Friday 10 July 2015

ubutumwa buheruka mwijwi rya Elia



UBUTUMWA BUHERUKA  mw ‘ijwi rya ELIYA

IBINTU 7 BYIRUKANYE  YESU CHRIST MUNSENGERO

IJAMBO RYIBANZE.
Bibiriya iravuga iti”aho guhishurirwa kutari abantu barayoba (bigira ibyigenge)ariko ukomeza amategeko aba ahirwa .(imigani 29;18)
rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa kuko arimwo ibyubugingo bikomoka (imigani 4:23)
Ndabasuhuje mwese mwizina ryumwami numucunguzi wacu yesu kiristo,njyewe Apostle Dr Nyandwi Alexandre, nyuma yimyaka icyenda ndi umuyobozi w’amatorero ya full life temple kwisi,wize amashuri ya bibiriya kandi wanigishije mumashuri ya bibiriya atandukanye,, mwijoro ryo ku itariki ya 24/10/2013 ubwo nari maze iminsi irindwi mumasengesho niyirije ubusa   natemberejwe ijuru muburyo bwu’umwuka ,nibuka ko byatangiye ndi gusenga nka saa yine zijoro nongeye kugarurwa mumubiri saa moya zagatondo ,muri urwo rugendo rudasnzwe nagiriye mwijuru nahaherewe ubutumwa bukomeye bugenewe abantu  bo muri iki gihe byumwihariko kubutangariza  iumugeni wa kiristo ariryo torero ry’Imana nkimara guhabwa ubwo butumwa  nahise ntegekwa n’Imana kubugeza kumatorero harimo nayo mbereye umuyobozi, Imana yarambwiye iti : umuntu uzakira ubu butumwa afite amahirwe ijana kwijana yo kuzahabwa umugisha hano kuri iyi si ndetse akazabona nubugingo buhoraho kuko azaba yitandukanije akemera kwivangura maze akemera kuvirwa numucyo .ikindi Imana yambwiye ko icumi   kwijana (10%)cyabazumva ubu butumwa aribo bazaburwanya ariko ko abo ari abana bo kurimbuka kuko batemereye umucyo ngo ubamurikire.naho mirongo icyenda   (90%)bazabwakira kandi bazafasha nabandi  benshi barokore ubugingo bwabo babakure mumwijimwa wicuraburindi aho abakiristo bo mumatorero menshi namadini baboheye bakaba bizeye kuzajya mwijuru nyamara bari kuruhira ubusa.mbese ubwo ntiwaba uri mubaruhira  ubusa?ukaba ufite ishyaka ryinshi ry’Imana nyamara Imana itakuzi?.
Kubwibyo wowe uri gusoma ubu butumwa ushobora kuba uri muri babandi Imana yambwiye 10% byabazarwanya ubu butumwa  cyangwa uri muri 90% byabazabwakira.byose bishingiye kuguhitamo kwawe.gusa njye kwifurije kuba muri 90%byabazakira umucyo wubu butumwa kandi bafite ubugingo buhoraho. Nkimara gutwarwa ,  mw’Ijuru muburyo bw’umwuka ,kuva sa yine  zijoro nabonyeyo ibintu byinshi kandi nahaherewe ubutumwa bukomeye kuburyo igihe nabuhabwaga bwanteye nubwoba bukomeye nuko umugabo  wambaye imyenda yera kandi wari ufute ubwiza budasanzwe amfata ukuboko kw’Iburyo arambwira ati witinya kuko wowe washyizwe muntore zimana kandi watoranirijwe kurokora benshi, nahise numfa nkomeye kandi numva nuzuye umunezero ,nkibaza uwa ari we numva arambwiye ati kuki ushidikanya mumutima wawe nijye Yesu chirst  sinaphuye ahubwo ndi muzima,arambwira ati “dore nzamwe no kuguha ubutumwa bukomeye buzamurikira isi nabayituye kuko benshi bakomeje kwibera mumwijima ,nuko rero mwana wanjye nkunda cyane ubu butumwa buzarokora benshi bubakure mumwijima bubinjize mumucyo ,kandi ufite wese guhitamo kukuri buzamubera imbaraga,itara rimurikira umubiri nubugingo bye kandi ubu butumwa buzayobora benshi munzira yubugingo bwiteka bubakure munzira yumwijima ijyana abantu kurimbuka benshi bayobeyemo,…….
Nkimara kumenya ko ari yesu Christ turi kuvugana nahise mbona umucyo mwishi utuzungurutse ,nuko nshaka guphukama ariko arambwira ati witinya kuko nagutoranije kugirango umbere igikoresho cyubwiza ,t ega amatwi kugirango nguhe ubutumwa bwubwoko bwanjye buri mumwijima,nuko Yesu  arambwira ati :mwana wanjye nje kukubwira ibintu birindwi byantandukanije nabanyamadini kandi byanyirukanye munsengero zabo nkaba ntakihakorera  nubwo benshi bambeshyera ko ndikumwe nabo,nubwo bimeze gutyo ariko muri ayo madini namasengero  harimo abantu banjye naphiriye banshakana umwete kumanwa na nijoro nubwo bari  bari muri izo nsengero kandi bazarimbukana nabanyabyaha nibatitandukanya nabo ngo bave mumwijima wicuraburindi wuzuye munsengero zabo cyangwa ngo bahagurukane imbaraga birukane uwo mwijima ubazungurutse ntakabuza bazarimbuka Muri ako kanya nahise mbona igisa na video atangira kunyereka zimwe munsengero zikomeye  (harimo nizo nzi)ndetse zifite abayoboke benshi  abayobozi bazo binjira mumuriro ugurumana abayoboke babo babari inyuma babakurikiye barimo kwinjiranamo nabo muri uwo muriro .nibwo namenye ko uwayobejwe, nuwayobeje abandi iherezo ryabo ari rimwe, nuko tukivugana  yesu Christ  arambwira ati mwana wanjye nje kukubwira ibi kugirango utazamera nkabo kandi nguhaye imbaraga zo kurokora benshi no kubavana muri uwo mwijima wicuraburindi benshi barimo. Nabonye mubiganze bye haje icyi cyanditswe :muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura (yohana 8;31)nuko nkimara gusoma icyo cyanditswe yegeranije ibiganza nkugomba gukoma amashyi arongera arabitandukanya mbona hajemo icyi cyanditswe  “iti nuko rero bakundwa ubwo muburiwe hakiri kare ,mwirinde mwirinde mutayobywa nuburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu.(2petero 3:17)ukimara gusoma ubu butumwa ugomba gufata icyemezo kandi ntazacibwe intege nabashobora kukurwanya bari muri barya Imana yambwiye 10% cyabazarimbuka mubazagerwaho nubu butumwa bazarwanya  kuko nabo sibo ahubwo numwanzi satani  ubanangira umutima.natangajwe nukuntu ayo magambo yazaga yanditse mukinyarwanda kandi nawe akaganira najye mururimi rw’Ikinyarwanda bintera kwibaza nti mw’Ijuru bavuga icyinyarwanda se?
