Dear beloved of AIM & full life
temple friend,
On behalf of
AIM& full life temple family world wide.
On
behalf of God who planted this vision in us.
On behalf of all ministers who have ordained
in AIM&full life temple,
And on my behalf as moderator and vision
bearer of AIM &full life temple.
It’s a pleasure and a blessing to welcome you in this
ministry,
This ministry has been raised by God in 2000 and
started first church in Kigali Rwanda
In 2005 since then our ministry is growing very first
and is planted in many nations .in Africa and
beyond.
In our ministry we train ministers of God based on the
real foundation of apostles and prophets who purposed to bring change and
revival in this era in the church of Christ,
In AIM&full life temple we obey Jesus Christ and allow the holy ghost to
guide,
the word of God is supreme rule in our churches, our
main purpose is to represent Jesus on earth and fulfill his mission, that’s why
I urge you to read this guide line book carefully with prayer and I hope that
you will understand many about our
ministry
God bless you,& family and your plans like never
before .
AIM&full life temple inter is committed to fulfill
the following mandate:
From the desk of Apostle Ny.
Alexandre Fire
AIM&Full Life Temple World Wide.
Mwene data mukundwa kandi shuti ya AIM&full life temple
Mwizina ry’uwiteka wateye iyi minisitere minitima yacu
Mwizina ry’umuryango wose
wabagize iyi minisitere kwisi
Mwizina ryabakozi b’imana bimikishijwe amavuta muri iyi minisitere
Mwizina ryanjye bwite umuyobozi w’iyi ministere kwisi,
N’umunezero kandi n’umugisha kugaha ikaze muri iyi ministere
Uyu murimo watangiye muri 2000 kandi watangiye itorero rya mbere muri
2005 I Kigali Rwanda,kuva icyo gihe iyi minisitere ikura cyane kandi imaze
kugera mubihugu byinshi
Byo muri Africa ndetse no muyandi mahanga.
Muri iyi minisitere dufite abakozi b’imana bubatse kurufatiro nyakuri
rwintumwa n’abahanuzi bahisemo kuzana impinduka muri iki kinyejana mw’itorero
rya kiristo.
Mw’ Itorero ry’ubuzima bwuzuye twubaha yesu kiristo kandi umwuka wera
niwe muyobozi nyakuri utuyobora mumatorero yacu,intego zacu nyamukuru
nikugaragaza yesu hano kwisi no gusohoza inshingano ye,niyo mpamvu nkwingingiye
gusoma icyi gitabo kigusobanurira uyu murimo hamwe n’amasengesho kandi
niringiye ko uzunguka byinshi birebana niyi ministere.
Imana iguhe umugisha
,umuryango wawe hamwe n’imigambi yawe kurusha mbere.
Uyu murimo wihaye
intego n’ishingano zikurikira:
IBIRIMO
IJAMBO RY’IBANZE BY APOSTLE
DEDICATION
AIM & FULL LIFE
TEMPLE (Muncamake)
GUSOBANURA IYEREKWA RYA AIM & FLT
(Mu magambo arambuye)
IBYICIRO BY’ABANYAMURYANGO
IBIRANGA UMUKRISTO NYAKURI WA FULL LIFE TEMPLE
IMYIZERERE Y’ITORERO RYA FLT
UBURYO BWO GUTANDUKANYA MU ITORERO RYA F.L.T
GUHABWA INSHINGANO MU ITORERO RYA F.L.T
IBIRANGA UHABWA INSHINGANO Z’UBUPASITORI
IBIYANYE NO KWIMIKA ABAYOBOZI MU ITORERO
IBYICIRO BY’INZEGO MURI PARUWASE YA F.L.T
IBIJYANYE NO GUTANGA IBYANGOMBWA MUITORERO
UBURYO BWO GUKORESHA UMUTUNGO NO KUWUCUNGA
GUTANGIRA ITORERO NO KURYITAHO
ITERAMBERE RYA PARUWASE NO KUYITAHO
AMANAMA Y’ITORERO RYA F.L.T
GUTENGA N’UBURYO BIKORWA MU MA TORERO YA F.L.T
IMINSI MIKURU ITORERO RYIZIHIZA
GAHUNDA Y’IBIKORERWAMU MATERANIRO RUSANGE
FLT ORGANISATIONAL CHART
IBIRANGANTEGO BY’UMWIMERERE BYA
AIM & F.L.T,I.M.I (LOGO)
ABAYOBOZI BASHYIZE UMUKONO KURI ICYI GITABO
DEDICATION
To
the Almighty God for His Love and Extension of His Kingdom in AIM &full Life temple world wide.
