Friday, 10 July 2015

SUBIRA KURUFATIRO RWA BIBIRIYA B1



IBIRIMO


1)UKO UMEZE KOSE IMANA IRAGUKUNDA KANDI  YIFUZA KUGUHA  UMUGISHA 
2)UMUGAMBI W’IMANA KUBUZIMA BWAWE URUTA IBIBAZO UFITE
3)HITAMO KUZABA MWIJURU CYANGWA MUMURIRO.?
4)NIRIHE TORERO NASENGERAMO IMANA IKANYISHIMIRA?
5)UZIRINDE KURANGAZWA NIBYISI NGO BIKUBUZE KUJYA MWIJURU
 6)MBESE IYO UMUNTU APHUYE AJYA HE?
7)NIGUTE WAMENYA UBUHANUZI BWAVANGIWE
8)IBIRANGA UMUNTU UFITE UMUHAMAHGARO WAVANGIWE
9)UBURYO WASUBIZA IBIBAZO BITURUTSE KUBADAYOMONI
10)NTUGAKANGWE NUMUNTU UFITE IMPANO IVANZE NUMUVUMO
11)IRINDE IMITEGO ISHOBORA KURIMBURA UMUHAMAGARO WAWE,
12)UMUVUMO UKOMEYE NINKOMOKO YO KUYOBA KWITORERO
13)UMUKOZI WIMANA NYAKURI AZAMURA ITORERO RYE
14)GUHAGARARA NEZA MUMUHAMAGARO NURUFUNGUZO RWO KWAGUKA
15)NIKI CYATUMA NISHIMIRA KUBAHO KANDI NKUMVA MFITE AMAHORO
16)GERA IKIRENGE MUCYA YESU KIRISTO USOHOZA INSHINGANO YE


































Apostle’s bio(Umwanditsi)
Dr Nyandwi Alexandre ni founder kandi akaba president wa Abundant life international ministries(AIM) akaba kandi  numushumba w’amatorero ya full life temple international, ni umuyobozi mukuru wa Aim peacemakers club-Globe network ,ikangurira urubyiruko kuba umusemburo wamahoro nimpinduka nziza mubihugu byabo ikaba ihuza urubyiruko rukize nurukennye hagamijwe gufatanya kwiteza imbere ,kuva muri 2010 akaba yaratangije umuryango Jesus’s vision global movement ugamije guhuza abashumba ibihumbi icumi baturutse hirya no hino kwisi muri gahunda yo kubwiriza abantu milliyari mu myaka icumi iri imbere binyuze muri gahunda yiswe one billion mission-souls to be saved,
Dr Nyandwi Alexandre numuyobozi wishuri rya bibiriya International missionary institute ,ni umuyobozi mukuru wa halelua.tv akaba ari nawe wayitangije.
Dr Alexandre Nyandwi ni umuhuzabikorwa wa ministere ye muri Africa,Europe no muri America,kubw’ubuntu bwimana numwanditsi,umuririmbyi,umuvugabutumwa umuhanuzi,umushumba,umwigisha wa bibiriya,ndetse numunyamasengesho,Imana yamusigiye kubera umugisha abatuye isi muri icyi cyinyejana,ninshuti yabashumba benshi ndetse numujyanama wabayobozi batandukanye hirya no hino kwisi,bivugwa ko ari umwe mubayobozi bakiri bato kandi bafite ministere ikomeye mukare kibiyaga bigari,anyuze mubihugu birenga mirongo atatu atangaza inkuru nziza ya yesu kiristo. Ayobora umurimo wimana Atuye I Kigali mu Rwanda no  mumujyi wa Geneva muri swiss ,arubatse afite umugore numwana umwe.

IJAMBO RY’IBANZE
Iki gitabo “SUBIRA KURUFATIRO RWA BIBIRIYA “
Ni igitabo gifasha umuntu wese wifuza gukorera Imana kubona imbaraga namavuta murugendo,kigaragaza byukuri uburyo umuntu ashobora gukorera Imana yuzuye ubudahangarwa bw’ijuru kandi yifitemo ubushobozi bunesha satani,iki gitabo kandi kizagufasha gutahura uburiganya bwa satani kandi kikwereke uburyo ushobora kumurwanya ,iki gitabo kizakwereka uburyo umuhamagarom  wawe warushaho gukura no kurushaho guhesha Imana icyubahiro,iki gitabo cyateguriwe gusiba imva satani yagucukuriye,ni umucyo umurikira ibirenge byawe kandi ni inkoni wicumba murugendo,kikwereka inzira yumucyo unyuramo kandi kigusubiza kurufatiro rw’intumwa nabahanuzi.kwemera guhindurwa nacyo nuguhitamo,ubukire,amahoro,ubwenge hamwe n’ ubugingo buhoraho.

 IKI GITABO GITUWE:

Iki gitabo gituwe abanyabwenge bose bo hirya no hino kwisi.

Bibriya iti”kubaha uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijika”

GUSHIMIRA

Ndashimira abantu bose bagize uruhare kuri icyi gitabo kuva gitangiye kwandikwa kugeza gisohotse ,ariko  cyane cyane ndashimira  abashumba b’amatorero ya full life temple hirya no hino kwisi  bagize uruhare mukudusengera ,mugukosora icyi gitabo hamwe no kudutera inkuga iyo ariyo yose kugirango iki gitabo gishyirwe ahagaragara. Byaranditswe ngo”kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu myiza nurukundo mwagaragaje ko mukunda abera nanubu mukaba mukibakorera(abaheburayo 6:10)Imana mukorera ntizabibagigwa na gato.
















1)UKO UMEZE KOSE IMANA IRAGUKUNDA KANDI  YIFUZA KUGUHA UMUGISHA 

Mwene data uko umeze kose imana iragukunda ,waba warize cyangwa utarize waba ujya gusenga cyangwa utajyayo imana iragukunda kuko ari umubyeyi wawe ndetse nubwo wayanga yo ikomeza kugukunda.
Bibiriya iratubwira iti;
                                   Kuko imana yakunze abari mwisi cyane byatumye itanga umwana wayo wikinege Kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho(yohana 3:16)
Ahandi bibiriya igira iti:
 Nuko ijambo ry’uwiteka rinzaho riti utaraba urusoro munda ya nyako nari nkuzi
 Kandi narakwejeje ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga (yeremiya 1:4)

Birashoboka ko waba wibaza uti koko imana iranzi?ubundi ukibwira iti kuki imana yemera ko nyura mungorane nkizi?gusa mwene data ukwiye kwibuka ko ibyo unyuramo byose imana irabizi kandi yiteguye kuguha umugisha nuhitamo kuyishakira umwanya mubuzima bwawe.

Kenshi mumibereho yacu ya buri munsi satani aratwihebesha akadutera ubwoba atwereka ko imana itatuzi kandi ko ibibazo byacu uwiteka abyirengagiza bityo bigatuma benshi bitotombera imana .bakayitukaaaaa ndetse bakayigomekaho,bibwira ko aricyo gisubizo ariko kenshi nitwe tuba twihima kuko kwivumbura no kwigomeka ntibitanga igisubizo na kimwe ahubwo bituma turushaho kujya mumwijima wo kubura icyerekezo cyukuri ,
Dore bimwe mubibazo satani akoresha agamije guca benshi intege no kubereka ko nta mpamvu nimwe ituma bagomba gusenga imana no kuyizera:
-Satani abatera ubwoba abereka ko ari abanyabyaha kandi ko imana idashobora kubababarira kabone nubwo basaba imbabazi.
-Satani abereka kenshi ko ntacyo bimaze gukorera Imana kuko bafite ibibazo byinshi kandi Imana ikaba ntacyo yabafashijemo.
-Birebaho cyane iyo batekereje kuburwayi  bafite ,ubukene barimo  ,amadeni barimo ,ubushomeri nibindi bakibagirwa ko Imana iri hejuru ya byose kandi ko ntakiyinanira yewe ko nibisa nibikomeye mumaso yacu imbere yayo ninkubufindo.
-Satani abereka ko abanzi babo ari  benshi ndetse akabereka nabamwe muri abo ko ari abajya gusenga ariko batarahinduka, nuko akababwira ati kujya gusenga ntacyo bimaze .satani akatwibagiza ko twese kuri iyi si turi abagenzi.
-Satani abereka ko nibajya mwisi ariho ibyabo bizihuta bikagenda neza bakibagirwa ko Imana iyo ifunze nta wufungura kandi iyo ifunguye ntawufunga.

Mwene data uko ubayeho, uko wavutse ,uko wakuze uko umeze nuko uzamera byose Imana irabizi kandi umugambi wayo nimwiza kuri wowe ,nubwo waba warahemukiye Imana cyangwa ntanumwanya namuto uyiha mubuzima bwawe Imana iragukunda kandi umugambi wayo yifuza kuguha umugisha no kubona wagubwa neza uri hano kwisi ndetse ukazabana nayo  mubwami bwo mwijuru iteka ryose.

Urwo rukundo rukomeye imana yagukunze rwatumye itanga  umwana wayo kumusaraba bityo ngo buri wese umwizeye ntarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo bwiteka ryose ,ariko birababaje ko hari bamwe bazarimbuka kandi yesu yarabitangiye ,kuki hari benshi bananirwa kwakira ubwo buntu bw’imana ngo bazebeho iteka ryose???igisubizo nuko satani abahuma amaso y’umwuka bakagenda ari impumyi mubyimana ,mwene data satani n’umugome ukomeye kuko yamenye ko we atazaba mw’ijuru agerageza kurwanya buri wese ushaka kujyayo ,…mwijuru urahazi ? oya, wagezeyo ngo umbwire uko hameze ?oya satani rero  we azi mwijuru uburyo ari heza kuko yabaye yo igihe kirekire  ,niyo mpamvu yifuza ko utazabayo.

Bibiraya iratubwira iti isi nibiyirimo umunsi umwe bizashira kandi abantu bose ,yaba umuyobozi cyangwa uyoborwa yaba uwize nutarize yaba umukire cyangwa umukene bose bazaba bangana imbere y’imana ubwo buri wese azaba abazwa n’Imana ati kuki ubuzima bwawe butampesheje icyubahiro uri kwisi? ( nawe urimo !! )
Bamwe bazatanga impamvu,bati sinagukoreye kubera ubukene, abandi bati sinagukoreye kubera ubushomeri, abati bati Mana nawe urabizi ko nari mfite umugabo udakijijwe ,cyangwa umugore udakijiwe….. ariko ntanimwe izemerwa kuko ntampamvu nimwe izemerwa yatumye utabonera Imana umwanya .gusa ujye uzirikana ko satani we umugambi we nuko yagira benshi impumyi Ntibite kumana umuremyi wabo n’umucunguzi wabo.