Kuva sa yine zijoro kugeza sa moya zo mugitondo i nari ndi kwigishwa na Yesu  Christ , numvaga nakwigumirayo kubera ubwiza budasanzwe nabonyeyo ndetse numvaga nindirimbo ziririmbwa mundimi zose gusa abaririmba nababonaga nko hakurya yanjye ariko uburyo baririmba bikangeraho namajwi mato.
Mura ako kanya nabonye ikimeze nka ecra imbere yanjye  nuko mbona haje umugabo wundi wambaye imyenda yera  maze ahereza Yesu Christ icyo gitabo nuko ibyo yamwiraga byose yabumburaga icyo gitabo gusa mugihe cyo gusoma icyanditswe yatandukanyaga amaboko maze ibiganza bye nkabona igitabo , igice ,umurongo,ndetse nkahabwa nubusobanuro bwawo.”YESU ARAMBWIRA ATI TEGA AMATWI NKUBWIRE IBINTU BIRINDWI BYANYIRUKANYE MUNSENGERO.mwene data kubwibyo imirongo yose yo muri bible ubona muri iyi nyandiko nayihawe na Yesu  Christ muri izo nyigisho ninayo nakoresheje ,mugusoza izo nyigisho yesu CHRIST  yarambwiye ati;hari abayobozi benshi bamadini bakoreshwa ibitangaza bikomeye nyamara ari ibyo bahawe na shitani ati uzabyitondere ntibikakurangaze.arongera arambwira ati hari abantu bacye nkawe natoranije kandi nashyizeho ikimenyetso cyanjye abo nimuhura muzamenyana kandi muzahuza .ariko benshi bo narababuriye barananira igisigaye nukurimbuka kuko bakunze isi nibiyirimo kurusha ubugingo buhoraho.afungura ibiganza maze mbona handitse ngo ”icyo gihe umuntu nababwira ati dore kiristo ari hano ntimuzabyemere .kuko abayita kiristo nabahanuzi bibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye nibitangaza ,kugirango babone uko bayobya nintore niba bishoboka .dore mbibabwiye bitari byaba.(matayo 24:23-25)
Niba uri muntore z’Imana buri muntu wese uzakubaza ibyimibanire yawe n’Imana ujye umusomera matayo (24:23-25)  umubaze uti ibyo bikubwiye iki?  naba ari uwo kurimbuka ntazagutega amatwi ariko niba ari muntore z’imana muri babandi mirongo cyenda kwijana  nawe azacisha make umusobanurire ukuri kandi kandi ntazatinda gufata umwanzuro bityo urokore ubugingo bwe kandi nurokora umuntu umwe ukamukura mumwijima uzaba wongerewe inyenyeri kumakamba yawe itegure kuzabona ingororano  muri iyi isi ndetse no mw’Ijuru.
Mbifurije umugisha w’imana mwese  kandi mbifurije kuba muntore z’Imana ,mwizina ryumwami wacu numucunguzi wacu Yesu CHRIST .










1.KUDAHA AGACIRO IJAMBO RYANJYE
Yesu yarambwiye ati icya mbere mpha nabanyamadini kandi cyatumye mva munsengero zabo nuko badaha agaciro ijambo ryanjye kandi benshi baritunze abandi bakanatanga amafranga yabo bakarigura ariko ntibarihe agaciro, ndabaza nti gute?
Yesu arambura ibiganza mbona   2 timoteyo 3;16 haravuga ngo :ibyanditswe byera byose byahumetswe nimana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka ,kugirango umuntu abe ashyitse ,afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
Arongera ati arambura ibiganza mbona handitse zaburi 199:130 handitswe ngo ;guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo ,guha abaswa ubwenge.
Arongera atandukanya ibiganza mbona handitsemo zaburi 199:105 handitswe ngo :ijambo ryawe nitabaza ryibirenge byanjye numucyo umurikira inzira zanjye.
Maze gusomerwa ayo magambo arambwira ati abayobozi benshi bamadini ntibita kwijambo ryanjye ngo barisome kandi ntibabwira nabo bayobora kurisoma buri munsi kuko benshi muri abo bayobozi bamadini  binjiwemo na Dayimoni  kamenyero : barabyuka bagahungura bibiliya maze bakajya kwigisha ibiri mumitwe yabo kuko batantega amatwi ngo mbabwire ibyo babwira ubwoko bwanjye
Dore bimwe mubimenyetso nahawe bigaragaza uburyo abayobozi bamadini nabayoboke babo badaha ijambo ryimana agaciro.
1 :kudaha umwanya ushyitse ijambo ryanjye  mumakoraniro yabo ahubwo umwanya munini bakawumarira muzindi gahunda baba bahaye agaciro
2.Gusimbuza ijambo ryimana  ibinyamakuru na  za television aho kwita kwijambo  ryanjye (bibiriya).
3.kudashishikariza  abayoboke babo  gusoma ijambo ryimana buri munsi (ngo hariho nababuza abayoboke babo kwisomera bibiriya kugirango batamenya ukuri bajye babona uko babashuka bakoresheje bibiriya).
4.kugoreka ibyanditswe ntibigishe ijambo ryimana uko riri
5.kuba ibyapa ibyo bigisha ntibabe aribyo bakora
Yesu atandukanya ibiganza mbona handitsemo  matayo 7:21: haravuga ngo umbwira  mwami mwami siwe uzinjira mubwami bwo mwijuru kereka ukora ibyo data wo mwijuru ashaka ,benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘mwami mwami ntitwahanuraga mwizina ryawe ,ntitwirukanaga abadayimoni mwizina ryawe,ntitwakoraga ibitangaza byinshi mwizina ryawe?nibwo nzaberurira nti ;sinigeze kubamenya nimumve imbere mwa nkozi zibibi mwe.
