Friday 10 July 2015

IGITABO CY'IMIYOBORERE By Apostle Dr Nyandwi Alexandre



IJAMBO RYIBANZI BY APOSTLE DR NYANDWI ALEXANDRE

Abundant life international Ministries (AIM)and full life temple is an international Pentecostal dynamic  ministry with the networks in many nations in Africa, Europe and USA, this ministry had very humble beginning but God blessed our ministry to grow in numbers, spiritually and financially ,and is continually growing day by day because it is planted according to God’s will.
In our ministry we have burden to train  ministers and all Christians to be based on the real foundation of apostles and prophets who purposed to bring change and revival in this era  in the church of Christ,before his return to take up his church.

In AIM &full life temple we  obey Jesus Christ and always allow the holy ghost to guide,
the word of God(holy bible) is supreme rule in our churches, our main purpose is to represent Jesus on earth and fulfill his mission,
AIM&full life temple international is committed to fulfill the following mandate:
                                       *Our  mandate in belief *

Motto: preaching gospel by word and deeds to all nations
Intego:tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.

Vision: reaching nations change lives into full life.
Iyerekwa: guharanira ko abatuye isi  bagira ubuzima bwuzuye.

Mission: Many charitable actions and few words
Misiyo
:guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi amagambo akaba macye.

Expectation:being overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo


God bless you,& family and your plans like never before

From the desk of Apostle Ny. Alexandre Fire
AIM&Full Life Temple international
Founder and World Wide Moderator









Umuryango mpuzamahango  uharanira ko abatye isi bagira ubuzima bwuzuye(AIM) hamwe nitorero mpuzamahanga ry’ubuzima bwuzuye (FLTI)ni umuryango wa gipantekote ufite amashami hirya no hino muri Africa,Europe hamwe no muri America,uyu muryango watangiye muburyo bukomeye,ufite ubushobozi buke nabantu bake ariko imana iwuha umugisha ukura vuba,haba mumutungo ,mumubare wabantu ndetse no muburyo bwumwuka,kuko washinzwe mubushake bw’Imana.
Muri uyu muryango dufite umutwaro wo gusubiza itorero rya Kiristo kurufatiro rw’ukuri rwintumwa nabahanuzi,bafite uruhare rwo kuzana impinduka nubububyutse muri iki kinyejana mbere yo kugaruka kwa yesu kiristo.
Muri uyu muryango twubaha umwami yesu kiristo kandi tureka umudendezo wumwuka wera ukayobora itorero, ijambo ryimana bibiriya niryo riyobora mumatorero yacu.intego yacu nyamukuru nukuba abambassaderi beza ba yesu kiristo hano kwisi. Uyu muryango ifite intego zikurikira munchamake:

Motto: preaching gospel by word and deeds to all nations
Intego:tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.

Vision: reaching nations change lives into full life.
Iyerekwa: guharanira ko abatuye isi  bagira ubuzima bwuzuye.

Mission: Many charitable actions and few words
Misiyo
:guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi amagambo akaba macye.

Expectation:being overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo


Imana ibahe umugisha.



From the desk of Apostle Ny. Alexandre Fire
AIM&Full Life Temple international
Founder and World Wide Moderator

















INDANGAGACIRO ZIRANGA ABAKOZI BOSE BAKORANA N’ITORERO FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
CORE VALUES CHARACTERISTICS  TO ALL  FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL  WORKERS
           
1) Kubaha Imana    ( obeying God)

2) Kubaha abantu bose (respect people)

3) kwiyoroshya (humility)      

4) kwicisha bugufi  (humbly-simplicity  )

5) kuzuza inshingano (duty accomplishment)

6) ubwitange       (sacrifice )

7) umurava       (  honesty )

8)urukundo     (love)

9)guharanira amahoro  ( Peace-maker )

10)kumva abandi  (understandable )

11) kugira ibanga (keeping secret )

12) kwihangana    (patience )

13) kubahiriza igihe (punctuality )

14) kwirinda ivangura    (no discrimination )

15) kuba umunyakuri    (telling the truth )

16)isuku    (cleanness)

17)kugira ubuntu    (  kindness )

18)inyangamugayo     (faithfulness )

19)guharanira kuba indashyikirwa (strive to excel)

20)gushyikirana    ( sociability  )

Niba wemeranya nizi ndangagaciro uzuza izina usinye………………………………………    


VISION NA MISSSION YITORERO MUMAGAMBO ARAMBUYE
                                      
AIM&FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
DECLARATION OF THE VISION  AND MISSION IN DETAILS

1:Preaching the word of jesus christ all over the world.
Kwamamaza ijambo ry’umwami wacu yesu kiristo amahanga yose
2.to bring back the rivaval in the church through the sign of apostles working miracles.
Kugarura ububyutse mw’itorero tugaragaza ibimenyetso byintumwa kandi dukoreshwa ibitangaza .
3.to light the sheep of God who were fallen away in dead religions around the globe.
Kumurikira intama z’imana hirya no hino kwisi zayobeye mumadini y’ubuyobe.
4.to train heroes of jesus to proclem the message of truth before the return of jesus chist.
Gutegura intwari za yesu ngo zamamaze ubutumwa bwukuri mbere yo kugaruka kwa yesu.
5.to prepare the church to receive the holy ghost fire and living by Godly life every day.
Gutegura itorero ryuzuye umwuka wera kandi ribayeho mubuzima imana ishaka buri munsi.
6.to destroy the oppression of satan ministering the delivarence,prophecy and healing to mankind.
Gutsemba burundu ingoyi za satani mubantu b’imana twatura kubohoka nyakuri ,ijambo ry’ubuhanuzi kandi tumanura imbaraga zo gukiza inndwa mubantu.
7.totally burn up in the church the power of segregation,tribalsm,and racism
Ministering the impact of unity in the church.
Gutwika burundu umwuka wo kwirema ibice mumatorero,turwanya ivangura kandi turwanya gutonesha ahubwo twigisha imbaraga z’ubumwe.
8.to deliver those who are oppressed by their pastors,prophets and apostles
To prepare them to fear God more than men.
Kubobora abagizwe imbata n’abapastori,abapotere cyangwa abahanuzi tubategura ngo bagere kurwego rwo kumvira imana kuruta abantu.
9.to teach the mistryies of heaven and prepare the church to meet jesus(AIM&full life temple is not consitrate on worldly things but heavenly focus.
Kwigisha amabanga y’ubwami bw’imana no gutegura itorero ngo rizabane na yesu(AIM&itorero ry’ubuzima bwuzuye ntago ryita cyane kubyisi bishira ahubwo ritegura abntu kuzabana n’imana mw’ijuru.
10.to clean and purefy the church of christ fighting the weak prayer,evil doctrine,pirate prophecy and minister’s profits more than God’s profits.
Gutungaya no kweza itorero rya kiristo turwanya imasengesho y’intege nke,inyigisho mbi,ubuhanuzi bwa pirate,abakozi b’imana bita kunyungu zabo kurusha inyungu z’imana
11.we as AIM&full life temple believes in good health,best life in this world and hard working(each member who have full life must eat 3 times per day if is not in fasting prayer)
Twe nka AIM&full life temple twizerera mukubaho dufite ubuzima bwiza ,kandi bunejeje turi hano kwisi ,dukora cyane kandi twubaka ubwami bw’imana(muri muntu wese ufite ubuzima bwuzuye akwiye nibura kurya gatatu (3) kumunsi iyo atiyirije.
12.we  moblizing people ,churches,gouverments,ministries and individuals to do many actions of  love and few words and serve jesus.
Dushishikariza abantu ,amatorero,amareta,ministere hamwe n’abantu kugiti cyabo gukora ibikorwa byinshi by’urukundo kandi ngo bavuge gacye kandi bakorere umwami yesu.



