacyo muphana ariko akakwishyiramo atakwifuriza amahoro yarangiza akajya akoherezaho imyaku nimitongero kubuzima bwawe ,bikakubera intandaro yimyaku nimuvumo kubuzima bwawe,hari umukobwa wagiye gucumbika kuwundi mukobwa mugihe bakoraga umurimo umwe nuko umukobwa umwe waje gucumbika ababazwa nuburyo mugenzi we abayeho kandi bakora umurimo umwe(yabajwe nimyenda afite ,uburyo afungura ndetse nuburyo akunzwe kukazi )uzi icyo yakoze yagiye kumuphumu nuko umuphumu amusaba ko uzamuzanira umwenda wa mugenzi we wimbere kuko yajyaga ajya gusura mugenzi we byaramworoheye nuko ajyanye yo uwo mwenda barawutongereye bawuha wamukobwa ngo ajye yaturaho amagambo yabwi numuphumu abyutse kandi agiye kuryama,uwo mukobwa kuko Atari azi imana iyo myuka mibi yaje kumufata maze ata ubwenge atangira kujya yikubita hasi ari mukazi ubundi yaba yicaye munama cyangwa mubiro wamukobwa yakwatura amagambo yabwiwe nabaphumu mugenzi we akinyarira,byaje kurangira umukobwa akuwe kukazi kuko batari kwihanganira ibibazo bye nuko mucuti we ashimishwa nibimubayeho,
Nkumwe mubantu basengeye uwo mukobwa yarageze kurwego rwo kwiyahura kuko ntiyumvishaga uburyo yavanwaho iyo myuka mibi,ubwo naganiraga nuwo mukobwa watuweho amagambo yimuvumo nimyaku yarambwiye ati cyimwe mubyanteye ubwobo nigihe uwo mukobwa yambwiraga ati ubuzima bwawe mbufite kururimi rwanjye.nibajijye iryo jambo Pastor riranyobera naho yarimo kumbwira ko ampoze kururimi anyaturaho amagambo mabi yimyaku nimuvumo kubuzima bwanjye kandi byansohoyeho.
Hari abantu banshi bafite imyuka mibi ibakurikirana kubuzima bwabo bataragiye mubaphumu cyangwa ngo babe bararazwe umuvumo nabakurambere babo ahubwo kuko hari bamwe bo mumiryango yabo babaturaho imyaku nimivumo binyuze mumitongerano nabwo naphundika iki kintu ntagarutse kukuba uyu munsi imiryango myinshi muri Africa yiburasirazuba iri guhura ningorane zikomeye mumibereho yabo kubera ko ubuphumu nuburozi hari henshi bigenda bihabwa intebe,bamwe mubarozi babangamiye aka karere akaba ari abarangi (abarungi)bamaze kwemerwa hamwe na hamwe nkamadini ndetse bagahabwa rugari ngo bakore kumugaragaro nyamara bari mubambere bakoresha umyuka mibi yimitongerano ituma benshi mumiryango idashora kugira amahoro ,nyamara benshi mubayoboke babo bemeza ko ari idini ryiza kuko ribabwira nibizababaho nyamara ariko bakemeza ko iyo uririmo uba ugomba gukoresha uko ushoboye kugirango nabo mumuryango wawe wose bariyoboke kuko umurangi wese akoresha imitongero kugiranngo umuryango we wose uyoboke iyo nzira,maze gusengera abatari bake bitandukanije niyo nyuka yabarangi ndetse bari nabagirwa (abahereza babyo )ariko igitangaje nuko abenshi bagana iyo myuka mibi baba bifuza amahoro nubukire buzanwa no guhirwa mubuzima ariko kenshi bakirengagiza ko bakinguye umuryango wimivumo mumuryango.mugitabo gikurikira tuzabasobanurira imikorere yabarangi,tubivuye imuzi ndetse tuzashyiramo nubuhamya bwabamwe mukareye iyo myuka mubi ndetse nobo yagizeho ingaruka.
Nkuko twabisobanuye rero ushobora kugerwaho nimyaku cyangwa imivumo ikomotse kubyo bagutongera ,kandi bishobora kugufata waba uri kure cyangwa hafi,kuko imyuka mibi ntaho ihezwa,mumezi make ashize muri Africa yepho batongereyeho abantu imyuka mibi nuko baboherereza inkuba irabakubita yicamo batanu,ikiteye arujijo abahanga nabashakashatsi bo hirya no hino kwisi nukuntu abo bariumu bari mucyumba maze bagakubitwa ninkuba,baribazaga bati niguti inkuba yarenga saro,korodori,ikarenga ibyumba nibyumba kabasanga mucyumba cyo hagati ikabica kandi hatarimo kugwa imvura ;igisubizo cyabaye ko baboherereje imyuka mibi ikaza yiyise inkuba.nibyo imyuka mibi ntaho ihezwa ahantu hose irahinjira yewe no murugo rwabakomeye irenga abarinda umutekano ikinjira.kubwibyo ujye usaba imana iguhe inshuti nimiryango beza itishingikiriza kumyuka mibi kuko nibabibamo byanze bikunze nawe bikugiraho ingaraka nubwo waba utabyemera cyangwa ngo ube ubirimo bapha kuba gusa bagutongeraho iyo myuka mibi ntakabuza ishobora kugufata kandi ikakugiraho ingaruka bityo imyaku nimivumo kubuzima bwawe bikakokama nabawe.