Yesu arongera arambwira ati :abakiristo benshi sijye bakurikiye niyo mpamvu bazarimbuka ,kuko iyo aba ari jye bakurikiye ntibakwemera ibyo bababeshya mwizina ryanjye ahubwo bakumva ibyo mbabwira.yesu  Christ arambwira ati umukiristo udashobora gusoma igice kimwe buri munsi muri bibiriya ntashobora kenesha satani kwisi kandi uneshwa na satani kwisi nta bugingo buhoraho afite .ati kuko hari beshi bakoreshwa namadayimoni kandi bitwaza bibiriya kubwibyo ntibashobora gutahura uburiganya bwabo no kubereka ukuri ngo binjire muntore zanjye kuko dafite ikibatera inkunga kuko ntajambo ryanjye ribarimo .ariko wowe urahirwa kuko wakiriye umucyo kandi ukaba ugiye kumurikira abandi ngo bave muri uwo mwijima .umbwirire abantu banjye ngo ukunda ijambo ryanjye nanjye nzamukunda kandi nzajya mbana nawe mumakuba no mubyago kuko azaba uwanjye iteka ryose .kuko uwo ari intore yanjye kandi buri  NTORE  yanjye ifite ubugingo buhoraho.
2.KUTEMERERA  UMWUKA WANJYE  NGO AKORE
Ikindi  yesu  Christ arambwira ati “ikindi  pha nabanyamadini kikaba cyaratumye mva munsengero namadini byabo  ntibareka ngo nkore ahubwo bashyize imihango yabadayimoni munsengero zabo  bityo bigatuma  umwuka wanje abura aho akorera kuko adafite ikibanza muri bo .
Akimara kuvuga ayo magambo abumbura ibiganza mbona handitse abaroma 8;14 haranditswe ngo abayoborwa numwuka bose nibo bana bimana
Arongera abumbura ibiganza mbona handitse  abefeso 4;11 handitswe ngo’nuko aha bamwe kuba intumwa ze abandi kuba abahanuzi nabandi kuba ababwirizabutumwa bwiza ,nabandi kuba abungeri nabigisha.
arambaza ati ese impano zimana mwitorero ryanjye zirakora ?nahise nsubiza nihuse nti sizose arambwira ati uvuze neza sizose ;arambwira ati impamvu impano zanjye zimwe zidakora hari abanyamadini bamwe bazinize bafata abantu bakabaha akazi aho kureka ngo abe arijye bakorera ,ati kandi uwo ntakoresheje ntangororano afite iwanjye ahubwo yamaze kubona ibihembo bye kuko umuntu wese ahembwa numukoresha we,jye rero hari abambeshyera ngo nkorana nabo kandi Atari jye wabatmye ,yewe ntaranavuganye nabo ,abo rero ntabihembo bazabona kuko ibyo bakora sibyo nabatumye,ahubwo bazahembwa nababatumye.
Arambwira ati kimwe mubintu bigaragaza ko umwuka wanjye  wera utagifite ijambo hagati yabo benshi ntibakiwigishaho bigisha ibijyanye nirari ryabo aribyo :UBUTUNZI BWISI, ITERAMBERE ,AMAFARANGA,bakibagirwa icyakamaro aricyo ubugingo budashira, NTORE YANJYE  benshi mubanyamadini ntiibgisha kumwuka wera kubera ko bawigishejeho abantu bava mumwijima barimo kuko ntamuntu wahawe mwuka wanjye wera uzayoba cyangwa ngo arimbuke ,arongera arambwira ati “HARI BENSHI NABURIYE ARIKO BARANANIYE  niyo bagrageje kuwigishahobagoreka ukuri kandi bakuzi  bigatuma abantu benshi bibeshya ko bahawe izo mbaraga ariko ari ukwibeshya gusa.
Niyo mpamvu uyu munsi ntamuntu  benshi mubiyita abakozi banjye ntamuntu ukimikwa nanjye ahubwo benshi bimikwa nabantu kandi nibo bakorera ndetse ninabo bazabahemba kandi uwimitswe numuntu ,akorera umuntu ndetse kuko kuko aba yarataye inzira ntabugingo afite.
Abumbura ibiganza mbona handitsemo  ibyakozwe nintumwa 13:1-3: handitswe ngo :ubwo basengaga imana biyirije ubusa umwuka wera yarababwiye ati mundobanurire barinaba na Sawuli bankorere umurimo mbahamagariye gukora.
Arongera arambwira ati amadini menshi ntakiyoborwa nanjye kuko impano zumwuka wera zitakiharangwa niyo habonetse imwe MUNTORE  zanjye baramurwanya ntibamwemere kuko yahishurirwa ibyabo bibi bakora kandi bakoresha  izina ryanjye  ngo bagere kubyo bifuza ,abo  simbemera kuko banze kuyoborwa numwuka wanjye wera  abo nabo ntabugingo bafite kuko ntibazi umucyo ndetse nabaviriwe numucyo nabo  barabarwanya bagamije kubakururira mumwijima ukomeye uzabinjiza muri gihonomu y’umuriro utazima.
Arambura ibiganza mbona handitse  abagaratiya 5:22 haranditwse ngo ariko rero imbuto  zumwuka wera nurukundo  n’ibyishimo namahoro no kwihangana no kugira neza ningeso nziza no gukiranuka no kugwa neza no kwirinda ,ibimeze bityo ntamategeko abihana”.arambaza ati ese waba utemerera umwuka wera ngo akore ukagira imbuto zumwuka wera?ndasubizaa nti oya ntibishoboka ,arambwira ati uvuze ukuri urusengero rutemerera umwuka wanjye ngo akore ntambuto zumwuka wera bagira arongera arambaza ati “ese umuntu udafite imbuto zumwuka wera azabona ubugingo buhoraraho ndasubiza nti ndashidikanya niba abufite cyangwa atabufite arambwira ati umuntu udafite imbuto zumwuka wera ntabugingo afite kandi kandi nagakiza ke ntabwo kemerwa hano mwijuru .umuntu nkuwo aba ameze nkumufana  wikipe nyamara atari mukibuga ,mbese umufana yahembwa nkumukinnyi? arongera arambwira ati gushidikanya nicyimwe mubituma benshi babura ingororano kwisi no mwijuru kubwibyo jya ukora ibyo nkubwiye udashidikanya  maze ibyo ushidikanyamo byose ibyihorere ntukabikore na gato .