Iki gitabo
gituwe Imana ishobora byose Nyirububasha
yo shingiro ry’imbaraga muri AIM&Full Life
Temple ku isi yose.
AIM &FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
IN BLEIF (IYEREKWA RYACU MU NCAMAKE)
Verse key of full
life temple: but I have come that may have life and may have it more abundantly
or have full life(john 10:10b)
Umurongo w’inkomoko
ya full life temple:ariko jye nazanwe no kugirango zibone ubugingo kandi ngo
zibone bwinshi(yohana 10:10b)
Motto:
preaching gospel by
word and deeds to all nations
Intego:
tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.
Vision:
reaching nations
change lives into full life.
Iyerekwa:guharanira ko abatuye isi
bagira ubuzima bwuzuye.
Mission:
Many charitable
actions and few words
Misiyo :guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi
amagambo akaba macye.
Expectation:being
overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba
abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo
AIM&FULL LIFE TEMPLE
INTERNATIONAL
DECLARATION OF THE VISION AND MISSION IN DETAILS
Gusobanura iyerekwa n’umuhamagaro wa AIM&F.L.T.I Mumagambo
arambuye.
1:Preaching the word of jesus christ all over the world.
Kwamamaza ijambo ry’umwami wacu yesu kiristo amahanga yose
2.to bring back the rivaval in the church through the sign
of apostles working miracles.
Kugarura ububyutse mw’itorero tugaragaza ibimenyetso
byintumwa kandi dukoreshwa ibitangaza .
3.to light the sheep of God who were fallen away in dead
religions around the globe.
Kumurikira intama z’imana hirya no hino kwisi zayobeye
mumadini y’ubuyobe.
4.to train heroes of jesus who will proclaim the message of truth before the
return of jesus chist to pick up his church
Gutegura intwari za yesu ngo zamamaze ubutumwa bwukuri mbere
yo kugaruka kwa yesu kiristo gutwara itorero rye.
5.to prepare the church to receive the holy ghost fire and
living by Godly life every day.
Gutegura itorero ryuzuye umwuka wera kandi ribayeho mubuzima
imana ishaka buri munsi.
6.to destroy the oppression of satan in the people ministering
the delivarence,prophecy and healing to mankind.
Gutsemba burundu ingoyi za satani mubantu b’imana twatura
kubohoka nyakuri ,ijambo ry’ubuhanuzi kandi tumanura imbaraga zo gukiza inndwa
mubantu.
7.totally burn up in the church the power of
segregation,tribalsm,and racism
Ministering the impact of unity in the church.
Gutwika burundu umwuka wo kwirema ibice mumatorero,turwanya
ivangura kandi turwanya gutonesha ahubwo twigisha imbaraga z’ubumwe.
8.to deliver those who are oppressed by their
pastors,prophets and apostles
To prepare them to fear God more than men.
Kubobora abagizwe imbata n’abapastori,abapotere cyangwa
abahanuzi tubategura ngo bagere kurwego rwo kumvira imana kuruta abantu.
9.to teach the mysteries of heaven and prepare the church to
meet jesus(AIM&full life temple is not consitrate on worldly things but
heavenly focus.
Kwigisha amabanga y’ubwami bw’imana no gutegura itorero ngo
rizabane na yesu(AIM&itorero ry’ubuzima bwuzuye ntago ryita cyane kubyisi
bishira ahubwo ritegura abntu kuzabana n’imana mw’ijuru.
10.to clean and purify the church of Christ
fighting the weak prayer,evil doctrine, pirate prophecy and minister’s profits
more than God’s profits.