Uko umeze kose imana iragukunda kandi yifuza kuguha umugisha, hano kwisi ndetse no mubwami bwijuru
Kuko nkuko umubyeyi anezezwa no kubona umwana we amerewe neza niko Imana nayo inezezwa no kubona wowe umerewe neza wowe n’abawe ,gusa ujye uhora uzirikana ko guha Imana agaciro ari ukuyibonera akanya ukajya ,usenga uko uryamye ,uko ubyutse ndetse nibyo ugiye gukora byose ukajya ubanza ukabyereka  Imana, nibwo uzatera imbera muburyo bw’umwuka no mumubiri kandi ukabera umugisha benshi mugihe nkiki ndetse  uzabaho unezerewe ushima Imana yawe haba hano kwisi ndetse no mwijuru nuba waremeye kwakira ubutumwa bwiza no kwemera guhindurwa nabwo.
Niwakira agakiza ukiyegurira Imana byukuri  umwanzi satani azagutinya kuko uzaba uri kumwe n’Imana yawe aho ari hose ,igihe cyose.
Saba Imana imbaraga kandi nawe ugire intego yo kwegera Imana kurushaho bityo uzanesha ISI ,SATANI NDETSE NUMUBIRI.amen

Mbese haba hari ikibazo cyangwa icyifuzo twafatanya gusengera ?izere Imana numutima wawe wose kandi wiringire ubushobozi bwe uyu munsi.
Dusenge :Mwami yesu nizeye ko uru umwami numukiza wanjye kandi mpisemo kugukurikira amazina yanjye uyandike mugitabo cyubugingo,uyahanagure mugitabo cyuruphu,unyambike imbaraga zo kugendana nawe no gukora ibyo ushaka ,mwizina rya yesu Christ nsenze nizeye.Amen
Imana iguhe Umugisha.



  2)UMUGAMBI W’IMANA KUBUZIMA BWAWE URUTA IBIBAZO UFITE.
Bibiriya iravuga iti:kandi nzi ibyo nibwira nzabagirira namahoro sibibi  kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma niko uwiteka nyiringabo avuga .amen (yeremiya 29:11)
Muri matayo naho yesu Christ yaravuze ati<ntimukiganyire ngo muzarya iki cyangwa ngo muzambara iki kuko inyoni zo mukirere so wo mwijuru azitaho kandi zidahinga ;ahubwo mushake ubwami bw’imana no gukiranuka nibwo ibindi byose muzabyongererwa(matayo 6:32-33)

Abantu benshi iyo bafite ibibazo satani abibagiza ko hariho umugambi w’imana kubuzima bwabo ,nuko bakitotombera Imana ndetse bakagera naho bibaza bati ubundi kuki ndiho?
Mwene data hari benshi bakurushaga amashuri batakiriho ,abakurushaga uburanga ,abakurushaga umutungo ndetse hari nabakurushaga gufasha imfubyi n’abakene nabo batakiriho kubwibyo ujye uzirikana ko kuba uhumeka ntacyo warushije abandi ahubwo n’urukundo rwayo kuko igufiteho umugambi mwiza nubwo wowe waba utabibona uyu munsi.

Birashoboka ko nawe  waba wibaza uti :kiki ndiho?ubundi se kuki uriho nanjye nkaba ndiho mugihe nkiki?bitekerezeho………
Igisubizo nyakuri kuri iki kibazo turagisanga muri yesaya 43:7(hasome)
Uriho kubera umugambi ukomeye w’imana kubuzima bwawe uwo mugambi nuwo kuyiramya no kuyihesha icyubahiro mugihe ukiri muri ubu buzima ngo maze Imana iguhe umugisha hano kwisi ndetse uzabane nayo mubwami bw’Imana uho tuzaba tunezerewe ubutazongera kubabara ukundi.

Mwene data ibibazo byose waba ufite uyu munsi ntibikwiye gutuma utekereza ko imana itagufiteho umugambi ,ahubwo ujye wiringira Imana muri byose nibwo uzanesha kandi ukabaho unezeza Imana yawe ,ariko se ibibazo bituruka kuri nde mbese bituruka kumana cyangwa kuri satani?
Abantu benshi bazi ko ibibazo byose bafite ari Imana ibibateza ariko sibyo nagato ,,,,,,ahubwo ibibazo bizanwa na satani agamije kugirango aduce intege zo gusenga Imana yacu no kuyubaha niyo mpamvu agerageza kenshi kuteza indwara ,ubuzima bubi buterwa n’ubukene,kwangwa n’inshuti n’abavandimwe ,guhemukirwa ,kuvugwa nabi mubantu ,inyatsi,kubura amahoro yo mumutima nibindi byinshi.

Ndifuza kumenya ko Ibigeragezo ningorane duhura nazo mubuzima 95% kwijana biva kuri satani umwanzi w’Imana n’abantu,naho ingorane 3% kwijana nibibazo twe ubwacu twikururura, naho 1%kwijana bishobora kuva K’Uwiteka agirango agire icyo atwigisha kuko hari igihe Imana iburira umuntu ntiyumve bigatuma hari ubwo ikoresha ibibazo kugirango yumve cyangwa ikazana ibibazo kugirango igire ibyo itwigisha binyuze muri izo ngorane, gusa ingorane Imana ubwayo ishobora kutwoherereza biba bigamije kuduhwitura ngo tuyimenye biruseho no kuyigarukira .( hari abantu bamwe baba inshuti y’imana iyo bari mubibazo nuko bagasenga amasengesho y’urudaca nuko Imana yabatabara ibyo gusenga bikarangirira aho!!!!!!!!!!)abantu nkabo baba bafite umutima nkuwinkoko ,inkoko iba inshuti yumuntu ninjoro gusa !!!! hari abantu basenga Imana iyo bari mubibazo.

Nubwo waba uri mungorane zikomeye ntukibagirwe ko Imana yagushyize kwisi igukunda kandi igufiteho umugambi mwiza kandi ujye uzirikana ko nubwo wayanga yo iragukunda kandi yifuza kuguka umugisha ,bibiirya yatubwiye iti <nibisiga byo mukirere ibyitaho yewe ndetse n’ubwatsi bwo mugasozi irabwambika
None utekereza ko wowe yaremye mwishusho yayo yakwirengaza ?ntibishoka..gusa ndagusaba ko wagira  intego mubuzima bwawe yo gushaka ubwami bw’imana no gukiranuka byayo bityo ibindi byose biri hano kwisi uzabyongererwa kuko byose ar’ibyuwiteka Imana umuremyi wawe akaba n’umubyeyi wawe.

Umwanzuro:ingorane n’ibibazo waba ufite uyu munsi imana irabizi: kuko bibiriya iratubwira iti n’umubare w’imisatsi yacu irawuzi nkaswe ibyo ducamo/kubwibyo ntampamvu nimwe ikwiye gutuma witotombera Imana mubuzima bwawe ahubwo ujye uhanga amaso uwiteka buri munsi kandi ushake ubwami bwe no gukiranuke kwe ibindi byose dukeneye tuzabyongererwa nuko duhabwe umugisha hano kwisi ndetse tuzahabwe n’ubugingo buhoraho .reka twizere ko tuzabishobozwa nayo mw’izina rya yesu.amen
Niba hari icyifuzo twasengera kivuge kandi wizeye ,Imana yiteguye kugusubiza .
Dusenge:
mwami yesu turagushimira nanone umugisha uduhaye wo kuboneka imbere yamaso yawe ,Uwiteka ngusabye umugisha muri iyi isi kandi ngusabye ngo unyuzuze imbara zawe kugirango nshobera kugukurikira no gukora ibyo ushaka,ndasenya imigambi yose yumwanzi satani kubuzima bwanjye mwizina rya yesu Christ.Amen


Imana ikurinde kandi ikomeze kuguha umugisha. Mwizina rya yesu AMEN



3)HITAMO KUZABA MWIJURU CYANGWA MUMURIRO.?
Bibiriya iravuga iti<nuko nshize imbere yawe umuvumo n’umugisha ngo wihitiremo (gut 28:1)
 Ahandi bibiriya iravuga iti<nshyize imbere yawe uruphu n’ubugingo nuko nawe hitamo icyiza .

Mwene data Imana yatanze uburenganzira bwo guhitamwo kuri buri wese ,kubwibyo ukwiye kumenya uburyo nyakuri bwo guhitamo ,kuko uko uhisimo niko uba, iyo uhisemo nabi ubuzima bwawe bumera nabi ariko kandi iyo uhisemo ikiza ubuzima bwawe bumera neza.
Wibuke ko ijambo ry’imana rivuga riti naguhaye ubwenge bwo guhitamo ikiza n’ikibi ,kubwibyo ukwiye kubukoresha ,uhitamo ibyakugirira akamaro muri ubu buzima bwo kwisi ndetse no mubwami bwijuru.

-Kuki abantu benshi usanga bahisimo nabi mubuzima?
-Ubwami bwimana  bugera kuri buri wese nkimpanuka cyangwa turabuharanira?
-Nigute nabona imbaraga zituma ngira guhitamo neza?

1.Kuki abantu benshi usanga bahitamo nabi mubuzima?
Nkuko twabibonye munyigisho ibanziriza iyi, satani yanga abantu bose  kandi umugambi we nuko yazaronka benshi bo kuzabana nawe mumuriro witeka ryose kuko we yamaze gucirwaho iteka,atazasubira mwijuru ukundi.kubera iyo mpamvu ahuma benshi amaso ngo badatahura neza inzira y’ukuri yo guhitamo neza.niyo mpamvu igihe cyose hari uguhitamo cyane cyane kubigendanye n’ubwami bw’Imana nko kujya mumateraniro uzumva ijwi rimwe rikubwira  ngo  jyayo ,, wUmve nirindi naryo rikubwira riti ntakibazo uzajyayo ubutaha ,bigahora bityo.
Kuki abantu benshi usanga bahitamo nabi mubuzima?
Igisubizo:satani uduhuma amaso.
               ;hamwe no kudatekereza neza kwacu bityo tugahitamo nabi.
Bibiriya iti”umutima urusha ibintu byose gushukana …..yeremiya 7:14.
Benshi bahitamo nabi kuko guhitamo kwabo kuba kutayobowe nimana ahubwo kuyobowe namarangamutima yabo mabi cyangwa satani.

2.ubwami bw’imana bugera kuri buri wese nk’impanuka cyangwa turabuharanira?
Bibiririya iravuga iti <uhereye mugihe cya yohani umubatiza ukageza none ubwami bwo mw’ijuru buratwaranirwa kandi intwarane zibugishamo imbaraga.(matayo 11;12)
Ubundi Ubwami bw’imana niki?ubwami bw’Imana bisobanura kwemera ubutegetsi bw’Imana bukaza bugatura mumitima yacu maze  bukatuyobora .mbese urifuza ko ubwami bw’Imana butura mubuzima bwawe uyu munsi? Yego……niba ari yego ukwiye kwemerera Imana ikaba iba umushoferi w’ubuzima bwawe bityo bizaguha kunesha no kubaho mubuzima bunezeza Imana buri munsi.

Kubw’ibyo niba umaze kwemerera Imana kugirango ikuyobore biragusaba guca bugufi ukemera kuba umunyeshuri mwiza w’Imana kandi ujye wibuka ko umunyeshuri mwiza yemera gufatanya na mwarimu  bityo buri wese akemenya icyo asabwa gukora ,ibyo bivuze ko iyo wakiriye ubwami bw’Imana muri wowe hari uruhare rwawe hakaba nuruhare rw’Imana.niyo mpamvu kwakira ubwami bw’Imana Atari impanuka ahubwo buri wese agiramo uruhare rwo guhitamo kubwakira cyangwa kutabwakira ninayo mpamvu murubanza n’Uwiteka Imana izakubaza iti ko wahawe ubwenge bwo guhitamo ikiza nikibi kuki wahisemo nabi ukirengagiza inama zanjye?njye nawe tuzasubiza ngo…………………………impamvu yihe?ntayo.