Arongera abumbura ibiganza mbona  handitsemo yakobo 5:17 handitswe ngo :mwaturirane ibyaba byanyu kandi musabirane kugirango mukizwe,gusenga kumukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete.dore elia yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa ,imvura imara imyaka itatu namezi atandatu itagwa arongera arasenga nuko ijuru rigusha imvura ubutaka bumeza imyaka yabwo.
Yesu chirt  yarambwiye ati impamvu ibyifuzo byubwoko bwanjye  bidasubizwa nuko kenshi iyo bampamagaye bari muri ayo materaniro yabo ntabwo mbyitaho kuko mba ntari hagati muri bo ,ndetse sinkorane nabo bityo niyo mpamvu amasengesho yabantu benshi adasubizwa kuko bampamagarira mumwanya wanduye nuko simbyiteho.
Ndabaza nti ubwo se hari abantu bari munsengero zitandukanye basenga amasengesho yimfabusa .aransubiza ati yego amasengesho ya benshi ntasubizwa kubera impamvu zikurikira :
1.kuba uri mumwanya wanduye
2.kuba wanduye
3.gusengerwa numuntu wanduye ntakorana nawe.kandi wanze kuba muntore zanjye.
4.gusenga isengesho ryanduye
Arambwira ati itorero mbamo nahantu bampaye umwanya nkahakorera kandi aho nkorera bareka umwuka wanjye agakora , ntibazimye impano zanjye ziri mubo nitoranirije  kandi bakemera kureka kwivanga mubisi hamwe nibyisi ,kuko arijye utoranya kandi ngatoranya uwo nihitiyemo kandi  suwo abantu bashaka,ahubwo uwo nshaka kandi nashyizeho ikimenyetso cyanjye niwe ntoranya kandi nkamukoresha uko nshaka.
Mbwirira abantu banjye bareke gukurikira ibitekerezo byabantu ahubwo nibite kwijambo ryanjye kandi uzagaragarwaho nikimenyetso cyuko ariho umwuka wanjye mujye mumusengera mumenye niba koko arijye wa mutumye maze mubone kumwereza umurimo nzaba namuhamagariye gukora kuko hari abihisha ahantu nkorera ariko atarijye wabatumye ujye uba maso kandi untege amatwi wowe nzakuyobora kandi uzabera benshi urumuri rubayobora mubugingo bw’iteka ryose.kandi umbwirire abantu banjye ko ahantu hose bampaye ikaze ndahakorera kandi aho nkorera barareka umwuka wanjye agakora ,naho aho banyirukanye simpakorera kandi nuzifatanya nabantu ntakorana nabo nubwo yaba ari intore yanjye ashobora kubura ubugingo cyereka iyo ajyamwe no kubamurikira ngo yirukane umwijima ubagose.

3.KURAMYA AMAFARANGA.
Yesu yarambwiye ati abayobozi benshi nabakiristo benshi ntibazabona ijuru kuko mumitima yabo huzuyemo irari ry’amafaranga kurusha gushaka jye utanga byose.
Arambura ibiganze bye maze mbona handitsemo  timoteyo 6:10 handitswe ngo :kuko gukunda impiya ari umuzi wibibi byose,hariho abantu bamwe bazirarikiye ,barayoba bava mubyo kwizerwa bihandisha imibabaro myinshi.
Yesu Christ yanyeretse yahise agarura ya ekara mbona  abakozi bimana (abapastori kandi bamwe nashoboraga kubamenya)mugihe cyo gusenga abakiristo bari murusengero nuko abo bapastori bari barimo  kubara amafaranga mugihe cyamateraniro kandi bari mwiteraniro hagati  nuko yesu arambwira ati,uriya yahoze ari mubakozi banjye yabaswe na dayimoni witwa ruhurika ,none dore yamuhiritse umutima kandi ntambaraga afite zo kumunesha niyo mpamvu ntabugingo afite, arongera arambwira ati  benshi mubahoze ari abakozi banjye bazajya mumuriro kuko barangajwe namafranga kuruta umurimo nabahaye gukora.
Yesu arongera aranyereka kuri ya ekara nini nahoze ndeberaho, mbona abaririmbyi barimo kuririmba ,nuko umwe mubaririmbyi arasohoka abandi bari gukora umurimo w’Imana ajya kurangura inzoga ngo abone amafranga, nuko umwe mubaririmbyi asanze ari gucuruza inzoga yaramubajije ati ko uri hano abandi turi kuririmba wabitewe niki ?,nuko aramusubiza ati mbanza amafaranga imbere Imana igakurikiraho . nuko yesu arambaza ati utekereza ko uriya muririmbyi ati”mbese  afite ubugingo buhoraho ?ndasubiza nti oya ,nuko arambwira ati uvuze ukuri uriya numwana wo kurimbuka nubwo yicaye muri korali ariko Dayimoni ruhurika yamuhurritse umutima kandi dore yamuhumye amaso.