5)ICYAHA
Bibiriya iti ntuzateshuke aya mategeko nkuteka uyu munsi kuko ngushyize imbere umuvumo numugisha ngaho ihitiremo (gutegeka)
Bibiriya ivuga ko ubwo imana yari imaze kurema adamu na eva yabashyize mungobyi ya eden imaze gushyiramo buri kintu cyose kizabafasha ,ibiti byamoko yose birimo imbuto zuburyo bwose nuko irababwira iti:mwemerewe kurya kumbuto zititi cyose cyo muri iyi ngobyi kereka igiti kimenyakanisha ikiza nikibi kiri hagati muri iriya ngobyi,
Adam na eva barabyumvise neza ariko inzoka yoshya iva nuko iramubwira iti:harya imana yaravuze iti ntimuzarye kuri kiriya giti?nibyo koko imana yari yaravuze ariko satani yongeramo gusa HARYA imana yaravuze?,byateye kwibaza byinshi eva muri ako kanya nuko inzoka irongera iramubwira iti imana yanze ko murya imbuto za kiriya giti kuko umunsi mwariye kumbuto zacyo umunsi umwe gusa amaso yanyu azahweza mukamera nkimana,eva yumvise ko imbuto zicyo giti arizo kwifuzwa yarasoromyeho arazirya maze azihaho numugabo we,bombi bacumura kuwiteka imana ,bibiriya itubwira ko nyuma yo gucumura bahawe ibihano bitandukanye inzoka itegekwa kuzajya iryo umukungugu iteka ryose (mbere inzoka yaragurukaga nkinyoni yatangiye kurya umukungugu kubera icyaha)imana ibwira umugore iti kuko wakoze ibyo uzajya ubyara ubabaye kandi kwifuza kwawe kuzaba kumugabo kandi nawe azagutwara.,umugabo iramubwira iti kuko wumviye umugore uzajya urya wiyushye akuya kandi gututubikana ko mumaso hawe niko kuzaguhesha ibyo kurya,uri umukungugu kandi niwo uzasubiramo.(itangiriro)
Kimwe mubintu bikomeye kandi bibi byazanwe nicyaha nuruphu,iyo abakurambere bacu batagwa mucyaha abantu bari kubaho iteka ryose ntamuntu numwe wari gusaza ahubwo twari guhoraho kandi ndidusaze ariko icyaha kimaze kwinjira abantu binzirwamo nuruphu,abaroma 2:23 kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bwimana.umuvumo wicyaha twawandujwe na adam na eva ari nayo mpamvu ikiremwa muntu cyose kivuka gifite kamere yo gukora nabi cyangwa kugoma, niyo  mpamvu kandi abantu benshi hirya no hino kwisi ntawubigisha gukora nabi ahubwo nimbuto iba ibarimo ari nayo mpamvu icyaha gikura reba aya magambo :irari riratwita rigakura kandi rikabyara uruphu(yakobo)
Icyaha kiba mumuntu ariko ntawushobora kukinesha keretse iyo yizeye uwakinesheje umwe ariwe yesu kiristo umwana wimana,icyaha ni kibi kuko kidutandukanya nimana kandi kizana umuvumo kumuntu uwariwe wese uba imbata yacyo.benshi munsengero zitandukanye  basabwa  kureka ibibi,kimwe mubintu amadini yose yo kwisi ahuriraho nukwigisha abayoboke babo ko icyaha ari kibi kandi ko kizana umuvumo kubagikora.
Icyaha kirandura kandi kigakura ,maze kubona abantu batari bake banduje ibyaha abana babo,birashoboka wenda ko abo bana batashakaga kubikora ariko hari imbaraga zaturutse kubabyebi babo bisanga bari gukora nkibyo ababyeyi babo bakora.umunsi umwe twagiye kwigisha indaya zahantu mumugina mumugi wa Kigali maze bamwe muribo barakizwa kandi biyemeza kubireka pe,kuko bamwe bari bamaze kubona ibindi byo gukora bibatunga,ndibuka umunsu umwe twateguye amakesha(amasengesho ya ninjoro)nuko turasenga kandi twigisha ijambo ryibyiringiro nuko umwanya wo gutanga ubuhamya no gushima ugeze bane muri abo bahoze ari indiya baravuga bati turashima uburyo mwadufashije kuva muburaya ariko kandi mudusengere kuko sinigeze numva nshaka kuba indaya ariko nabyisanzemo gusa kimwe cyo nabwiwe ko na mama yari indaya kandi yaphuye yiswe nindaya mugenzi we,yongeraho ati munsengere nanjye sinzaphe nka mama ,undi nawe arakomeza gusa uko ari bane bose bavuze ko ababyei babo bakoraga nkibyo bakora.mubyukuri kuba imbata yibyaha bimwe na bimwe birandura kandi umwuka wumuvumo wo gukora nabi ugakurikirana .ibyaha byose ni byaha kandi bifite imbaraga zo gukurikirana umuryango wawe ariko bimwe mubyaha bikunze gukurikirana imiryango cyane kurusha ibindi kandi  bikinjiza umuvumo kurusha ibindi ni ubusinzi bwindangakamere,ubujura ,ubusambanyi,ubwicanyi,kubeshya,….. soma imigani 6;16-19.muri bibiriya tubonamo abantu bamwe bagiye bakurikiramwa nibyaha mumuryango yabo muri abo twavugamo nka aburahamu wabeshye ko sara ari mushiki we bibiriya ibivuga muri aya magambo…….
Bukeye bwaho isaka umwana we nawe yarabeshye,bibiriya ibivuga muri aya magambo……..
Ngo buke kandi na yakobo arabeshya bibiriya ibivuga muri aya magambo………………………………
Mumico yabanyarwanda bemera ko ingeso nimico bishobora kwanduzanya ndetse no gukurikirana,ari yo mpamvu niba waravukiye murugo rukora ibyiza ufite amahirwe yo kuba mwiza kurusha wawundi wavukiye murugo rwabanyabya kandi koko ngo itungo ribi ntawukwiye kurizirikaho iryiza,harabantu benshi bafite imivumo yibyaha ikomoka kumiryango yabo.uzarebe nkumuryango urimo umugabo warongoye abagore benshi,byanzze bikunze ntazabura umuhungu wigana ingeso ze ndetse azishyire no mubikorwa .ushobora kwibaza uti bigenda bite kugirango umuntu yanduzwe ibibi?nibyo kenshi abantu kubyumva biragoye ariko niko biri kuko nimparaga zikora muburyo bwumwuka kandi zifite imbaraga zo gukurikirana binyuze mumaraso.
