Friday 10 July 2015

umuyobozozi Mwiza by Apostle Dr Nyandwi Alexandre



UMUYOBOZI AGOMBA KWIYOBORA KUGIRANGO ASHOBORE KUYOBORA ABANDI
-bibiriya iravuga iti:
ubwanyu ,mwirinde numukumbi wose w’umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi kugirango muragire itorero ryimana iryo yaguze amaraso yayoLibyakozwe 20:28-)
ahandi bibiriya iravuga iti :  wiyerekane muri byose nkicyitegererezo cyimirimo myiza kandi mwiyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapha gutera waraza.ijambo ryawe ribe rizima kugirango uri muruhande rwababisha amware atabonye ikibi yakuvugaho.(tito 2:7-8)
umuyobozi wese ufite umuhamahamagaro niyerekwa rizima mbere yo kuyobora abandi akwiye kubanza kwiyobora ubwe,kuko ntushobora kuyobora abandi utabanje kwiyobora ubwawe.
Dore impamvu umuntu utazi kwiyora adashora kuyobora abandi
-yesu yaravuze ati mbese impumyi ebyiri niyihe yarandata iyindi?yesu agasubiza agira ati izo mpumyi zombie zose zagwa mumwobo.
-pawula yabwira yari umwigisha wijambo ry’imana kandi itorero ryo muri efeso harimo abantu bakoreraga imana ariko batazi kwiyobora niko kubabwira ati ,mbere yo kurinda itorero ry’imana mwirinde ubwanyu.
Ntushobora kubaka inzu utabanje kutegura ibizubaka iyo nzu, nuko izaba yubatse,mbere yuko yuzura muburyo bugaragara ibanza kuzura muburyo bw’ibitekerezo ,kuko ntawakubaka inzu atabanje kuyuzuza mubitekerezo ninako ntawakubaka itorero ngo ariyobore atabanje kureba kure no kumenya kwiha umurongo ngenderwaho uzamufasha kuzuza inshingano yahawe n’Imana ngo ashobosha neza  umuhamagaro we.
Nkuko umuntu uzi ubwenge adashobora  gufata urugendo ngo uhaguruke utabanje gutekereza ibizamufasha murugendo rwe,ninako umuntu adakwiye gutangira kuyobora abandi atarashobora kubanza kwiyobora.iyo abikoze gutyo aba ameze nkumusazi adafite iyo ava niyo agana.
Muri iyi minsi yimperuka ikibazo kinini dufite munzu y’imana nabakozi bimana bakora umurimo wo kuyobora abandi ariko batari bamenya kubanza kwiyobora ubwabo, ibyo rero bikurura ingaruka nyinshi munzu yimana zirimo:
1)kuyobora itorero ry’imana biramunira akadindiza uwo murimo.
2)abo ayoboye ntibashobora gutera imbere kuko uwo muyobozi aba adafite icyerekezo kizima.
3)abayoboye bashobora kwanga imana kuko uwo muyobozi bakurikiye ntakerekezo yari afite.
4)umurimo wimana ayoboye urasenyeka kuko uba wubatse kumusenyi.
Kubwibyo Buri torero cyangwa umurimo w”Imana runaka iyo uyobowe numuntu nkuwo  utazi kwiyobora bituma abantu bataramenya imana banga imana kubera uwo muyobozi mubi babonye ndetse bigatuma nabari basanzwe bazi imana banamuka bakava mubyo kwizera kubera uwo muyobozi mubi.
Umuyobozi mwiza mbere yo kuyobora abandi akwiye kubanza kumenya kwiyobora bityo bigatanga icyizere ko nawe ashobora kuba yayobora abandi ,kuko umuntu atanga icyo afite .umutini ntushobora kwera amacunga,nindimu ntishobora kwera ibitoki,amashaza ntashobora kweraho ibijumba ,uko ibyo bidashoboka ninako umuntu utazi kwiyobora adashobora kuyobora abandi.yasu yabivuze neza ati’’umucyo wanyu abe arko ubonekera imbere yabantu kugirango babone imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze so wo mwijuru.(matayo 5:16)
Birashoboka ko wifuza kuyobora abandi ariko ntushobora kuyobora abandi utaramenya kwiyobora ,kubwibyo niba ushobora kwiyobora uzashobora no kuyobora abandi kandi uzashobora kubahisha Imana no kubera benshi umugisha kuko uzaba urugero rwiza rwo kwifuzwa.
Imana udushoboze.Amen
Ibibazo byo gusubiza:
1)Kandi ibyo si igitangaza kuko na satani ubwe yihindura nk amarayika wumucyo ,nuko rero ubwo bimezo bityo ntibyaba igitangaza ngo abakozi be bigire nkabakozi bagabura ibyo gukiranuka iherezo ryabo rizahwana nimirimo yabo:
Uyu murongo uboneka he muri bibiriya  kandi usobanura iki ushingiye kuntego yiri somo?
2)nigute wamenya ko ushobora kwiyobora ?
3)tanga ingero ebyeri muri bibiriya zabantu bahuye ningaruka zo kutamenya kwiyobora ?
4)tanga urugero rwumuntu wahuye ningaruka zo kutamenya kwiyobora mubuzima busanzwe wabonye?
Tubifurije umugisha w’imana no kumenya kwiyobora.








UMUYOBOZI MWIZA AGENDERA KUGIHE NTIYICA GAHUNDA
Bibiriya iravuga iti :nuko rero bene data mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.()
Ahandi bibiriya aravuga iti :mucyahe abaci gahunda.
Umuyobozi mwiziza wese akwiye kumenya agaciro ko kubahiriza igihe ndetse no gukorera ibintu mu gihe nyacyo kuko umunyobozi wica gahunda byorohera satani nabadayimoni kumuvangira no gusenya umurimo we.
Muri bibiriya dufitemo ingero nyinsi zabantu bazize kwica gahunda,muribo twavuga nka Safira waje yakererewe mugihe bari bagiye guhigura umuhigo bari bitanze munzu y’imana ubwo yahageraga yakererewe yasanze umugabo we amaze agupha ndetse bagiye kumushyingura ,(ibyakozwe 5:7)hahise nkamasaha atatu umugore we arinjira atazi uko byagenze petero aramubaza ati “mbwira mbese ibi biguzi nibyo mwaguze isambu aramusubiza ati yeeee,nibyo petero aramubaza nicyi gitumye muhuza inama yo kugerageza umwuka wumwami Imana dore ibirenge byabamaze guhamba umugabo wawe bigeze kumuryango nawe barakujyana,muri ako kanya amugwa kubirenge umwuka urahera ba basore binjiye basanga amaze gupha bamuhamba hamwe numugabo we)mubyukuri iyo uri gusoma iyi nkuru usanga Safira yaraphuye kubera impamvu ebyiri : iyambere (gukerererwa)iya kabiri (kubeshya Imana nabakozi bayo)iyo safira azana numugabo we yari kurokoka uruphu kuko yari kubona umugaboa aphuye aziza kubeshya imana agahita we asaba imbabazi akarokoka ariko kuko yatinze amasaha atatu atazi ibyabaye byatumwe nawe agwa mumutego bimuviramo nawe gupha azize gukerererwa.
Gukererererwa no kwica gahunda ningeso ifitwe nabantu benshi muri Africa yewe nabakozi bimana benshi usanga barwaye iyi ndwara kuko abatari bake satani yabateje uwo muco utari mwiza,wo kutubahiriza igihe .kandi iyo ngeso mbe iri mubyibanze mubisenya umurimo w’Imana
-urugero ;hari abayobozi bashyira isaha y’inama cyangwa yamateraniro ababishyizeho hakaba ubwo baza nku nyuma yisaha no kurenga ,abahageze mbere bakivovota ndetse byaba ngombwa bakigendera kuko bibwiye ko iyo gahunda itakibaye kuko abayitanze batashoboye kuyubahiriza.
Hari umuntu babwiye ko akwiye kuza gufata amafranga ye  sa mbiri kandi uwari uyamurimo yari afite urugendo rwo kujya iburaya saa tatu ,nuko nyirukwishyurwa ahagera saaa yine,  uwari kumwishyira asanga yagiye (uwari kwishyurwa nuwari kwishura ninde munyabyaha? )bitekerezeho!
 umuyobozi  wica gahunda aba yisenyera  biturutse kutubahiriza igihe no kutamenya agaciro kacyo.niyo mpamvu umuntu wese wifuza gukorera imana akwiye kubanza guha agaciro igihe kandi akamenya kubahiriza igihe.pawulu ati:nababereye icyitegererezo muri byose ,yuko namwe ariko mukwiriye gukora imirimo ngo mubone gufasha abadakomeye no kwibuka amagambo umwami yesu yavuze ati”gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.
Nababereye icyitegererezo muri byose”(ibyakozwe  20:35)umuyobozi mwiza akwiye kubera abandi icyitegererezo muri byose ndetse akaba nurugero rwiza muri byose tutibagiwe no kuba urugero rwiza mukubahiriza igihe. kubwibyo mbere yo gushyiraho gahunda cyangwa gutanga land –vou banza wibaze ibi bikurikira.
1)uyi gahunda ntanze mbese ntayindi nari nageneye uyu mwanya?
2)mbese nzubahiriza gahunda ntanze ?
3)nizihe nzitizi zishobora kuzatuma nica iyi gahunda?
Ntugatange gahunda utabanje kuyitekerezaho neza no kubishakira umwanya mwiza wo kubikoreramo ,kandi nihagira nugutumira muri gahunda runaka ntugaphe kwemera uwo mwanya utabanje kureba neza niba uzabona uwo mwanya ,ibuka aya magambo bibiriya  aho ivuga ati jya wumva byinshi ariko utinde gusubiza ……..abantu bihutira kwemera za gahunda banihutira kenshi kuzica.yego ibe yego na oya nibe oya nibwo uzaba umugaragu mwiza wishimirwa nabantu hamwe na so wo Mwijuru.
Ijambo ryo kuzirikana :umuyobozi  wubahiriza igihe atanga umusaruro mwiza bigatuma ibyo akora bihora bitera imbere umunsi kuundi.
IBIBAZO BYO GUSUBIZA:
1)      Dushingiye kubuhamya wabonye muri iyi nyigisho yumuntu waje kwishyurwa agasanga yakererewe ,hagati y’imana na satani na nyirukwishyurwa ninde wahemutse?

2)      Vuga ibintu bitatu nkingaruka zo kwica gahunda no kutubariza igihe?

3)      Tanga urundi rugero rutari urwavuzwe munyigisho rwabantu bagezweho ningaruka zo kutubahiriza igihe?

4)      Umuntu wubahiriza igihe ashimwa nande ? hagati y’Imana nabantu?

Imana ibahe umugisha kandi ibahe ubwenge bwo gusobanukirwa akamaro ko kubahiriza igihe .