Yesu  Christ arongera anyereka umukumbi wabantu nkibihumbi icumi (10000)barimo bahimbaza Imana murusengero rwiza kandi runini  kandi nabonaga benshi bafite bibiriya basa n’abakirisito rwose ,nuko umwe murabo bakiristo arahaguruka nkujya mubwiherero(toilete) nuko asanga umugore wambaye ubusa uri gutanga amafaranga kandi nabonaga afite amafaranga  yuzuye uruhago ahagaze imbere yurusengero nuko ubwo pasitori yaratangiye kwigisha wa mukiristo araza uwo mugore wambaye ubusa amuha amafranga maze uwo mukiristo yinjira murusengero atangirira kubaporotokore barya bicaza abantu murusengero ,maze  ababwira umwe  ati  amafranga yaje………. batangira kubwirana umwe umwe mubakiristo basohoka ngo bajye gufata amafaranga nuko muminota nkicumi mbona pastori asigaye wenyine hamwe nakana ke kamwe kuko numugore wa pastori yari yasotse mubagiye yagiyegufata ayo mafaranga , wibuke ko uwafataga ayo mafaranga wese  ntiyongeraga kwinjira murusengero,nuko yesu amfata ukuboko arambwira ati abakiristo benshi bazarimbuka kuko dayimoni ruhurika yabahuritse imitimana maze abahuma amaso yumutimna nayubugingo akoresheje amafaranga ,kubw’ibyo umbwirire intore zajye uti nimube maso kuko dayimoni Ruhurika hamwe na Dayimoni Ruhutaza bahagurukiye kuyobya benshi bakoresheje amafaranga.ati kandi hagiye kwaduka abantu benshi,namashyirahamwe amwe namwe azaba ayobowe nabakozi ba shitani  bazashukisha abakiristo amafaranga kugirango babayobye babakuri munzira yukuri bakoresheje amafaranga.ati ibyo nubibona uzashikame kandi umurikire benshi kuko mwe muri MUNTORE ZANJYE mbibabwiye bitarabo
Arambura ibiganza mbona handitsemo matayo 6:19 handitswe ngo ‘ntimukibikire ubutunzi mu isi aho inyenzi ningese ziburya ,kandi abajura bacukura bakabwiba ,ahubwo mwibikire ubutunzi mwijuru aho inyenzi ningese zitaburya ,nabajura ntibacukure ngo babwibe .kuko aho ubutunzi bwawe buri ariho numutima wawe uzaba.(soma timoteyo 6:17-19)
Arambwira ati mbwirira abana banjye bitandukanye nirari ryibyisi kuko bizarimbuza benshi kandi Dayimoni Ruhurika yohereje umugaragu we Ruhutaza  akaba yarashyize ingabo ze munsengero ngo zirangaze abantu bityo be kwita kwijambo ryanjye  ahubwo bite kugushaka amafranga kuruta  kunshaka .arongera arambwira ati harahirwa umuntu azanesha dayimoni ruhurika kuko afite ingorano nyinshi mwijuru namakamba arabagirana nka zahabu kandi azahabwa intebe yicyubahira hafi yanjye kuko azashyirwa MUNTORE ZICYUBAHIRO.
4.KWIFATANYA NABAPAGANI BAMADINI YUBUYOBE
Yesu yanyeretse abantu bamoko atandukanye kandi bari bicaye ahantu hamwe basenga , bamwe basengaga ibigirwamana abandi bafite bibiriya abandi bafite korowani abandi bafite ibitabo ntazi  ntaranabona bose icyo bari bahurijeho nugusenga ,nuko yesu arambaza ati mbese umucyo numwijima birahuje ,ndasubiza nti oya ati abumbura ibiganza mbona handitsemo 2abakorinto  6:14-16

“Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?15.Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?16.Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.”

Yesu yarambwiye ati igihe kirageze ubwo abizera nyakuri bagiye guhatirwa kwifatanya nabapagani bo mumadini yubuyobe ndetse babasabe gusengana nabo ,gukorana nabo imishinga ndetse bagamije mukubinjiza mubukanyi bwubutumwa bwiza nyakuri nuko rero muzagire amakenga ,musabe ubwenge bwo kubana nabo ,nubwo mwakwicarana nabo ariko ntimuzemere ibyo bababwira kuko bo bahisimo umugabane wabo kandi ntawundi ni mumuriro utazima kuko benshi naberetse umucyo ariko baranga bakurikira umwijima ,muri urwo ruvange rwamadini niho umwanzi satani azabonera inzira ,wirinde dore mbikubwiye bitaraba.
Nuko yesu arambwira ati munsengero zubuyobe harimo ibyiciro bitatu kandi bose bibeshya ko bafite ubugingo buhoraho nyamara ,imirimo yabo nubwitange bwabo byose ni imfabusa kuko iherezo ryabo ari umuriro utazima ,keretse nibemerera umucyo ukinjira mumitima yabo ukabamurikira.
ABANYAMADINI
Uwambere wibeshya ko azajya mwijuru: umunyedini ;yesu yarambwiye ati umunyedini numuntu wahisemo kubaha amategeko yidini kurusha kubaha njyewe umuremyi ,ati umunyedini akurikiza imihango namategeko yabantu ariko ntiyemerere umucyo wukuri kumuyobora akaba ariyo mpamvu 60%byabantu bose bazarimbuka ari abanyedini .
-ABAPAGANI BERUYE
Uwakabiri wibeshya ijuru :umupagani weruye wo murusengero;umupagani weruye wo murusengero numuntu waje murusengero ariko ntiyagira ikintu nakimwe ahinduka ho ,mubyukuri nabantu bibera mu isi ariko bajya gusenga buri gihe kandi wenda baba banafite ibyo bakora muri izo nsengero nyamara ibyo ntibikuraho kuba barakomeje kwibera abapagani abantu nkabo  bazahanirwa ko banze guhinduka ngo bemere umucyo ubamurikire kandi bazahanirwa ko batahaye agaciro ahantu hera bakahitiranya nisi babagamo kandi bahisemo guturamo.akaba arinayo mpamvu abapagani beruye bo murusengero 33% bose bazarimbuka kubera ko bahisemo kuba mwisi kandi binjira murusengero.
-IBYIGOMEKE
Uwagatatu wibeshya ko azajya mwijuru :ibyigomeke ;ibyigomeke nabantu bahisemo kugira idini babarizwamo,ndetse no kubeshya abantu ko bahisemo umucyo ariko ari imana bariyigomera ari idini barimo barigomera ari abayobozi barabagomera iri Imana barayigomera ,muri macye ibyigomeke byo murusengero nabanantu bahisemo kugira idini  ridafite icyo ribamariye kuko batubaha amategeko yaryo,kugira Imana idafite icyo ibamariye kuko batayubaha,kugira ubuyobozi budafite icyo bubamariye kuko batabwubaha ,ibyigomeke kenshi byirata ubwenge kandi ari injiji kuko ubwenge nyakuri nubuyobora umuntu munzira yumucyo kandi yukuri. Niyo mpamvu 27% byabazarimbuka bazarimburwa No   kuba ari ibyigomeke.