INGINGO ZINGENZI ZIGIZE IMYIZERERE Y’UMURYANGO USHINGIYE KU itorero full life temple
I-                    IBYO TWEMERA.
1-      Twemera ko Bibiliya yose ari Ijambo ry’Imana.(2timoteyo 3:16)
2-      Twemera ko Imana ari imwe gusa , yigaragaza mu Mana Data, Mwana na Mwuka Wera.(Matayo 28:19)
3-      Twemera ko Itorero rigize Umubiri wa Kristo ari rimwe, ko rihuje abizera bose bakijijwe muri Yesu Kristo, uyu akaba ariwe Umutware n’Umwungeri Mukuru w’Itorero.(abefeso 4:16)
4-      Twemera ko agakiza k’abantu bose kabonerwa muri Yesu Kristo wabambwe kubw’ibyaha byacu, ajya I kuzimu nyuma akazuka mu bapfuye.(ibyakozwenintumwa 4:12)
5-      Twemera gucungurwa kw’abantu mu maraso ya Yesu Kristo yamenekeye ku musaraba I Golgotha.(yohani 1:12,yohana 3:16-17)
6-      Twemera umubatizo mu mazi menshi atemba, wategetswe ku bantu bihannye ibyaha bakaba bamaze kwakira agakiza k’Umwami  Yesu.(matayo 3:13-15)
7-      Twemera umubatizo w’Umwuka Wera n’impano zawo(ibyakozwe 19:1-7)
8-      Twemera ibitangaza bikoreka mu gukiza indwara z’umubiri no kwirukana abadayimoni mu bantu kubw’imbaraga zituruka mu maraso ya Yesu Kristo no mw’Izina rikomeye rya Yesu Kristo.(yohana 14:12-13)
9-      Twemera igaburo ryera ryakirwa n’ababatijwe (Sainte Cene)(abakorinto 11:23-30)
10-Twizera ko Yesu Kristo azagaruka aje kuzamura Itorero rye no kwima imyaka  igihumbi mbere yuko abantu bose bazacibwa urubanza rwanyuma kubyo bakoze.(yohana 14:1-3)

II-                  IBYO TWIGISHA.
1-Twigisha ubumwe n’ubwiyunge bushingiye mu kwihana ibyaha by’amacakubiri n’inzangano .
2-Twigisha ubworoherane, kwihana icyaha cyose no kubabarirana.
3-Twigisha kwibohora, kubohora no gukiza igihugu kubwa Yesu Kristo Mucunguzi
4-Twigisha amahoro aturuka kuri Yesu Kristo, uburumbuke, amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage hakurikijwe ibyanditswe byera.
5-Twigisha abakristo kubaha no gusengera buri gihe ubutegetsi bw’Igihugu kuko twemera ko buba bwarashyizweho n’Imana.
6-Twigisha abakristo gukiranuka, gutandukana n’icyaha icyaricyo cyose no kwiringira Imana muri byose.
7-Twigisha ibyanditswe byera byose dusoma muri Bibiliya.
8-Twigisha ko Yesu Kristo ari Umwami w’Abami n’Umucunguzi w’abantu bose.
9-Twigisha abakristo kwita cyane no gufasha abatishoboye cyane cyane imfubyi , abapfakazi, abarwayi n’abari mu nzu y’imbohe.
10-Twigisha abakristo kwitabira umurimo ,kurwanya ubukene  no kugira ubuzima buzira umuze.
11-twigisha abakiristo bacu isuko yo kumutima ndetse niyo kumubiri

III-                UBUTUMWA TUVUGA.

     1-Tuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo  wabambwe, wapfuye akazuka.
     2-Tuvuga ubutumwa bukora ku mitima y’abantu, bakihana bakahinduka kandi
        bakaba ibiremwa bishya.
     3-Tuvuga ubutumwa bwuzuye bw’ububyutse kandi buherekejwe n’ibitangaza.

IV-               IMIHANGO Y’ITORERO.

Ø  UMUBATIZO  (Baptism)
Umubatizo niki?ijambo umubatizo rikomoka kwijambo ryigiheburayo ryitwa baptize bikaba bisonarwa kwibiza,
Umubatizo mubyukuri wemewe nuvugwa na  bibiriya kandi ukagaragazwa nayo ari nawo yesu kristo yabatijwe ubwo yari kwisi(Matayo 4:1)uwo akaba ari umubatizo wo mamazi menshi atemba .indi mibatizo iyo ariyo yose ntiyemewe mumatorero ya full life temple.

Mwitorero full life temple international umubatizo wo mumazi menshi nimuhango wera kandi wizihizwa nitorero ryose kuko niwo uha abanyamuryango bashya kwegera igaburo ryera,
Bikorwa bite?
1)kugera  kumazi menshi cyangwa atemba.(yorodani ishobora gukoreshwa iyo bibaye ngombwa)
2)indirimbo nisengesho bitangiza uwo muhango wera
3)ijambo ryimana rigaruka kumpamvu zumubatizo wo mumazi menshi.
4)gusaba abatizwa kwitegira kubatizwa(kumurongo)
5)gusengera amazi nabagiye kubatizwa.
6)gutangira kubatiza
Buri muntu wese ugiye kubatizwa mumazi menshi agomba kuba azi neza impamvu yumubatizo wo mumazi menshi akandi afite ubuhamya bwiza nkumwigishwa wa yesu.
Umushumba wabiherewe uburenganzira amasaba kuvuga izina rye bombi bahagaze mumazi nyuma yo kumusengera amufata ukuboko kumwe mugituza ukundi  mumugongo ati:mububasha mpabwa nimana hamwe nitorero full life temple ,ndakubatije wowe…………………………………….. mwizina ry’Imana data wa twese numwana numwuka wera. Arangiza ayo magamba amaze kumubatiza.(imirongo ivuga kumubatizo wo mumazi menshi (yohana 3:22-23’matayo 3:13-17’
7)indirimbo isengesho risoza .

IGABURO RYERA:

Igaburo ryera cyangwa ifunguro ryera ni umwe mumihango ikorwa namatorero ya full life temple international kuko ari itegeko rya yesu kiristo  :bibiya ibivuga muri aya magambo:yenda igikombe aragishimira arababwira ati”mwende iki musangire ndababwira yuko uhereye none ntazanwa kumbuto zimizabibu kugeza aho ubwami bwimana buzazira,yenda umutsima arawushimira arawumanyagura arawubaha arabwira ati”uyu numubiri wanjye ubatangiwe mujye mukora mutya kugirango munyibuke,nigikombe akigenza atyo ,bamaze kurya ati” iki gikombe nisezerano rishya ryo mumaraso yannye ava kubwanyu (luka 22:17-20)
Igaburo ryera rihabwa abakisto bose babatijwe mumazi menshi mwitorero full life temple ,nabandi bose bashobora kuba barabatirijwe ahandi mumazi menshi ariko bakaba baramaze kwakirwa muri parroise ya full life temple.