UMUYOBOZI MWIZA AHARANIRA  KUGIRA IBANGA .
Bibiriya iravuga iti:nururimi niko ruri nirugingo ruto ariko rukirarira ibikomeye ,murebe namwe ishyamba nubwo ari rinini riti ritwikwa nagashashi gato cyane,kandi koko ururimi ni umuriro yemwe ni ububi bungana nisi ,ururimi rwashyizwe mungingo zacu nirwo rwonona umubiri wose ,rukongeza kamere yacu yose ,narwo rukongezwa na gihonomu.(yakobo 3:5-6)
Ahandi bibiriya iravuga iti: umunyamakenga agira ibanga ,ariko umuphapha amenyekanira kumagambo menshi(imigani…………)soma imigani 4:24.
Umuyobozi mwizi iteka yumva byinshi ariko ,ibyo yumva byose ntabwo biba iri ibyukuri ,niyo mpamvu umuyobozi mbere yo kuvuga akwiye kubanza kugira amakenga ,yesu yabivuzeho  abishimangira maze  aravuga ati:ujye wumva byinshi ariko utinde gusubiza ,yesu yigishaga abayobozi abamenyesha ko bazumva byinshi ariko ko bakwiye kwitonda mubyo basubiza,
Ubwo umuyobozi akwiriye kwirinda muri byose ,kugirango abo ayoboye bamugirire icyizere ,ibyo nibyo bizatuma umurimo ayoboye utera imbere akegera kuntego nziza.kuko nkuko ntawakwizera umusazi ninako ntawakwizera umuyobozi umena ibanga.mbese umuyobozi wawe washimishwa no kumva ibyo mwaganiriye byose yabishyize hanze ?abandi bari kubiteramo inkuru kandi wenda ryari ibanga wabwiye umuyobozi wawe?
Hariho umushumba wajyaga asura abakiristo be ,nuko yaba aganiriye nabo ibibazo bafite murugo  kucyumweru yajya kwigisha agategura inyigisho ariko yibanze kubyo yaganiriye nuwo muryango yasuye ,yajya kurangiza inyigisho ye akavuga ati ibyo nababwiye byose nukuri niba mugirango ndabeshya nimubaze kanaka kuko ibyo nigishije bihuye nibyo twaganiriye kuwa kabiri nagiye kubasura :abantu babyumvise bikababera igisitaza ,byumwihariko nyurukuganira nawo mukozi wimana .bityo bituma abakiristo yari ayoboye bose bagenda bamukuraho ikizere ariko bava no mwitorero yari ayoboye bavuga ko badasha kuyoborwa nawe ko Atari inyangamugayo bishingiye kuko  yamenaga ibanga.
Ntushobora gukoreshwa nimana ibintu bikomeye iyo umena ibanga ,muri bibiriya dufitemo ingero nyinshi zabantu bamennye ibanga bityo bituma Imana nabantu bakuraho ikizere abo bakozi bImana ndetse abenshi muri bo basoje nabi badasohoje ubushake bw’imana,muribo twavugamo umukozi w’Imana wamamaye cyane mugihe cye witwaga Samusoni bibiriya itubwira ko yari umunaziri w’imana kandi ko yari yarahawe amabanga akomeye arinayo yatumaga shobora kuzuza inshingano Imana yari yaramuhaye  ariko kubwo kurangara byatumye asoza nabi;
Bibiriya ibivuga muri aya magambo:derira aramubwira ati:wakagizengo urankunda kandi tudahuje umutima ,umpemukiye gatatu atambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva ariko kuko yamushimikiriye iyi minsi yose akamubaza amuhata ,amurembeje nkuwenda gupha,nuko amubwira ibyari mumutima we byose aramubwira ati nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura kumutwe kuko nabaye umunaziri w’Imana uhereye nkiva munda ya mama nakogoshwa imbaraga zanjye zanshira ngacogaora nkamera nkabandi(abacamanza 16:15-18)
Samusoni yari afite amabanga akomeye ariko Delira wari inshoreke ye yari afite intego yo kumenya aho imbaraga za samusoni ziri ,mubyukuri delira ntiyakundaga samusoni kuko yaragamije gutuma amena ibanga kandi yari yasezeranijwe nibiguzi ko nabigeraho azahembwa .nuko samusoni yatsinzwe urugamba nuko amaze kumena ibanga bibiriya itubwira ko yaje kunogorwamo amaso nabanzi be ,aribo banzi buwiteka ndetse yaphanye nabanyabyaha nkuko tubibona kuva kumurongo wa( 23:31 igice cya 16)bityo bituma abanzi buwiteka bivuga hejuru abayisiraheli ubwoko bw’Imana kuko uwari wahawe ubudahangangarwa bwo kubarinda no kubarwanirira yari amaze gupha bivuye kukumena ibanga .
Reka tuvuge gato  no kubakurambere bacu aribo adamu ana eva,bibirya itubwira ko umuntu Atari gupha ko ahubwo yari kubaho iteka ryose ariko kuko eva yameneye ibanga inzoka byatugizeho ingaruka zikomeye nkabatuye isi,bituma abantu batandukana nimana ndetse bagerwaho nuruphu ikindi kandi umugore numugabo nuyu munsi baracyahura ningaruka zo kumena ibanga:
Bibiriya iravuga iti: Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti :kuko ukoze ibyo uri ikivume kirengeje amatungo yose nunyamaswa za mwishyamba zose uzajya ugenda ukurura inda ,uzajya umukungugu iminsi yose yubuzima bwawe.
Kandi uwiteka  Imana ibwira uwo mugore iti:kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda uzajya ubyara abana ubabara ,kandi kwifuza kwawe kuzahererera kumugabo wawe nawe azagutwara.
Na Adam iramubwira iti :ubwo wumviye umugore wawe ukarya kugiti nakubujije ko utazakiryaho uzaniye ubutaka kuvumwa iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibubuvamo ugombye kubiruhira.
Umuyobozi mwiza akwiye kugira ibanga kugirango ubuyobozi bwe abuteze imbere kuko uyo ugira ibanga byongera ikizere mubo uyoboye bakakwiyumvamo kandi bigatuma umurimo ukora utera imbere vuba.ujye wumva byinshi ariko uvuge bike byingirakamaro byatuma izina ryimana yawe rihabwa icyubahiro.
Niba wifuza kuba umuyobozi mwiza Imana yishimira ndetse nabantu bakakugirira icyizere ugomba kumenya ko kumena ibanga bituma abantu bakugirira icyizere gike ndetse n’Imana ikagukuraho amavuta yayo kuko ntamuntu utagira ibanga ushobora kuzuza umuhamagaro ninshingano by’Imana kubuzima bwe.
Ibibazo
Rinda umutima wawe kurita ibindi byose birindwa kuko ariho ibyubugingo bikomokaho.
1)Uyu  murongo uboneka he kandi usobanura iki?
2)kuki Imana itabujije samusoni kumena ibanga kandi imana yarizi ingaruka mbi ari buhure nazo?
3)kuki imana itahannye eva wenyine kandi ariwe wamennye ibanga ,ahubwo igahana ninzoka na adamu?
4)vuga nabura ibintu bitatu bishobora kugera kumuyobozi umena ibanga?
Imana ibahe umugisha.



UMUYOBOZI MWIZA ARIHANGA NTACIKE INTEGE CYANGWA NGO ASUBIRE INYUMA
Bibiriya iti:Dawidi abwira umufiristiya ati wunteranye inkota ,nicumu nagacumu  ariko jye nguteye mwizina ry’uwiteka imana nyiringabo Imana y’ingabo za isiraheli  wasuzuguye.uyu munsi uwiteka arakungabiza nkwice ,nguce igihanga kandi ndagaburira ibisiga byo mukirere ninyamaswa  zinkazi zo mwishyamba  intumbi zingabo zabafirisitiya kugirango abo mwisi yose bamenye ko muri isiraheli harimwo Imana.(Samuel 17;46-47)
Ahandi bibiriya iravuga iti; ninjye umwungeri mwiza,umwungeri mwiza  aphira intama ze (yohana 10:11)
Buri  muyobozi wese ahura nibimunaniza murugendo rwe,cyangwa ahura nibicantege murugendo bigamije kumusubiza inyuma ,ntanzira yubusamu wabikweperamo ,ntanicyo wakora ngo ubure guhura nibigeragezo ,gusa ibanga nirimwe nukumenya kwihangana no kudacika intege ugahora wibuka ko uwaguhamagaye afite imbaraga zikomeye zo kukuneshereza. Ahubwo ibigeragezo bikwiriye kugutera imbaraga nyinshi murugendo rwawe kandi ko ari icyanzu cyo kukuzamura murundi rwego .
Uramutse uri mushoferi atwara  imodoka ugafata  urugendo rwa kure maze akagera mwishyamba rinini ririmo ninyamaswa zinkazi ziryana,maze akagira ibyago amapine yimodoka utwaye agatoboka mbese wakora iki ?warira?cyangwa wakwiryamira imbere yimodoka yawe agategereza marayika uvuye mwijuru kuza kugutabara ?cyangwa wakwiga uko ashobora kuva muri ibyo byago ahuye nabyo?umushoferi mwiza wize ibyo gutwara imodoka yashaka igisubizo cyiza gituma ava muri iryo shyamba ,bibaye nangombwa yafata ibyatsi nibitaka agashyira mumapine agakomeza urugendo rwe adasubiye inyuma akabanza akarangiza iryo shyamba!!!
Muri bibiriya tubonamwo ingero nyinshi zabantu bihanganye bituma bagera kubyo biyemeje, muribo twuvuga nka Saduraka meshake na abadinego basabwe kuramya ikigirwamana kandi bari bariyemeje guhesaha Imana icyubahiro mugihe cyabo kubwo kumvira Imana bemeye kujya mwitanura ryaka umururiro ntabwo bigeze bacika intege nimbere yumuriro nkuwo
Bibiriya ibivuga muri aya amagambo: saduraka na mesha na abedinego basubiza umwami bati Nebukadizari ntampamvu ituma tugusubiza iryo jambo ,niba aribyo Imana yacu ibasha kudukiza mwitanura ryumuriro ugurumana kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani ariko naho itadukiza nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe habe no kuramya icyo gishushanyo kizahabu wakoze (Daniel 3:16-18)Shadurak Meshake na Abedenego bari bafite kwizera gukomeye kandi bari abagabo badacika integer cyangwa ngo bivuguruze .
Petero na yohana  nabo bahuye nibigeragezo bikomeye ubwo bababuzaga gukorera Imana yabo  nyuma yo gukiza ikirema kurusengero I yerusalemu,ariko nubwo bafuzwe bagakubitwa ntibyatumye bacika integer ngo basubire inyuma ahubwo kwizera kwabo kwarushijeho gukomera .bibiriya ibivuga muri aya magambo:iti:bongera kubahamagara barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mwizina rya yesu ,petero na yohana barabasubiza bati”niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo ,kuko tutabasha kwiyumanganya ngo turerke ibyo twabonye kandi twumvise (ibyakozwe 4:18-21)