Mbese birashoboka ko umuntu wabaye imbata yicyaha ava muri uwo muvumo?yego ariko ntabwo ari isengesho usenga umunsi umwe ngo bibe birangiye cyangwa ngo ukore kukimenyetso cyumusaraba nuko ngo wiryamire ngo ubwo umuvumo wibyaha uragiye,aswi da bitwara igihe ariko birashoboka ko imivumo nimyaku ikururwa nibyaha iva kumuntu burundu,muri iki gitabo nigikurikiraho nibyo tuzibandaho tugaragaza uburyo imyaku nimivumo biva kubanto iyo byabokamye.reka mpinire aha ahubwo njye kubimenyetso byumuntu ufite imyaku nimivumo kubuzima bwe,nibutse ko buri kintu cyose gifite itangiriro ibikubaho uyu munsi birashoboka ko bifite inkomoko imwe mubyo twavuze haruguru.kuko ngo ntakabura imvano !!!!!sibyo?
Munyigisho zikurikira urabonamo ibimenyetso by’umuvumo nuburyo ushobora kuwutsinda burundu……..komeza usome.




IBIMENYETSO BIGARAGAZA UMUNTU UFITE IMYAKU NIMUVUMO KUBUZIMA BWE.
Ijambo ryibanze;
Buri kintu cyose kwisi kigaragazwa nibimenyetso byacyo,yesu yaravuze ati buri giti cyose kimenyekanisha nimbuto zacyo.yongeyeho ati ntawasoroma imbuto zindimu kugiti cya vuka ndetse natwasoroma imbuto zumutini kunturuso kuko buri giti cyose kimenyekaniswa nimbuto zacyo,iyo umuntu arwaye ajya kwa muganga maze bakamupima ikibabwira uburwayi umuntu arwaye biba byerekanwe nigipimo,muyandi magambo nyuma yo kubona ibimenyetso byuburwayi baranamupima kugirango bamenya bidashidikanwaho ibyuburwayi bwe kandi nyine buru burwayi bwose bugira ibimenyetso byabwo byihariye ,niko bimeze no kumuntu ufite imivumo nimyaku kubuzima bwe hari ibimenyetso biranga imibereho ye,kandi kenshi ibyo bimenyetso bishobora no kuagaragarira nabo hanze kuko imyaku nimivumo iyo ikuriho kenshi urabibona ndetse nabanndi bakabibona,gusa ikibabaje benshi iyo babonye ibimenyetso bigasanzwe ko hari ibitagenda kubuzima bwabo benshi baterera agate muryinyo bakabyirengagiza,abandi batangira kubitekereza bagahita bavuga ngo ubwo niko imana yabishatse ,mugihe abandi bo bigunga bakabura icyo gukora ,hakaba nabandi bajya mubaphumu,hakaba nabandi bahitamo kwiyahura.twibaze?mbese izi nzira zose abantu bacamo zabakuraho imyaku nimivumo>?mubice bikurikira ndakwereka ibiranga umuntu wokamwe nimyaku nimivumo kubuzima bwe ,kubwibyo ngusabye ko wasomana ubwitonzi kandi ukita cyane kubuhamya bwabantu burimo bwibyababayeho mubuzima gusa amazina yabatanze ubuhamya narayahinduye kubera impamvu nyinshi zitandunye gusa ubumya bwose ntankuru nimwe irimo ahubwo nubumya bwibyabaye kubantu bari hiryo no hino mubihugu bitandukanye.kumugereka wiki gitabo nzashiraho bimwe mubitabo byavuze kumyaku nimivumo byokama abantu.
1)GUKURAMO AMADA KWABAGORE
2)KUBYARA ABANA BATUZUYE BIBIGORYI (DEBIRE)
3)INYATSI
4) KUGUMIRWA
5) KUDASHAKA KUBAGABO
6) INDWARA KARANDE ZIKURIKIRANA
7) ICYANGIRO
8)GUKORA IBINTU NTIBYUZURE
9)INZANGANO MUMIRYANGO ZIDAFITE IMPAMVU
10)IMFU ZIDASOBANUTSE ZIBASIRA  ABAGIZE UMURYANGO
11)IMFU ZIBITAMBO ZITWARA ABAGIZE UMURYANGO
12)KUGIRA ABASAZI MUMURYANGO
13)KUTABANA NUWO MWASHAKANYE
14)UBUGUMBA
15)GUSHAKA ABAGORE BENSHI
16)KUBURA AMAHIRWE MUBYO UKOZE BYOSE

















INYATSI :
Inyatsi niki?inyatsi ni ugukoresha imbaraga zawe zose kandi ukaronka ariko igihe cyose ibyo ubonye bikaguca mu mya yintoki;ushobora kumbaza uti biba byagiye he ?barakwiba? oya ahubwo umuntu ufite inyatsi ibyo abonye byose ntakintu kizima bimumarira ahora ahomba mubyo agerageje gukoresha amaboko ye byose bityo agohora asubira inyuma kuko ibyo abonye byose ntacto bimumarira .umuntu ufite inyatsi aho abandi bungukiye niho ahombera muyandi magambo umuvumo winyatsi uguteza ibihombo mubyo ukozeho byose.