Bikorwa bite?

1)isengengesho ritangira riyobowe numwe mubakozi bimana
2)ijambo ry’imana rigaruka kumpamvu zigaburo ryera.
3)kwakira indahiro yabakiristo bashya (ababatijwe cyangwa abavuye muyandi matorero bashaka kuba abanyamuryango bitorero)
4)gusengera ifunguro ryera
5)gutanga ifunguro ryera haherewe kubakozi bimana bayobora iryo gaburo ryera.
6)guha igaburo ryera abakiristo bose kandi umaze guhabwa igaburo ryera agasengerwa umugisha no gukomera mubukiristo bwe.
7)kuganira kubibazo biba bireba itorero bikwiye kumenyeshwa abakiristo.
8)amatangazo
9)indirimbo nisengesho bisoza.
Ifunguro ryera ritangwa nande?
Umushumba wa parroise wabiherewe uburenganzira.
Ifunguro ryera rihabwa inde?
Abakisto bose babizerwa bakiriwe mwitorero .
Ifunguro ryera rimara umwanya ungana ute?
Ntamwanya uteganijwe rimara kuko biterwa nubwinshi bwabakiristo iyo parroise ifite nuburyo abariyoboye bakeshejwe numwuka wera.

Isengesho ryakira abanyamuryango bashya nuburyo bikorwa.
1)kubasobanurira munchamake itorero intego zaryo
                    2)kubasomera iri sengesho mbere yo kurisubiramo.
                    3)kubayobora muri iri sengesho  ribakira mwitorero
   N.B: Buri wese afata bible muntoki ze akayizamura hejuru maze mukamuyobora muri iri sengesho.

  ISENGESHO RYAKIRA ABAKIRISTO BASHYA MW’ITORERO.

NJYEWE………………………………………………………………………………………………………
NSEZERANIYE IMBERE Y’IMANA DATA NUMWANA NUMWUKA WERA… ,NIMBERE YITORERO RYOSE KO NZAHARANIRA GUTEZA IMBERE ITORERO FULL LIFE TEMPLE,NICISHA BUGUFI,NUBAHA ,NIRINDA AMACAKUBIRI ASENYA UMURIMO WIMANA,KANDI NYOBORWA NIJAMBO RY’IMANA BURI MUNSI,NZAHARANIRA  GUFATANYA NABANDI IBYATUMA IZINA RY’IMANA RIHABWA ICYUBAHIRO.NIMBIRENGAHO IMANA IZABIMPANIRE .NIZEYE KO IMANA IZABISHOBOZA . AMEN


GUSEZERANYA UBUKWE
Ubukwe numwe mumihango amatorero ya full life temple yizihiza kandi akitabirwa nabakristo bose bitorero.umuhango wubukwe uyoborwa numushumba wabiherewe uburenganzura .umuhango wubukwe wemezwa ninama ya abayobozi ba parroise bamaze gusuzuma ko abazashyingirwa bujuje ibisabwa ngo bakorerwe umuhango wo gusezera kwera.abasezerana bagomba kuba ari umugabo numugore ntabwo amatorero ya full life temple asezeranya abahuje ibitsina kuko ari ikizira mwitorero nimbere yimana.
Bikorwa bite?
1)indirimbo nisengenso ribanza.
2)kwakira abashyitsi nitorero ryose.
3)kwakira abaririmbyi
4)kwigisha ijambo ryimana rigaruka kumpuguro zabashingiwe
5)kubaza abahagarariye umuryango w’umukobwa niba batanze uburenganzira bwo gushyingira umukobwa wabo.
6)kubaza abo kuruhande rwabahagariye umusore niba ntampamvu yatuma umusore adashyingirwa.
7)kubaza umusore niba yemera umugeni we
8)kubaza niba umugore yemera umugeni we
9)kubaza itorero niba ntampamvu yatuma badashyingirwa .
10)kubayobora mundahiro zitorero(indahiro isanzwe,nindahiro yimpeta)
11)Gusaba umugabo gutwikurura umugeni we no kumwereka itorero.
12)kabasaba guphukama barebana maze bakaturwaho umugisha(kubara 6:24-25)

ISENGESHO RYO KWAKIRA UMUGISHA.
MANA NKURU KANDI ISHOBARA BYOSE,TURAGUSHIMIRA IMBARAGA ZAWE UTUGIRIRA BURI MUNSI,TUGUSHIMIYE ABA BANA BAWE BUBATSE URUGO UYU MUNSI, NATWE TUBASABIYE UMUGISHA WIBURYO NIBUMOSO NKABAKOZI BAWE,
NIBAHABWE UMUGISHA WO MUMBUTO ZOMUNDA YABO
NIBAHABWE UMUGISHA WO MIMIRIMO YAMABOKO YABO
NIBAHABWE UMUGISHA BINJIRA KANDI BASOHOKA
NUBAHABWE UMUGISHA WO KUBA UMUNTWE NTIBAKABE UMURIZO
NIBAHABWE UMUGISHA WO KUBA HEJURU YABANZI BABO
NIBAHABWE UMUGISHA WO GUHORA ARI  IBISUBIZO
NIBAHABWE UMUGISHA MUGIHUGU,NIBAHABWE UMUGISHA MWITORERO,NIBAHABWE UMUGISHA AHO BAZAGANA HOSE,
NIBAHABWE UMUGISHA WO KUZARAGANWA NABERA BOSE UBWAMI BWIJURU
Mbisabye mwizina ryimana data wa twese numwana numwuka wera.AMEN

13)GUHAMYA ISEZERANO RYABO

      -Basabe guhaguruka ……soma ()
Icyo uwiteka yafatanije ntihakagire ugitandukanya.
Njyewe………………………………………………….Mububasha mbabwa nimana hamwe namatorero ya full life temple international ntangaje kumugaragaro ko ……………………………………………na …………………………….babaye umubiri umwe nkumugabo numugore mwizina ry’imana data wa twese numwana numwuka wera.Amen
14)gutanga impamyabumenyi zabo nyuma yo gusinya mugitabo cy’itorero.
      15)kubaha agaseke bakakira amaturo yitorero
16)amatangazo
17)indirimbo nisengesho risoza.