Umuyobozi wese uzananirwa mumuhamagaro we arangwa no gucika intege vuba cyane cyane iyo ahuye nibigeragezo, ntiyihangana ngo akomeze urugendo ,umuyobozi nkuwo arangwa kenshi namagambo yurucantege yuzuyemo ubwoba bwinshi,(urugero :ntituzabishobora !!,nubwo imana ikomeye ariko biragoye pee!!!  Nubwo imana ishora byose mbona tuzabigeraraho? ntugakabye gukiranuka!!!, uzarenga umusaraba!!!nawe wigerezaho urabona uzabishobora? …..
Umuyobozi mwiza akwiye gudacika intege kandi ntazice nabandi akamera nka yesu ,agahora aharanira kugera kuntego yiyemeje ,nubwo yahura nibimugerageza byuburyo butandukanye akwiye kugira kwihangana no kudacika intege kugeza no kugupha nkuko yasu yabisubiyemo agira ati umushumba mwiza aphira intama ze.nkuko  dawidi atacitse intege imbere ya goriyati niko nawe udakwiye gucika ingege imbere yibikugerageza byuburyo butandukanye ndetse ukwiye guhora witeguye no kupha uzira ibyo wemera kandi wizera :Gandi yaravuze ati (I am ready to die for what I believe and I will live the message i preach) dusobanuye biravuga ngo :niteguye guphira ibyo nemera  kandi nzabaho  nshingiye kubutumwa nigisha.
Niba wifuza kuba umuyobozi mwiza ukwiye kugera ikirenge mucya yesu no mucy’intumwa zatubanjirije ugahora wibuka ko kwihangana bitera kunesha kandi ntawunesha atarwanye urugamba niko nawe ibyo unyuramo bikwiye kukubera isoko yimbaraga no kunesha .ujye uhora uzirikana ko ibigeragezo nibisitaza bitazabura kuza ariko ngo ubizana azabona ishyano.ibicantege nibigeragezo uzahura nabyo kandi ntaho wabihungira ariko ukwiye kwibuka ko urugamba Atari urwawe ahubwo nurw’Uwiteka ,ntampamvu yo gucika intege, komeza imbere ,,,,,ibuka ko  ubwami bwo mwijuru butwanirwa kandi ngo intwarane zibugishamo imbaraga.ntibishoboka kugera kubikomeye utanyuze ahakomeye kandi ahakomeye ntamunyantegenke uharenga.
Ibibazo:
1)ariko wehoho wirinde muri byose wemere kurengana ukore imirimo yububwiriza butumwa bwiza usohoze umurimo wawe wo kugabura ibyimana.
Uyu murongo ubwirwa bande kandi uboneka he muri bibiriya ?
2)iyo umuntu ari mumarushamwa agacika intege atarangije ayo marushanwa yintwa ngwiki?tanga nabura amazina abiri wamwita.
3)umuyobozi ucika intege kenshi,agasubira inyuma  azajya mwijuru?tanga ibisobanuro niba ari yego cyangwa oya.
4)vuga ibintu bitatu nkinyungu y’umuntu uhora aharanira kudacika intege,ntasubire inyuma?
Imana ibahe umugisha kandi tubifurije kudacika intege.






UMUYOBOZI  MWIZA  AGIRA ICYEREKEZO KANDI AGATEZA IMBERE UBUYOBOZI BWE
Bibiriya iravuga iti”atoranyamo cimi nababiri bo kubana nawe ngo abone uko ajya abatuma kubwiraza abanatu ubutumwa, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni”
Muri somo turarebera hamwe bimwe mubiranga umuyobozi mwiza ufite vision kandi uteza imbere uubuyobozi bwe
-Nigute watoranya abo ukorana nabo
-Umumaro wo gutoza abandi mukorana
-kubizera no kubaha ibyo bakora
-kubatega amatwi ukemera kugirwa inama
-kuba akarorero keza kubo mukorana ndetse no mubo hanze.
Muri bbibirya tubonamo ingero nyinsha z’abantu bahamagawe nimana kandi bagerageje guteza mbere ubuyobozi bwabo ndetse butanga umusaruro mwiza, muri abo iwimbere ni yesu kiristo  umwami wacu,ubwo yari hano kwisi yabonye ko adashobora kuzuza inshingano zubuyobozi bwe bituma atoranya abo kumufasha kuzuza izo nshingano.bibiriya ivuga ko yatoranije abigishwa cumi nababiri nuko abatuma kujya kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse  abaha ubutware (soma matayo 10:1-10)
Umuyobozi mwiza ufite icyerekezo agomba gukorana nabandi(ntakora wenyine)yigisha abo akorana nabo kugirango igihe azaba atakiri umuyozi bazabashe gukora nkibyo yakoraga,kandi umuyobozi ufite icyerekezo yubaha abo akorana nabo,abaha urugero rwiza muri byose (icyitegererezo)akwiye kandi kubera igisubizo abo abereye umuyobozi,akagira amagambo meza yubaka abandi kandi agateza imbere ubuyobozi bwe,adafite  amagambo asenya abandi cyangwa ngo yisenye hamwe nubuyobozi bwe,kuko mwene uwo ukorana nabandi kandi agateza imbere ubuyobozi bwe abantu benshi bamugisha inama kandi bakamwiyumvamo.
Urundi rugero rwiza rwumuyobozi wateje imbere ubuyobozi bwe ni Mose ,
Bibiriya iravuga iti: bukeye bwaho mose yicazwa no gucira abantu imanza abantu bahagarara bagose mose  bahera mugitondo bageza nimugoraba,sebukwe wa mose abonye ibyo akorera abantu byose aramubaza ati ibyo ukorera abantu nibiki ,niki gituma wicara uri umwe abantu bose bagahagarara bakugose baghera mugitondo bakageza nimugoroba,mose asubiza sebukwe nuko abantu baza kurijye ngo mbabarize Imana,iyo bafite anagambo baza kuri njye nkabacira imanza nkabamenyesha amategeko y’Imana nibyo yategetse,sebukwe wa mose aramubwira ati :ibyo ukora ibyo si byiza ntuzabura gucikana integer naba bantu muri kumwe kuko munaniranye,biruta ibyo washobora gukora wenyine,none umvira ibyo nkubwira ndakugira inama Imana iyigufashemo,ube ari wowe mushyikirwa wamagambo w’abantu n’Imana.ujye ushyira Imana imanza zabo kandi ujye ubigisha amategeko yayo nibyo yategetse,ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo nimirimo bakwirye gukora (mose yumvira sebukwe akora ibyo yamubwiye byose mose atoranya mubayisiraheli bose abashoboye ubucamanza abaha gutwara bamwe abaha gutwara igihumbi,igihumbi,abandi ngo batware ijana ijana,abandi ngo batware mirongo itanu mirongo itanu,abandi ngo batware icumi,icumi.bakajya bacira abantu imanza  ibihe byose,ariko imanza zikomeye bakazizanira mose(kuva  18:13-27)
Mose yabaye umuyobozi mwiza wari watoranijwe n’Imana ariko muntangiriro zubuyobozi bwe yakozemo amakosa menshi arimo gukora wenyine nuko bidindiza ubuyobozi bwe ndetse yaragiye kugwa ruho CYANGWA(kunanirwa kubera akazi kenshi)umunsi umwe sebukwe abonye ibyo akora ibyo arabigaya ndetse bimutera agahinda niko kumugira inama yo gutoranya abantu akabaha ubutware ngo bamufashe gucira imanza abantu.ashingiye kubushobozi bwabo.kuko mose yarebaga kure kandi ashaka guteza imbere ubuyobozi bwe yarayemeye.kandi byatanze umusaruro ukomeye muboyobozi bwa mose ndetse bigirira akamaro umukumbi wose.
Buri muyobozi mwiza wese kandi ufite icyerekezo cyo guteza imbere ubuyobozi bwe akwiriye gutega amatwi abamugira inama nziza zubaka kandi akwiriye kuba maso kuko inama zose siko zishobora guteza imbere ubuyobozi bwe kuko habaho inama mbi n’inama nziza kuko umuyozi uteza ubuyobozi bwe imbere nufite ubwenge bwo kumenya gutandukanya ikibi nikiza ,akamenya abo yagendana nabo nabo atagendana,akamenya  nabo abo yatoranya munshingano  nabo atatoranya .
Umwanzuro: nkuko yesu yatorinije abagishwa be ngo bamufashe kuzuza inshingano ze niko nawe utashobora kuzuza inshingano wenyine udakoranye nabandi, ikindi yesu yarabatoje(kubigisha) mugihe cy’imyaka itatu nigice kugirango bazashobore kuba abayobozi beza bateza ubuyobozi bwabo imbere nka shebuja kubwibyo nawe nuba umuyobozi mwiza uzateza imbere ubuyobozi bwawe bukugirire akamaro wowe nabo uyobora haba uyu munsi no mugihe kizaza,utoranya abo mukorana kandi ukabatoza kugirango bamenye kuzuza inshingano bahawe.ibyo nubiha agaciro bizatuma uba umuyobozi mwiza kandi ushobora gutanga umusaruro uyu munsi no mugihe kizaza.
Imana ibahe ubwenge kandi ubashoboze guteza imbere inshingano mwahawe.Amen

Ibibazo :
1)Ndagutongerera mumaso y’imana no muya kiristo yesu uzaciraho iteka abazima nabaphuye ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye ubwirize abantu aijambo ry’imana ugire umwete mugihe kigukwiriye no mukitagukwiriye,(iki cyanditswe kiboneka he ? kandi gisobanuye iki kumuyobozi wifuza guteza imbere ubuyobozi bwe?)
2)umuyobozi mwiza ufite intego zo guteza imbere ubuyobozi bwe nibiki yakwirinda?(vuga nibura 5 byingengenzi)
3)Umuyobozi mwiza kandi ufite icyerekezo ugamije guteza imbere ubuyobozi bwe agomba gukundwa nabantu bose? (niba ari yego cyangwa oya tanga impamvu)
Yego………………………………………………………………………………………………………………………………..
………………………………………………………………………………………………………………………………………….

Oya…………………………………………………………………………………………………………………………………..
………………………………………………………………………………………………………………………………………….