Kubwi’ibyo ubwami bw’Imana si tombora cyangwa amahirwe ahubwo nitwe tubihitamo ,bityo dushobora guhitamo kubwakira cyangwa kutabwakira bibiriya iravuga iti”niwatuza akanwa kawe ko yesu christo ari Umana w’Imana kandi ukizeza  akanwa kawe yuku Imana yamuzuye uzakizwa.(abaroma 10:11)kuri wowe urumva wahitamo iki?

3.nigute nabona imbaraga zatuma ngira guhitamo neza?
Umudamu wari mansela yari yaravukanye nabana umunani bose barapha nuko afata icyemezo cyo kutazaseka narimwe mubuzima bwe ,nuko agahora abwira abo bakoranaga ati<njyewe nikoreye isi>kandi ati nzarinda mva kwisi ntanezerewe,,,,
Yahoranaga umushiha,yahoraga arakaye,yararaga wenyine ,akigunga ,ntamuntu numwe yizeraga,ntiyasekaga na rimwe yari umurakare peee,  kandi yari yarize cyane ariko kuko yari yarahisemo  kwikorera isi yaragerageje arayikorera kumara imyaka cumi nibiri n’amezi atanu.
Nubwo yari yaragerageje kwikorera isi mubitekerezo bye ntabwo byamuhiriye kuko ntabwo yabibashije  ahubwo byamuviriyemo guta umutwe haburagaho gato ngo asare yiruke ,ariko kubw’ubuntu bw’ Imana yaje gutabarwa ubwo yabonaga agatabo kanditseho ngo:uko utekereza niko uri ,nuko ako gatabo kasozaga munyandiko zako kagira kati mbese guhitamo kwawe kwakuroha cyangwa kwakurohora?hitamo nawe neza niba utifuza kurohama..
Yasomye ako gatabo inshuro ebyiri maze gahindura ubuzima bwe maze ahindukiza ibitekerezo bye nuko afata icyemezo cyo kwitura isi iva kumutwe we nuko ahitamo kwizera Imana ,gusoma ijambo ry’imana no gusenga ,nyuma y’icyumweru kimwe gusa  yarakeye ,aranezerwa,arabyibuha kandi agira amahoro ndetse yumva yishimiye no kubaho .kuko yari yafashe umwanzuro wo guhitamo  neza.
Muvandimwe niba wifuza guhitamo neza mubuzima bwawe uzabishobozwa n’Imana ugihe uzaba uzirikana ibi bikurikira:kwiringira Imana mubuzima bwawebwose ,,,gusoma ijambo ry’imana kandi ukaritekerezaho ukemera ko rikubera umuyobozi rikaguhindura,,,,kugira umwanya ukwiye wo gusenga no kwemera kuyoborwa n’umwuka wera.
Gira guhitamo neza wibaza iti<ese hagati yo kuba mw’ijuru no kuzaba mumuriro nkwiye guhitamo iki?ese kuba uwemewe nisi no kuba uwemewe nijuru nkwiriye guhitamo iki?ese gukorera satani no gukorera Imana niki gifite agaciro.


4)NIRIHE TORERO NASENGERAMO IMANA IKANYISHIMIRA?
Hari Abantu benshi batajya mumateraniro kubera ko baba bibaza bati niyihe dini yukuri cyangwa nirihe torero nyakuri iryo nasengeramo Imana ikanyishimira?nanjye ubwanjye namaze igihe kinini nzunguruka amasengero ngo ndebe aho Imana iri kurusha ahandi gusa nakubwira ko aho nageraga hose bambwiraga ko ari bo bafite Imana kurusha abandi bityo bituma mvangirwa mfata numwanzuro wa kutazasubira gusenga, ariko ndashima Iman ko natabawe no gusoma agatabo kitwa SOBANUKIRWA INZIRA Y’IMANA,ako gatabo kasozanyaga nuyu murongo 
Bibiriya iravuga iti<idini itunganye kandi itanduye imbere y’imana data wa twese niyi:gufasha imphubyi n’abaphakazi mumibabaro yabo no kwirinda kutanduzwa nibyisi.yakobo 1:27

Nubwo abantu benshi bakunze kubyibeshyaho,Ubundi itorero nyakuri rya mbere n’umutimama wawe , kubwibyo waba uri umuporo waba umupantekote waba umudive waba umumethodiste waba uwo muri full life temple nahandi hatandukanye ukwiriye kumenya ko Imana itita kunyubako cyangwa kumazina y’amatorero ahubwo yita kumuntu wese uba ufite inzara n’inyota byo kuyishaka byukuri ,abo uzumva kenshi bakubwira bati nitwe Imana yemera rimwe na rimwe hari ubwo baba babiterwa n’umwanzi satani kuko uw’Imana yemeye amenwa nayo ntabwo abyirata.wibuke ko amadini yose atariko akorera Imana hari namadini akorera satani gusa ndasaba Imana ngo iguhumure amaso umenye aho Imana igushaka kandi boyoborwa nijambo ry’Imana.hari benshi kandi usanga bibaza ibibazo nkibi:

1-Sinaba umukiristo ukunda Imana ariko singire itorero nsengeramo?
-2Kuki amatorero namadini byiyongera ?byaba ari ubushake bw’Imana ?
-3Nigute namenya aho nkwiye gusengera kandi nkakorera Imana ?

1.sinaba umukiristo ukunda imana ariko singire itorero nsengeramo?
Kenshi uzumva umuntu akubwira ati njye sinjya murusengero ariko nkunda Imana cyane pe kandi nayo ndabizi irankunda,,
Niwumva umuntu uvuga atyo ujye umenya ko abadayimoni bamuhumye amaso kandi ko ari impumyi kuko umuntu wese ukunda Imana agomba kugira naho asengera kandi agomba kugira itorero runaka akoreramo Imana,bitabaye ibyo aba ari umuyobe.kuko umuntu utagira aderess kenshi aba ari umuyobe kandi Imana ntishobora gukorana nawe ibintu bikomeye.
Nubwo Imana itareba inyubako y’urusengero rusanzwe cyangwa izina runaka ryidini ,ujye wibuka ko  umukiristo nyakuri ari ufite aho asengera ndetse ari ufite aho yatorejwe kugirango ashobore gukorera Imana.kubwibyo kuba umukiristo ukunda imana ariko utagira itorero asengeramo ntabwo ari umugambi w’Imana kuko bibiriya ivuga iti <ntimukirengagize amateraniro yera kandi uko umunsi wimperuka urushaho kubasatira abe ariko murushaho kuba mumateraniro yera.(abaheburayo 11--------)

2.kuki amatorero yiyongera ?byaba ari ubushake bw’imana?
Bibiriya iravuga iti: kuko ubutumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mwisi yose ngo bube ikimenyetso cyo guhamiriza amahanga nuko imperuka ihereko ize(matayo 24:14)
Kwiyongera kw’amatorero n’ubushake bwimana ariko igiteye ubwoba nuko uko amatorero y’Imana yiyongera niko namadini ya satani nayo yiyongera kubwibyo usabwe gusaba Imana ubwenge n’ubushishozi kugirango uzajye usobanukirwa abakorera Imana byukuru n’abakorera satani kuko nabo nibenshi .bibiriya ibihamya muri aya mgambo
”kuko abayita christo nabahanuzi bibinyoma bazaduka kandi bakora ibimenyetso bikomeye kugirango niba bishoboka bayobye intore niba bishoboka.(MATAYO 7:24)
Birababaje kubona hari bamwe mubiyita abakiristo b’umwuka bababazwa no kubona urusengero rwirindi zina rutangira aho gushima Imana ugasanga birabababaje kandi ububari bwinzoga bwiyongera buri munsi nubona abantu nkabo ujye umunye ko bakoreshwa nabadayimoni nubwo bafite bible.kuko umuntu ukorera Imana ntabwo arwanya imirimo y’Imana.
Ubushake bw’Imana nuko umurimo wayo wakorerwa hirya no hino kwisi maze  hose hakavugirwa yesu Christ maze abantu bose bagakizwa bakazabana n’Imana mw’ijuru,nawe nanjye turimo ubwo nibwo bushake bw’Imana.

3.nigute namenya aho nkwiye gusengera kandi nkakorera imana
Iyo wizera Imana mubuzima bwawe uhinduka inshiti y’Imana kandi ukayoborwa nayo muri byose kubwibyo Imana niyo iyobora umuntu aho akwiye gusengera ndetse ninayo imutegurira icyo azayikorera.
Gusa igihe cyose ugiye gusengera ahantu akwiye kuzirikana ibi bikurikira:
     1.kureba niba iryo torero ryubatse kurufatiro rw’ijambo ry’imana.(batagoreka ijambo ry’imana)1timoteo 3;16
      2,kureba niba  badafite dayimoni yo kwishyira hejuru no kwiyemera kubandi(
     3.kumenya niba batayoborwa na kamere cyangwa ibitekerezo byabantu
     4.kumenya niba bizera yesu Christ ko ari umwana w’imana kandi ko yapfuye kumusara kugirango abari mwisi banone ubugingo buhoraho binyuze muri we.
      5.kumenya niba babatiza mwizina rya data wa twese numwana numwuka wera kandi bakaba babatiza  mumazi menshi.
     5.kureba niba basengera mukuri no mu mwuka (yohana4;23)
     6.kureba niba bera imbuto zikwiruye abihannye kandi ko bakundana

Mwene data niwizera Imana niyo izaba umushoferi w’ubuzima bwawe kandi izajya ikuyobora inzira yose ikwiriye kunyuramo kandi kuko ubwami bwimana buzaba buri muri wowe ntagushidikanya uzabaho mubuzima bw’umunezero nyakuri n’amahoro asesuye aturuka kuwiteka Imana bityo ubeho unezerewe kandi ukorera Imana yawe .kugeza ubwo uzahamagarwa ukajya guhemberwa ibyo wakoze.amen

Ndasaba Imana ngo iguhe umugisha kandi urusheho kumenya aho Imana igushaka mwitorero rizima no kumenya  icyo Imana igushakaho Mwizina rya yesu .Amen ................................................




5)UZIRINDE KURANGAZWA NIBYISI NGO BIKUBUZE KUJYA MWIJURU
Mubyukuri kimwe mubintu bizabuza benshi kuzaba mw’ijuru ,nukwita kubyisi cyane abantu bakabirutisha Imana yabaremye,nubwo dukeneye amafaranga hano kwisi ariko ntakwiye kudutandukanya n’Imana yacu,bibiriya ijambo ry’Imana riravuga ngo :
Gukunda ibyisi no kurarikira impiya n’umuzi w’ibibi byose(urwandiko rwa 3 rwa yohana)

Ahandi bibiriya iravuga iti: ntimukararikire ibyisi ahubwo mushake ibyubwami bw’imana kuko isi irashirana no kwifuza kwayo.