Nuko yesu yongera kuntumbera arambwira ati”uzirinde kwifatanya nuwa ariwe wese utabanje kumbaza kabona naho yaba ari uwo muvukana  kuko nawe ashobora kukuyobya,cyane cyane uzirinde kujya mumahuriro yabanyamadini kuko benshi bamaze kuyoba no gukorana amasezerano na satani yo kuyobya INTORE ZANJYE ,kandi benshi mubo natoranije babishyaho ko nkorana nabo bashingiye kubutunzi bwabo no kumenyeka bigatuma bazimira , wowe mwana wanjye dore nguhumuye amaso kandi nguhaye imbaraga kugirango agarure benshi mumucyo,arongera arambwira ati dore bamwe muri abo bazabasebya kandi batuke nubu butumwa ariko wowe hamwe nabo MUNTORE zanjye ntibazarangazwe nuburiganya bwabo kuko ingorano zabo bazizibona bidatinze.nuko rero ube maso kandi ukomeze itaranto wahawe hatagira ugutwara ikamba ryawe.
5. KWEMERERA  INYIGISHO ZUBUYOBE  MUMASENGERO NAMADINI YABO
Yesu Christ arongera arambwira ati “uburire insengero namadini kuko Satani yohereje intumwa ze nyishi kandi zije zitwaje bibiriya kugirango ziyobye abatuye isi ndetse n’ intore niba bishoka.
akivuga ibyo nahise nongera kubona ya ekara nini imbere yanjye maze mbona abantu bari munama ari batandatu nundi wa karindwi wari urimo kubakoresha iyo nama kandi nabonaga ari abazungu abirabura hamwe nabandi bafite uruhu rwera rumeze nkurw’abahinde,nuko ngiye kubona mbona uwari uyoboye iyo nama ,muwanya umwe ni umuntu uwundi inzoka ,muwundi nkabona ahindutsemo umugore wambaye ubusa ,mbese yarihinduraga,nibwo nagiye kubona mbona haje undi mugabo munini arinzwe cyane kandi yari afite amazi atukura wagirango avanzemo amaraso nuko mbona buri wese muri babantu batandatu aguye yubamye ,maze wawundi wabakoreshaga inama aramuramya nuko ngiye kubona mbona buri wese muri babantu amweshejwe ya mazi ndetse ahabwa urwandiko ririmo amabwiriza azamugenga ,icyindi nabonye nuko buri umwe muri babantu batandatu buri wese yahabwaga umugabane azakoreraho kandi nabonaga ushushanije kugitabo ahawe,
nuko nkibaza ibyo ari byo yesu Christ arambwira ati abo ubonye nabayoboke ba shitani batumwe kuyobya abantu bakoresheje inyigisho z’ubuyobe  kandi ati kiriya gitabo wabonye kirimo ibyo bazigisha abantu babayobya  arongera atandukanya amaboko mbona handitsemo aya magambo ari muri matayo 24;24-25.Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.Dore mbibabwiye bitaraba.
Aronger arambura ibiganza mbona handitsemo amagambo aboneka muri 1 timoteyo 4:1-2 .Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni”bayobejwe n’uburyarya bw’abigisha b’abanyabinyoma, bafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nk’iz’ubushye,
Yesu arambwiye ati dore satani yohereje  Dayimoni Rucumu ,agiye kunyura hirya no hino atanga inyigisho zubuyobe kandi azumvirwa na benshi,arongera arambwira ati mwana wanjye ntutinya kuko uzaba hafi yanjye wese nzamurinda,nuko ndabaza nti abo bantu bahawe izo nyigisho nibande kandi tuzabibwirwa niki?yesu arambwira ati abazihawe nabiyata abakozi banjye nyamara Atari bo ati kandi dore zimwe muri izo nyingisho zavuye kwa satani nizi zikurikira.
1.uzumva bigisha ko inyigisho zo kwihana zitajyanye nigihe tugezemo ko ahubwo bagomba kwigisha ibirebana niterambere gusa.
2. uzumva bigisha ko kuryamana kwabahuje ibitsina ari uburenganzira bw’umuntu kandi ko Imana itabibuza nagato.
3, uzumva bavuga ko ntamukene numwe uzajya mwijuru
4. uzumva bavuga ko gukizwa ari ubuntu nubwo wakwikorera ibyo wishakiye ko icyingenzi ari ukuba waremeye yesu.
5. kenshi uzasanga badasoma muri bibiriya ahubwo bazajya basoma ibyo bigisha bibikuye mubindi bitabo.
6.inyigisho zabo zizaba kenshi ziyobowe no gusaba amafaranga
7. amagambo yabo kenshi azaba ari ukuvuga ibigezweho na politike aho kuvuga ijambo ry’Imana.kandi ibyo bibivugire no mumateraniro.
8.  inyigisho zabo zazajya zirangwa no gusebanya cyane cyane amasengero arimo ubushobozi bwa mwuka wera ,hamwe kuvuga abandi banenga ibyo bakora.
9.ntibazigera bita kumihango yera ndetse henshi bazayikuraho burundu munsengero zabo; umubatizo , ifunguro ryera,gushyingiranwa kwera, kweza abakozi nitoranirije.
Dore mbikubwiye bitaraba nubona kimwe muri ibyo bimenyetso kirahagije kugirango witandukanye niba ushaka ubugingo buhoraho.
6. GUKUNDA ICYUBAHIRO BIRENZE URUGERO
Nuko yesu yongera kubumbura muri cya gitabo maze atandukanya ibiganza maze mbona handitsemo
Imigani 8:22 “uwubaha uwiteka akicisha bugufi ingororane ye ni ubutunzi icyubahiro nubugingo.
Atandukanya ibiganza mbona handitsemo aya magambo  ”kwishyira hejuru bibanziriza kurimbuka ,hahirwa uwicisha bugufi.