(Imirongo ishobora kwifashishwa mugushyingira,Abefeso 5;22-25,Mariko 10:9,

INDAHIRO ZUBUKWE :
Indahiro : ubukwe
Njyewe …………………………………………………………………………………………
Mwene …………………………………………….na ………………………………………..
Nsezereniye imbere y’imana, n’itorero hamwe nimiryango  ko ……………………………..
Ambera ………………………….nkamubera …………………………………
Nzamukunda mukundwakaze, kandi nzamubera ibyishimo iteka ryose
 Mubyago no mumahirwe
Arwaye cyangwa ari muzima
Tubyaye cyangwa tutabyaye
Ntacyizantandukanya nawe keretse uruphu cyangwa yesu kiristo agarutse.
Nizeye ko imana izabimfashamo.AMEN

INDAHIRO IMPETA

Njewe …………………………………………………………………………………………………
Nkwambitse iyi mpeta  wowe…………………………………………………………………………….
Nkikimenyetso cyurukundo rwiteka kandi ko nkweguriye ibyanjye byose . Amen



KWIMIKA ABAKOZI BIMANA
Kwimikwa abakozi bimana numwe mumihango yitorero wizihizwa nitorero ryose, kwimika abakozi bimana bikorwa nurwego rubifitiye ububasha gusa kandi buri rwego  rufite ubushobozi bwo gusengera abayobozi bari munsi yurwego rwe.
Kwimikwa abakozi bimana bikorwa nyuma yo gusuzuma ko inshingano bagiye guhabwa bazifitiye ubushobozi kandi ko bujuje ibisabwa byose kugirango bimikwe kunshingano runaka.
Bikorwa bite?
1)indirimbo nisengesho bitangira iteraniro
2)kwakira abashyitsi
3)kwakira abaririmbyi
4)kwakira umuyobozi ugiye kuyobora uwo muhango
5)kwigisha ijambo ryimana rigaruka kunshingano zabakozi bimana.
6)kwerekana abagiye kwimikwa no gusobanura inshingano zabo.
7)kubabaza niba bemera inshingano bahawe
8)kubimika  no kubasengera.
9)guha ijambo ihagarariye abandi
10)Guhabwa impamyabushobozi no gusinya mugitabo cy’itorero
11)kwakira amaturo
12)amatangazo
13)indirimbo nisengesho risoza

N.B:HARI INDAHIRO ZABASHUMBA ZIHARIYE.

(Imirongo yakwifashishwa mugihe cyo kwimika abayobozi munshingano zitandukanye………….)

GUSENGERA ABANA
Gusengera abana umugisha numuhango wizihizwa nitorero kandi ukorwa numushumba wabiherewe ububasha,uyu muhango ushobora gukorerwa mumateraniro asanzwe gusa ababyiyi babana bagomba gusengerwa bamenyesha ubuyobozi bwa parroise nibura mbere yicyumweru kugirango bizashyirwe kuri gahunda .
NB:ITORERO NTABWO RIBATIZA ABANA AHUBWO RIBASENGERA UMUGISHA NKUKO YESU YABIGENJE :

BIKORWA BITE?
1)umushumba wabiherewe uburenganzira asoma amazina yabana bagomba gusengerwa.
2)ahamagara ababyeyi babo ko baza hafi yabo
3)kwibutsa ababyeyi babana inshingano zobo nkababyeyi.
4)gusoma icyanditswe kigaruka kuri icyo gikorwa.
5)guhamagara abashumba bakabarambikaho ibiganza babasabira umugisha
6)kubaha impamyabumenyi nyuma yo gusinya mugitabo cyitorero
7)indirimbo nisengesho risoza.
(Ibyandintswe wakwifashisha mugihe uyoboye umuhango wo gusengera abana umugisha……………………….)

GUSHYINGURA ABAKIRISTO BITABYE IMANA.

Gushyingura abakiristo bitabye imana numuhango witabirwa nabakiristo bose bitorero arimo ,uyu muhango uyoborwa numushumba wabiherewe uburenganzira,bikorwa hagamijwe impamvu zikurikira
1)gufasha inshuti nabavandimwe kumusezeraho bwa nyuma
2)Guhumuriza no gukomeza umuryango we binyuze mundirimo nijambo ryimana.
3)gusobanurira abandi urugendo rwe rwa gikiristo kugirango hagire icyo abandi bamwigiraho.
4)kwigisha ijambo ryimana ngo abantu bihane bamere nkawe.
Bikorwa bite?

1)kugera kwirimbi.
2)indirimbo zijyanye no gushyingura zatoranijwe.
3)Isengesho ryakira ijambo ry’Imana.
4)kwakira uhagarariye umuryango kugirango avuge amateka yuwo mugiye gushyingura.
5)gusengera imitima yabitabiriye uwo muhango.
6)gusaba ko bamanura umurambo mumva.
7)kwatura amagambo yibyiringiro
8)gutanga uburenganzira kumuryango ngo bashyire igitaka kuri nyakwigendera
9)guha uburenganzira abantu gushyingura nyakwigendera.
10)amatangazo
11)Indirimbo nisengesho risoza
Ibyanditswe byera wakwifashisha mugihe uyoboye umuhango wo gushyingura umukirsto………………………..)

KWATURA AMAGAMBO YIBYIRINGIRO KUMURAMBO(avugwa umurambo uri mumva mumva).
Uyu mubiri wavuye mugitaka usubijwe mugitaka kubwitegeko ryimana
Uyu mubiri  ubibwe ari umunyantegenke ariko uzazuka ari umunyambaraga
Kandi ufite ubwiza bwimibiri yo mwijuru idapha.
UWITEKA iyi roho nuyu mubiri turabigutuye ngo ubyakire.Mwizina rya data watwese numwana numwuka wera. AMEN

INZEGO ZUBUYOBOZI NUBURYO ZUNGANIRANA

“Itorero rifite ubuzima bwuzuye nitorero rifite abayobozi beza kandi bafite iyerekwa rizima.Apostle Ny.Alexandre”
Mumatorero ya full life temple international dufite inzego nyinshi zubuyobozi kandi zose zifataniriza hamwe gushyira mubikorwa umuhamagaro wimana wo kuvuga ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose,mw’itorero full life temple dufite inzego nyinshi ndetse dufite uburyo amatorero yunganirana nkuko uri bubibone mumpapuro zikurikira.

BRANCH (eglise local )

Ishimi rya full life temple nitorero riba ritabona ubusshobozi bwo kwita kuri Rev.pastor kandi rikaba ridafite nabura abakirsto bagera kuri 70.
Itorero rya local rifite ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa bwiza no kugira abayobozi baryo bemezwa nubuyobozi bwa parroise,kandi paroisse niyo ishinzwe kuyobora  imihango yose iteganwa nigitabo cyamahame y’itorero nigitabo ngenga mikorere.ariyo kubatiza, gusezeranya ,gutanga igaburo ryera , kwimika. Cyereka gusengera abana byo bishobora gukorwa na eglise local .

PARROISE

Muri buri parroise  habamo commite nyobozi igizwe ,abayobozi binzego zimirimo (Departments)comite yimari,committee nkemurampaka,intumwa yabakiristo muri buri torero.
Ubuyobozi bwa parroise bushinzwe
-gukurikirana iterambere ry’abakiristo bagize za eglise local zose zigize iyo parroise
-guteza imbere ivugabutumwa muri iyo parroise.
-kwita kumishinga iri muri iyo parroise.
-gugenzura abayobozi ba za eglise local niterambere ryabo.
-gukora raporo zigenwa nubuyobozi bw’itorero full life temple
-kwitabira amanama agenwa nubuyobozi bwitorero full life temple.
-kwitabira amanama yinzengo za leta aba yatumiyemo itorero.