Mwene data iyi si dutuyeho izashira kandi abayiriho bose bazapha kereka abo kiristo yesu azasanga bagihumeka nibo  bazazamurwa hamwe nawe maze bajye guhabwa ibihembo bikwiriye ibyo bakoze umwe umwe,kubwibyo njye nawe dukwiye kwitegura kugirango tuzahabwe ingororano nziza yo kuzabana nawe iteka ryose mubwami bw’ijuru.gusa biteye agahinda ko benshi batazaba mwijuru kuko batitaye kugushaka Imana no gukora ubusahake bwayo bagifite uburyo n’umwanya ,icyo gihe benshi bazicuza bifuze gushaka Imana no kuyikorera bitagishoboka kuko igihe kizaba cyarangiye.
Biriya iratubwira mugihe nkiki iti:nimushake uwiteka bigishoboka ko abonwa nimumwambaze akiri bugufi umunyabyaha nareke inzira ze maze ankurikire niko Uwiteka avuga .yesaya 56

Icyi cyanditswe kigaragaza ko hari igihe abantu bazaba bifuza gushaka Imana ariko bitagishoboka kandi ngo bazayambaza itakibitayeho kuko igihe kizaba cyarangiye ,icyo gihe bizaba nkibyo mugihe cya nowa bibiriya iravuga ngo bararyaga,baranwaga ,bararongoraga ,barubakaga wewe imirimo yose yarakorwaga ndetse ntawatekerezaga ko umwuzure uzatera uzarimbura isi ariko byarangiye Imana isohoje ibyo yavuze ..,icyo gihe ubuzima bwari bushyushye rwose kuruta uyu munsi ariko icyibabaje ntawigeze yita kumagambo y’umuburo umukozi w’imana Nowa yari yababwiye ko imvura izagwa kandi ko utazaba ari munkuge wese azicwa n’amazi,
Nyuma y’imyaka 120 bumva ubutumwa bw’ibyo Nowa yababwiye byageze aho birasohora nuko abantu burira ibiti bibwira  bati imvura irahita,abandi bajya mumazu maremare bibwira ko imvura izagera aho igahita ariko kuko Imana yashakaga gusohoza ijambo ryayo ,invura yaguye iminsi 40 namajoro 40 idahita nuko abantu benshi barapha harokoka abantu 8 gusa barimo umukozi w’Imana Nowa.

Ibitabo bitanga ubusobanuro bwa bibiriya bivuga ko benshi bifuje kuza munkuge invura itangiye kugwa ariko ntibyashobotse kuko Imana niyo yari yakinze ndetse na benshi bari bene wabo wa
Nowa baraphuye kuko batumviye nubwo bari bahawe igihe kinini cyo kwitegura ariko barabikerensa (ntibabihaye agaciro)mugihe nkiki abantu benshi bafite umwanya wo gushaka Imana ariko benshi barabikerensa peee!!!,ariko hari igihe bazifuza gushaka Imana umwanya utakiriho .isuzume nawe utazaba umwe  muri abo,Imana ibigufashemo ,nanjye ibinfashemo.

Mwene data Imana iradukunda kandi yifuza ko twazabana nayo mubwami bwijuru ariko kenshi satani aba yifuza kutuzitira ngo tutazarijyamo niyo mpamvu akoresha kenshi ibyisi akaturangaza ubundi akatwereka ko nabandi basenga ntacyo bibamariye akatwibagiza ko ijuru ariry’umuntu kugiti cye nkuko ntawusangira nundi uruphu.
Ujye uhora uzirikana ko wahawe amahirwe yo gushaka Imana yawe ugifite uburyo nuko rero reka tuyakoreshe mugihe nkiki maze tazabeho mubuzima bwiteka ryose aho tuzaba tunezerewe kandi ubutazongera kubabara ukundi.ndizera ko wowe nanjye tutazaburayo

Dusenge:
-buri mwuka wose wubuyobe mwirukanye kubuzima bwanjye mwizina rya yesu.
-nakriye umwuka wubwunge wo gusenya ibihome bya satani mwizina rya yesu.
-abakozi bimana ba pirate ,ndabaheje kubuzima bwanjye mwizina rya yesu.


     6)MBESE IYO UMUNTU APHUYE AJYA HE?
Buri muntu wese uri kwisi ntashobora kubura kwibaza iki kibazo gikomeye aho yibaza ati :iyo umuntu aphuye yaba umuzungu cyangwa umwirabura   ajya hehe?impamvu abantu bibaza kenshi iki kibazo nuko usanga buri munsi abantu bapha,abize ,abatize abakuru ,abato,abirabura cyangwa abazungu ,,,,utekereza ko abantu bapha kumunsi ari bangahe kwisi?........... Abantu bavuka n’abapha utekereza ko abenshi ari abahe?............

Bibiriya iravuga iti: kuko umuntu yagenewe gupha rimwe nyuma yahoo hakaza urubanza niko na YESU kiristo yitangiye abantu rimwe akaba azagaruka aje guhemba no guhana (abaheburayo 9;27 ahandi ijambo ry’Imana riravuga ngo :
Hahirwa abapha baphira mumwami imana umwuka nawe ati yeee ngo baruhuke imiruho nimihati yabo kuko imirimo yabo ijyana nabo ibakurikiye.(ibyahishuwe )

Bibiriya itubwira ko Imana irema umuntu intego yayo yifuzaga ko azabaho iteka ryose adasaza ariko ubwo adamu na eva bacumuraga Imana iravuga iti ;ubu muzaniye isi umuvumo kandi muzajya murya mwiyushye akuya ndetse ubutaka mwavuyemo nibwo muzajya musubiramo (nkuko mwabumbwe mugitaka nimupha muzagisubizwamo),ibyo bitugaragariza ko Imana yari yaraguteguriye ko uzabaho iteka ryose ubudapha ariko kubera icyaha cya adamu twese tuzapha keretse yesu nagaruka agasanga tukiri bazima nibwo tuzahindurwa  tukambikwa indi mibiri mishya izatuma duhagarara imbere y’Imana

Umuntu wese agizwe n’ibice byingenzi 3 aribyo .1.umubiri tubona,2.umwuka n’ubugingo tutabona, Iyo umuntu uwari we wese aphuye umubiri tuwuhamba mugitaka wakuwemo nkuko bibiriya ibivuga,ariko umwuka n’ubugingo kuko waturutse kumana nawo uhita usubira kumana yawutanze ninayo mpamvu iyo umuntu yaphuye uzumva batanga itangazo kuri radiyo bavuga bati …(Gasana….) yitabye Imana ariko umurambo we turawushyingura mw’irimbi ry’iremera,ibyo bigaragaza ko umuntu agizwe n’abantu babiri umwe n’uwisi undi inkomoko ye ni mwijuru niyo mpamvu .bityo iyo umuntu aphuye buri mubiri  usubira  aho waturutse ,uwavuye mugitaka usubirayo naho umwuka nawo wavuye kumana ugahita ujyanwa kumana ugashyirwa mububiko hakaba hasigaye urubanza ubwo buri wese azatanga raporo imbere y’Imana umuremyi wisi n’ijuru.
Soma aya magambo”nimurebe urutare mwasatuwemo nurwobo rwinganzo mwacukuwemo (yesaya)

Mwene data bibiriya iratubwira ngo<umunyabwenge yita kwiherezo rye >none nawe ba umuyabwenge maze uhitemo aho uzaba ukiri muzima, niba ari mwijuru cyangwa mumuriro gusa Imana iratwinginga mugihe nkiki ngo duharanire guhitamo neza kandi tubitegure tukiri bazima.hari benshi bibwira ko umuntu ashobora kubabarirwa ibyaha yaraphuye ariko icyo nicyinyoma cyitanditse muri bible .nyuma yuruphu umwuka wawe uzasubira kumana yawuguhaye kandi igihe nikigera uzajya imbere yintebe yurubanza maze utange raport yibyo wakoze ukiri hano mumubiri, kubwibyo ba umunyabwenge kandi uhitemo neza.
N.b: buri mwuka nubugingo byose ,byaba uby’umunyabyaha cyangwa umukiranutsi bisubira kumana,ketse mbere yuruphu rwa yesu nibwo satani yari yaragize imbata kumyuka yabantu bose.(Matayo…..)
Bibiriya utubwira ko iyo umuntu aphuye roho ye ibikwa muri Paradizo aho utegerereza kuzacirwaho urubanza,kuko igihe cyo kuba mwijuru kitaragera abantu bagiye mwijuru ni babiri gusa ELIYA hamwe na ENOKI ,abandi bose barategereje harimo na Bikiramariya wabyaye Yesu christo.

Umwanzuro:
Mwene data ujye uhora uzirikana ko buri wese azapha,yaba abakomeye n’aboroheje kandi umwuka wa buri wese 
Uzajyamwa  murubanza imbere y’Imana Kubwibyo ntacyindi wakora ngo uzakwepe umuzuko n’urubanza niyo mpamvu Imana ikwinginga ngo uharanire kuyoborwa nayo kugirango utazatsindwa  urwo rubanza, ahubwo uzabe mubazambikwa amakamba yuko wanesheje isi kandi wakoreye Imana mugihe cyawe  .Imana yo mwijuru ibimfashemo kandi nawe ibigufashemo Mwizina rya rya Yesu.amen






































7)NIGUTE WAMENYA UBUHANUZI BWAVANGIWE,
Ndagusuhuje mwizina ryumwami wacu yesu Christ ,ubuntu namahoro bibe kuri wowe,

Ubuhanunuzi nimwe mumpano nyinshi Imana yashyize mwitoreto kugirarango bufatanye nizindi mpano kungura itorero ndetse bitume izina ry’uwiteka rishyirwa hejuru ,wibuke ko itorero rizima rya yesu kiristo rikwiye kuba ryubatse  kurufatiro rw’intumwa n’abahanuzi,gusa nubwo ubuhanuzi ari icyintu kingezi mwitorero ,satani nawe hari aho akoresha ubuhanuzi bwavangiwe kugirango asenye imitima ya benshi ndetse nitorero muri rusange.niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe muri iyi nyigisho ibi bikurikira:
-Uburyo bwo gutandukanya ubuhanuzi nuburondozi
-Ibiranga umuhanuzi wavangiwe
-Kuki abantu benshi bakunda ubuhanuzi
-Umuvumo ukomeye uri kubantu babeshyera IMANA

1)TANDUKANYA UBUHANUZI NUBURONDOZI
Abantu benshi bitiranya ubuhanuzi nuburondozi ariko nibintu bibiri bitandukanye cyane gusa byose bishobora guhesha Imana icyubahiro iyo bikoreshejwe neza,kandi bigakoreshwa numuntu ufite uwo muhamagaro Atari ukubyiyitirira,uburondozi nukwibutswa n’Imana ibintu biba byarabayeho ariko byarahise kera cyangwa vuba ,bityo umuntu ufite impano yo kurondora ashobora kukubwira ibintu kandi adakekeranya ukumva koko nibyo ,umurondozi ashobora nko kukubwira ati ndabona warakuyemo inda,ndabona waragiye mubaphumu kumusozi uyu,cyangwa ati ndabona warakuyemo inda yamezi aya ….mubyukuri akabikubwira kuko abibwiwe n’Imana kandi koko ariko bimeze,impano yuburondozi nimapano yashyiriweho kwemeza abapagani kugirango bizere ko Imana ivuga kandi ko izi byose,bityo nibarondorwa bitume bizera bagarukire Imana ikomeye kandi izi byose.
N.b: uburondozi nikimwe mubyo abaphumu bakoresha kugirango bigarurire imitima ya benshi ,niyo mpamvu Imana nayo yashyize iyi mpano mwitorero kugirango ifashe itorero nabarigana bityo bizere kandi batinye Imana izi byose kandi ishobora byose.