Ubwo yesu kristo ahita anyereka  isoko rinini cyane kandi ryari ririmo abantu benshi kandi buri wese  kugirango yinjiremo yagomaga kubanza gusora nuko nkibona ibyo mbona tugeze kumuryango wiryo soko maze  yesu abahuma amaso abo basoreshaga  bari bahagaze kumuryango wa rya soko rinini, nuko maze turinjirana tugezemo yesu arambwira ati ikituzanye hano nukugirango nkwereke ibibazo bikomeye byatumye benshi mbakuraho umwuka wanjye wera bakaba  basigaye ari impumyi gusa nubwo banyiyitirira ariko nkaba narabasciye  , akivuga haje umugabo wambaye neza arambaza ati ese murashaka iki hano nuko ndamusubiza nti “nje kureba ibikorerwa hano,no  kuvugana nabakozi b’Imana bakorera hano,nuko atujya imbere ngo atwereke aho Abo bakozi bimana bakoreraga tugenze nka metro mirongo ine  muri iryo soko tugera ahantu hari hari abantu bambaye neza kandi bicaye muri za biro nuko nkihagera kumuryango wa mbere ndakomanga ariko ntihagira uwuza kunkingurira kandi banyumvise  ndetse bambonye, kuri buri muryango hariho ibirahure kuburyo washoraga kubona urimo imbere nawe akaba yakubona ,umuryango wa mbere ndakomanga banga kunkingurira kandi nabonaga uwari wicayemo arimo avugana numugore,uwakabiri banga gukingura nabonaga harimo umugabo urimo kubara amafranga, uwagatatu banga kunkingurira kandi nabonaga barimo kurya, uwakane banga kunkingurira kandi nabonaga bari nko munama ,uwaganu banga kunkingurira nabonaga harimo umuntu wibereye kuri computer ari kwandika ,nzenguruka imiryango makumyabiri nine ntanumwe unkinguriye,…………..nkirangiza gukomanga kuwanyuma wamugabo wanjyanye aragaruka arambwira ati abakozi b’Imana bakorera muri iri soko ntibapha gukingurira umuntu kereka iyo akomaze aphukamye kandi BAKABONA   AJE YIKOREYE , maze ndamubaza nti akaza yikoreye iki :mbona ansize aho arigendera nuko akigenda mbona mpagaranye na Yesu Christ nanone kuko tukimara kwijira muri rya soko nahise mubura ,nuko mbaza yesu Christ nti” kuki wantaye kandi twazanye ?nuko arambwira ati muri ririya soko singira umuntu numwe wanjye uhakore kandi simpakandagira numunsi numwe nuwa ngomba kuvugana nawe mvugana nawe asohotse hariya kuko harahumanye ndetse nabarimo bose barayobye bayobejwe no gukunda icyubahiro,
Kubw’Ibyo mwana wanjye umbwirire intore zanjye ko benshi bazimiriye muri ririya soko kandi nabakuyeho umwuka wanjye wera nuko rero usabe intore zanjye kwirinda kwinjiramo kuko uwinjiyemo wese azimiriramo ubutazagaruka ukundi kereka iyo agiriwe ubuntu hakagira umwe muntore zanjye umuhamagara kandi akmuhamagarira inyuma yaririya soko kurirango nawe adahumanwa naryo.
Uwo nuko ndakanguka yesu  Christ arambwira ati abantu benshi bavuye mumurongo wanjye bahitamo kwishakira icyubahiro aho kugishakira jyewe ubakoresha,
Yesu arambwira ati ntuzifatanye nabantu bafite  bimenyetso  NKIBI kuko bashobora kuba bari muri za ntumwa za shitani zakoze amasezerano yo kuyobya abantu ariko cyane cyane INTORE  ZANJYE,kuko iherezo ryaho ari ukurimbuka kandi ntamugisha bafite ahubwo biyambitse umwambaro wuko ari abakozi banjye kandi ntabazi ,kuko dayimo RUHURIKA yahuritse imitima yabo afatanije na dayimoni RUMANURA ngo abamanurire muri rya soko ririmo inzira igana gihonomu.
1) kurobanura abantu kubutoni .
2) ubwibone nubwirasi
3) kwishakira icyubahiro ukiyita uwo utari
4) gushaka kwemeza abantu
5.kugendana abadodigadi
6. kutitaba telephone ye,
7. kutaramutsa abantu kabone nubwo waba usengera hamwe nawe.
7.KWIVANGA MURI POLITIKE :
Nuko nongera kubona ya ekara nini nareberagaho mbona inzu nini cyane kandi nabonaga ko ifite namagorofa ,maze kiyibona yaje insanga mbona nyigeze imbere maze ngiye kwinjira yesu amfata ukuboko arambwira ati buretse kwijira muri iyi nzu mbanze nkubwire amategeko bagenderaho abajyamo kugirango udaphiramo,akivuga ibyo haje abantu babiri (umusore numukobwa ) wundi bambaye neza cyane maze batangira kundembuza nuko ngashaka kugenda kuko nabonaga bandembuza nubwuzu bwinshi,maze yesu akomeza kumfata ukuboko maze arambwira ati “ubwo ugiye kwinjira uraza gusanga ahantu hicaye abantu batandatu ,wirinde ibyo  biryo byo muri iyi nzu kuko nubiryaho urapha, arongera arambwira ati nugera ahantu hari bank itanga amafranga yubuntu wirinde kuyakira kuko nuyakira ntuzabasubiza ngo babyemere nibayagusaba ahubwo bazagusaba ko ukora ibyo bagutegeka wigura, arongera arambwira ati nugera ahantu hari urusengero rwubatse neza kandi harimo abantu barimo gusenga ntuzinjiremo kuko niwinjiramo uzarangazwa nuburyo rutatse neza maze wibagirwe ko ugomba gusohoka maze babe bashobora kugukingirana ,ati kuko kumanwa umushyitsi wigendera baramureka akinjira ariko iyo bigeze mwijoro abari muri iyo nzu bose barabigarurira kandi bakabanwesha  umuti wo kubahumisha amaso yumubiri nayumutima.