Nitwa (safari-izina twamuhaye)narangije amashuri abanza kirehe niga amashuri yisumbuye ahahoze ari muntara ,ndangiza amashuri yakaminuza muri ULK;natangiye gukora akazi keza muri 2004 mpembwa amafranga ibihumbi Magana abiri na mirongo ine (240000frw) ,nyuma nza kuzamurwa muntera mbembwa ibihumbi Magana atatu(300000frw)narihiriye umwana wumukobwa ambwira ko tuzaba kuva muwakane wamashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza umwaka wa nyuma,nuko ngo buke muhamagaye ambwira ko nsigaye mutera isesemi,narihanganye ndikomeza ariko nshira ,nuko ngura moto nyuma yamezi atandatu kuko nari nkifite akazi kandi mpembwa neza, nyuma yiminsi ine iyo moto barayiba ndashakisha ariko biba ibyubusa uwayitwaraga yari umuntu utagira nintebe yo kwicaraho ngo aranyishyura ,narihanganye ndikomeza ngo buke bambagarika kukazi amafaranga bampaye yimperekeza ntangira kubaka ngo mve mubukode maze kuzuza nsigaranye amafranga kuri konte ibihumbi cumin a bibiri (12000frw)nuko imvura iragwa munzu nyinshi ziri mumujyi wa Kigali iyanjye niyo yaguye uhereye hasi kugeza hejuru ,bambwiye ko iyo nzu yaguye numva nakwiyahura ariko ndikomeza nkumugabo !!!!!kugeza nuyu munsi simbuva na gato nkabakozi bimana nimunjyire inama yicyo nakora kuko numvuse mwigisha  bavuga inyatsi nsanga ni gewe gusa gusa muri kuvuga iyo nitegereje nsanga wagirango nigewe imivumo yose yokamye.kuva 2004 kugeza 2011 ntacyintu nakimwe navuga nagezeho!!!!!
Nitwa weraris :nakoze akazi kenshi kandi mbona amafranga menshi ariko sinzi ikintu gituma ntatera imbere nkabandi,jyewe nacuruje ibicuruzwa mbikura hanze ,nacuruje imyaka,nacuruje Restaurant ,nacuruje ibirayi ,nacuruje ibitoki :yewe mvuge iki pastor ntacyo ntakoze kandi nkbona amafranga pe ariko sinzi imyuka mibi indiho ntabwo nigeze ntera imbere na gato kandi bamwe mubo twakoranye ubu nabatunzi bo murwego rwo hejuru.ikintangaza kandi nuko hari nabo ndusha gukora no gushak amafranga ariko byose ugasnga nubusa kuri jye njyewe ikibazo mbaza nimubwire icyo nakora kugirango iyi nyatsi indiho imveho kuko mbona ntabonye ubufasha no kwiyahura nakwiyahura kubera umubabaro nagahinda mfite.mugire amahoro yimana .

Mwene data ,inyatsi nikimenyetso cyumuvumo kandi iyo iri kubuzima bwawe ntushobora gutera imbere na rimwe mubuzima bwawe uhora uri inyuma kandi ibyo ugerargeje gukoraho byose bikaguca mumyanya yintoki ,kubwibyo nubona ibisa bityo kubuzima bwawe ntukwiye guterera agate muryinyo kuko iyo utishe inyatsi ngo iyirukane kubuzima bwawe amaherezo izakwica peeee.
KUGUMIRWA:
Kugumirwa niki ?kugumirwa nukubura umugabo ntushake ukazarinda asaza utubatse urugo, atari uko udashaka kubaka ahubwo aruko wabuze uwo mwubakana ,Kugumirwa ni ibintu bizwi mukarere kandi igitangaje nuko benshi mubagumirwa ataba ari a bantu buburanga bubu cyangwa ngo babe bafite imico mibi ahubwo iyo imyuka yumuvumo nimyaku ikuriho abantu baraguhunga kandi ntampamvu ahubwo kuko hari imyuka mibi iba igenzura ubuzima bwawe.
Icyitonderwa :uburyo bwa mbere bwumukobwa uriho umuvumo wo kugashaka :hari kugumirwa bitewe no kubura uwo mwubakana urugo kuko ntawigeze akubwira ngo mubane cyangwa ngo agusabe ko mwashinga urugo,ahubwo abo ubona bose ari abagutesha umwanya nabakubwira amafuti  ukazarinda usaza utyo.
Uburyo bwa kabiri bwumukobwa uriho umuvumo wo kugumirwa :umukobwa abona abamusaba kubana nawe benshi ariko akagira dayimoni yo kubenga birenze urugero umukobwa uzagumirwa kenshi satani amuha inzitwazo zo kubenga agahora yumva ko ari igitangaza igihe cyose yashaka umugabo yamubona bityo bigatuma ahorana agasuzuguro no kwiyemera kubamusaba kubana nabo bose akirengagiza ko iyo bukeye iminsi iba ivaho umwe kandi idasubiraho ,nuko bikarangira atubatse urugo agasazira iwabo cyangwa munzu ye wenyine.
Ubuhamya bukurikira nubwo nakiriye muri mail muri 2009 yanjye gusa amazina nyayo siyo nkoresha ahubwo nashyizeho amazina yamahimbano kuko icyo ngamije nuko mwmva ubutumwa burimo si ukumenya izina rya nyirubuhamya.
Nitwa (Micheline)ntuye I Bujumbura muburundi nakunze ibiganiro byanyu byahise kuri Television heritage nuko nifuza kubandikira ngo munsengere:ndi umwigeme wimyaka mirongo 42 utarashaka pastor abo mumuryango wanjye bose barantwenga ngo kuko ntarashaka barumuna banje bose barashatse kandi abite ibibondo ariko njyewe byaranze none nkore iki ko numva ubuzima bunaniye :pastor mfite akazi kandi ntabwo mfite uburanga bubu kuburyo nabura umugabo,yewe na barumuna banjye bose mbarusha uburanga ariko sinzi icyo nzira ubu abantu batanguye kuvuga ngo nijye wanze abagabo ariko reka nkubwire ko kuva kumyaka 25 nashatse umugabo ariko naramubuze ,nimungire inama ubu nakora iki ?hari umuturanyi wacu yigeze kumbwira ngo mugihe akiriho sinzoronka umugabo none koko byarashikiye pe!!!!!!