(N6)UMUYOBOZI MWIZA YUMVA ABO AYOBORA  AKABUBAHA KANDI AKABATEGA AMATWI ,BITYO ABABABERA IGISUBIZO .
Bibiriya iravuga iti: ninjye mwungeri mwiza ,umwungeri mwiza aphira intama ze (yohana 10:11)
Ahandi bibirya iravuga iti:mwumvire ababayobora mubagandukire kuko aribo barinda   imitima yanyu nkabazayibazwa ,nuko rero mubumvire kugirango babikore banezerewe kandi batagonomwa kuko kubikorana akangonomwa kutagira icyo kumarira mwebwe.(abaheburayo 13:17)
Umuyobozi mwiza iteka agomba kumva abo ayobora kandi akabatega amatwi kuko mubayoborwa naho hashobora kuva inama nziza cyangwa indi nkunga yose yatuma uwo muyobozi akomera kandi agakomeza nubuyobozi bwe,ikindi nuko umuntu adashobora kuba umuyobozi adafite abo ayobora bishatse kuvuga ko abayoborwa aribo ba patro biwe,nibo bakoresha biwe badahari ntiyakwitwa umuyobozi.
Yesu yaravuze ati:ushaka kuba mukuru mubwami bwimana abanze amere nku mwana muto ,niyo mpamvu umuyobozi iteka agomba kwiyoroshya imbere yabo ayobora akamera nkumwana muto kabone nubwo yaba azi byinshi cyane kurusha abo ayobora,gusa ubuyobozi ntibushobora kugenda neza iyo umuyobozi adakoze uruhare rwe ngo nabayoborwa bakore uruhare rwabo bafatikanije.
Bibiriya yavuze ngo mwumvire ababobora mubagandukire kuko aribo barinda imitima yanyu.ntamuyobozi ushobora gutera imbere iyo abo ayobora batamwumvira ngo bamutege amatwi kuko umuyobozi ufite ibigande cyangwa abanyamwete muke ntashobora gutera imbere  cyangwa ngo ateze imbere ubuyobozi bwe .
Birumvikana ko ntamuyobozi ushobora kuzuza inshingano kugiti cye adafatanije nabo ashinzwe kuyobora.kugirango rero ibi bigerweho hari ibintu byibanze buri ruhande rugomba gukora kurwego rwumuyobozi hari ibyingezi akwiye gukora kugirango abayoborwa bamwumvire (bamugandukire)1)icyambere gufata ibyemezo byiza mugihe cyose bikenewe,2)gushyira inyungu zumurimo wimana imbere kuruta gushyira imbere inyungu ze,3)gushyiraho amategeko namabwiriza meza atabangamira abashaka gukora neza 4)kugira icyerekezo kiza giteza umurimo imbere ndetse kigateza imbere nabayoborwa 5)kutica  gahunda iba yashyirwaho 6)kudakorera ibintu bireba abo uyoboye  mubwiru (mwibanga)7) kwirinda gutonesha hashingiwe kunyungu bwite zawe cyangwa zuwatoneshejwe.8)kugira ubwoba ugacika intege ndetse ugaca integer nabo uyoboye.9)kugira ubuhamya bwiza mubo uyobora ndetse no hanze.10) kugira isuku inyuma.
Dore kandi bimwe byakorwa nabayoborwa kugirango umuyobozi hamwe nabayoborwa batange umusaruro .1)gukora neza hashingiwe kunyungu rusange ,2)kwitabira gahunda zashyizweho numuyobozi(kumvira) 3)kujya inama zubuka umurimo w’Imanakandi zukuri .4)kwirinda ibihuha iyo biva bikagera 5)kugira icyo gikorwa icyawe wirinda ko cyasubira inyuma.

Umuyobozi mwiza yumva abo ayobora akabubaha akabatega amatwi kandi akababera igisubizo cyiza,nibyo umuyobozi mwiza ategerezwaho kubera igisubizo cyiza abo ayobora  ,abateza imbere kandi bose bakamwibonamo gusa ibyo ntibyagerwaho hatabonetse uruhare rwa buri wese haba kubayoborwa hamwe no kumuyobozi.nituba abayobozi beza tuzaba nibisubizo by’ibibazo byabo dushizwe kuyobora kandi nabo nibakora uruhare rwabo ntakabuza ko bazaba ibisubizo byumuyozi wabo ndetse nisi muri rusange.
Buri muyobozi wese ufite iyerekwa rizima agomba kwita kubo ayobora akabatega amatwi akamenya ibibazo byabo nabo bityo akababera igisubizo,gusa ntibishoboka ko umuyobozi abo ayobora bamwiyumvamo iyo batamubonamo umutima wo kubatega amatwi,no kubitaho kuko umuyobozi mwiza arangwa no kubera abo ayobora igisubizo nka yesu kiristo.Umuyobozi mwiza agomba guhora hafi yabo ayobora byumwihariko ababa bafite inshingano nkawe.
Ibibazo :
1:umuyobozi utumvikana nabo ayobora aba yarashyizweho nimana?tanga ibisonuro
2)umuyoboze utinya akagira ubwoba byateza ibihe bibazo mubo ayobora  (vuga nibura ibintu bitatu)
3)umuyobozi utagira ibanga yakubaka umurimo ugakomera ? yego cyangwa oya kandi utange ibisobanuro.
4)tubwira ingaruka umuyobozi utonesha akunze guhura nazo ?(vuga nibura 4 byingenzi )

Imana ibahe umugisha tubifurije kuba abayobozi beza.
















UMUYOBOZI MWIZA UFITE ICYEREKEZO AGOMBA GUHORA YIGA .
Bibiya iravuga iti: kugeza aho nzazira ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha ,ntukirengagize impano ikurimo iyo haheshejwe nibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza byabakuru.(timoteyo 4:13-14)
Abandi bibiriya iravuga iti: basoma mugitabo amategeko yimana gusoma kumvikana barasobanura kugirango abantu bamenye ibyasomwaga.(nehemiya 8:8)
Muri bibiriya tubonamo ingero nyinshi zabayobozi bakoreshejwe ibikomeye nimana ariko ibanga rikomeye benshi bakoresheje nuko bahoraga biga kandi bagatega amtwi mwuka wera kugirango barusheho gusohoza umugambi wimana kubuzima bwabo,murabo twavugamo intumwa paul bibiriya itubwira yigiye kubirenge bya gamariel nkuko tubisoma mu ijambo ry’imana.
Mugitab cyibyakozwe ntintumwa bibiriya utubwira kwitorero ry’iberoya ko bari abahanga rwose ndetse ko barushaga ab’itorero ryetesaronike kuko bahoraga biga bigatuma ntawaboyobya akoresheje ijambo ry’imana cyangwa ibindi bitabo bibiriya ibivuga muri aya magambo “ariko abo bari beza kuruta abitesalonike kuko bakiranye bakiranye ijambo ry’imana numutima ukunze bashaka mubyanditswe iminsi yose kugirango bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko(abatesalonike 17:10-11)
Umuyobozi mwiza ufite icyerekezo agomba kugira ubwenge karemano nubwenge yize mwishuri ,bityo uwo muyobozi ashobora kugira icyo amarira abandi,hari bamwe bashora kumva ko ari abayobozi ariko batemera kwigishwa icyo uwo ntaba ari umuyobozi nyakuri kuko iyo umuyobozi adora yiga ahorana bimwe gusa ntanamenye aho igihe kigeze bigatuma ashobora gutanga ibiryo byagaze,yesu niwe cyitegererezo cyacu yigishije abagishwa be imyaka itatu mbere yo kubatuma kugirango bajye kubwirizwa.
Umuntu wese wifuza kuba umuyobozi akwiriye kumenya ibihe bitatu mubuzima byingenzi 1)guhabwa inshingano 2)kwigishwa uburyo uzakora izo nshingano wahawe 3)gushyira mubiorwa neza izo nshingano wahawe.abantu benshi bahabwa inshingano nimana ariko bagahita bihutira gukora batarasobanukirwa neza uburyo bazakora izo nshingano bahawe,bikababera inzitizi yo kutuzuza izo nshingano bahawe kuko baba batarigishijwe,urugero:ntushobora kubona imodoka ihagaze ngo wiyemeze ko wayitwara kandi utarabyize,ushobora kuba uyizi igenda ariko utazi uburyo itwarwamo niyo mpamvu kwiga aribyiza cyane kuko bituma umenya ibyo utaruzi.
Bibiriya iravuga iti : ubwoko bwanjye burimbutse buzize kutamenya.amakosa menshi akarwa nabayobozi ashingira kubujiji cyangwa kutiga.kuko igihe cyose umuyobozi akwiye kuba afite icyo arusha abo ayobora.ntushora rero gutera imbere mubuyobozi bwawe iyo udahora wiga ngo wiyungure ubumenyi. Dore uburyo bumwebwingenzi  bwatuma umuyobozi ahora yiyungura mubwenge 1)gusoma ijambo ryimana 2)gusoma ibindi bitabo birimo ubumenyi butandukanye 3)kumva radio na Television buri munsi cyane cyane amakuru,4)kujya kugisha inama umuntu ufite ubuyobozi bwiza buhora butera imbere 5)kujya mwishuri kwiga.6)gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga (internet ,facebook,…)
Niba wifuza kuba umuyobozi mwiza ufite icyerekezo ndetse ukaba wageza abo uyobora kwiterambere rirambye ukwiye kuba umuyobozi uhora yiga kandi bikaba umukoro wawe wa minsi yose,kuko umuyobozi winjiji (utarize )ntashobora kwiyobora no kuyobora abandi .bibiriya yabisobanuye neza igira iti ntampumyi yarandata iyindi kuko zose zagwa mumwobo.gira umwete wo kwiga no guteaza imbere abo uyibora bityo bizatuma uba umuyobozi mwiza wishimirwa nabantu ndetse nimana.
Ibibazo :
1)Dusobanurire icyo aya magambo abwira abayobozi kandi utubwire aho yanditse muri bibiriya
Falipo aramanuka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi yesaya aramubaza ati ibyo usoma ibyo urabyumva?undi ati nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?
2)ari ubwenge karemano nubwenge umuntu yize niki gikenewe cyane kumuyobozi mwiza ufite icyerekezo kizima?
3)paul ngo yigiye kubirenge bya Gamariel !ibyo biboneka he kandi yamwigishije iki?
4)umuntu wuzuye umwuka wera ashobora nawe kwiga no kugisha inama abandi bamutanze ubuyobozi bwiza?