REGION

Naho ubuyobozi bwo kurwego rwa region za full life temple bugizwe nabashumba bane nundi umwe witwa umujyanama mukuru uhagararira inyungu zabakiristo bose (uyu atorwa nintumwa zihagarariye amaparoise agize region) naho abashumba batorwa nabandi bashumba bose ba za parroise zose za full life temple muri iyo region ariko bikemezwa burundu nubuyobozi bukuru bwitorero kurwego rwigihugu.
Ngizo inzego zigize region
1)umuyobozi mukuru (coordinator )
2)umwungirije (vis coordinator )
3)umunyamabanga mukuru (secretary )
4)umubitsi mukuru (treasure officer )
5)umujyanama mukuru(chief adiviser )
Abo bayobozi bahabwa inshingano zikurikira
-kugenzura imirimo ikorwa namaparoise yose muri iyo Region
-gutegura ibiterane mumaparoise ifanije nubuyobozi bwa za parroise
-gutangiza imishinga mishya no gukurikirana imikorere yisanzwe
-kwemeza abayobozi bashya ariko byatangiwe raporo kurwego rwigihugu
-gukora raporo zigenwa nubuyobozi bukuru bwitorero full life temple.
-kwitabira amanama yose ateganwa nubuyobozi bwamatorero ya full life temple.

UBUYOBOZI BWO KURWEGO RWIGIHUGU

Ubuyobozi bwo kurwego rwigihugu bufite inshingano ikomeye yo kwita kumatorero yose ya full life temple international –mugihugu ririmo , ubuyobozi bwo kurwego rwigihugu bahabwa bishop, uhagararira itorero ashyirwaho kandi akemezwa na Apostle umushumba mukuru uhagarariye amatorero ya full life temple kwisi hose. nabandi bayobozi bamwunganira bitwa(Represatation pastor’s counselors ) RPC officers bagenwa nubuyobozi bukuru kurwego mpuzamahanga,

IBIRO  BYITORERO KURWEGO MPUZAMAHANGA.
Ibiro byitorero kurwego mpuzamahanga nibyo bifata ibyemezo byanyuma bigomba kubahirizwa mumatorero ya full life temple kwisi, abagize biro nyobozi yo kurwego mpuzamahanga batorwa nuwatangije umuryango nyuma yo kugaragaza ko bafite ububasha nubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo,ntamuntu numwe wemerewe kuba mubagarariye itorero kurwego mpuzamahanga cyeretse nibura ari kwurwego rwa Reverend mumatorero ya full life temple. gusa abakora mubiro by’intumwa bo ntibarebwa niri tegeko.

IBIRO BY’INTUMWA  NINSHINGANO ZABYO.
Umushumba mukuru w’itorero afite inshingano zikomeye zo guteza imbere umuryango wose haba muby’umwuka numuby’umubiri .
Inshingano ze za buri munsi zibanda kubintu bikurikira.
-kwemeza abayobozi b’itorero mubihugu no kubimika.
-kwemeza imishinga yo kurwego mpuzamahanga hamwe no kuyishakira abaterankunga.
-kwemeza ibyemezo namavugurura areba umuryango wose wa full life temple kwisi yose.
-gutegura amahugurwa n’amanama yo kurwego mpuzamahanga areba itorero .
-kwimakaza ubumwe,urukundo,ubufatanye nimikoranire myiza hagati y’itorero nandi matorero ya gikiristo ataravangirwa.
-kwimakaza ubumwe nubufatanye hagati yamatorero nabayobozi b’ibihugu cyane cyane mubihugu itorero rikoreramo.
-gutegura igenenamigambi numurongo ngenderwaho hashingiwe kucyerekezo cy’itorero muri buri myaka 10.
-gugenzura ibikorerwa kumbuga za internet z’amatorero ya full life temple kurwego rw’ibihugu no kurwego mpuzamahanga.

Umushumba mukuru kurwego mpuzamahanga afite uburenganzira busesuye bwo guhitamo abakozi nabayobozi b’inzego zimirimo bakora mubiro bye, hashingiwe cyanne cyane kuko bakijijwe kandi ko bafasha umushumba mukuru gusohoza inshingano afite.
N.b: umushumba mukuru agira icyicaro gihoraho muri buri cyicaro gikuru kitorero kurwego rw’igihugu.


AMATEGEKO YIHARIYE AGENGA ABASHUMBA MWITORERO.

UMUSHUMBA ASHYIRWAHO GUTE.
Umushumba wese mumatorero ya full life temple international atorwa n’abayobozi binzego zimirimo muri  Parroise,maze akemezwa nubuyobozi bw’iyo parroise by’agateganyo mugihe cyitarenze imyaka ibiri,iyo bigaragaye ko uwo mushumba akenewe kandi ko yujuje ibisabwa bikorerwa raport nurwego rwa region bikemezwa burundu nurwego rwigihugu. ababoyozi bo kurwego rwigihugu bafite uburenganzira bwo kwemeza uwo mushumba cyangwa kwanga iyimikwa rye rya burundu, ariko ibyo bikorwa mumucyo hashingiwe kunyungu rusange zumurimo w’Imana nkuko biteganwa nigitabo cy’amahame y’itorero nigitabo cyamahame ngenga mikorere.

UMUSHUMBA AKURWAHO GUTE

Umushumba wese wemejwe byagateganyo ashobora guhagarikwa by’igihe gito cyangwa kirekire,cyangwa burundu n’ubuyobozi bwurwego rwa parroise iyo bigaragaye ko ashobora gutuma umurimo w’imana upha cyangwa bikagayisha itorero ry’Imana,ariko icyo gihe bikorwa nyuma yo kumenyesha inzego zose kugera kurwego rwigihugu mwibaruwa ndetse izo nzego nazo zikamwohereza ibaruwa yemera ihagarikwa ryuwo mushumba,iyo umushumba yerejwe uwo murimo burundu nubuyobozi bukuru kurwego rwigihugu ntamushumba wa parroise cyangwa wa Regio ufite uburenganzira bwo kumuhagarika kuko bikorwa nurwego rwigihugu gusa,iyo habonetse imikorere mibi urwego rwa parroisse rumutangira Raporo kuzenzego zimukuriye.ariko icyemezo icyo aricyo cyose kigafatwa nurwego rwigihugu.
NB;ibyaha byatuma umushumba ahagarikwa munshingano byemezwa ninkiko za leta nkuko bishimangirwa na statute yitorero full life temple international.

KWEMEZA UMUSHUMBA BY’AGATEGANYO NIGIHE CYA BURUNDU
Abashumba mumatorero ya full life temple international bari mubyiciro bibiri ,icyiciro cya mbere nabashumba bahawe inkoni ariko byagateganyo ,icyiciro cya kabiri nabashumba bahawe inkoni burundu.
Umushumba wese wahawe inkoni byagateganyo ashobora gukora ibikorwa byitorero bireba abashumba ariko aba atarahabwa urenganzira busesuye kuko aba afite undi umwerekera munshingano yahawe.gukora byagatenyo kwabashumba bashya  bikorwa kuva kumezi ane kugeza no kumyaka ibiri ataremezwa burundu,igihe cyo kwemeza burundu umushumba bigenwa nurwego rubishinzwe arirwo rwego rwigihugu.hashingiwe kukuba uwo mushumba nta nzitizi agifite zatuma aterezwa umurimo wubushumba burundu.inzitizi zatuma umushumba atemezwa burundu ziboneka mugitabo cy’imahame y’itorero kungingo ireba abashumba.