Nitwa (sifa)narize kandi mfite akazi keza,nkunda abantu kandi ngerageza kubafasha uko nshoboye,ntamuntu numwe nanga,gusa sinkunda gupha kubwira abantu bose ibibazo byanjye.ariko numvise mwigisha ijambo ryimana numva ndanyuzwe nuko mpitamo kubandikira kugirango mujye muhora munsengera kuko mbona ko iwacu ntamahoro dufite nagato ;mama yaphuye mu 1997 papa ahita ashaka undi mugore ariko ubwo yageraga murugo ntamahora namba twabonye nye na barumuna nanjye batatu twese twaheze murugo ubu jye mukuru mfite imyaka mirono itatu mumunani umuto afite 34 twese buri umwe umwe aribana ndeba amaherezo yacu akanyobera,gusa nkeka ko mukadata haba hari ibintu bibi yadukoreye kuko yakundaga kutubwira ati munyirataho ngo mwarizi jye sinize,tuzareba uwize cyane kurusha undi !!!!!!Pastor waruzi ko mukadata atanigeze abyara kandi na papa ubona ko asa naho atuzuye neza kuko ntakibazo dushobora kumutura ngo agikemure none nimungire inama ubu nakora iki ubu ntabwo twaba twarahumanijwe ?none se ko ntinya kujya mubaphumu ubu nakora iki ?ngo iyo myaku ituveho ?
Kugumirwa kubakobwa ntibashake ni kimwe mubintu bikomeye bibangamira abafite ibyo bibazo ariko kenshi biba bikomoka kumivumo nimyaku baba baratongereweho bityo bigatuma umuntu atubaka urugo :bibiriya iravuga ngo kubaka urugo numugisha uwiteka atanga ndetse ngo nabana numugisha wuhoraho.icyitonderwa ;kutubaka urugo ntabwo ari ubushake bwimana gusa mugihe waba ubihisemo kudashaka ntarubanza uba ufite gusa benshi mubagumirwa ntabwo baba ari ubushake bwabo ahubwo baba bagiye kubona bakabona birabashyikiye kandi ntibashobore kubibonera igisubizo.kugumirwa nabyo nkimenyetso cyumuvumo nimyaku.
GUKURAMO AMADA MUMURYANGO:
Hari imiryango myinshi uzassnga bafite ibibazo bikomeye byo kutagira abana ndetse ugasnga hari nubwo usanga indi zivamo nta mpamvu kubera imbaraga karande zimivumo kubwibyo nubona ibintu nkibyo mumuryango wawe ntuzabifate nkibisanzwe ahubwo azafateingamba zo kurandura uwo muvumo mumuryango wawe.
Hari umuryango umwe nzi bari bafite abana babahungu bane nabakobwa babairi nuko uwo murrango buri mwana wese w’umuhungi arashaka ariko igitangaje nuko ntanumwe wabonye umwana kuko buri mugore yakuragamo inda ,yaba uwashatswe nibo bahungu hamwe nabashiki babo,umunsi umwe nza gusurwa numwe mubakobwa bashatse muri uwo muryango ambwira amateka yabo ukuntu ntamuntu numwe wo mumuryango wabo ubona umwana ndetse ambwira ko ajyiye kuva muri uwo muryango kubera ko yasanze ntamugisha ahafite yongeraho ati ubu umbona nabaye urwamenyo kuko maze gukuramo inda esheshatu zose ,ati nageze aho nifuza urupfu ariko narwo ndarubura,ati byukuri sinzi impamvu imana ikosa naba narayikoreye ngo inyoherereze izi ngorane zose .
Kenshi iyo abantu bari mubihe bikomeye byubuzima byuzuyemo amagorwa namarushwa atandukanye ,harubwo amakosa yose nibibabaho bibiherereza kumana ariko ndagomba kukubwira ko Imana siyo idashaka ko umererwa neza ahubwo ni satani utishimira ko wabaho unezerewe,kubwibyo Imana ntakibazo mufitanye ahubwo satani niwe ukurwanya ngo utaba mumwanya Imana igushakamo.
KUBYARA ABANA BATUZUYE BIBIDEBIRE
Hari umutegetsi umwe nzi muri aka karere kibiyaga bigari,wari ufite abana batanu bose bibigoryi, uwo mutegetsi hamwe numugore we yagerageje kwivuza hirya no hino kwisi kugirango bamusobanurire ikimutera kubyara abana batuzuye nuko bakamubwira impamvu zatuma agira icyo kibazo ariko yareba agasanga izo mpamvu zose batanga ntinimwe yibonamo ,kubera izo ngorane bari baragize ntabwo bigeraga banezerwa mubuzima kandi ntanubwo bifuzaga kuba bakwakira umushyitsi murugo rwabo kuko uwahageraga wese iyo yabonaga abo bana babo yahitaga ahindura ikiganiro,
Umunsi umwe kubwamahirwe y’Imana tuza kubona umugisha wo kujya murugo rwabo dutwawe numwe mubantu bo mumuryango wabo wari warumvise amakuru yundi muntu twasengeye wari ufite icyibazo cyumwana wari umusazi nyuma yo kumusengera arakira nuko ibyo bimuha ikizere maze adutwara kuri uwo mutegetsi,tugezeyo baratwakira nuko nyuma yo gusoma ijambo ry’Imana dutangira gusenga ,tugisenga uwo mwanya amadayimoni atangira kuvugira muri abo bana ,avuga aho yaturutse ,uwayohereje ,ibyo yakoze muri uwo muryango ndetse nuburyo ariyo yahinduye ibigoryi abana bose,nyuma yumwanya nkuwisaha yose turi gusenga abana babiri muri abo ubwenge bwahise buragaruka ako kanya nuko batatu dukomeza kubasengera ubu tuvugana abo bana bose barakize babiri bari muri Amerika umwe ari muri Africa,abandi babari baba I buraya ;uyu munsi uwo muryango urashima Imana kubw’ibitangaza imana yabakoreye akabohora abana babo ,reka nkubwire ko bje kubyara undi mwana nyuma bamwita Samweri kandi yavutse ari muzima kuko imivumo yari yabavuyeho yose.kubyara abana bibigoryi si umugambi w’Imana kuko kenshi biva kumyuka mibi keretse iyo hari izindi ngorane umwana yagize mukuvuka kwe cyangwa nyina amutwite.