IBINTU BIFASHA UMUYOBOZI MWIZA  GUKURA
Bibiriya iravuga iti:nyamara nubwo ari umwana wimana yigishijwe kumvira kubw’imibabaro yihanganiye (abaheburayo 5:8)
Ahandi bibiriya iravuga iti :kugeza aho ijambo ryuwiteka ryasohoreye isezerano rye ryaramugeragezaga(zaburi :105:19)
Umuntu uzavamo umuyobozi mwiza kandi agatanga umusaruro ushyitse atangira kubyitoza hakiri kare kandi akagenda akura buri munsi ,ntamuyobozi numwe wakoze ibintu bikomeye utarahuye ningorane murugendo rwe ariko itandukaniro nuburyo abayobozi bamwe basubizwa inyuma ningorane bahuye nazo ,mugihe abandi bazikuramo amasomo nimbaraga zituma bakomeza urugendo rwabo baharanira kuba abayobozi beza bejo hazaza.
Bibiriya muri yakobo 1:12 haravugango  hahirwa uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ryubugingo iryo imana yasezeranije abayikunda,iyo uzaba  umuyobozi ahuye nibimugerageza ashobora kubisohokamo neza  yemewe nimana  cyangwa atemewe,kuko ibigeragezo byose siko biva kuri shitani ahubwo hari nibigeragezo imana yemera ko bitugeraho igamije kutwigisha binyuze muri ibyo bigeregezo cyane cyane ngo twige kwihangana no gutahura imbaraga zimana bityo bizadufashe gukomeza abandi mugihe tuzaba twarabaye abayobozi.
Umwanzi ukomeye murugendo rwumuyobozi nubwoba kuko igihe cyose imana yemeye ko hagira ingorane cyangwa ibigeragezo uhura nabyo iba izi nuburyo uzabisohokamo iyo wihanganye kuko bibirya ivuga ngo imana ntabwo izakundira ko tugeragezwa ibiruta ibyo twakwihanganira.gusa iyo uri umunyabwoba ushora kunanirwa kwihanga ubwo ukaba uvuye mukibuga.
Uzaba Umuyobozi mwiza wejo hazaza akwiye guhora azirikana amagambo imana yabwiye yakobo iti:ntutinye kuko ndikumwe nawe,kandi ntukihebe kuko ndimana yawe nzajya ngukomeza nikoko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuaramiza ukuboko kwiburyo ariko gukiranuka kwanjye.(yesaya 41:10-11)umukozi wimana  billgham  yaravuze yaravuze ati ntamuntu imana yakoresheje wumunyabwoba kandi ntanuwo iteganya gukoresha ari umunyabwoba .imana ikorana nitwari zidatinya kandi zihangana zigahora zishingikirije kwijambo ryimana .
Yosefu yari afite iyerekwa rikomeye ko azaba umuyobozi mugihe yari afite imyaka 18 ariko ryasohoye afite imyaka mirongo ine , bibiriya itubwira ko ngo isezerano rye ryamugeragezazaga kugeza ubwo ijambo ryimana ryasohoreye,bimwe mubigeragezo bikomeye yahuye nabyo murugendo rwe harimo kwangwa nabene se ndetse baramugurisha,yageragejwe na nyirabuja ashaka ko basambana ariko arabyanga,gufungwa imyaka 12 azira ubusa,gusa nubwo yahuye nizo ngorane zose byarangiye umugambi wimana kubuzima bwe usohoye kuko ibyo imana yamubwiye byose byarasohoye.
Dawidi nawe yahuye nintambara zikomeye kuko yimitswe afite imyaka 16 ariko atotezwa na swuli agirango amwice ,ariko dawidi arihangana aca bugufi kugeza ubwo isezerano rye ryasohoye nawe afite imyaka 38 ,iyo aza kuba umunyabwoba cyangwa ntakure inyigisho mungorane yahuraga nazo ntiyari kuavamo umuyobozi nyakuri.
Umwanzuro:uzaba umuyobozi wejo atangira ari muto akagenda  akura ariko kandi yigira mungorane ahura nazo umunsi kuwundi ikindi uzaba umuyobozi mwiza aba afite uwo yigiraho akamwubaha agaca bugufi kuko aho ariho akura kwemerwa nimana bityo bikamubera urufatiro rukomeye mugihe azaba yageze kubuyobozi nawe,akwiye kugira iyerekwa ryaho agana kuko iyo udafite icyerekezo cyicyo uharanira kuzageraho biroroshye gucika intege kuko nta cyerekezo kizima (nta vision)uzaba umuyobozi wejo hazaza mwiza aba afite vision nzima ituruka kumana Atari amarangamutima cyangwa kwifuza kumera nkabandi.
Tubifurije kuzaba abayobozi beza mugihe cyizaza.
Ibibazo :
1)uwifuza kuba umuyobozi mwiza wejo hazaza ariko atumvira umuyobozi umukuriye mbese umuyobozi nkuwo yazagera kuntego yifuza kugeraho?
2)tubwire nibura abantu batatu babujejwe kugera kuntego zabo kubera bari abanyabwoba?
3)tubwire nibura ibintu byingenzi bine byatumye dawidi yicara kuntebe yubwami?
4)nizehe ngaruka zagerwaho nuwifuza kuzaba umuyobozi mwiza ariko akaba adakura ?














UMUYOBOZI MWIZA ABERA MASO ABO AYOBORA KANDI AKAREBA KURE .
Bibiriya iravuga iti: mwirinde ubwanyu murinde numukumbi wose umwuka wera yabashyiriyeho kuba abarinzi kugirango muragire itorero ryimana iryo yaguze amaraso yayo(ibyakozwe 20:28)
Ahandi biriya iravuga iti: nawe aramubwira ati nanjye ndumuhanuzi nkawe ,kandi malayika utumwe nuwiteka avuganye nanjye ati jya kumugarura umujyane iwawe arye kandi amwe ariko yaramubeshaya.(……………..)
Umuyobozi mwiza akwiye kwibwera maso ubwe ndetse no kubera maso abo abereye umuyobozi,bishatse kuvuga ko akwiriye kwirinda mbere yo kurinda abandi akwiye kuba maso ubwe mbere yo kubera maso abandi,kandi akareba kure,umuyobozi wese agereranwa numushoferi wimodoka itwara abagenzi taxi,iyo umushoferi arangaye imodoka iragwa ndetse nawe ntimubabarira kuko nawe ashobora kuphana nabo atwaye.
Umuyobozi mwiza akwiye guhora yigira kumushoferi wimodoka itwara abagenzi kuko nurugero rwiza buri wese akwiriye kuvanamo isomo kuko umushoferi mbere yuko abagenzi babona ikosa riri imbere umushoferi niwe ubanza kuribonammbere yabo ,yewe niyo ari impanuka igiye kuba niwe ubanza kubimenya ,bityo numuyobozi akwiriye kubanza kumenya ibyateza impanuka cyangwa ingorane mumurimo we wubuyobozi,mbere yuko abo ayoboye babibona.iyo bitabaye ibyo umuyobozi aba ari uwizina gusa ariko atujuje amahame agenga abayobozi.
Pawulo yigishije abakuru bitorero ryo muri efeso ababwira ati mwirinde ubwanyu kuko yarazi ko iyo umuyobozi ahagaze mumwanya neza ashobora no kurinda itorero ryose ryimana abereye umuyobozi.bivuze ko udashora kwiyobora adshobora no kuyobora abandi,umuyobozi ukomeye kurusha abandi si ukuyobora imbaga yabantu benshi ahubwo nukumenya kwiyobora ubwawe ,ninabyo biguhesha amahirwe yo kuba wayobora abandi ndetse bigatanga nicyerekezo mubuyobozi bwawe bityo bukagenda bubyara umusaruro mwiza.
Uyu muhanuzi wavuzwe hejuru yari umukozi wimana isumbabyise ariko ntiyabaye maso kuko ubwo yatumwaga nimana yari yabwiwe ibyo agomba kwirinda murugendo rwe ,nuko aza kubeshwa numuhanuzi wavangiwe ukoresha na satani :bibiya iravaga iti ;ARAMUBWIRA ATI MGINO URYE UMWE KUKO MARAYIKA UMWE NIMANA ANTUMYE KUKUGARURA ARIKO YARAMUBESHYAGA.uyu muhanuzi yaguye mumutego ukomeye wa shitani kuko atarebye kure ngo ashishoze byatumye apha kandi umpana umugayo kumana kuko atumviye ibyo yari yategetswe nimana.
Abayobozi bahura nabantu batandukanye kandi bavuga ibitandukanye kubwibyo ujye wirinda kandi ube maso nibwo uzaba umuyobozi mwiza ushora kwiyobora no kuyobora abandi,wibuke ijambo yesu yavuze ati nzakubita umwungere maze intama zisandagire,bishatse kuvuga ko kenshi satani ayobya umuyobozi agamije no kuyobya bao ayobora,kuko iyo satani afashe umuyobozi aba amaze gufata nabandi bose bari munsi yubuyobozi bwe.kubwibyo ugomba kwirinda no kumenya ko iyo utirinze ngo ube maso nabo uyoboye bose babigenderamo.

Umwanzuro:niba uri umuyobozi kandi ushaka ko ubuyobozi bwawe buzaramba ukwiriye kwirinda imitego ishobora gutuma ubuyobozi bwawe busenyuka cyangwa bukazamo umugayo bishingiye kumyitwarire ,imivugirire cyangwa imigenzereze yawe,zirikana ko abo uyoboye bose bari kumutwe wawe kandi bahanze amaso wowe nkuko umugenze uri muri taxi atwaye abagenze agirirwa ikizere yewe nubuzima bwabo bagenzu buba buri mumaboko yiwe.niko nawe ukwiriye guhora wibera maso wowe ubwawe no kubere maso abo ushinzwe kuyobora.munyigisho ikurikira tuzarera hamwe imitego ikunze kugusha abayobozi ndetse igatuma ubuyobozi bwabo busenyuka mugihe gito.
Imana uguhe kuba umuyobozi wirinda kandi ureba kure.amen
Ibibazo:
1)umuyobozi uri maso kandi ureba kure yakwirinda nde ?
2)tanga ingero eshatu  zabayobozi bo muri bibiriya babaye maso kandi bareba  kure ?
3)tanga ingero eshatu zabayobozi batabaye maso bisenya ubuyobozi bwabo?
4)inkuru yumuhanuzi utarumviye itegeko  ryimana wavuzwe haruguru iboneka he kandi ibyo byabayeho ryari kuyihe ngoma?yigisha iki abayobozi?