Nuko muri ako kanya yesu arandekura ndinjira,ndenda ngarizwa neza na wamusore numukobwa ariko nkumva ibiganiro byabo biravanga Imana na satani nuko umusore arambaza ati”ko tuzi ko ukunda Imana kundi wahisemo gufasha abantu bayo uwagushakira akazi muri iyi nzu nziza gutya ntibyagufasha gukorera ya Mana yawe neza? Nuko ndaceceka !tuba tugeze kuri rwa rusengero rwiza nabwiwe nshatse kwinjira nibuka ibyo nbwiwe nuko mbwira wa musere ninkumi banyoboraga ko twakomeza nkazinjiramo ngarutse,nuko dukomeza kugenda tuganira ,ngeze imbere mpasanga ya Bank kandi mbona irimo abantu benshi nari nzi baje gutwara amafranga, nuko umwe arandembuza nijwi rirenga arambwira ati ngwino nawe utware amafranga kuko ari ubuntu ,,,,nuko ngeze kumuryango ngirango ninjire nibuka amagambo nabwiwe ntarinjira ngomba gusohoka mbona  inyuma ya za gishe batangiragaho amafaranga hari amazi kandi ayo maze nabonaga yuzuyemo imirambo myinshi ,nuko wamusore nay a nkumi babonye ko mbonye ibiri inyuma ya za gishe zo muri bank batanguragaho amafranga barandakarira ntibongera kumvugisha, tuvuye aho tuba tugeze ahantu hari abantu batandatu bambwirira icyarimwe bati nikaribu kandi ibiryo hano birahari bikwiye ntugire ikibazo nuko ndunama ngirango nicare mbona abo bagabo barasa nababandi nabonaga bari kumwa amaraso kandi bahawe igitabo kiriho buri mugabane ngo bajye kuyobya abatuye isi ,nkibikubitaho agatima mpita nongera ndahagarara bavura icyarimwe bati ryaho duke widusuzugura nuko bashaka kubintamika kungufu maze niruka nsubira inyuma munzira naturutsemo maze nabo banyirukaho ariko ndanga ndabasiga,mba ngeze ha handi ninjiriye nkihagera mbona Yesu aracyari harya namusize nuko mutekerereza iby’urwo rugendo nagize ningorane zose nahuye nazo,nuko ndamubaza nti ko hari icyintu cyanteye ubwo kandi utari wambwiye murugendo rwo muri iyi nzu? Arambaza ati nikihe ?ndamubwira nti muri ya bank wambwiye  nasanzemo abantu nzi maze barampamagara cyane ngo nze bampe amafaranga  bamfite impuwe nyinshi ngo nzabone uko nkorera Imana neza ariko nibutse ibyo wambwiye ndiyangira nubwo nari ntangiye kwijira,nuko ndungurutse inyuma mbona uruzi inyuma ya zagishe zatangirwagaho amafaranga kandi harimo imirambo myinshi kubwajye byanteye ubwoba…..!!!Yesu Christ arambwira ati irya mirambo wabonye nabantu bwiriraho batarasohoka muri irya nzu kandi bari abagenzi baje kwitemberera iyo bigeze nijoro inzira ntiba ikiboneka, banyiri irya nzu basigaza inzira imwe gusa iganisha abantu muri irya Nyanja,nuko nifata kumunwa numiwe ,,ndongera ndamubaza nti nukuntu nabonye umusore ninkumi baho baganiraga neza kumbi nabagome bigezaho?YESU arambwira ati urya musore ninkumi baganiriza abagenzi neza kugirango batinde muri irya nzi bityo bibirero bakirangajwe nibyo muri irya nzo maze babone uko bongera ibihembo kuko bahemberwa kurangaza abantu ,nuko nzamura ibiganza nti Uwiteka ahimbazwe  watumye nsohoka muri irya nzu butarira.tugenda tuganira abumbura ibiganza mbona handitsemo amagambo aboneka mugitabo cya abakorinto 6:14-18
Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?
15.Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali, cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki?
16.Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho? Nk’uko Imana yabivuze iti “Nzatura muri bo ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.
17.Nuko muve hagati ya ba bandi, Mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, Kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira,
18.Kandi nzababera So, Namwe muzambere abahungu n’abakobwa, Ni ko Uwiteka Ushobora byose avuga.”

Arongera abumbura ibiganza maze mbona handitswemo amagmbo ari mugitabo cya Daniel 1:6

Maze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza.
Nuko tukigenda tuganira yesu Christ arimbwira ati ,barya benshi wabonye muri rwa ruzi ari imirambo nabahoze ari abakozi banjye maze barayoba bivanga mubyabanyapolitike maze ibahuma imaso kugeza ubwo bagwa yo, kubwibyo ntuzivange nabanyapolitike kabone naho bazagushukisha ibinezaneza byisi, uzabamenyeshe ukuri  ubamurikire, uzabajyemo gusa ugamije kubashyira ubutumwa nukubamurikira ngo bave mumwijima binjire  mumucyo wanjye,ati dore nguhaye imbaraga zo kunesha kandi nguhaye inkone y’icyuma kugirango umurikire intama zanjye zazimiye ziri mumasengero namadini atandukanye “ati iri nijwi rya nyuma rya Eliya  abantu bari barasezeranijwe“umbwirire abo muntore nzanje ngo “igihe cyo guhana no guhemba kiregereje”akivuga ibyo mbona turi imbere ya babantu barimbaga nuko nshaka kwicara ngo nkomeze kwiyumvira indirimbo maze Yesu Christ mbona arambuye ikiganza maze havamo imbaraga nyinshi zimeze nkumucyo mwinshi zinjira muri jye, muri ako kanya ndakanguka menya ko nari natwawe mw’Ijuru kwigishwa no guhabwa ubutumwa.muri icyo gitondo nahise nandika ubu butumwa kandi ntangira kubwigisha mumatorero atandukanye mpereye kuyo mbereye umuyobozi,
Kwandika icyi gitabo byantwaye umwaka urenga kuko nabanje gusengera ubu butumwa kugirango buzasohoze intego yabwo kwisi,
Umwanzuro :wowe umaze gusoma uyu muburo waba uri mubazarwanya ubu butumwa bangana 10% cyangwa uri muri babandi b’Intore 90% ,baza umutima wawe ……mbese waba hari bimwe mubimenyetso by’intumwa za satani wabonye muri iki gitabo ubushyire kumutima kandi ube maso kuko igihe cyo guhana no guhembe cyiri bugufi,
NTORE ZIMANA MBIFURIJE GUKOMERA NO KUBA MASO KUKO IBYAVUZWE BYOSE BIMAZE GUSOHORA.
Umugaragu wanyu kandi INTORE y’IMANA  Apostle Dr NYANDWI ALEXANDRE
-



1 comment:

  1. Wynn Hotel and Casino - Mandiri - JTHub
    Get tickets at 구리 출장마사지 Wynn Hotel and Casino to meet at the most attractive, hotel offers a free 익산 출장샵 Wi-Fi connection 경상북도 출장마사지 for hotel guests 강원도 출장샵 and easy access to 보령 출장마사지 the resort

    ReplyDelete