INDWARA KARANDE ZIKURIKIRANA,
Hari imiryango myinshi uzasanga bafite ibintu bidasanzwe birimo indwara zurukurikirane kande ugasanga nabo barabyakiriye rwose byabaye igice kimwe cy’ubuzima bwabo izo ndwara zikurikirana abaganga bakizungo bazita (clonicles’s diseases )inzo ndwara abaganga bakubwira ko zakugezeho kubera ko hari bamwe mubo mumuryango wawe bari bazifite bityo ukaba nawe zakugezeho ,iyo ubabajije uti se byarangira zigakira abaganga bakizungu bakubwira ko bidashoboka ko zikira.izo ndwara rero nubwo bavuga ko zidakira ariko sibyo kuko hari benshi Imana yazikijije kandi ikazihagarika Burundi ntizongere kugira uwo zifata ibyo bitwereka ko indwara zikurikirana satani azihishamo kugirango zigirire nabi abantu,niba nawe ukurikiranwa nibintu nkibyo menya ko ibyo Atari ubushake bw’Imana kandi ko utagomba kwemera ko hari iburwayi bwa karandi yimivumo bukurikirana ubuzima bwawe,zimwe muri izo ndwara uzumvamo Asima,Diabete …
Hari umuryango umwe nzi abantu baho bose bicwa nindwara y’umutima ,hari igihe nigeze kwibaza niba ntayindi ndwara bashobora kurwara ariko mpita menya ko ari karande ibakurikirana ,kuribo hari imyaka umuntu wo mu mumuryango wabo ageramo bakaba biteguye ko agomba kurwara umutima kandi ubwo bakanizera ko ariwo uzamwica ,birababaje pe!
ICYANGIRO
Umuvumo wicyangiro numuvumo ukomeye kuko iyo ufite uyu muvumo ntakintu nakimwe ukora ngo wemerwe,haba mukazi haba mu mumuryango,mbese aho uri hose abantu barakwanga bakagusebya bakuvuga uko utari ,mbese aho umuntu uriho icyangiro agiye hose aba ari ikibazo.
Hari umudamu umuwe wagiye gusaba visa muri Ambassade agezeyo kuko yariho umuvumo nimyaku yicyangiro nuko ushinzwe gutanga amavisa aramureba armubwira ati uyu mugore arareba nabi nkumugore baraye berekanye kuri television yishe umugabo we,yongeraho ati vahano nta visa yawe dufite,,,,, uwo mugore yagiye ababaye cyane kubera ukuntu bamugereranije numugore wumugome wishe umugabo we kandi bakamwima visa batabanje no kureba nibura muri document ziwe,
Uwo mudamu amaze kumva ibyo yaje aho twari turi gusengera atubwira ibimubayeho nuko dufata akanya turamusengera maze tumwirukanaho umuvumo wicyangiro nigisuzuguriro maze Imana imubwira ko imubohoye ,,,nyuma yibyumweru bibiri gusa yaje kusubira kuri Amabassade kungera kugerageza amahirwe ye nuko agezeyo ahasanga wamuyobozi wamwimye visa maze agira ubwo aribwira ati wenda iyo mpasanga undi utari uwankomerekeje akanyima visa,ariko Imana yagirango yiyubahishe…igihe kigeze cyo gutanga document ziwe yahise azakira nuko aramubwira ati itahira uzagaruke kureba visa yawe nyuma yiminsi ibiri ,uwo mudamu yahisa agaruka kutureba aho dusengera aratubwira ati Imana yankoreye ibitangazo icyangiro cyose cyamvuyeho uwanyimye visa niwe umbwiye ko mpawe visa yimyaka ibiri ,,,uwo mugore yahise avuga ati iyi minsi ibiri ndayimara nsenga kugirango utuvuta Imana yansize ibinyujije mubakozi bayo tutamvaho..Hareruaaaa.byarangiye icyangiro kimuvuyeho abonye visa ye.
Mwene data wowe uru gusoma iki gitabo iyo ufite icyangiro ntushobora gutera imbere mubyo ukora byose, kuko aho ugannye hose uzangwa kandi ntaruhare wabigizemo ,umugabo azakwanga ntampamvu, fiancé azakuvuho ntampamvu,uzacuruza abo mukorana bakwange,mbese icyangiro numuvumo mubi niyo mpamvu ugomba kuwusezerera mubuzima bwawe ndetse no mumuryango wawe.
GUKORA IBINTU NTIBYUZURE
Hari abantu uzasanga ibintu byose batangije ntanakimwe cyuzura nubona umuntu nkuwo uzamenye ko afite umuvumo nimyaku bikurikirana ubizima bwe,
Jyewe hari umuntu nzi afite amazu ane yatangiye yose ariko ntanimwe yujuje uti bigenda gute?agura ikibanza agatangira kubaka yagera kuri lento harya baba bitegura gusakara agahira ayireka akajya gutangira indi bityo bityo….ubwo urumva ari amahoro kuri uwo muntu ?iyo aza kuba ntakibazo afite yari gutangira imwe yayirangiza akajya gutangira indi bityo bityo,ariko we ntanimwe yuzuza,abantu bafite uyu muvumo ibintu byose batangiye ntanakimwe buzuza kubera umuvumo.niba mu muryango wawe harimo abantu nkaba mubyukuri bakeneye amasengesho akomeye.
INZANGANO MUMIRYANGO ZIDAFITE IMPAMVU
Hari imiryango myinshi ifite umuvumo winzangano ugasanga abana bavukana ntanumwe usuhuza undi aho umwe anyuze undi akaba yahanyuza umuriro kubera ko dayimoni yabaritsemo ,biratangaje kubona abana bavukana bari wese ajya mubaphumu kurogesha uwundi ;hari umugabo umwe waje kundeba ambwira ko mushiki we yaje kumusura ariko azana nuburozi bwo kubaroga amahirwe make ya mushiki we bamufashe amaze kubushyira mucyayi ngo agihe umwana wamusaza we w’imyaka ibiri !!!!!!