Gutungaya no kweza itorero rya kiristo turwanya imasengesho
y’intege nke,inyigisho mbi,ubuhanuzi bwa pirate,abakozi b’imana bita kunyungu
zabo kurusha inyungu z’imana
11.we as AIM&full life temple believes in good health,
best life in this world and hard working(each member who have full life must
eat 3 times per day if is not in fasting prayer)
Twe nka AIM&full life temple twizerera
mukubaho dufite ubuzima bwiza ,kandi bunejeje turi hano kwisi ,dukora cyane
kandi twubaka ubwami bw’imana(muri muntu wese ufite ubuzima bwuzuye akwiye
nibura kurya gatatu (3) kumunsi iyo atiyirije.
12.we moblizing
people ,churches,gouverments,ministries and individuals to do many actions
of love and few words and serve Jesus.
Dushishikariza abantu ,amatorero,amareta,ministere hamwe
n’abantu kugiti cyabo gukora ibikorwa byinshi by’urukundo kandi ngo bavuge
gacye kandi bakorere umwami yesu.
IBYICIRO
BY’ABANYAMURYANGO (UMUTWE 2)
Ingingo ya 1:umuntu aba umunyamuryango wa full life temple igihe
yabyajwe ubutumwa bwiza n’itorero akabatizwa ,akikirwa kw’ifunguro ryera.
Ingingo 2:umuntu ashobora kandi kuba umunyamuryango w’itorero
rya full life temple
igihe avuye murindi
torero yarabatijwe ,akemerwa aruko yagenzuwe nabura amezi atatu kubijyanye
n’ubuhamya bwe nuko akakirwa nkabandi banyamuryanga.
N.B:iyo bigoranye kumenya ubuhamya bwe bwuko yarasanzwe ari
umukiristo asabwa icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bwaho yasengeraga mbere.
IBIRANGA UMUKIRISTO
NYAKURI WA FULL LIFE TEMPLE.(UMUTWE 3)
Ingingo 1:A/umukiristo wese wemera kuyoborwa n’ubuyobozi
bw’itorero
:B/kuba yarabatijwe mumazi menshi kandi akubahiriza gahunda zose
z’itorero.
:D/kuba atanga icyacumi n’amaturo bishyitse hamwe nindi misanzu yo
gushyigikira umurimo w’imana.
:F/kuba yemera kumvira ijambo ry’imana no kuyoborwa naryo buri munsi.
:C/kuba yemera gukoresha umuhamagaro we mubwitange bigamije kubuka
ubwami bw’imana.
IMYIZERERE Y’ITORERO FULL LIFE
TEMPLE(UMUTWE 4)
Ingingo 1:imyizere yacu ishingiye kuri bibiriya yera yose
nyakura kandi yatanzwe nk’urumuri rukwiye kuyora abantu.(2timoteyo 3:16)
-twemera kandi tukigisha ko yesu kiristo ari umwana w’imana
buri wese akwiye kwizera kugira ngo abone ubugingo buhoraho(yohana
1:12,ibyakozwe 4:12)
-twemera kandi tukizera ko hariho imana imwe mubutatu bwera
Data wa twese,yesu kiristo,umwuka wera.(matayo 28 :18-20)
-twezera ko umukiristo wese agomba kubatizwa mumazi
menshi(matayo 3:1,yohana 3:23
-twizera ko nyuma yuruphu hazabaho umuzuko ndetse
n’urubanza.(abaheburayo 9:28,umubwiriza 12:13-14)
-twizera kandi tukigisha ko ntabusumbane hagati y’umugabo
n’umugore mubijyanye n’umuhamagaro w’imana.(abakorinto 12:4-11)
-twemera kandi tukizera ko abanyabyaha banze kwihana no
kwakira yesu bazarimbuka kandi ko bazaba mumuriro utazima.(2petero 2:6-8)
-twizera ko hazabaho gutegekana na kiristo imyaka igihumbi
(ibyahishuwe 20:4)
-twizera ko abizeye umwami yesu kiristo bazaba mubwami bwo
mw’ijuru(yohana 14:1-3,matayo 5:10)
-twemera kandi tukizera ko hariho imihamagaro itanu ariyo
UMUSHUMBA,INTUMWA,UMUVUGABUTUMWA UMWIGISHA,UMUHANUZI
Kandi ko ingana imbere y’imana(abefeso 4:11)
-twizera ko hariho impano nyinshi zishyirwa mwitorero ngo
zunganire imihamagaro kandi ko zikwiriye gukoreshwa mubwisanzure ariko muri
gahunda yubaka itorero.