UMUSHUMBA APHUYE HAKORWA IKI?
Umushumba mumatorero ya full life temple international iyo agize impanuka ikomeye yatuma atuzuza inshingano ze yari afite cyangwa aphuye itorero yari abereye umushumba rifite inshingano zo kumwitaho we numuryango we kugeza aphuye hashingiwe kubushobozi iyo parroisee ifite.itorero rimuha uburenganzira bwo gufata ubwiteganyirize bwe ,ndetse akajya ahabwa 20/100 y’umutungo winjiye ugenerwa umushumba w’itorero yoboraga nkuko biteganwa nigitabo ngengamikorere.ibyo bikorwa mumucyo nurukundo rw’imana kandi kuri parroise zagize ibyo bibazo hakurikiramwa niba ibyo bishyirwa mubikorwa.kuko bikorerwa raport zitangwa kurwego rwigihugu no kurwego mpuzamahanga.
N.b:umushumba ukorerwa ibyavuzwe haruguru numushumba wamaze kwemezwa burundu nubuyobozi bubifitiye ububasha arirwo rwego rwigihugu.akimikwa kumugaragaro kandi akabihererwa nibyangombwa nkuko biteganwa nigitabo cyamahame yitorero nigitabo ngenga mikorere.

UBURYO UMUSHUMBA YAKIRWA AVUYE MURINDI TORERO.

Umuryango w’amatorero ya full life temple international wakira abantu bose barigana bavuye muyandi matorero ,kandi umuntu yakirwa murwego rwe iyo aje agana itorero ariko bikabanza gusuzumwa na abayobozi ba parroisse niba ntaburwayi azanye bwakwanduza abandi asanze ,kubashumba bayoboraga muyandi matorero bahabwa igihe kuva kumezi ane kugeza kumyaka ibiri ngo bemezwe hashingiwe kukureba niba bafite umurongo muzima itorero rigenderaho.
Nb:iyo umushumba wari murindi torero ahamagawe nubuyobozi bwa parroisee kubera ko babona ko hari umusaruro yamarira itorero ntihaba hakiri kumwigaho ukundi ahubwo ahita yemezwa byagateganyo nyuma yuko yemezwa burundu nubuyobozi bubifitiye ububasha arirwo rwego rwigihugu.

IBYEMEZO BYOSE BIFATWA KUBWIGANZE BWAMAJWI.

UMWAMBARO W’UMUSHUMBA NAMATEGEKO AWUNGENGA.
Mumatorero ya full life temple international buri rwego rw’umushumba rufite umwambaro ubaranga, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano no gusohoza umugambi w’imana.
-umushumba wa Parroisee :yambara(
-umushumba wa Regio :(
-umushumba wo kurwego rwa bishop uhagarariye itorero kurwego rw’Igihugu(
-umwambaro w’intumwa ihagarariye itorero murwego mpuzamahanga.

N.B:KIRAZIRA.
Kwambara umwambaro w’umushumba utari mumurimo w’Itorero
Kwambara umwambaro w’umushumba utarabihererwa uburenganzira
Kwambara umwambaro wumushumba ukawukoresha muburyo butuma izina ryuwiteka rigawa.

N.B:Abashumba bari mwimenyerezwa bambara imyenda isanzwe kabone nubwo baba bari mumirimo y’itorero.

INTUMWA IGENZURWA NANDE

Umushumba mukuru akaba n’ Intumwa agenzurwa nabayobozi bo kurwego rwibihugu kandi iyo hatari ibigenda neza mubiro byintumwa bafite ububasha bwo kumuhamagaza kugirango abitangire ibisobanuro,iyo bigaragaye ko umushumba mukuru kurwego mpuzamahanga hari inshingano yica bigatukisha umuryango wose  abayobozi ba full life temple kurwego rwibihugu bahamagaza inama izamwo abayobozi ba za Regio,na za parroise zose hirya no hino kwisi bakaba batorera guhagarika umushumba mukuru kurwego mpuzamahanga byagateganyo cyangwa burundu kubwiganze bwamajwi.umushumba mukuru akaba nuwatangije umuryango ntamanda ahabwa kimwe nabashumba bose.kuko bashyirwaho nimana banakurwaho nayo .
Umushumba mukuru kurwego rwisi aphuye cyangwa amugaye kuburyo atakuzuza inshingano abayobozi bo kurwego mpuza mahanga nibo bitoramo uwahagararira umushumba mukuru byagateganyo, kugeza ubwo hazabaho amatora akorwa nabashumba bose bo kurwego rwa parroisse .

KWIYAMAMARIZA KUBA UMUSHUMBA WO KURWEGO RWIGIHUGU CYANGWA KWISI.
 Uwiyamamariza ubushumba bwo kurwego rwigihugu cyangwa kurwego mpuzamahanga akwiye kuba yujuje ibi bikurikira

      -kuba nabura amaze imyaka 5 ari umushumba w’amatorero ya full life temple international akaba nibura ari Rev pastor uhagaririye parroisse
-kuba afite ububasha nubushobozi bwo kuzuza inshingano asabwa
-kuba afite iyerekwa rizima,afite inararibonye kandi afite umuhamagaro wo kuyobora umukumbi w’imana.
-kuba atarigeze akatirwa ninkiko cyangwa ahanwa nibyaha ibyo aribyo byose   mwitorero full life temple.
-kuba aharanira gushyira imbere inyungu zimana, nizitorero ry’imana.
-kuba afite ubuhamya buzima,mugihugu,mw’itorero no murugo rwe.
-kuba afite  impamyabumenyi yikirenga mubyabibiriya
-kuba nibura avuga nibura indimi  eshatu, zirenze byaba ari akarusho.

IKIRUHIKO CY’ABASHUMBA NUBURYO BIKORWA
Mw’itorero full life temple international dufite abakozi b’imana batandukanye ariko abahabwa icyiruhuko  nabashumba gusa bemejwe burundu .ikiruhuko cyabashumba gitangwa rimwe mumwaka kikamara ukwezi kumwe,gusa ufata icyiruhuko ashobora kugifata mubice bitandukanye iyo abisabye kurwego rumukuriye,abashumba bose bemerewe ikiruhuko kandi mugihe cyikiruhuko bakomeza kubona ubufasha bagenerwa nubuyobozi bukuru bwitorero full life temple international .abashumba bataremezwa burundu nabo bafite uburenganzira kukiruhuko ariko bo baba bafite ibyumweru bibiri mumwaka.byiyongera kumunsi umwe buri cyumweru ugenwa na buri parroisse.

UBWISHINGIZI BWABASHUMBA NUBURYO BIKORWA
Buri mushumba wese muri full life temple international afatwa nkumukozi kandi agatangirwa umusanzu kuva igihe yeguriwe inshingano kugeza ahagaritswe munshingano,kandi nkuko bikorwa kumategeko agenga abakozi bose abashumba bahabwa ubwishingizi bwabo mugihe icyo aricyo cyose bahagaze kunshingano zabashumba.umusanzu wubwishingizi utangwa hashingiwe kubushobozi full life temple international iba ifite kurwego rwigihugu.buri gihugu gifite uburyo kita kubakozi bitorero baryo.