Hari imiryango myinshi uzasanga bafite inzagano zikomeye kuburyo hari nabicana kandi wajya kureba ugasanga nta mpamvu ifatika yibyo niwabona ibintu nkibyo ujye umenya ko ari umuvumo ubakurikirana maze ufate ingamba zo kuwuhagarika uwirimbure utarakurimbura.
IMPHU ZIDASOBANUTSE ZIBASIRA ABAGIZE UMURYANGO
Hari imiryango myinshi uzumva abantu baphuye imphu zidasobanute ,ukumva ngo umuntu yaryamye bucya yaphuye ,ukumva ngo umuntu yanyereye yitura hasi aba araphuye ,ukumva ngo umuntu yinjiye mubwiherero ahita apha nkibyo numvise mumunsi ishize muri Uganda,ukumva ngo umuntu yari mukazi saa tatu saa  sita araphuye muburyo butunguranye,
Imphu nkizo ziza muburyo bwa gitunguro kenshi abo bantu papha baba baratanzweho kenshi  ibitambo mubadayimoni maze iyo myuka mibi ikaza kubica, kubwibyo nubona imphu zidasonanutse mumuryango wawe ujye umenya ko utagomba guceceka ngo ubyihorere na gato kuko utagize icyo ubikoraho nawe abo badayimoni bakwataka.
12)KUGIRA ABASAZI MUMURYANGO
Hari imiryango uzasangamo abasazi benshi wibaze niba ari mubitaro byabarwayi bo mumutwe bikuyobere.hari umuryango umwe nzi bafite abana babasazi bane ,maman wabo yari umusazi kandi yaphuye ari umusazi ,se wabo yagiye nkuwugiye kwisoko aragenda ntiyagarutse amakuru babonye nyuma nuko yaje kwiyahura mumazi..
Ndashaka gusobanura iki kintu :hari abantu bamwe bashobora gusara kubera uburwayi butandukanye bagize ariko hari nibisazi biva kubadayimoni kubwibyo ntawukwiye kwitaranya ibisazi byabadayimoni nuburwayi busanzwe bwo mumutwe,gusa nubona abasazi babiri batatu mumuryango wawe uzabyibazeho kuko kenshi biba biva kubadayimoni,niyo mpamvu niba hari abasazi bari mumuryango wawe ugomba gufata ingamba zo gusenya iyo karande ukayihagarika itararimbura umuryango wawe.
13)KUTABANA NUWO MWASHAKANYE
Hari abantu bafite umuvumo wo kutubaka ingo ngo zikomere ibyo nabyo numuvumo kandi iyo umuryango ufite uwo muvumo ntibishingira kw’isura abo muri uwo muryango baba bafite cyangwa kumafaranga baba bafite.
Hari umuryango umwe wari ufite abakobwa umunani bose barashatse baza kuva kubagabo bose maze bagura umusozi bawubakaho amazu buri mukobwa ninzu ye maze byagera kumugoroba buri wese agacyura umugabo ashaka ,ako gace kaza kuba nka sodoma na gomora mugihe gito kandi igitangaje abanshi muri abo bakobwa bari bafite abagabo bakomeye kandi banafite amafaranga ari bose byarangiye badashobora kubana nabo bashakanye .
Ukurikije ubushakashatsi bwakozwe nabanyamerika bugaragaza ko kwisi rumwe mungo eshetu zubakwa habaho gutandukana bivugwa ko kutubahaka byarenze umudayimoni wigihugu ahubwo wabaye umuvumo wibasiye isi kubwibyo tugomba guhagurukira rimwe tukarwanya uyu mudayimoni tukawirukana mubuzima bwacu.



14)UBUGUMBA
Ubugumba ni kimwe mubintu bibabaza kuko umuntu wese utabyara ntashobora kugira umunezero wuzuye nkurikije abo nahuye nabo ,ubugumba rero nabwo bushobora guterwa nuburwayi busanzwe cyangwa bugaterwa nimivumo karande
Ubugumba buturutse kumivumo karande uzasnga kenshi iyo buri mumuryango bwibasira abagore nabagabo ugasanga bose ntawushobora kubona umwana kubera iyi mivumo ;hari imiryango igera mumunani twamenyanye kuva muri 2009 bafite dayimoni wubugumba ariko nyuma yo gusengera deliverance iyo miryango ,imiryango itanu imaze kubona abana dayimoni yubugumba imaze kubavaho nindi miryango itatu isigaye dukomeje kuyisengera kandi twizeye ko nayo izabohoka.ubugumba kenshi nabwo bukomoka kumuvumo nabadayimoni.
15)GUSHAKA ABAGORE BENSHI(Abagabo benshi)
Hari imiryango myinshi ifite umuvumo wo kutanyurwa numugore umwe aho usanga umugabo ashaka abagore barenze umwe ,ugasanga umugabo yashatse abagore babiri,batatu bane cyangwa batanu,kenshi kandi ugasanga hari numwo abikoze atabishaka ahubwo yumva icyintu kimuyobora kubikora.
Imiryango nkiyo ishaka abagore benshi kenshi uzayisangami induru nibibazo byurudaca byo kutumvikana hagati yabo bana baba badahuje ababyeyi bombi,kubwibyo niba waravukiye mumuryango nkuwo ndazi neza ko ibyo mvuga wowe ubyumva,ntamuntu ureba kure wakwifuza kuba mumuryango urumo umuvumo wo gushaka abagore benshi niyo mpavu niba waravukiye muri uwo muryango ugomba kubihagarika kuko nibintu bikurikirana.
Sinava kuri uyu muvumo ntavuze ko kanda hari nabagore bagire uyu mudayimoni wo gushaka abagabo benshi kuburyo nubwo yaba yubatse afite nabana adahazwa numugabo umwe kuburya hari nabasimbuka ibipangu basize abagabo babo baryamye bakajya mubandi bagabo kuko baba barokamwe nuyu muvumo wo gushaka abagabo benshi.