IBIRANGA UMUHANUZI WAVANGIWE
Nkuko twabibonye munyigisho yatambutse ubuhanuzi kenshi buvangirwa gahoro gahoro,kandi benshi iyo bavangiwe ntibamenya ko bavangiwe,hoseya umuhanuzi yaravuze ati “ubwoko bwanjye burimbutse buzize kutamenya”(4:6 hoseaya)
niyo mpamvu niba uri umukozi w’Imana,ufite impano yubuhanuzi  ugomba kuba maso kuko impanu yubuhanuzi ivangirwa cyane kurusha izindi mpano zose,wibuke kandi ko iyo impano imwe ivangiwe bituma nizindi mpano zoze ziri mumuntu zivangirwa,,,,,,,mbese ufashe  amata meza yuzuye igikombe maze ugatonyangirizamo utuzirantuki duke ,ayo mata waba ukiyanyoye nubwo waba ufite inyota??/
Dore bimwe mubyingenzi biranga umuhanuzi wavangiwe;
1;Gukabya mubuhanuzi bwe :iyo umuhanuzi akabya aba yararangije kuyoba no kugwa,bamwe muri abo bahanuzi uzabumva bakoresha imvugo nkizi ,nudakora gutya Imana izakwica, kuko wanze kumvira Imana iragutwika ,Imana ije kuguhana ikurenze urugo,Imana irakubaga,wapinze Imana indimo kandi yaranyimitse nibindi nkibyo byuzuyemo ibikabyo,umukozi W’Imana nyakuri arangwa no kwiyoroshya hamwe no kwicisha bugufi.
2;Kwitaka no kwikuza
Umuntu witaka kandi akikuza nicyimenytso cyo kuvangirwa ,wibuke yesu yaravuze ati ushaka kuba mukuru wa bose akwiriye kwiyoroshya no kwicisha bugufi,umuntu nkuyu akunze gukoreha imvugo nkizi ngo:nijye uhanura bigasohora gusa,njyewe umpinze Imana ihita imuhana ako kanya,Imana irankoresha niba ubyanze reka dupinge  nibindi nkibyo,umuntu nkuwo kenshi ashaka  kwikuza no gushaka kwiha icyubahiro…
3:Gusaba ibihembo
Umuhanuzi nkuyu wavangiwe numuhanuzi ukorera ibihembo ,uyu ntahanura kuko Imana imubwiye ahubwo numukozi wibihembo,kenshi umuhanuzi nkuyu arakubwira ati sinshobora kugusengera utanyishyuye,ubundi hari nabandi kugirango ubonane nabo ugomba kubanza kwishyura ibyo byose nubuyobe ,uyu muhanuzi iyo ntacyo umuhaye agenda akuvuma ndetse anabwira abantu ko upinga iby’Imana.(gutanga numugisha ariko iyo utanze ubikuye kumutima naho gutanga ibiguzi byubuhanuzi bigukururira umuvumo ugashyirwa mumwanya umwe nuwagiye kuraguza )
4:Kwishyira hejuru
Umuhanuzi uticisha bugufi cyangwa undi mukozi wimana wese aba afite ikibazo gishobora gutuma adatera imbere mumubiri no mumwuka ,biriya iravuga iti uwiteka arwanya uwishyira hejuru ariko uwicisha bugufi imana imuhera ubuntu.
5:Kutagira aho abarizwa
Buri mukozi wimana agomba kugira aho abarizwa mu itorero bitabaye ibyo uzashyire akabazo kubuhanuzi bwe kuko benshi kutagira aho basengera biba ari ukugirango nakora amakosa ntazagire ubimubaza,mbere yuko umuntu aguha ubutumwa bw’Imana ajye abanza akubwire aho ateranira.(umunsi umwe nabajije umuhanuzi aho asengera arambwira ngo asengera mumutima !!!!!ubundi mbaza undi muhanuzi wahanuraga buri munota kugeza naho ahanurira imbeba,,,,,,arambwira ngo asengera mukuri no mumwuka!!!!!! Ubundi nza guhura nundi mubajije aho asengera  atajijinganyije  ati nsengera aho umwuka anyeretse hose!!!!!
6:Gushaka kwemeza abantu atigita,
Hari uburyo bwinshi Imana ikoramo ndetse nuburyo bwinshi Uwiteka akoreshamo abantu  ariko hari ibintu twabona bikadusaba kugira amakenga,nko kuvuga ko uri umuhanuzi ukabanza ukigaragura hasi ubundi ugatigita ukikubita kunzu cyangwa ukiyambura ubusa ubundi agatangira guhanura wambaye ubusa…..mubyukuri nubona ibintu nkibyo ujye ubishyiraho akabazo kuko Imana yacu ninyabwenge ntabwo yakwambika umuntu ubusa,kimwe cyo abakora nkibyo baba bagamije gutera bantu ubwoba ariko s’Imana iba yabibatumye,
7:Guhanura ibyo wabwiwe
Hara abahanuzi bashobora guhanura ibyo babwiwe nabantu ariko bidaturutse kumana ,abahanuzi nkabo barabanza bakabaza inshuti zawe cyangwa abaturanyi bawe ibyawe maze nyuma bakaguhanurira ibyo babwiwe ujye uba maso(hari umusore wari warakunze umukobwa ariko umukobwa yaramubenze bukeye umusore asahaka umuhanuzi amuha amafaranga 50000frw  ngo azahanurire umukobwa ko imana ivuze ko agomba kubana nuyu musore !!! bene data nyuma y’iminsi itatu yaje guhanura birakomera ariko kari akazi yahawe )
8:Guhanura ibibi gusa
Hari abahanuzi batumwe na shitani ngo bagende bahanura ibyago gusa ,umuhanuzi nkuyu igihora mukanwa ke nibyago gusa,accident ,mbonye uruphu murugo rwawe ,uburozi buraje,benshi muri aba bahanuzi ntibajya babona umuti ahubwo babona ibyago gusa ,ujye ubitondera abahanuzi nkabo kenshi baba ari intumwa za satani .
9:Guhanura buri segonda
Hari ibyumba byinshi bivugwa ko birimo ubuhanuzi ugasanga kuva sa mbiri za mugitondo kugeza sa kumi nebyiri nubuhanuzi gusa ,umwanya wijambo ry’Imana ntibawuhe niminota 15 ,ibyumba nkibyo buri kanya baba bari muri Imana iravuze,Imana iravuze ,Imana iranyeretse ugasanga ibyo bavuze barabisubiramo buri kanya,nubona abantu nkabo ujye ubitondera kandi ujyire amakenga kenshi baba bakoreshwa numwanzi satani.
10:Ingeso mbi
Yesu baramubajije bati abagukorera nabatagukorera tuzababwirwa niki ko bose basa? Yesu   arabasubiza ati igiti cyose kimenyekanishwa nimbuto zacyo.nuko rero nabo muzabamenyera kumbuto zabo
Umukozi wimana akwiye kurangwa nigeso nziza nimyifatire myiza kandi akagaragazwa nubwenge bw’Imana mubyo akora byose.

11:Guhanura ibye Atari Imana yamutumye
Hari abahanuzi benshi babeshyera Imana kandi itazuze,abahanuzi nkabo bari benshi mugihe cyumuhanuzi yeremiya bagendaga bavuga ngo namahoro namahora kandi Imana itariyo yabatumye,dufite abantu benshi bahanura ibyabo aho guhanura ibyo Imana yabatumye,nicyo gitumana abantu benshi bava kumana kubera ko iyo ibyo bahanuriwe bidaturutse kumana ntibisohora bityo bigatuma abo bantu babihanuriwe bivovota ndetse bamwe bakava kumana.

UMUVUMO WIMANA URI KUBANTU BABESHYERA IMANA

Ezekiyeri 13;1-7 haravuga ngo ;nimwumve ijambo ry’Uwiteka bazabona ishyano abahanuzi babaphapha bakurikza ibyo bibwira kandi ari ntacyo beretswe,,mbese iyerekwa mwabonye siryubusa nubuhanuzi mwavuze sibwubusa ,nibinyoma ubwo muvuga muti uwiteka yaravuze kandi ari ntacyo yavuze.,mwene data bafite umuvumo abantu bose babeshyera Imana ko yavuze kandi ntacyo yavuze ,ujye usaba Imana ikurinde abahanuzi nkabo bimpumyi kandi bayobye,wowe ujye uharanira gukoresha umuhamagaro wawe neza kandi uzakubere umugisha ndetse uzaguheshe ningororano hano kwisi ndetse no mubwami bwijuru.

Kuki abantu benshi bakunda ubuhanuzi kuruta kumva ijambo ry’Imana ?

Abantu benshi bakunda ubuhanuzi kuko benshi baba bafite umutima wo gukunda ubuphumu,kuruta gukunda Imana, ubuhanuzi nibwiza ariko iyo buturutse kumana kandi bukaza utarinze kubugura cyangwa kubugira ubwibanze  kuburutisha ijambo ry’Imana,
Ndasaba Imana ngo iguhe gutahura ijambo ry’Imana no kwemera kuyoborwa naryo umunsi kumunsi kandi umunye nakamaro karyo mwizina rya yesu christo.Amem

Uramutse umunye ko umuhanuzi wavangiwe aje kugusura  wabyitwaramo ute? Indikka nabura ibintu bibiri by’ingenzi wakora.
1………………………………………………………………………………
2……………………………………………………………………………………
DUSENGE;
-Ubuhanuzi bwa pirate hunga ubuzima bwanjye mwizina rya yesu
-Buri mbaraga zose zabadayimoni hunga impano zanjye mwizina rya yesu
-Umuhamagaro wanjye nwutwikije imbaraga zimana mwiziana rya yesu.




8)IBIRANGA UMUNTU UFITE UMUHAMAHGARO WAVANGIWE
Bibiriya ivuga iti”benshi bazayoba bave mubyizerwa bite kumyuka iyobya ninyigisho zabadayimoni (1timoteyo 4:1)1petero 3)
Muri iyi minsi yimperurka dufite abantu benshi bakorea Imana ariko imihamagaro yabo yaravangiwe ,gusa hari ubwo bigorana kumenya umuntu wavangiwe kuko usanga kenshi hari ubwo abo bantu usanga bakoreshwa ibitangaza nimirimo ikomeye, wibuke ko kuvangirwa bigenda biza gahoro gahoro kandi bo ubwabo hari ubwo batabyimenyaho,kubyibyo usabwe kuba maso no kwirinda abantu nkabo  kuko umuntu wavangiwe kenshi biragoye kumutahura  kandi birakomeye kumumenya ,guhugura umuntu nkuyu no kumugarura mumurongo birakomeye cyane byukuri,ndetse  guhugura umuntu nkuwo bimeze nko gutwara imodoka itarimo esance cyangwa guhingisha umuhini wisuka wonyine mumurima(delivarence ikomeye kurusha izindi nugukorera delivarence umuntu wayobye!!!!!)