-twemererwa gukorana nandi matorero afite imyizerere y’ukuri
ijyanye niyacu murwego rwo kwagura ubwami bwa kiristo(abefeso 4:4)
N.B:agakiza ko mumutima kajyana n’inyuma hamwe n’ubuhamya
bwiza
Abagore bafite uburenganzira bwogutunganya imisatsi cyangwa gutega ibitambaro .
Kwambara imyenda y’urukoza soni ntibikwiriye mw’itorero
ry’imana.
UBURYO BWO
GUTANDUKANYA INZEGO MW’ITORERO RYA
FULL LIFE
TEMPLE (umutwe 5)
Mw’itorero rya full life temple harimo
ibyiciro bitatu by’inzego:
Ingingo 1:A.General
assembly:
abakiristo bose bakiriwe mw’itorero rya full life temple nkabanyamuryango.
B.Represantation y’itorero kwisi.
Igizwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero murwego mpuza mahanga
.nirwo rufata ibyemezo ndakuka by’itorero.
C.Departements:
Igizwe nabayobozi b’imirimo y’ibyiciro b’iyobora abandi
mw’itorero.
Bakaba bahurira nibura mumirimo ihuzwa n’abantu batanu.
Ingingo 2:Ibyiciro
by’inzego z’ubuyobozi mwitorero(departments)
Bigira Umuyobozi uhagararira :
Abaririmbyi
Ivugabutumwa
Urubyiruko
Imfubyi
n’abaphakazi
Amasengesho
Abadiakoni na protocol
Amanama
n’amhugurwa
Ubwubatsi
Umutekano mw’itorero
Umuziki
n’ibikoresho
Abana
mw’itorero
Abari
n’aategarugori
Abagabo
n’abubatse
Ibikorwa
by’iterambere
Kuvuga
ubutumwa mubarwayi
Kuvuga
ubutumwa muri gereza
Gutangiza
amatorero
Abasobanuzi
Y’abashumba n’iteranbere ryabo.
N.B:ubwinshi bwa
departments buterwa n’ubunini bw’itorero
GUHABWA INSHINGANO
MW’ITORERO RYA FULL LIFE TEMPLE.(umutwe 6)
Ingingo 1: A.uwemera
byose biri muri status y’itorero n’aya mahame
: B.uboneka muri gahunda zose z’amateraniro
n’amanama areba abayobozi
:C.udashobora guhindura status cyangwa aya mahame ajyenga itorero.
Ingingo 2:A.kuba
asobanukiwe neza ijambo ry’imana
:B.kuba afite umuhamagaro kandi yarabihuguriwe bihagije.
:C.kuba afite ubuhamya bwiza murugo iwe ndetsa no mubakiristo.
:D.kuba atanga icyacumi,amaturo hamwe nindi misanzu .
:E.kuba yemera kujya aho itorero ryamutuma hose bibaye ngombwa.
:F.kuba yemera gukorera imana mubwitange.
N.B: umuntu wese
wari ufite inshingano n’umuhamagaro mu rindi torero ritari full life
temple,yemererwa kubikoresha nyuma yo kwakirwa akabirerwa uburenganzira.
IBIRANGA UHABWA
INSHINGANO Y’UBUPASTORI( umutwe wa 7)
Ingingo ya 1:A.kuba
yujuje ibiranga uhabwa izindi nshingano z’itorero zavuzwe hejuru.
:B.kuba y’icisha bugufi kandi ari icyitegererezo cy’imirimo mwiza.
Inyangamugayo,agira ibanga,kandi atiyandarika,afite ubushobozi bwo kuyobora
ry’itorero ry’imana,kurengera inyungu z’itorero kuruta ize.
:C.ari umugabo w’umugore umwe kandi ayobora urugo rwe neza.