IMITEGO IKUNZE KUGUSHA ABAYOBOZI BIGATUMA UBUYOBOZI BWABO BUSENYUKA.
Bibiriya iravuga iti:nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nkabatagira ubwenge,ahubwo mugende nkabanyabwenge.mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi(abefeso 5:15)
Ahandi bibriya iravuga iti: ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge.ubwo uretse ubwenge nanje nzakureka we kumber a umutambyi,ubwo wibagiwe amategeko yimana yawe nanjye nzabibagirwa abana bawe(hoseya 4:6)
Nkuko intego yiri somo ibigaragaza hari abantu bagira umuhamagaro ukomeye ndetse bakaba nabayobozi ariko iyo batirinze imwe mumitego ishobora guhinyuza ubuyobozi bwabo ,bayigwamo bityo ubwo buyobozi bwabo busenyuka ntibirambe,niyo mpamvu hoseya we yabitahuye kare ubwo yabwirwaga ko ubwoko bwimana birimbutse buzize kutamenya.
Hari imitego myinshi ikunze guhinyuza abayobozi kandi buri muyobozi wese agomba kuba maso kugirango ashobore kuyirenga no gukomeza gusohoza umugambi wimana kubuzima bwe ,imwe mumitego yaguyemo benshi mubayobozi niyi ikurikira:
1)isuku yo kumubiri no kumutima.(iyo uri umuyobozi ugomba kwita kumyambaro yawe igahora isukuye ndetse igoroye bityo bizatuma abo uyobora bitababera igisitaza cyuko uri umunyamwanda,kugira isuku yo kumutima nukuba intangarugero muri byose mubikorwa no mumyifatire.)
2)kwirinda gukururana numuntu mudahuje igitsina .(niba uri umugabo birabujijwe gukururana numugore wabandi cyangwa kugirana nawe gahunda muri mwenyine nko mucyumba cyangwa ahandi hose byaha urwitwazo abantu babacyecyera ko muri mubyaha.
3)kwirinda amadeni udashora kwishura(kugira ideni sicyaha ariko ideni udashobora kwishura bikura icyizere gike mubo uyobora ndetse bikaba byahinyuza ubuyobozi bwawe.
4)kwirinda kugira amagambo menshi(yesu yaravuze ati yego yanyu nibe yego naho oya yanyu nibe uya.amagambo menshi agaragaza icyo umuntu aricyo kandi ahinyuza ububozi bwe..
5)kwirinda kurwana no gutongana(umuyobozi mwiza ntakwiye gutongana cyangwa kurwana kuko bitanga urugero rubi kandi bigahinyuza ubuyobozi bwe)
6)kudafatanya ibikorwa nabo mudahuje imyizerere(urugero :nko gufatanya nabakora urusimbi,ibiganiro bibi,ubugambanyi nibindi bikorwa bibi bihinyuza ubuyobozi bwawe.
7)kutagira ibanga(umuyobozi mwiza agira ibanga ryakazi ke kandi kuko ahura nabantu benshi agomba kutaba inzimuzi)
8)kurira kunzira(kurya ningombwa kumuntu wese ariko ntibyemewe kurira munzira nyabagendwa iyo uri umuyobozi)
9)kudashyira mubikorwa ibyo wemeye: umuyobozi nyawe wemerwa nuvuga agasohoza ibyo yavuze muyandi magambo imvugo ikaba ariyo ngiro.
10)kutaramukanya muburyo bwiyubashye(buri gihugu kigira umuco wo kuramukanya no gusuhuzanya ariko twe tugomba kwirinda guhoberana cyangwa kuramukanya muburyo bwatuma izina ryimana ritukwa.
11)imyifatire mibi imbere yabantu(urugero: nko gusinzira imbere yabantu ,amagambo yurukoza soni,uburyo wisukura nko mumazuru,…..)
Umwanzuro :ubwoko bwuwiteka burimbuka buzira kutamenya,nkuko twabisobanuye, ushobora kuba umuyobozi ukomeye ariko ugahinyuzwa nakantu gato ,niyo mpamvu ugomba kuba maso no kwirinda kugirango ubuyobozi bwawe butabaho umugayo bityo bugahinyuka vuba kandi bikabera benshi umutego bigatanga urugero rubi .umuyobozi ukomeye yirinda bikomeye kandi agahora asaba imana kubimufashamo.
Ibibazo:
1) umuyobozi warira aho abonye hose byazana izihe ngaruka kubuyobozi bwe no kubo ayobora?
2)Tanga urugero rwo kuramukanya kwatuma umuyobozi agwa mumutego?
3)umuyobozi wimvuzivuzi akunze guhura nizihe ngaruka ?vuga nibura eshatu.
4)gukururana numuntu mudahuje igitsina no kutagira isuku nuwuhe mutego ukomeye wagusha umuyobozi kurusha uwundi?
Imana ibahe umugisha kandi ibahe ubwirinzi.










UMUYOBOZI MWIZA AYOBORA NEZA ABO MURUGO RWE.
Bibiriya ivuga iti:utegeka neza abo murugo rwe agatera abana be kumvira no kubaha rwose (1timoteo 3:4)
Ahandi bibiriya itubwira iti :ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe bafite nabana bizera kandi bateregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande(tito 1:6)
Umuyobozi mwiza akwiye kuba intengarugero hose cyane cyane ahereye murugo rwe kuko itorero ritangirira murugo ntabwo itorero rihera murusengero gusa.hari ingero nyinshi zabantu bagiye baba abayobozi bakomeye ariko byagera mungo zaba bigahinyuza ubuyobozi bwabo kuko badashora kuyobora  neza abo mungo zabo.
Bibiriya itubwira ko umuyobozi mbere yo kwemerwa nkumuyobozi wayobora abandi akwiye kubanza kumenya kuyobora neza abo murugo rwe,ndetse agashyira kumurongo abana be umugore ndetse nabandi bose baba murugo rwe,
Urugero ;niba uri umuyobozi ukwiye kumenya kwita kumuryango wawe ,ukawugaburira kandi ukawigisha kuburyo bagira uburere bwiza murugo no hanze yarwo.kuko igihe uri umuyobozi abana bawe bakarwara bwake ntabwo uzaba uri umuyobozi mwiza cyangwa bakaba abajura ibyo byatuma ubuyobozi bwawe buzaho umugayo.urugo rubi ni nka gihonumu naho urugo rwiza nijuru ritoya.
Muri samweri batubwira inkuru yumutambyi wari umuyobozi ukomeye witwaga eli ariko nubwo yemerwaga nimana yari afite inenge ikomeye yo kudahana abana kuko ngo bikoreraga ibyo bishakiye bituma imana irakarira uwo muyobozi wari numutambyi ndetse yaje gupha azize kudahana abana be ngo abereke inzira bakwiriye kunyuramo iboneye.
Hariho umuyobozi ukomeye ariko ntiyari yarigishije abana be ingeso nziza nuko umwe mubana be winfura aza kwiba ihene arayibaga nuko afatirwa mucyuho ,bamwimbika inyama zihene nuruhu rwayo bamusaba ko ajya kubereka aho se ari ,nuko ababibonye bose bava inyuma yuwo muyobozi kuko yabakojeje isoni biturutse kuko atahaye abana be uburere bwiza.ubaye uri nka pasteri ukabona bazanye umwana wawe yikoreye inyama zihene nuruhu rwayo wabyifatamo ute?
Natwe dushobora gukora ibikomeye hanze ndetse tukamenyekana cyane ariko ubuhamya bukomeye tuzabukura mungo zacu,niyo mpamvu mbere yo kwitwa ukomeye hanze ukwiye kubanza kwitwa ukomeye murugo rwawe yewe rukaba rwagutangira nubuhamya mugihe bibaye ngombwa kuko umuyobozi ukomeye apimirwa murugo rwe.
NB:iyo umuyobozi afite abana numugore batumvira kandi batubaha nkuko ijambo ryimana ribivuga aba atemewe ariko ntarubanza aba afite uyo yakoze inshingano ze zo kubigisha no kubayobora munzira  ikwiriye.bibiriya iti ubugingo bukora icyaha nibwo buzapha ,umwana ntazazira ibyaha byase,kandi nase ntazazira ibyaha byumwana we ,gukiranuka kumukiranutsi kuzaba kuri we kandi ibyaha byumunyabyaha bizaba kuri we.

Ibibazo :
1)ubugingo bukora ibyaha nibwo buzapha bisobanuye iki kandi uyu murongo uboneka he muri bibiriya ?
2)uramutse wigishije abo murugo rwawe inzira iboneye ariko bakanga bakakunanira wakora iki?
3)bibiriya  ivuga iki uyo umwe mubashakanye atizera (yanze gukizwa )bibiriya iteganya iki  kuri abo bombi?
4) umwana wawe bamufatiye mucyuho ari umujura bakamukuzanira kandi uri umuyobozi wakora iki kugirango urengere ubuyobozi bwawe butazaho umugayo?



















UMUYOBOZI MWIZA ASHYIRA UBUSHAKE BW’IMANA IMBERE KURUTA INYUNGU ZE BWITE
bibiya iravuga iti:uwiteka  iyo Atari we wubaka inzu abyubaka baba baruhira ubusa ,Uwiteka iyo atri we wubaka umudugudu abawubaka baba baruhira ubusa.
Ahandi bibiriya iravuga iti:abayoborwa numwuka wimana bose nibo bana bimana (abaroma 8:14)
Umuyobozi mwiza ntakwiriye gushyira ubushake bwe imbere cyangwa inyungu  ze bwite yewe ntanakwiye gushyira ubushake bwabandi bari kumwe imbere iyo byose bitari ubushake bwimana,ibyo umuyobozi mwiza  uzakoreshwa nimana ibikomeyeicyo  akwiriye kumenya nuguhora ashyira ubushake bwimana imbere muri byose kuko iyo imana idashyigikiye ubyo akora byose biba ari imfabusa.
Yesu kiristo ubwo yari hano kwisi yari umuntu ijana kwija kandi yari nimana ijana kwijana ubwo yarari gusoza misiyo yamuzanye hano kwisi ,yavuze amagambo akomeye umuyobozi wese akwirire gufata nkikitegererezo bibiriya ibivuga muri aya magambo :yigira imbere ho hato arasenga ati data niba bishoboka icyi gikombe cyindenge ariko bye kuba uko njyewe nshaka ahubwo bibe uko wowe ushaka.(matayo 26:39)
Igihe cyose imana ihamagaye umuntu iba ifite impamvu numugambi yuburyo ishak kumukoresj=hamo ariko kenshi ntabwo dushora gusohoza umugambi wimana kuri twe kuko kenshi dushyira imbere ubushake bwacu kenshi kurusha gushyira ubushake bwimana imbere,muri bibiriya dufitemo ingero nyinshi zabantu imana yashakaga gukoresha ariko bazitirwa no kudashyira ubushake bwimana imbere ndetse benshi muri bo basoje nabi.
Muri 1Samuel 15;9 haratubwira hati:ariko sawuli nabari kumwe nawe barokora agagi ninyamibwa zintama ninka zindatwa nibuduagire nabagazi bintama beza nicyintu cyose cyiza banga kurimbura rwose ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba aricyo barimbura rwose.ubwo imana yahaga itegeko sawuli ryo kurimbura burundu abanzi buwiteka sawuli yarabyumvise kandi arabyemera ariko agiye kubikora ntiyashyira ubushake bwimana imbere bituma imana imurakarira ndetse ifata nicyemezo cyo kumuca kungoma kuko yashyize imbere ubushake bwe aho gushyira imbere ubusahake bwimana.
Bibiriya iti hanyuma Samuel asanga sawuli ,sawuri aramubwira ati uwiteka aguhire dore nashohoje itegeko ryuwiteka ,Samuel aramubaza ati ariko uko gutamatama kwintama kunza mumatwi no gohererana kwinka numva bigenda bite(13-14 verse)sawuli yari hawe itegeko ariko igitangaje nuko yibwira ga ko yasohoje itegeko ryimana kandi ko yujuje ubushake bwayo ariko yari yakoze ibinyuranye nibyo imana yamubwiye nicyo cyatumye acibwa kungoma.
Nikenshi natwe tumera nka sawuli tukibwira ko twakoze ubushake bwimana nyamara tutasohoje ubushake bwimana koko kenshi dushyira ubushake bwacu imbere,gusa igihe cyose dushyize ubushake bwacu imbere imana irababara ndetse bikaba byatuma imana idukuraho ikizere nka sawuli ndetse amavuta yimana akatuvaho kuko imana idakorana nabantu bashyira ubushake bwabo imbere.
N.b:igihe cyose umuntu afite umutimana wo gukora ubushake bwimana ntabwo bikunze gushyigikirwa nabantu bose kuko kenshi ubushake bwimana hari ubwo buba butandukanye nibetekerezo byabantu,ikindi ntazakore ibintu ushingiye kubwinshi bwabantu kuko abantu benshi bashobora kuyoba ndetse bakibwira ibitari ubushake bwimana ahubwo ujye uyoborwa nubushake bwimana kandi ujyegwe nabwo ujye uhora uzirikana iri jambo :iyo uwiteka Atari we wubaka inzu abayubaka baba baruhira ubusa ,iyo uwiteka Atari we urinda umudugudu umurinzi abera maso ubusa.
Ibibazo:
1)umuntu yubakiye umurimo kubyo abwirwa nabantu yagera kuntego yiyemeje?
2)mugihe imana ikubwiye ubushake bwayo abo mukorana bakabwanga wakora iki?
3)tubwire ibintu nibura bine byatumye sawuli akurwa kungoma kandi utubwire imyaka yamaze kukongoma?
4)abanyapolitike bayoborwa nubushake bwimana ?,niba ari yego duhe ingero niba kandi ari oyo tanga ingero kandi utubwire ikibayobora?

