Dore bimwe mubyingezi mubiranga umuntu wavangiwe ,numubona umuntu nkuwo cyangwa ukamwumva ujye umusengera kugirango atazasohorwaho na wamugani uvuga ngo iyo mpumyi iyoboye izindi sose kandi nayo itazi kwiyobora.

1.kutagira aho abarizwa
Itorero numuryango Imana yashyizeho kugirango umuntu wese ashobore gusenga no gutozwa gukorera Imana,itorero nirimwe kwisi kandi ribarizwa mumatorero atandukanye ,gusa abantu bose basenga siko bakorera Imana byukuri ahubwo hariho nabakorera shitani bihishe inyuma yamasengesho,kubwibyo buri muntu wese agomba kugira itorero abarizwamo kandi akoremo, iyo umuntu ukorera Imana atagira aho abarizwa nikimenyetso cyo kuvangirwa,nubaza umuntu uti usengera he akakubwira ati aho ari ho hose imana inyohereje  ujye umwitondera. Umunsi umwe Imana yabajije satani umunsi umwe nawe ati mvuye he? nuko shitani arayisubiza ati mvuye kuzerera mwisi no kuyitambagira ……umwuka wubuzererezi nikimenyetso cyo kuvangirwa nkuko na satani ari inzererezi..
2.Gukabya mubyimana
Hari umuntu umwe wigeze kumbwira ati iyo umuntu uwo ariwe wese yanze ibyo mubwiye Imana igomba kumwica, ndamubaza niyo ubwirije umuntu akanga gukizwa nabwo Imana iramwica nuko arambwira ati jyewe Imana yaranyemeye kandi icyo natuye cyose kigomba kubaho yongeraho ati uzanyange maze urebe ko utarara uphuye !!!!ntamukozi wimana nyakuri wibikabyo icyo nikimenyetso cyo kuvangirwa.
3.kutagira umuyobozi (umujyanama mwiza)
Umuntu wese utagira umuyobozi aba ari icyigomeke kubayobozi be ndetse no kumana ,umuntu nkuwo ahitamo kutazagira umuntu numwe umugira inama,niyo ubigerageje ntakumva kabone nubwo ubyo umubwira byaba ari ukuri ahubwo ahita atangira kuguharabika ati uriya muntu numunyamubiri, numupagani ujya ikuzimu,abundi ati neretswe ko akorana na shitanai nibindi nkibyo byo gusebanya.umuntu nkuwo ntamenya ijambo rivuga ngo uwemera guhugurwa aba ari umunyabwenge ariko umuphapha naho wamusekura mwisekuru ntiye mera inama,(buri mukozi wimana wese imana ikoresha ibikomeye agira abayobozi nabajyanama beza bamuba hafi muri byose kandi akemera kubumvira ashingiye kwijambo ry’Imana )
4.Guhora apinga abandi
Imwe muri dayimoni zikomeye iyobora abakozi b’Imana nuguhora bapinga abandi cyangwa babakiritika –amagambo nkaya uzayumvana abavangiwe bagira bati muri ruriya rusengero ntibuzura umwuka –bajya ikuzimu , baravangiwe bemera abagore ko bigisha nibindi nkibyo ,igitangaje nuko bo baba biyita abamarayika bakibagirwa ijambo rivuga riti nuhagaze yirinde atagwa  kuko guca urubanza nuk’Uwiteka ;icyo gisubizo abe aricyo uzajya uha abayobe nkabo nuhura nabo.
5.Kutagira gahunda mubuzima bwe
Umuntu nkuyu akora ibimuje mumutwe gusa ,kenshi afata ingendo zidafite gahunda ,iyo agiye mwisoko ahaha ibyo abonye byose ,amafaranga ye ntamenya uko akwiye kuyakoresha neza ashobora no kuyaha umuntu uyajyana kumurogesha,umuntu nkuyu agira gahunda nkicumi mumutwe kandi ntagire nimwe yuzuza,iyo atanze rande-vu nta nimwe yuzuza kuko umutwe we uba wuzuyemo akavuyo,wibuke bibiriya iravuga iti mucyahe abica gahunda (muzindi bible iti abica gahunda mubirukanemo dayimoni)
6.Kudaha agaciro amateraniro yera
Kenshi umuntu nkuyu uzamubwirwa nuburyo asohoka sohoka mumateraniro yera buri mwanya ,akunze kuza nyuma yabandi kandi ngo atahe mbere yabandi,yitaba ubusa kuri telephone,iyo bavuze guhaguruka aricara ,iyo bavuze gusenga araririmba mbese natagahunda aba afite mumutwe we,mbese iby’Imana abifata uko yiboneye kuko satani aba yaramuhumye amaso ye .
7 .Kudaha agaciro igihe
Umuntu nkuyu ahora inzitwazo zurudaca ,iyo mufitanye gahunda sa sita aza sa munani ,ntamenya igihe agomba gufungura ,gusenga no kuryama ,yewe nigihe cyo kujya kukazi ntakimenya ,nigihe cyo gukora umurimo w’Imana ntakimenya ….ntumurenganye iby’Imana bimuri kure peeee.
8.Arya ibyo abonye byose
Umuntu wavangiwe ntiyubaha uzamusanga mumuhanda aharira avoka ,agenda ahekenya imyumbati mwisoko, ajyenda arya ibisheke nkinka munzira ,iyo umuntu nkuyu ashonje ntiyihangana niyo muri gusangira arya ibiryo abita muntebe kandi akarira impande inye zose ,umuntu nkuyu gukorera Imana biramugora kandi peee.
9.Agira umururumba (umunyenda nini )
Umuntu nkuyu agira imico nkiyingurube ,ahitana ibyo abonye byose ,ntamenya ibyo akwiye kurya nibyo adakwiye kurya bishobora kumugwa nabi,akabya ingeso iyo musangiye agira inda nini kurusha iyabandi arya acuranwa nkuwirukankamwe nimvura (hari ubwo nigeze gusohakana numuntu nkuyu ahantu hiyubashye nuko batwakiriza fanta ,mukankanya amata nayo aba aranyoye nuko uwundi mwanya icyayi nacyo kiba kiraje ati nimumpe,mugihe cyo gufungura kigeze yaruye ibiryo bingana numusozi bigenda bimeneka inzira yose byozura saro twarimo yabandi,mbere yo gutaha bati dufite na jus nziza nayo ati sinayisiga aba aramweye,,,natashye nifashe kumunwa kuva icyo gihe kugeza uyu munsi sinshobora kongera kugendana nawe!!!!kubera ko yari afite dayimoni yinda nini numururumba.
10 Yigisha ibitari muri bibiriya
Abantu nkaba nibenshi muri iki gihe cyibihe byiminsi yimperuka hari abantu bigisha ibyabo bitanditswe muri bibiriya kandi bagasaba abantu kubikurikiza, bakabeshyera yesu chirist ibyo atavuze,abantu nkaba uzabumvana bimwe mubintu byibinyoma ati ntamugore ubwiriza,ati yesu yari umusinzi ,ntajuru ribaho, ko kuzuka ari ukubyara cyane,ko Imana yumva amasengesho yumuntu usengeye kumusozi nka Mose gusa na Eliya nibindi byinshi byubuyobe ,abantu nkaba ujye ubirinda kandi ujye ubasengere.
11,Avanga politique nubutumwa iyo abwiriza
Iyo urumukozi w’Imana nyakuri ugomba gutandukanya pilitique nubutumwa bwiza kuko ninzira ebyiri zitandukanye,iyo ushatse kubivanga ubura inzira ugatangira kurwanya gahunda za reta uti sinshobora gutora cyangwa gukora umuganda ,ukibagirwa ko tukiri kwisi kandi yesu yavuze ati ibya kayisali mubihe kayisari niby’Imana mubihe Imana.ujye uba umunyabwenge muri byose wibuka ko umubwiriza igice cya 3 havuga ngo buri cyintu cyose cyagenewe umwanya wacyo.politike n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Christ ntabwo bihuje intumbero cyangwa icyerekezo (ahantu uzajya kumva ijambo ry’Imana ugasanga barimo bigisha ibitari mw’ijambo ry’Imana ntukabitege amatwi ahubwo uzajye wihagurukira wigendere )
12 Kumenyera iby’Imana
Umuntu nkuyu wamenyereye Imana ntamenya guha agaciro abakozi b’Imana ninzu yayo ,avanga urwenya niby’Imana,iyo bamuhaye umwanya wo kwigisha ijambo ry’Imana atangira gutaka umugore we nabana avuga uburyo babyibushye,asebya abandi ko ntamwuka w’Imana ubarimo,agaya umwanya bamuhaye ko ari muto,igihe cyose arangwa no kwihimbaza no kwikuza cyane, atashye atavuze agenda atukana…mbese Imana ayifata nka murumuna we ntagaciro ayiha.
Saba Imana iguhe amavuta yo kugararura munzira abavangiwe kandi usabe Imana izakurinde kuvangirwa mumuhamagaro wawe.
Dusenge;
-Buri dayimoni yo kuvangirwa mumuhamagaro wanjye pha mwizina rya yesu.
-Mwuka wubwenge ,utegereje iki ngwino kubuzima bwanjye mwizina rya yesu.
-Uyu munsi ndatura amavuta yigikundiro kumuhamagaro wanjye mwizina rya yesu.

9)UBURYO WASUBIZA IBIBAZO BITURUTSE KUBADAYOMONI
Ndagusuhuje mwizina rya yesu christ ubuntu bwumwami wacu yesu kiristo bubane nawe !
Iyo uri umukozi w’Imana uhura nabantu bakubaza ibibazo bitandukanye gusa muri ibyo bibazo ibyinshi biba bitutse kubadayimoni hagamijwe kugirango bikuvangire mumitekerereze yawe ,igitangaje nuko hari ubwo satani ashobora gukoresha bamwe mubo musengana bitwa abakiristo cyangwa abiyita abakozi b’Imana bakakubaza ibibazo biturutse kubadayimoni na satani.

Bibiriye ivuga iti” ujye wumva ariko utinde gusubiza “(ujye wumva maze ubiyungurure niba Atari ibibazo bitutse kubadayimoni ) ibibazo biturutse kumyuka mibi yabadayimoni bishobora kubazwa numuntu abizi cyangwa atabizi(baba abasenga cyangwa abadasenga)


Birashoboka ko waba wibaza uti ;

Nigute namenya ibibazo biturutse kubadayimoni ?
Nigute nahesha Imana icyubahiro mugihe mpuye nibibazo nkibyo ?
Ibibazo bikunze kubazwa kenshi nibisubizo byabyo.