:D.kuba ashobora gukorana neza n’ubuyobozi bwite bwa leta.
:E.kuba ashobora gucunga neza umutungo w’itorero.
:F.kuba afite ubwenge bwo kwigisha,guhugura ,gucyaha,no kujya inama.
IBIJYANYE NO KWIMIKA
ABAYOBOZI MW’ITORERO RYA
FULL LIFE
TEMPLE (umutwe 8)
Ingingo1:A.umushumba
mukuru w’itorero niwe ufite uburenganzira bwo kwimika abandi bashumba iyo
atabonetse ashobora kuhereza umwungirije cyangwa undi umuhagararira.
:B.umushumba mukuru wa paroisse ya full life temple iyo
yamaze kwimikwa afite uburenganzira bwo kwimika abandi bayobozi bafite
inshingano muri paroisse ashinzwe kuyobora yabanje kubimenyesha ubuyobozi
bukuru bw’itorero.
:C.mbere yo kwemeza iyimikwa ry’umuntu
munshingano iyo ariyo yose akwiye kubanza kubihugurirwa kugirango ashobore
gukora neza iyo nshingano ye.
IBYICIRO BY’INZEGO
MURI PAROISSE YA FULL
LIFE TEMPLE(umutwe
9)
Ingingo ya
1:A.buri paroisse ya full life temple
igira umushumba mukuru
akagira n’abamwunganira (iyo biri ngombwa):
-Abashumba bamwunganira.
-abayobozi b’ibyiciro(depertment leaders)
-umugenzuzi akaba n’umujyanama uhagararira inyungu z’itorero.
IBIJYANYE NO GUTANGA
IBYANGOMBWA MW’ITORERO(umutwe 10)
Ingingo ya 1:A.ubuyobozi
bukuru murwego mpuzamahanga nibwo bufite uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa
mw’itorero.
:B.buri paroisse yose ya full life temple ifite
uburenganzira bwo gutanga ibyangombwa kubakiristo bayo bigasinwaho n’umushumba
mukuru wa paroisse.
:C.umushumba mukuru wa paroisse ashobora gutanga icyangombwa cyo kuvuga
ubutumwa mugihugu hose ariko akibitangira raporo kubuyobozi bukuru bw’itorero .
:D.Ibyangombwa byo gutwara ubutumwa mumahanga bitangwa nubuyobozi bwo kucyicaro
gikuru cy’itorero.
:E.buri paroisse yose ya full life temple ihabwa
ibyangombwa by’itorero,birimo kashe,status,amahame,logo kandi bakabyitwararika
mukubikoresha neza.
:F.umushumba mukuru wa paroisse yemererwa gutegura imishinga no
kuyishakira abatera nkunga yabanje kubisinyirwa n’ubuyobozi bukuru bw’itorero.
UBURYO BWO GUKORESHA UMUTUNGO
NO KUWUCUNGA(umutwe 11)
Ingingo ya 1:A.umutungo
wa mbere umushumba wa paroisse ashinzwe :n’abantu hamwe n’ibintu byaba ibyimukanwa cyangwa ibitimukanwa.
:
B.imisanzu ikwiye gukoreshwa icyo yasabiwe.(EX.kubaka,ibyuma,infubyi)
:C.icyacumi gikwiye gufasha abashumba
bitangira umurimo w’imana.
:D.amaturo hamwe n’amashimwe bibikwa kuri konte ya parroise ngo bikemure
ibibazo byiryo torero.
N.B:iyo umuyobozi ahagaritswe kubera imyitwarire ye mibi ntabwo
yemerewe kugira icyintu nacyimwe ajyana cyitorero aricyo yazanye cyangwa
yasanze mw’itorero.
-kubijyanye nabashumba iyo ahagaritswe cyangwa asezeye yari
afite ubwizigamire ahabwa umugabane we ntamananiza.
-impano umuntu yahawe kugiti cye ntabwo ikurikiranwa
n’itorero keretse iyo yitwaje itorero mukuyihabwa(kurisabisha kubw’inyungu ze)
GUTANGIRA ITORERO NO
KURYITAHO(umutwe 12)
Ingingo 1:A.iyo
umuntu agize umuhamagaro wo gutangira itorero rishya akaryitangira byemezwa
n’ubuyobozi bw’itorero ko yaba umwe mubayobozi bakuru baryo.