UMUYOBOZI MWIZA AMENYA GUTANDUKANYA UBUYOBOZI
Bibiriya :













IMICO NIMYIFATIRE  MYIZA BYUMUYOBOZI ,NIWO MUSINGI WUMUYOBOZI MWIZA.
Bibiriya iravuga iti : abonye abantu kuko ari benshi arabababarira kuko bari barushye cyane nkintama zitagira umwungere.(Matayo 9:35-36)
Ahandi bibiriya iratubwira iti :ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube icyitegererezo cyabizera  kubyo uvuga ,no kungeso zawe no kurukundo ,no kwizera ,no kumutima uboneye(1tim  4:12)
Umuyobozi mwiza kandi ufite ejo hazaza hatajegajega agomba kuba ari umuyobozi ufite ingeso nziza mubera cyangwa mu itorero ndetse no hanze yitorero ,muri bibiriya tubonamo abantu benshi bakoreye imana ariko abageze kure nabantu bari bafite imico nimyifatire myiza ,ntibishoboka ko umuntu yaba umuyobozi mwiza kandi afite imico mibi ,kuko imico nimyifatire yumuntu nicyo gipimo cyuwo ariwe ndetse abantu ntibareba kenshi inshingano umuntu afite ahubwo kenshi bita kumico ye myiza cyangwa mibi bakaba ariyo ndererwamo bamureberamo.
Umuyobozi mwiza agomba guhora yibuka ko ari ambassaderi w’imana hano kwisi kubwibyo imico yawe nimyifatire yawe ikwiye kuba ihesha izina ryimana icyubahiro ndetse nawe ikaguhesha icyubahiro ,paul abwira timoteyo yagize ati :ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ,paul yabwiraga timoteo ko hadakwirye kugira uhinyura ubusore bwe ashingiye kungeso nimico ye !nawe ntihakagire uhinyura ubuyobozi bwawe ashingiye kungeso zawe zitari nziza.
Isi hamwe nabisi ntibita cyane kunshingano zawe ahubwo bita cyane kumico nimyifatire yawe,kuko niyo ndererwamo yicyo uricyo ,mu bagaratiya 5:19,hagaragaza imirimo ya kamere habivuga muri aya magambo dore imirimo yakamere iragaragara niyi gusambana no gukora ibiteye isoni nibyisoni nke ,no gusenga ibishushanyo no kuroga no kwangana no gutongana ,nishyari numujinya namahane no kwitandukanya no kwirema ibice no kugomanwa no gusinda nibiganiro bibi nibindi bisa bityo ndababwira hakiri kare nkuko nababwiye kera yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bwimana  :kumurongo 22 ho haranditswe ngo :ariko rero imbuto zumwuka nurukundo nibuyishimo ,namahoro ,no kwihangana no kugira neza ningeso nziza ,no gukiranuka no kugwa neza ,no kwirinda ,ibimeze bityo ntamategeko abihana.muri ayamagambo hatwereka ingeso nziza ningeso mbi ndetse hakaragaza namaherezo ya buri umwe wese bitewe ningeso ze ,ntushobora kwitwa umuyobozi mwiza iyo udafite imbuto zumuyobozi mwiza.isuzume nawe uyu munsi mbese uru uwo mubagaratiya 5:19 ?cyangwa uri uwo mubagaratiya 5:22?
Yesu kiristo niwe kitegererezo cyumuyobozi mwiza ,twakwigiraho yagiraga ingeso nziza nimico myiza kuburyo utarahindurwaga nibyo avuga yahindurwaga nibyo akora;bibirya yatubwiye ko ubwo yabonaga abantu biriwe bagenda kandi bananiwe tutibagiwe ninzara yabagiriye impuwe nuko ashaka nicyo yakora kugirango ahumurize abo bantu nuko abashakira ibyo kurya ubwo yatuburaga imigati,mubyukuri yesu kiristo yari umuyobozi ukomeye kandi ufite imico myiza kuburyo uwamugeragaho wesa yabonaga uburuhukiro.