16)KUBURA AMAHIRWE MUBYO UKOZE BYOSE
Umuntu ufite umuvumo arangwa no kubura amahirwe mubyo akoze byose,haba mwishuri murugo yashatsemo ,muri busness ,mu kazi akoze kose muri make aho agana hose ahasanga ibyago kubera ko umuvumo uba uri hejuru y’ubuzima bwe .umuntu nkuyu ntakindi aba akeneye usibye ubutabazi bw’Imana mubuzima bwe
Hari abantu banshi bagiye biyahura kubera ko ibyo babaga bagerageje gukora byose byababeraga impabusa ,nuko bakibaza bati kuki ibi byago byose naguma kubicamo bagafata icyemezo kigayitse cyo kwiyahara kuko babaga batizeye uburyo bashobora kuva muri izo ngorane zurudubi babaga barimo bacamo.kubura amahirwa mubyo ucamo kenshi biva kumivumo niyo mpamvu niba umaze igihe unyura mubihe nkibyo ugomba gufata umwanzuro wo kubisohokamo kuko s’umugabane wawe.
UBURYO BWO GUSENYA UMUVUMO BURUNDI (Part 1)
Abantu benshi kwisi bakunze kwicwa nindwara batazi,nabagerageje kuzimenya nibazibonere umuti ukwiye wo guhangana nubwo burwayi ,ni muri ubwo buryo nabantu benshi bicwa numuvumo harimo bamwe batawumenya nabawwumenye ntibamenye uburyo bwo kuwirukana ni muri ubwo buryo ngiye kugufasha intambwe kuyindi uburyo wakwirukana umuvumo kubuzima bwawe.
KUMENYA UWO MUVUMO
Bibiriya iti:yesu abwira abayuda bamwemeye ati muzamenya ukuri kandi ukuri kuzabababatura(yohana 8:31)
Ntushobora kunesha virusi yumuvumo utarayimenya niyo mpamvu ugomba kubanza kumenya umuvumo ukurikirana ubuzima bwawe cyangwa ubw’umuryango wawe nyuma yo kuwumenya izaba ari intambwe ya mbere ikomeye yo kuwurwanya.
Niyo mpamvu yesu yabwiye abayuda bari bamwizeye ati muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura, ntushobora kubohoka utaramenya ibyo urwana nabyo ;nkuko udashobora kumwa ikinini cya marariya ngo kigukize kanseri niko amasengesho yawe adashobora kugira imbaraga iyo wirukana umuvumo utawatura mwizina ngo uwuvuge.ari nayo mpamvu abantu benshi basengeye karande nimivumo ntibigende kuko baba batavuganye niyo dayimoni uwutera .
ATURA IBYAHA MBERE YO GUTANGIRA KWIRUKANA UMUVUMO\
Nkuko bigaragara imivumo karande kenshi ikomoka mubyaha niyo mpamvu udashobora kwirukana dayimoni yumuvumo kandi ugifite ibyaha nk’inkomoko yuwo muvumo niyo mpamvu ari ibyingenzi cyane kubanza kwiyeza no kwitunganya imbere y’Imana mbere yo kwirukana imivumo ikurikirana ubuzima bwawe,
Ushobora kwibaza niba buri uko ugiye gusenga wirukana imivumo ubanza kwiyeza no kwitunganya,yego buri uko ugiye gusenga ugomba kubanza kwitunganya no kwiyeza kugirango amasengesho yawe agire imbaraga;
Bibiriya iti :nuko araphukama arasenga yatura ibyaha ubwoko bwe bwakoze (Nehemiya1)
NTAMUNTU UKIRIHO UMUVUMO WIRUKANA UMUVUMO
Bimwe mubibazo bikomeye nahuye nabye mugihe maze mvuga ubutumwa bwiza harimo niki nabajijwe nabantu benshi bagira bati kuki nasengewe numubishopu ,cyangwa Pastor ukomeye ariko imivumo ikanga kugenda?igisubuzo nabahaye niki gikurikira :
1)Umuvumo ushobora kutakuvaho iyo usengewe numuntu ufite nawe umuvumo
2)umuvumo ushobora kutakuvaho iyo ugusengeye adafite impano ya Delivarance
2)umuvumo ushobora kwanga kukuvaho iyo wisengeye kandi nawe uriho umuvumo
N.B;knuko nta muntu wibohora abaoshye niko ntamuntu wiyirukanaho imivumo kandi imuriho
SHAKA UMUKOZI W’IMANA WASIGIWE KWIRUKANA IMIVUMO
Abantu bose basenga siko bose baba bafite imppano yo kwirukana imivumo karande ,niyo mpamvu ugomba kumenya ko mwitorero rya kiristo abantu bose siko basigiwe kwirukana umuvumo wa karande cyangwa gusengera abantu delivarence,
Nkuko ntamurwayi wivura niko nawe niba iriho imivumo udashobora kwivura ahubwo ukeneye undi muntu ufite ingabire ya delivarence kandi wasigiwe amavuta yo kwirukana imivumo,bityo kugirango ushobore kubohoka bisaba ko usengerwa numuntu utakiriho umuvumo uwa ariwo wose,ushora kwibaza uti namumenya gute uwo mukozi w’Imana ufite izo ngabire ?byukuri biragoye ariko niwasaba Imana kugufasha nta gushidikanya ko izagufasha kandi ushobora no kubaza abandi basengewe bafite karande bazagufasha baguhuze nabantu nkabo bafite inzo ngabire .
Reka mwese nkwifurize amahoro nimigisha by’Imana wowe wasomye iki gitabo nizere ko cyakubereye umugisha kandi nizere ko uzakigeza kubandi bababaye kugirango kibabere umuti wingorane bacamo,mugitabo gitaha nzagaruka cyane kuburyo bwo gusenga amasengesho akomeye avanaho imyaku nimivumo ubutazagaruka..mugihe tukikibatunganiriza tubaye tubifurije amahoro numugisha biva kumana se w’Umwami wacu yesu kiristo bizira umuvumo karande.








No comments:

Post a Comment