:B.iyo
paroisse itangiye umudugudu iyo paroisse ikomeza kuyobora uwo mudugudu kugeza
ubwo bizemezwa nubuyobozi bukuru ko yaba paroisse
:C.ubuyobozi bukuru bw’itorero bwemeza paroisse nibura iyo ifite
abakiristo 60
:D.ubuyobozi bwa paroisse bwemeza umudugudu nibura iyo hari abakiristo
30
Iyo badashyitse hakomezwa kwitwa icyumba.
:E.iyo
umupastori yimukiye ahandi hatari full life temple cyangwa
ashatse gutangira irindi torero bidahuje izina abisaba munyandiko yohererezwa
umuyobozi mukuru w’itorero nawe akamusubiza munyandiko amwemerera.
:F.ntagihe giteganijwe umupastori cyangwa
umuyobozi mukuru amara,kuko ashyirwaho n’imana akurwaho nayo ,keretse iyo
bibaye ngombwa ko asezererwa cyangwa bigaragara ko adashoboye kuzuza inshingano
ashinzwe.(ntamanda itagamwa)
:G.iyo
umupastori agiriye impanuka mukazi cyangwa ashaje cyangwa aphuye yari umwizerwa
mw’itorero yitabwaho we numuryango we n’itorero mugihe rifite ubushobozi.(umupastori
uzitabwaho n’umuryango we aphuye n’uwamaze kwimikwa)
N.B:buri parroisse
yose n’umudugudu korari nkuru yitwa ambassadors,iyo kuramya no guhimbaza yitwa
full life worship team,naho iyihimbaza imana mukinyarwanda yitwa
Halelua,naho iyabana yitwa umugisha.
ITERAMBERE RYA
PAROISSE NO KUYITAHO(umutwe 13)
Ingingo ya 1:A.ubuyobozi
bwa paroise bugira umutungo wabwo bigengaho uturutse mumpano
,ibyacumi,amashimwe ,amaturo ,nindi misanzu.
:B.ubuyobozi bwa paroisse burigenga ariko bugomba kugira umusanzu
butanga buri kwezi kucyicaro bijyanye n’ubushobozi paroisse ifite.
:C.murwego rwo gucunga neza umutungo paroisse ifite yandika umutungo
winjiye n’uwasohotse hakagaragazwa nibyo ayo mafaranga yakoreshezjwe.
AMANAMA Y’ITORERO RYA FULL
LIFE TEMPLE(umutwe
14)
Ingingo ya 1:A.inama
y’abashumba ba za paroisse iterana kane mwaka ikayoborwa n’ubuyobozi bukuru
bw’itorero.
:B.buri paroisse isabwa kugira
inama ya rimwe mukwezi ikitabirwa n’abayobozi bose b’imidugudu hamwe
n’ababunganira.
:C. abayobozi b’udugudu baterana rimwe mucyumweru kugirango bige
kw’iterambere ry’itorero.
:buri paroisse cyangwa umudugudu bashobora gutegura imana igihe
icyaricyo cyose bibaye ngombwa kubwumvikane bwabo.
N.B:buri nama yose ikorerwa raporo ikohererezwa ubuyobozi bukuru bw’itorero
rya full life temple burikuriye..
GUTENGA N’UBURYO
BIKORWA MW’ITORERO(umutwe 15)
Umuntu atengwa cyangwa ahagarikwa hashingiwe kumyitwarire
mibi igayisha itorero
Ry’imana n’umurimo w’imana muri rusange,gusambana,ubujura,kumena
ibanga ryakazi,
Amagambo y’urukozasoni,amacakubiri,kutajya inama,no
kutumvira ubuyobozi bukuru.
Ingingo 1:A.umukisto ntashobora gutenga undi mukiristo kuko
bikorwa nubuyobozi bw’umudugudu.
:B.umushumba witwaye nabi atengwa byigihe kigufi cyangwa kirekire
nubuyobozi bukuru bw’itorero.