1. Nigute namenya ibibazo biturutse kubadayimoni ?

Iyo ushaka kumenya umuntu neza uburyo ashobora kubaza ibibazo biturutse kubadayimoni nibyiza kubanza kumenya imikorere yabo ,nuburyo abadayimoni batera abantu muburyo butandukanye ,wibuke ko kenshi satani afata imitekererezo yumuntu  ari nayo mpamvu bibiriya ivuga ngo abapagani nimpumyi  kuko baba bayoborwa nimyuka mibi .bibiriya ibisobanura muri aya magambo”iyo dayimoni avuye mumuntu agenda ashaka uburuhukiro ahadafite amazi yahabura akavuga ati reka nsubire mu inzu yanjye nahozemo ,iyo agezeyo agasanga irakubuye ,irimo ubusa aragenda akazana abandi barindwi bamurusha kuba mubi bakinjira bakabamo hanyuma ibyo uwo muntu biba bibi kurusha mbere,niko bizaba kubikigihe kibi (matayo 12;43-45)

Nigute wamenya ibibazo bibajijwe numuntu ukoreshejwe nabadayimoni ?icyi cyanditswe cyo muri matayo 13 kigaragaza ko iyo umuntu ari umupagani aba ari umupagani,kandi kigaragaza ko iyo umuntu atuwemo nimyuka mibi abadayimoni bahora baza kumusura ,basanga yarihannye bagahora bamugenzura ngo bamenye ko yasubiye inyuma,ikindi iki cyangitswe kigaragaza nuko abadayimoni bahora bazunguruka ngo bareba imitima yiteguye kubakira ,kandi tubona ko iyo usubiye inyuma abadayimoni bakwigarurira ndetse ibyawe bya nyuma bikaba bibi kurusha mbere kuko noneho barindwi batura muri wowe  bityo ukaba indiri yabadayimoni ,niyo mpamvu ugomba kuba maso, kuko satani ahora ahiga abakijijwe ngo abasubize inyuma .

Iyo satani yafahe ibitekerezo byumuntu ashobora kumukoresha kugirango agushe abandi hakoreshejwe ibibazo biturutse kumyuka mibi,bityo uwari uhagaze bimukure mugakiza ndetse no munzira zo gukorera Imana.wibuke ko umuntu wese utayoborwa numwuka w,Imana ashobora kuyobowa nimyuka yabadayimoni,ndetse imikorere ye nibibazo bye byose bikaba bigengwa nabadayimoni,ukwiye kwibuka ko umuntu ukorereshejwe nabadayimoni uzamubonera kubibazo byubuphu babaza kenshi biba byuzuyemo gupinga imbaraga z’Imana nabakozi b’Imana .

Ibibazo nkibyo uzasanga biphobya imbaraga z’Imana ,bagerageza kugereranya abakozi b’Imana nabashitani cyangwa bagereranya abantu baguye nabakorera Imana…..ubundi biba bigamije gupinga igikorwa yesu CHRIST yakoreye kumusaraba,umuntu nkuwo uzamubona yuzuye uburyarya nagasuzuguro kumaso ,umuntu ashobora gukoreshwa nabadayimoni hagamijwe kuguca intege mumuhamagaro ndetse no kugisubiza inyuma mugukorera Imana ,kenshi satani abikorera kugupima (satani ntashobora amenya neza icyo iri cyo nicyo uzaba cyo kereka iyo abanje kumva ibikuvamo niyo mpamvu satani ashobora kukoherezaho ibibazo byabadayimoni agamije kumenya icyo uricyo nuburyo agomba kukurwanya ibyo rero abigeraho akoresheje abambari be(abakozi ) nintumwa mbi ze.

Wibuke umunsi umwe igihe  Yesu Christ yavugaga ati nazamwe mwisi no guphira abari mwisi yose kugirango babone ubugingo buhoraho:nuko umwe mubigishwa be witwa  Petero ahita asubiza ati ntibikabeho mwami yesu ko uphira abari mwisi,,,,,nuko yesu aramubwira ati “mvinyuma satani )mubyukuri satani yari yibye Petero amutwaye ibitekerezo bye maze abadayimoni barabikoresha niko gusubiza gutyo ijambo ritari yibowe n’Uwiteka ahubwo riyobwe nabadayimo ..
Niko rero bigenda no kuri bamwe usanga hari ubwo satani abakoresha babizi cyangwa batabizi ariyo mpamvu ukwiye kuba maso abakozi ba satani uzababona kandi uzumva bavuga ariko nuba maso uzajya ubibona ubasengere nyuma yo gutahura uburyarya bwabo.
Nigute nakwitwara mugihe mpuye nabantu nkabo bakoreshwa na satani?
Mugihe uhuye nabantu nkabo bakakubaza amagambo yubuphu cyangwa bagakoreshwa nabadayimoni babaza ibibazo byubuphu ufite uburenganzira bwo gusubiza no kudasubiza bitewe nicyo ubajijwe (yesu ubwo yari kumusaraba ngo ntiyabumbuye akanwa ibyo bivuze ko hari igihe cyo kuvuga nigihe cyo guceceka ,bibiriya iti mugire ubwenge nkubwinzoka byumwuhariko mugihe ubajijwe ubibazo biturutse kubadayimoni,ukwiye kumenya ko hari igihe cyo kuvuga no guceceka kubwibyo nubona Atari ngomwa gusubiza ntibikagutere  ukibazo ujye uvuga iti ibyo umbajije ndabitekerezaho nzagusubiza.
Ibi nibimwe mubibazo bikunze kubazwa nabantu bakoreshejwe nimyuka mibi hamwe nibisubizo byabyo .kubwibyo bishoboro kubazwa numupagani cyangwa undi wiyita umukozi w’Imana ,ariko atariwe wikoresheje ahubwo akoresheje nimyuka mibi usabwe kujya usubizanya ubushizi bwamanga utarya iminwa kandi utareba hasi ahubwo nkingabo ya Yesu kiristo byukuri utarya iminwa cyangwa ngo bigaragare ko usubizanya isoni nikimwaro.

Ahanditse ik bisobanura ikibazo naho ahanditse ig bivuze igisobanuro
1.ik ;harya nawe ngo uri umurokore? ig :bibaze Imana
2.ik; ubwo ntusengera mumadini yinzaduka ? ig ;wanyibeshyeho kereka niba ari wowe uhasengera.
3.ik ;ubwo wizeye ko uzajya mwijuru rero? Ig :nabadayimoni barabizi.
4.ik;Imana na satani ninde ukomeye?ig n’Imana ,uretse ko biterwa nikiri muri wowe.
5ik;harya mu idini yanyu muratura? Ig ; sinsengera mwidini ahubwo nsengera mwitorero
6.ik ;harya mu idini yanyu murahembwa ?ig ;Imana ihemba neza kurusha abantu
7ik;urusengero rwanyu rukuru ruba he? Ig : mu Rwanda…
8.ik ;mufite abaterankunga bitorero?  Yego, ariko umuterankunga mukuru n’Imana
9.ik ninde mukuru murusengero rwanyu? Imana data umwana numuka wera
10.ik ;kuki amadini ari menshi yagwiriye ? nububari bwizoga buragwira ibyo sikibazo.
11.ik ;ubwo nturi umwe mubahanuzi bibinyoma? Ig; guca imanza nukuwiteka nutihana uzabona ishyano.
12.ik .idini yukuri niyihe ?ntanimwe ,keretse umutima ukiranutse kandi utunganye.
13. umeze ute?     yesu ari kungoma, yesu numwami? Yesu yaratsinze
14>ik mufite abakiristo bangahe? Uzaze ubarebe :byaranditswe ngo babiri cg batatu aho bateraniye  Imana iba iri kumwe nabo
16.ik ; nawe witabira ibikorwa bya reta ?usibyo kubikora ahubwo ndanabisengera
17.ik; usengera he ?mukuri no mumwuka ariko nteranira muri eglise ya full life temple…
18.ik; ninza murusengero iwanyu muzampa amafranga?uzabona ikiruta amafaranga.
19.ik;abayisiramu nabayohova bazajya mwijuru? Sindumucamanza , umucamanza n’Uwiteka.
20.ik ;ubona gukora Imana hari icyo bimaze?ig.kurijye numugisha kuruta gukorera satani
21.ik ;ubwo nawe urashaka kuba pastor? Ig : icyingenzi nukwemerwa n’Imana kuruta kuba pastor
22.ik;harya wize amashuri angahe?ig ; univeriste yo mwijuru kuko kwiga izisi ntibibuza  umuntu kurimbuka.
23.ik;ubwo nturi imbura mukoro ?ig; wanyibeshyeho niba utari umupagani bibaze Imana
24;ik;kuki uri umukene kandi ukorera Imana? Ubukene bubi nukuzajya mumuriro.
25.ik;ntabwo uri umwe muri ba abesikoro bavuze?ig,Imana ikubabarire nawe si wowe nicyikurimo.
26.ik;zana icyacumi dusangire se ?ig; reka duhere kucyawe niba abadayimoni bataguhumye amaso.
Niba ushaka gufunga amagambo yabadayimoni kuri terephone yawe ujye witaba tel namagambo yubutsinzi uti hello, yesu numwami, yesu ari kungoma ,Imana ikwishimire…
Dusenge:
-Ndakira ubwenge bwo gutahura uburiganya bwa satani mwizina rya yesu
-buri kibazo cyose kivuye kubadayimoni ntikizagera kuntego zacyo mwizina rya yesu
-ibitekerezo byanjye birinzwe ningabo zijuru mwizina rya yesu .amen

10)NTUGAKANGWE NUMUNTU UFITE IMPANO IVANZE NUMUVUMO
Bibiriya aravuga iti “nuko icyo kyoka gicira amazi ameze nkuruzi inyuma yuwo mugore kugirango amutembane ariko isi iramutabara yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye ,maze icyo kiyoka kirakarira uwo mugore kiragenda ngo kirwanye abo murubyaro rwe,basigaye bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa yesu.(ibyahushuwe 12;15-17)yohana 4;4,2yohana 1;7-9 matayo 7;22-23)
 Hari abantu benshi bafite impano ariko zivanze numuvumo niyo mpamvu usabwa kwiga iyi nyigisho witonze kuko irakwereka uburyo impano yawe yarushaho gukura no guhesha Imana icyubahiro.

Dusubiye kumagambo yibyahishuwe 12: dusangamo ikiyoka bisobanuye =satani .tubonamo umugore bisonura itorero,tubonamo amazi ikiyoka cyaciriye bisobanuye ubutumwa buyobya benshi bakiriye,bibiriya ikomeza ivuga ngo nuko icyo kiyoka kirakarira uwo mugore nabasigaye bafite kwitondera amategeko no guhamya kwa yesu Christ .umunsi umwe abagishwa babajije yesu bati ko twumvise ko hari abantu bakora ibitangaza ndetse bakamanura umuriro mwizina ryawe nyamara atari wowe bakorera ,uhubwo bakorera satani none mwigisha tuzababwirwa niki?tubwire abishushanya nabatishushanya tuzababwirwa niki? Nuko yesu arabasubiza ati bose muzabamenyera kumbuto zabo…..umuntu ufite impano ivanze numuvumo amenyekanira kumbuto year no kubikorwa akora.

Iyo udakuye umugisha imbere yimana uhakura umuvumo
Mubyukuri biragoye gusobanukirwa umuntu ufite impano ivanze numuvumo iyo utuzuye umwuka wera, ariko iyo wuzuye umwuka wera ntacyoroshye kacyo kuko bibiriya iravuga iti umwuka wukuri naza azabigisha mukuri kose ndeste abasobonurire nibyenda kubaho.kubwibyo hariho abantu bayitirira gukorera Imana nyamara Imana itabazi barabaye ibicibwa mumaso yayo,gusa nkuko hariho abakorera satani ninako  hariho abakorea Imana ari intore zayo kandi ari abaragwa bubwami bw’ijuru.