AMABWIRIZA  AGENGA UKO IBYEMEZO  BIFATWA NUKO B ISHYIRWA MUBIKORWA MUMATORERO YA FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL

IJAMBO RYIBANZE
Nyuma yo kubona ko amatorero menshi  atagira umurongo nyawo akoreraho bikaba intanda ro yimivurungano nubwumvikane buke byurudaca biranga amatorero menshi  yo muminsi yimperuka .itorero full life temple international murwego rwo rwo guharanira ko abayobozi nabakiristo baririmo bagira umurongo ngenderwaho murwego rwo kurinda no kubambatira ubusugire bwitorero ,ryashyizeho amabwiriza agenga uko ibyemezo bifatwa nuburyo bishyirwa mubikorwa mw’itorero kugirango umurimo wimana urusheho kujya imbere no kugenda neza .kubwibyo ubuyobozi bwitorero buragusaba  gusomana ubwitonzi nubushishozi aya mabwiriza kugirango ubashe guhagarara neza mumuhamagaro no kuzuza inshingano zawe .

INGINGO YA 1: UKO IGITEKEREZO GIHABWA AGACIRO

A)umuntu wese ufite igitekerezo gishobora gutanga umusaruro kigatuma izina ryimana rihabwa icyubahiro agishyikiza committee Nyobozi y’itorero kurwego rw’igihugu.
B)committee nyobozi iyo imaze gusuzuma icyo gitekerezo,maze ikabona ko gishobora gutanga umusaruro kiremezwa ariko nigihite gishyirwa mubikorwa.
C)commite nyobozi igishyikiriza commite ngishwanama  nabo bakagisuzuma . mugihe kitarenze iminsi irindwi.
D)iyo committee ngishwanama imaze kugisuzuma maze bikagaragara ko cyatanga umusaruro cyiremezwa ,maze bagashyira umukono kuri gitekerezo .
E)commite nyobozi hamwe na na commite ngishwanama iyo  byemeje icyo gitekerezo  byandikwa mugitabo cy’ibyemezo by’itorero icyo gihe kikaba gishobora gutangira kubahirizwa.
N.B: ibyemezo bitareba itorero ryose ntibitangarizwa abakiristo bose  ahubwo bihita bishyikirizwa urwego bireba kugirango bitangire gushyirwa mubikorwa.
F)Hari ibyemezo bishobora gufatwa na committee  Nyobozi  hatagombye uruhare rwizindi nzego:urugero ;gutanga ibyangombwa ,kwakira abashyitsi,guhagarika abayobozi batuzuza inshingano,gutegura gahunda z’imirimo yitorero,uburyo bwo kwita kubayobozi bitangira umurimo w’imana… nibindi.

INGINGO 2: UKO IBYEMEZO BIVUGURUZWA.

A) iyo ibyemezo byafashwe bigize abo bibangamira cyangwa ntibitange umusaruro biravuguruzwa.
b) ababangamiwe nibyo byemezo byafashwe bandikira komite nyobozi bagaragaza imbogamizi zabyo ngo bisuzumwe kandi munyandikiko bakanatanga ibyifuzo byuko byakorwa.
c)committee nyobozi ibonye iyo barwa isaba ivuguruzwa ry’ibyemezo irabisuzuma yasanga bifite ishingiro ikabitangaho ibitekerezo bikandikwa  mugitabo cy’ivugururwa ry’ibyemezo.
d)Nyuma yo kubyandika mugitabo,hatumizwa commite  ngishwa nama maze ikabikorera ubugorarangingo bwa nyuma bari kumwe na committee nyobozi .
e)nyuma ya committee  nyobozi na committee  ngishwanama bamaze kwemera ivugururwa byandikwa mugitabo cy’ivugururwa ry’ibyemezo.
f)iyo izo committee zombi  zimaze kubishyiraho umukono kuri iryo vugururwa icyo gihe bitangira kubahirizwa ndetse niryo vugururwa rigatangira gushyirwa mubikorwa

INGINGO YA 3: KWANGIRWA IVUGURURWA .
A)Iyo committee nyobozi  ibonye ko ibivugwa munyandiko isaba ivugururwa  bidafite ishingiro ihita ibisubiza munyandiko ko ibyo basaba nta shingiro bifite.
B)nyuma yo gusubiza abasabye ivugururwa ihita imenyesha commite ngishwa nama kandi ikaboherereza na copy yibaruwa isaba ivugururwa.
C)iyo committee ngishwa nama ibonye ko hari ibyirengagijwe muguhakanira abasabye ivugururwa,yandikira commite nyobozi mugihe kitarenze iminsi irindwi.
D)committee nyobozi na committee ngishwanama birahura   kugirango hakorwe ibiganiro mpaka mazi committee zombi zigafatira  umwanzuro hamwe
E)iyo habonetse impaka zikomeye mugufata icyemezo ,hagengenderwa kubwiganze bwa majwi ,iyo amajwi angana ,iry’umuyobozi mukuru ribarwamo abiri.
F)imyinzuro ivuye mukiganiro mpaka cyakozwe na committee zombi yohererezwa abasabye (uwasabye )ivugururwa.
G)ibyemezo byafatiwe mukiganiro mpaka iyo habonetse ubirwanya cyangwa ababirwanya mumagambo cyangwa mubikorwa byo kugandisha abandi,akurwaho akizere kandi akaba yahagarikwa na committee  Nyobozi byigihe gito cyangwa kirekire.
H)iyo myanzuro kandi yandikwa mugitabo cy’ibyemezo byitorero kandi igasimwa nababigizemo uruhare bose.
Nb:umushumba mukuru witorero kurwego mpuzamahanga  niwe wenyine ufite ububasha bwo kuvuguruza ibyemezo byafashwe iyo bibangamiye ishyirwa mubikorwa zintego ryitorero,ariko akamenyesha committee zose bireba.


AMAGAMBO YO KUZIRIKANA :

Committee Nyobozi:  igizwe nabashumba bose berejwe uwo murimo mw’itorero rya full life temple.
Committee ngishwanama : igizwe nihuriro rya abayobozi ba za departments muri buri parroisse ya full life temple international  . 
Committee nshingwabikorwa: igizwe nabakozi bimana bose muri za departments zitandukanye nabandi bakozi bose bakora mubikorwa by’itorero full life temple international.
N.B: Mumatorero ya full life temple  muri buri  parroisse Hari izindi committee  z’itandukanye nka committee y’ubukemurampaka,committee yabagenzuzi b’imari ,committee yabashinzwe umutungo,intumwa y’abakiristo …..
Inteko rusange :igizwe nabanyamuryango bose bakiriwe muri buri parroisse ya full life temple international