:C.umushumba mukuru n’abamwungiriza nabo bashobora guhagarikwa cyangwa
bagatengwa n’abayobozi bakuru ba za Regio hamwe na paroisse kubwiganze
bw’amajwi.
N.B:mbere yo gutenga by’igihe gito cyangwa kirekire ,utengwa
abanza guhugurwa nibura gatatu atakwisubiraho agahagarikwa( ibyo byose
bigakorerwa inyandiko )
IMINSI MIKURU ITORERO
RYIZIHIZA (umutwe 16)
Ingingo ya 1:A.itorero
rigira iminsi mikuru ryizihiza nka NOEL,PASIKA,PANTEKOTE…
:B.itorero ryizihiza umunsi mukuru w’umubatizo
uba nibura 3 mumwaka.
:C.itorero ryizihiza umunsi mukuru w’igaburo rimwe mkwezi.
:D.itorero rigira umusangiro
w’abakiristo rusange nibura kabiri mumwaka.
:E.itorero rigira umunsi mukuru wo kwimika abayobozi(ntagihe giteganwa)
:F.itorero rigira veye (amakesha)aba rimwe mumwaka kuri 31/12/20…
akitabirwa n’abakiristo bose ba full life temple bavuye
hirya no hino kwisi.
Ingingo ya 2:A.itorero
ntabwo ribatiza abana ahubwo ribasabira umugisha.
:B.itorero ntabwo risezeranya abahuje ibitsina kuko ari ikizira
mw’itorero rya full life temple (umugabo kumugabo)(umugore kubana nundi mugore)
:C.itorero ntabwo rikora amateraniro yo gusengera uwaphuye ahubwo
ryifatanya n’umuryango w’uwaphuye murwego rwo kumuhumuriza no kubwiriza.
:D.amateraniro rusange aba kucyumweru mumibyizi akorwa kuwa kabiri no
kuwa kane nimugoroba.
:E.indi minsi mikuru ishobora gutegurwa mugihe icyaricyo cyose bikenewe.
N.B:kwimika,gusezeranya ,kubatiza ,bigira
indahiro yihariye ikoreshwa.
GAHUNDA Y’IBIKORERWA
MUMATERANIRO RUSANGE (umutwe 17)
Ingingo ya 1:A.amateraniro
yose aba hagamiwe kwiga ijambo ry’imana
n’umusangiro.(ntagihe giteganijwe amateraniro amara)
ngibi ibikorwa mumateraniro rusange:
1.isengesho ritangira
2.indirimbo rusange
3.Guhimbaza imana no kuramya.
4.kwakira abashyitsi
5.kwakira za korali
6.ubahamya n’amashimwe.
7.guturisha
8.amatangazo
9.kuramya no guhimbaza
10.ijambo rirambuye.
11.gusengera
abantu no kubasabira umugisha.
12.indirimbo
n’isengesho bisoza.
ABAYOBOZI BEMEJE AYA
MAHAME NSHINGIRO (umutwe 18)
Apostle Nyandwi Alexandre fire
Moderator and vision bearer of :
AIM &full life temple international
Pastor Tuyisenge Alexis
Intercessor leader in
AIM &full life temple international
Pastor Nsengiyumva vencent
In charge of devolpement in
AIM &full life temple international
Pastor Jambo Pierre
in charge youth and
choirs in
AIM &full life temple international
Pastor Jeanne Uwimana
In charge women and their develpement in
AIM &full life temple international
Ev. Munyaneza Faustin
In charge security and protocol in
AIM &full life temple international
Ev.Simparingoma Vedaste
Chief adviser and church growth in
AIM &full life temple international
E.v. M. pst Mukamana Clemantine
In charge pastor’s houses
and church clean
AIM &full life temple international
Ev. Mujawimana Esther
In charge vistor’s and new Christians in
AIM &full life temple international
Ev.Nsengiyumva Isaiah
In charge of evangelists and prayers in
AIM &full life temple international
ABUNDANT LIFE INTERNATIONAL MINISTRIES
(AIM)
FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
(F.L.T.I)
INTERNATIONAL MISSIONARY INSITUTE
(I.M.I)
No comments:
Post a Comment