Umwanzuro :natwe dukwiriye kuba abayobozi bikitegererezo kiza mubyo tuvuga dukora ,mu myifatire yacu yose kuko turi intumwa mucyimbo cya yesu kiristo hano kwisi,abantu ntibazatangazwa ninshingano ufite ahubwo bazatangazwa ningeso zawe nimyifatire yawe mubo mubana ndetse no mubo mukorana naho unyura hose,kuko mbere yo kuvuga ubutumwa ukwiriye kubanza kuba ubutumwa binyuze mumibereho yawe ya buri munsi.kubwibyo ukwiriye kugira ishyaka numwete wo kurinda ubuyobozi bwawe ukoresheje ingeso zawe ,reka dusoze tuvuga tuti ntihakare uhinyura uboyobozi bwawe kubira ingeso zawe,gira intego nziza nka yesu ivuga iti abantu nibadahindurwa nibyo mvuga bazahindurwa nibyo nkora.
Ibibazo :
1)umugani uvuga ngo reba ibyo mvuga nturebe ibyo nkora uremewe mubuyobozi ?niba ari yego vuga impamvu,niba ari oya nabwo vuga impamvu.
2)umuyobozi mwiza ashobora kugera kuntego ze zose yiyemeje ?tanga inzitizi nabura 4 ashobora guhura nazo.?
3)nimudahindurwa nibyo mvuga muhindurwe  nibyo nkora ?aya magambo aboneka he kandi abwira iki abayobozi ?
4)umuyobozi ufite ingeso mbi nimico mibi mmbese ashobora kugira abayoboke benshi?
Imana ibahe umugisha.
UMUMARO W’UMUYOBOZI UVUGANA NIMANA.
Bibiriya iravuga iti nuko : nuko imana ibwira yosuwa iti uyu munsi ndatangira kugukuza imbere yabisiraheli bose kugirango umenye ko ndi kumwe nawe nkuko nabanaga na mose,nuko bwira abatambyi bahetse isanduku yisezerano ngo nimugerara kunkombe za yorodani mumanuke muhagararemo.(yos 3:7-8)
buri muyobozi wese ahura ningorane ndetse nibibazo mubuyobozi bwe ,nubwo bimeze gutyo ikingenze buri muyobozi akwiriye kumenya nuburyo ashakira umuti izo ngorane aba agezemo,niyo mpamvu muri iyi nyigisho turi burebere hamwe umumaro wumuyobozi uvugana n’Imana nuburyo bimufasha kuva mungorane ashobora guhura nazo, dufate akarorero ka Josua.
Yosuwa muntangiriro zubuyobozi bwe yari afite ingorane eshatu zikomeye arizo zikurikira
1.yari afite ubwoba ko atazashobora kuyobora abayisiraheri kuko yari azi uburyo baguye mukubayobora ashingiye kubyabaye kuri Mose bakamubuza kunjira mugihugu cyamasezerano.
2.Ntiyiyizeraga muburyo bukwiye kubera ko Atari yaratojwe neza na Mose wari umuyobozi we atarapha  uburyo azayobora  abantu benshi .
3.Ntiyemerwaga nabayisiraheri benshi kuko Atari uwo mumuryango wabarewi kandi aribo bahura nabantu kenshi bazanye ibitambo ,(Yosowa yabaga mwihema ryibonaniro kandi yari yarabaye umuyobzi wingabo .)
Kubera izo mpamvu zose tuvuze haruguru Yosuwa mwene numi kugirango ashobore kuyobora ububwoko byasbye ko imana imuba hafi cyane kugirango agire imbaraga zo kuyobora abayisiraheri,tubona ko mugice cya mbere cya yosuwa imana imubwira iti :nkuko nabanaga na Mose niko nzabana nawe ariko hagarara kigabo ukomere ushikame kandi ibiri muri iki gitabo cyamategeko uzacyiyumvire kumamwa na nijoro kugirango ubashishwe byose ahuzajya hose ,ubona ko imana yakomezaga imubwira iti ariko hagarara kigabo ukomere ushikame,kuko imana yabonaga ko afite guhungabana muri we kandi ko atizeraga ko azashobora kuyoyobora abayisiraheri nko imana yabaimusabaga,
Yosuwa ijwi ry’Imana ryamubereye urufunguzo rukomeye rwamufashije kuba umuyobozi mwiza ,kubera ko yahoraga yumva ko imana iri kumwe nawe kandi ko naho rukomeye azayibaza ,muyandi magambo yosuwa yafashijwe mubuyobozi bwe no kuba umuyobozi uvugana n’Imana .kubera iyo mpamvu nawe niba wifuza kuba umuyobozi mwiza ugomba gufata urugero rwiza rwa yosuwa kuko nibyo byamufshije kuzuza inshingano ze zo kuba umuyobozi mwiza wuzuza inshingano ashinzwe.
Buri muyobozi wese agomba guhura ningorane ,ntacyo yakora ngo areke guhura ningorane kuko umuyobozi ningorane biragendana ariko ikingenzi nukumenya ibanga ryo kunesha izo ngorane,muri bible tubonamo ingero nyinshi zabantu bakoreshejwe ibintu bikomeye kuko bavuganaga nimana,
Muri abo twavugamo nanone nka Salomo wabaye umwami ukomeye wayoboye abayisirahiri nyuma yuphu rw se Dawidi,bibiriya itubwira ko nyuma yo kwimikwa kwa salomo ngo abe umwami wabisiraheli bose icyambere yabanje gukora ari ukujya gusenga kumusozi w’Imana igibeyoni,nuko igihe yari yo imana iramugenderera munzozi maze iramubwira iti nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha nuko salomo arasubiza ati Mana ngusabye ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera nuko imana iramusubiza iti ;ubwo utansabye kugirango abanzi bawe baphe cyangwa kuba umuntu ukomeye ahubwo ukaba usabye ubwenge,kuko usabye neza nubyo utansabye ndabiguhaye ,nguhaye ubwenge ,icyubahiro hamwe nubutunzi,….
Mubyukuri iyo witegereje abami bakomeye bayoboye abayisirayeri uzasanga uwuza kwisonga ryabo harimo na salomo kuko yari umuyobozi uvugana nimana kandi yageragezaga kuba hafi yimana nubwo hagati mubuyobozi bwe yaje kuyoboka imana zabagore be ariko  nyuma aza kwikebuka asanga yarahemutse niko kwihana nkuko tubisanga mugitabo cy’umubwiriza 1:2)salomo rero tubona ko yari inshuti y’Imana kandi tubona ko yakoze ibikomeye ndetse asoza neza kuko yari umuyobozi uvugana nimana.
Muri ibi bihe dufite abayobozi benshi batandukanye ariko igitangaje nuko muri abo bayobozi usanga ari bake bashyira imbere icyintu cyo kuba hafi y’Imana no kuvugana nayo niyo mpamvu azasanga benshi bananirwa no kuzuza inshingano zabo no kuba abayobozi beza kandi bafitiye ibisubizo bizima aba bayobora.
Umwanzuro:nkuko twabibonye haruguru buri muyobozi wese ahura nibimugora ndetse ahura ningorane nyinshi mubuyobozi bwe ariko urufunguzo rwo kunesha nukuba umuyobozi uvugana nimana kuko aho atabona inzira imana izakwereka inzira kandi aho ubona nta gisubizo ufite imana izakuzanira igisubizo,kuba umuyobozi uvugana nimana nurufunguzo rwo gutera imbere no kuba umuyobozi mwiza ,nkuko Yosuwa yagendanaga nimana kandi akavugana nayo bikamufasha mubuyobozi bwe,niko nawe akwiriye kukubera urugero rwiza mubuyobozi bwawe ukaba umuyobozi uba fafi yimana kandi uvugana nayo nibyo bizatuma unesha muri byose.Amen
IBYAFASHA UMUYOBOZI KUMENYA IMVUGO Y’IMANA
-IMANA NTIVUGA RIMWE
-IMANA IVUGIRA MUMIGANI
-GUHUZA IBYO IMANA IVUGA NA BIBLE
IBIRANGA UMUHANUZI WAVANGIWE
Nkuko twabibonye munyigisho yatambutse ubuhanuzi kenshi buvangirwa gahoro gahoro,kandi benshi iyo bavangiwe ntibamenya ko bavangiwe,hoseya umuhanuzi yaravuze ati “ubwoko bwanjye burimbutse buzize kutamenya”(4:6 hoseaya)niyo mpamvu niba uri umukozi w’Imana,ufite impano yubuhanuzi  ugomba kuba maso kuko impanu yubuhanuzi ivangirwa cyane kurusha izindi mpano zose,wibuke kandi ko iyo impano imwe ivangiwe bituma nizindi mpano zoze ziri mumuntu zivangirwa,,,,,,,mbese ufashe  amata meza yuzuye igikombe maze ugatonyangirizamo utuzirantuki duke ,ayo mata waba ukiyanyoye nubwo waba ufite inyota??/
Dore bimwe mubyingenzi biranga umuhanuzi wavangiwe;
1;Gukabya mubuhanuzi bwe :iyo umuhanuzi akabya aba yararangije kuyoba no kugwa,bamwe muri abo bahanuzi uzabumva bakoresha imvugo nkizi ,nudakora gutya Imana izakwica, kuko wanze kumvira imana iragutwika ,imana ije kuguhana ikurenze urugo,imana irakubaga,wapinze Imana indimo kandi yaranyimitse nibindi nkibyo byuzuyemo ibikabyo,
2;Kwitaka no kwikuza
Umuntu witaka kandi akikuza nicyimenytso cyo kuvangirwa ,wibuke yesu yaravuze ati ushaka kuba mukuru wa bose akwiriye kwiyoroshya no kwicisha bugufi,umuntu nkuyu akunze gukoreha imvugo nkizi ngo:nijye uhanura bigasohora gusa,njyewe umpinze Imana ihita imuhana ako kanya,imana irankoresha niba ubyanze reka duping nibindi nkibyo byo kwikuza no gushaka kwiha icyubahiro…
3:Gusaba ibihembo
Umuhanuzi nkuyu wavangiwe numuhanuzi ukorera ibihembo ,uyu ntahanura kuko Imana imubwiye ahubwo numukozi wibihembo,kenshi umuhanuzi nkuyu arakubwira ati sinshobora kugusengera utanyishyuye,ubundi hari nabandi kugirango ubonane nabo ugomba kubanza kwishyura ibyo byose nubuyobe ,uyu muhanuzi iyo ntacyo umuhaye agenda akuvuma ndetse anabwira abantu ko upinga iby’Imana.(gutanga numugisha ariko iyo utanze ubikuye kumutima naho gutanga ibiguzi byubuhanuzi bigukururira umuvumo ugashyirwa mumwanya umwe nuwagiye kuraguza )
4:Kwishyira hejuru
Umuhanuzi uticisha bugufi cyangwa undi mukozi wimana wese aba afite ikibazo gishobora gutuma adatera imbere mumubiri no mumwuka ,biriya iravuga iti uwiteka arwanya uwishyira hejuru ariko uwicisha bugufi imana imuhera ubuntu.
5:Kutagira aho abarizwa
Buri mukozi wimana agomba kugira aho abarizwa mu itorero bitabaye ibyo uzashyire akabazo kubuhanuzi bwe kuko benshi kutagira aho basengera biba ari ukugirango nakora amakosa ntazagire ubimubaza mbere yuko umuntu aguha ubutumwa bwimana ajye abanza akubwire aho ateranira.(umunsi umwe nabajije umuhanuzi aho asengera arambwira ngo asengera mumutima !!!!!ubundi mbaza undi muhanuzi arambwira ngo asengera mukuri no mumwuka!!!!!! Ubundi nza guhura nundi mubajije arambwira ati nsengera aho umwuka anyeretse hose!!!!!
6:Gushaka kwemeza abantu atigita,
Hari uburyo bwinshi Imana ikoramo ndetse nuburyo bwinshi Uwiteka akoreshamo abantu  ariko hari ibintu twabona bikadusaba kugira amakenga,nko kuvuga ko uri umuhanuzi ukabanza ukigaragura hasi ubundi ugatigita ukikubita kunzu cyangwa ukiyambura ubusa ubundi agatangira guhanura wambaye ubusa…..mubyukuri nubona ibintu nkibyo ujye ubishyiraho akabazo kuko Imana yacu ninyabwenge ntabwo yakwambika umuntu ubusa,kimwe cyo abakora nkibyo baba bagamije gutera bantu ubwoba ariko s’Imana iba yabibatumye,
7:Guhanura ibyo wabwiwe
Hara abahanuzi bashobora guhanura ibyo babwiwe nabantu ariko bidaturutse kumana ,abahanuzi nkabo barabanza bakabaza inshuti zawe cyangwa abaturanyi bawe ibyawe maze nyuma bakaguhanurira ibyo babwiwe ujye uba maso(hari umusore wari warakunze umukobwa ariko umukobwa yaramubenze bukeye umusore asahaka umuhanuzi amuha amafaranga ngo azahanurire umukobwa ko imana ivuze ko agomba kubana nuyu musore !!! haleruya )
8:Guhanura ibibi gusa
Hari abahanuzi batumwe na shitani ngo bagende bahanura ibyago gusa ,umuhanuzi nkuyu igihora mukanwa ke nibyago gusa,accident ,mbonye uruphu murugo rwawe ,uburozi buraje,benshi muri aba bahanuzi ntibajya babona umuti ahubwo babona ibyago gusa ,ujye ubitondera
9:Guhanura buri segonda
Hari ibyumba byinshi bivugwa ko birimo ubuhanuzi ugasanga kuva sa mbiri za mugitondo kugeza sa kumi nebyiri nubuhanuzi gusa ,umwanya wijambo ryimana ntibawuhe niminota 15 ,ibyumba nkibyo buri kanya Imana iravuze ,Imana iranyeretsa ugasanga ibyo bavuze barabisubiramo buri kanya,nubona abantu nkabo ujye ubitondera kandi ujyire amakenga.
10:Ingeso mbi
Yesu baramubajije bati abagukorera nabatagukorera tuzababwirwa niki ko bose basa? Yesu   arabasubiza ati igiti cyose kimenyekanishwa nimbuto zacyo.nuko rero nabo muzabamenyera kumbuto zabo
Umukozi wimana akwiye kuranwa nigeso nziza nimyifatire myiza kandi akagaragazwa nubwenge bw’Imana mubyo akora byose.
11:Guhanura ibye Atari Imana yamutumye
Hari abahanuzi benshi babeshyera Imana kandi itazuze,abahanuzi nkabo bari benshi mugihe cyumuhanuzi yeremiya bagendaga bavuga ngo namahoro namahora kandi Imana itariyo yabatumye,dufite abantu benshi bahanura ibyabo aho guhanura ibyo Imana yabatumye,nicyo gitumana abantu benshi bava kumana kubera ko iyo ibyo bahanuriwe bidaturutse kumana ntibisohora bityo bigatuma abo bantu babihanuriwe bivovota ndetse bamwe bakava kumana.
UMUVUMO WIMANA URI KUBANTU BABESHYERA IMANA
Ezekiyeri 13;1-7 haravuga ngo ;nimwumve ijambo ryuwiteka bazabona ishyano abahanuzi babaphapha bakurikza ibyo bibwira kandi ari ntacyo beretswe,,mbese iyerekwa mwabonye siryubusa nubuhanuzi mwavuze sibwubusa ,nibinyoma ubwo muvuga muti uwiteka yaravuze kandi ari ntacyo yavuze.,mwene data bafite umuvumo abantu bose babeshyera Imana ko yavuze kandi ntacyo yavuze ,ujye usaba Imana ikurinde abahanuzi nkabo bimpumyi kandi bayobye,wowe ujye uharanira gukoresha umuhamagaro wawe neza kandi uzakubere umugisha ndetse uzaguheshe ningororano hano kwisi ndetse no mubwami bwijuru.
Kuki abantu benshi bakunda ubuhanuzi kuruta kumva ijambo ryimana ?
Uramutse umunye ko umuhanuzi wavangiwe aje kukureba wabyitwaramo ute?
DUSENGE;
-Ubuhanuzi bwa pirate hunga ubuzima bwanjye mwizina rya yesu
-Buri mbaraga zose zabadayimoni hunga impano zanjye mwizina rya yesu
-Umuhamagaro wanjye nwutwikije imbaraga zimana mwiziana rya yesu.


No comments:

Post a Comment