UKO UMUTUNGO WA PARROISSE UKORESHWA :
Buri parroisse ifite umutungo ukomoka kumpano n’indagano,icyacumi n’amaturo namashimwe,ibyo byose bikusamwa nakomitte ishinzwe umutungo muri parroisse,nkuko biteganwa umutungo wose winjiye wandikwa mugitabo cy’umutungo wa parroisse ,
Buri kwezi parroisse ihemba 40% by’umushumba mukuru kuri iyo parroisse.
Buri kwezi parroisse ihemba 20% by’umwarimu(assistant pastor)
Buri kwezi parroisse itanga 20% kukicaro gikuru kurwego rwigihugu.
Buri kwezi parroisse ibika 20% by’umutungo winjiye muri iyo parroisse kugirango biyifashe iyo parroisse kugira ibikorwa ikora birimo nko kwakira abashyitsi,kwishyura ubukode ,kugura ibikoresho by’itorero n’ibindi…
N.B:Umutungo wose wa parroisse  usigara mububiko bw’itorero ukoreshwa nyuma yo kwemeranwaho nabayobozi binzego zimirimo muri parroisse hashingiwe kubiba bikenewe byihutirwa gukorwa.
Ntamushumba wemerewe gukoresha umutungo kugiti cye atabiganiriyeho nabandi bayobozi.
N.b:committee ishinzwe umutungo ifite ububasha busesuye bwo kwanga kurekura amafranga mugihe bigaragara ko bitanyuze mumucyo.kuko kuyarekura bidaciye mumucyo itorero rishobora kuyabaza abashinzwe uwo mutungo.kuko aba yasohotse bitanyuze mumucyo nkuko biteganwa nigitabo ngengamikorere nigitabo cyamahame y’itorero(Gukoresha umutungo no kuwucunga: mungingo yacyo ya 1)

AMAHAME AREBA IBIBANZA BY’ITORERO
Hirya no hino hari amatorero ya full life temple usanga hari inyubako cyangwa ibibanza byirirwa itorero ibyo bibanza ninyubako biba biri muburyo butatu.
1)ibibanza by’itorero .2)intizanyo .3)umurage .buri rwego rwinyubako cyangwa ikibanza bikorerwa inyandiko ikabikwa nubuyobozi bw’itorero kurwego rwigihugu.

1)IBIBANZA BY’ITORERO : iyo ikibanza kiguzwe mwizina ry’itorero kigomba kwandikwa mwizina ryitorero bwite ,gusa handikwaho ugihagarariye kenshi aba ari umuyobozi muri iryo torero.ntakibanza kitorero cyandikwa mumazina y’umuntu hagamijwe kwirinda ibibazo byavuka umuntu akaba ya kwaka nkinguzanyo abyitwaje bikabera itorero umutego,cyangwa kwirinda ko umuntu yakwigarurira umutungo witorero nibindi.

2)INTIZANYO: umuntu wese wumunyetorero ashobora kugirira umutwaro itorero bityo akaritiza aho rikorera mugihe runaka,ariko ibyo nabyo bikorerwa inyandiko igaragaza neza igihe abatije uko kingana ,ibikorwa remezo birimo,kugirango hirindwe ibibazo byazavuka nyuma bigasenya umurimo wimana.

3)UMURAGE :hari abantu bashobora gukunda itorero cyangwa bakarigirira umutwaro bityo bakariraga ikibanza cyangwa inzu,ibyo bikorwa na nyirumutungo bwite ntamuntu ushobora kuraga umutungo utari uwe,iyo rero umuntu araze ikibanza cyangwa inzu itorero agomba kubishyira munyandiko byaba byiza ikanasinwaho nubuyobozi bwinzego zibanze kugirango hirindwe ibibazo ibyo aribyo byose byazavuka nyuma.

UBUKODE NAMATEGEKO ABUGENGA

Itorero rishya iyo rivutse rishobora gutangira rikodesha,ubuyobozi bwa parroisse itangiye uwo mudugudu nibwo bufasha itorero rishya kubona aho rikorera, itorero rifasha uwo mudugudu mugihe kitarenze umwaka bityo kugirango iryo torero rishobore kwifasha ubukode.ubukode bwose bwandikwa mumazina yitorero kandi iyo contract igasinwaho nubuyobozi bwinzego zibanze.

IMYUBAKIRE YINSENGERO NSHYA.

Buri parroisse itangiye urusengero rushya, niyo iba reponsable yiryo torero rishya kugeza rimaze kubaka ndetse no kwigenga ubwaryo nka parroisse,
Iyo itorero rishya rifite ikibanza , ubuyobozi bwa parroissse bufatanije nubuyobozi bwiryo torero rishya nibwo bwizamurira inyubako yurusengero,ariko iyo barangije bageze kugisenge (umusakaro)bikorwa nubuyobozi bukuru bw’itorero kurwego rwigihugu. ntagipimo cyurusengero giteganijwe kuko ibyo bigenwa nubuyobozi bwa parroisse hamwe niryo torero rishya.






                                      IBIRIMO       
       i.            IJAMBO RYIBANZI BY APOSTLE NY. ALEXANDRE
     ii.            INDANGAGACIRO ZIRANGA ABAKOZI BOSE
  iii.            VISION NA MISSSION YITORERO MUMAGAMBO ARAMBUYE
   iv.            INGINGO ZINGENZI ZIGIZE IMYIZERERE
-IBYO TWEMERA
-IBYO TWIGISHA
-UBUTUMWA BWIZA TUVUGA
V-                 IMIHANGO Y’ITORERO NUBURYO IKORWA.
-UMUBATIZO
-IGABURO RYERA
-KWAKIRA ABAKIRISTO BASHYA MWITORERO.
-GUSHYINGIRA UBUKWE
-KWIMIKA ABAKOZI BIMANA
-GUSENGERA ABANA
-GUSHYINGURA UMUKIRISTO WITABYE IMANA.
VI-             INZEGO ZUBUYOBOZI NUBURYO ZUNGANIRANA
-BRANCH
-PARROISSE
-REGION
-URWEGO RWIGIHUGU
-IBIRO MPUZAMAHANGA
-IBIRO BY’INTUMWA
VII-           AMATEGEKO YIHARIYE AGENGA ABASHUMBA
-UMUSHUMBA ASHYIRWAHO GUTE
-UMUSHUMBA AKURWAHO GUTE
-KWEMEZA UMUSHUMBA BYAGATEGANYO CYANGWA BURUNDU
-UMUSHUMBA IYO APHUYE HAKORWA IKI
-UMUSHUMBA YAKIRWA ATE IYO AVUYE MURINDI TORERO
-UMWAMBARO WUMUSHUMBA NAMATEGEKO AWUGENGA
-INTUMWA IGENZURWA NANDE
-IBISABWA UWIYAMAMARIZA GUHAGARARIRA ITORERO KURWEGO RWIGIHUGU CYANGWA KWISI.
-IKIRUHUKO CYABASHUMBA NUBURYO BIKORWA
-UBWISHINGIZI BWABASHUMBA NURURYO BIKORWA.



VIII-        AMABWIRIZA  AGENGA UKO IBYEMEZO  BIFATWA
-IJAMBO RYIBANZE
-UKO IGITEKEREZO GIHABWA AGACIRO
-UKO IBYEMEZO BIVUGIRUZWA
-KWANGIRWA IVUGURURWA
-AMAGAMBO YO KUZIRIKANA

IX-             UKO UMUTUNGO WA PARROISSE UKORESHWA :

X-                AMAHAME AREBA IBIBANZA BY’ITORERO
-IBIBANZA BYITORERO
-INTIZANYO
-UMURAGE
I-       UBUKODE NAMATEGEKO ABUGENGA
II-    IMYUBAKIRE YINSENGERO NSHYA