Yuda yari umucungamutungo wa yesu Christ kumara imyaka itatu nigice ariko kuba yari azi yesu ntabyamubuzije kurimbuka ngo ajye gihonomu,kuko yariho umuvumo wo kurimbuka, kayafa wari umutambyi mukuru wigishaga ijambo ry’Imana buri munsi yahuye na yesu aramuburira nuko aramubwira ati nudatsinda umudayimoni wo kuyobya ubwoko bw’Imana uzarimbuka ndetse nabo uyobya nabo bazarimbuka , ariko ikibabaje nubwo yaburiwe yaranze ararimbuka kubera umuvumo yari afite, ibuka ko na kayini ko Imana yamusanze iramuburira iramubwira iti dore ibyaha biritugatugira kurugi rwumutima wawe ariko ukwiye kubinesha kuko ufite izo mbaraga ariko igitangaje nuko byarangiye kayini yishe abeli murumuna we nubwo yari yaburiwe nuko aba igicibwa ahinduka inzererezi, yaphuye atagira aho aba ari inzererezi nkuko bib iriya ibivuga ,,,,ngayo nguko nubwo Kayini yari yaburiwe ariko ntibyamubujije kurimbuka.

Kuza mumurimo w’Imana iyo utawukoze neza nkuko bikwiye, ukura umuvumo imbere y’Imana kandi uwo muvumo ntamuntu numwe wawugukuraho kabone nubwo wakwiyiriza iminsi mirongo ine utarya utanwa,cyangwa ugasengerwa nabanyempano bakomeye babashumba ntibishoboka,ibi nibimwe mubyakwereka umuntu iriho umuvumo w’Imana,-------yangwa nabakozi b’Imana bose,ntatera imbere mumwuka no mumubiri,(iyo utajyira icyo wiyungura uba waraphuye uhagaze kuko iyo utajya imbere uba ujya inyuma )umuntu ufite umuhamagaro uvanze numuvumo ahora akorera abandi, iyo ahinze uruzabibu rusarurwa nabandi, iyo arambagije harongora undi,mbese ntamunezero agira mumana ,agira inyatsi mubyo akoze byose ,ahora azerera nka kayini,atatanya umukumbi w’Imana aba ari ikivume mwitorero no mumuryango we,ntamuntu numwe babana amahoro ahubwo ho unyuze hose agenda ateza ibibazo.

Mbese umuntu yakoreshwa ibitangaza bikomeye Imana itamuzi?
Iyo ufite umuvumo uwo uri wo wose muri iyi ikurikira bivangira umuhamagaro wawe kandi bigatuma imparaga z’Imana zidakora % ntagushidikanya ko ijuru riba rifunze hejuru yawe,ibyo bivuze uko uba uboshwe kandi uba uriho inenge yatuma imbaraga z’Imana zitagukoraho ngo ziguhindure kabone nubwo yagusera yiyirije iminsi mirongo ine,.iyi mivumo yose iba ikuriho
1.umuvumo uturuka mu abakurambere kubera amasezerano bagiranye na shitani(amag 5:7)
2;umuvumo uturuka kukutubaha ababyeyi bawe bo mu mwuka (maraki 4;6)
3.umuvumo ukomoka kukutumvira ababyeyi bawe bakubyara (abafeso 6;1-3)
4.umuvumo wo kudatanga icyacumi namaturo imbere yimana(maraki 3;7-10)
5.Umuvumo ukomoka kukudahigura imihigo wahize bifatwa nko kwigomeka( umubwiriza 5;6-7
6.umuvumo wo kwigomeka kumana kandi wiyitirira kuyikorera(yosuwa umutambwi)
Yosuwa umutambyi ngo yagaragaye yambaye imyenda iriho ibizinga !!!bihe?

Iyo hari umwe mumivumo navuze hejuru iri kubuzima bwawe ,uba ukorera munsi yikirerre gifunze,iyo ukorera mukirere gihumanye ijuru ryawe rifunze nibyo bikurura ubukene budashira,indwara zurudaca,inyatsi mubyo ukoze byose,kudakura mumwuka ,kudaha agaciro gusoma bible no kurwanya abiga iby’Imana,guhora ureba ibyo abandi bagezeho utareba ibyawe nibindi,kubwibyo suzuma impano yawe niba igikorera munsi yukoboko kwimana cyangwa niba ivanze numuvumo.

Uburyo wakwurukana umuvumo hejuru yimpano yawe,
Umuvumo iyo uri kubuzima bwawe ntushobora gutera imbere nagato ,niyo mpamvu ukimara kubona ko haba hari umuvumo hejuru yimpano yawe ugomba kuwusenya kuko umuvumo nikintu satani yihishamo umuntu akajya ahora asenga adasubizwa bigamije kugirango umuntu ahore hasi ndetse ananirwe no gukorera Imana burundu,gusa icyingenzi ukwiye kumenya nuko umuvumo iyo umuntu uwusenye ushobora kugenda burundu akabaho mubutsinzi bwa yesu Christ .
Dore uburyo wakwirukana umuvumo burundu kubuzima bwawe no ku bwumuryango wawe .niba hari kimwe mubyo twavuze birondora ubuzima bwawe cyangwa bwumuryango wawe.ukwiye gusenga kandi ugakora ibikurikira.
1-.kwihana ibyaha byabakurambere usaba amaraso ya yesu christ  kugirango akoze
2-;guhakana uwo muvumo binyuze mumasengesho uyobowemo numukozi w’Imana ufite impano ya delivarence .
3-gutera intambwe yo gukora ibyimana igusaba buri munsi utarebye kumuntu
4-guhindurwa nijambo ry’Imana buri munsi kandi ugahitamo gukura buri munsi
5-gusengesha umwuka iteka kandi amasengesho yawe akaba ayimbaraga
6-kwirinda icyintu cyose cyavangira umuhamagaro wawe
7- kuba umwizerwa kucyacumi kandi ugahigura imihigo yawe yose.
Uhereye kuri bishop hamwe nabapastori bose bagomba gutanga icyacumi kumana ariko nibakozi b’Imana bacye babikora niyo mpamvu benshi munzu y’Imana babembye binjiza umuvumo munsengero kuko Atari abizerwa kumana,

NB:umuvumo karande ntumarwaho namasengesho yumunsi umwwe, ahubwo ni prosedule ,kandi umuvumo iyo uvuyeho biragaragara ntabwo uvaho mumwuka gusa.
DUSENGE:
-Ntandukanije umuhamagaro wanjye numuvumo mwizina rya yesu
-Ndahamagara umuriro wimana ngo utwike inkurikizi zose mwizina rya yesu
-Impano yanjye si irimbukiro ahubwo numugisha mwizina rya yesu.


11)IRINDE IMITEGO ISHOBORA KURIMBURA UMUHAMAGARO WAWE,
Bibiriya iravuga iti”ntawuzabuza ibisitaza kuza ariko ubizana azabona ishyano”
 icyoroshye nuko  yahambirirwa uruswo kwijosi akarohwa imuhengeri munyanja.

Imitego ntakizayibuza kuza, mumuhamagaro wawe imitego myinshi ushobora guhura nayo ariko icyingenzi nukumenya uburyo ubyitwaramo, kuko kenshi imitego satani ayohereza agamije kurimbura umuhamagaro wawe kandi benshi birangira abashoboye iyo batabaye maso.
Igihe cyose uhuye ningorane cyangwa ibigeragezo icyambere ugomba kumenya n’inkomoko yabyo kuko hari ahantu hatatu  haturuka ingoarane 1-kumana,2-kuri shitani,3-kumuntu kugite cye.gusa umitego ikomeye kurusha indi duhura nayo nimitego twitega ubwacu kuko kenshi satani aba aduhiga ngo abone icyo yadufatiraho bityo asenye imihamagaro yacu.
Bibiriya iti”nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye satani nawe azabahunga (yakobo 4:7),iyo turwanije satani ntabwo apha ahubwo araduhunga bityo ntabwo ukwiye kwirara.

Dore bimwe mubyo ugomba kwirinda mumuhamagaro wawe.
abantu benshi hari ubwo iyo bafite umuhamagaro ukomeye barangara maze satani akabona urwaho bityo akarimbura burundu umuhamagaro wabo ,wibuke ko satani adatinya icyo aricyo cyose ukora cyangwa urwego uriho,iyo urangaye gato ahita akurimburana numuhamagaro wawe.kubw’ibyo ujye uba mase kandi uhere uri hafi y’Imana kugirango ushobore kunesha..
1.Ntuzabe Imana yabantu ahubwo ujye uba umugaragu w’Imana n’abantu
Ukwiye guhora wibuka ko hari intera hagati yawe n’Imana ndetse mutandukanye cyane rwose ,nubwo ukorera Imana ariko nturi Imana yewo ntanubwo wakwigereranya nayo  nubwo waba ukoreshwa ibikomeyentibuvuze ko uri igitangaza rwose kuruta abandi, ahubwo ibyo ukoreshwa byose nicyo uri cyo nikubwubuntu bw’Imana.
2.Ujye uhora urwanya integer nke wiyiziho
Buri muntu wese yaba uwukomeye cyangwa uworoheje agira intege nke yiyiziho ahantu hamwe cyangwa ahandi, gusa ikibabaje hari ubwo usanga hari ababa batiyiziho intege nke zabo bityo bikagorana kuzirwanya kuko umuntu arwanya icyo azi,(hari nko kurakara ubusa,kuvuga amagambo menshi ,kurangazwa nabagore….)
Satani aterera umuntu muntege nke ze nicyo kubwa Samusoni we yikundiraga abagore kandi nibo batumye anogorwamo amaso.
3.Ntukabe umurwanyi urwanya abantu
Hari ubwo usanga abantu bishyiramo abandi bati nibo bandoga,nibo bamfungiye imigisha,nibo banzinze nibindi,yego nibyo ariko umwanzi ukomeye ugomba kurwanya ni satani kuko niwe ubakoresha bose.
4.Ujye uba umunyabwenge muri byose kandi ube maso
Buri kintu cyose ugiye gukora ujye ubanza usenge kandi wirinde guhubuka ,mbese ugire ubwenge mubyo ukora byose kuko bibiriya iravuga iti “nubura ubwenge najye nzakureka(hoseya 4:6)
5.Ntukarakare ubusa
Umuntu urakara ubusa aba ari ibiryo bya shitani kuko igihe cyose satani azana ibimurakaza bityo ayo iyi dayimoni iri mumuntu satani ashobora kumuta mumutego adashobora kwikuramo yewe biragoye ko umuntu urakara ubusa anezeza Imana cyangwa ngo yuzure umwuka wera (ujye urinda uririmi rwawe mugihe ubabaye kandi wirinde gufatira icyemezo muburakari )
6.Ntugakunde amafaranga birenze urugero
Bibiriya iravuga iti “gukunda amafaranga numuzi wibibi byose, ujye uhora usaba Imana kuguha umugisha ubone ibikwiriye (imyenda ,amafunguro,aho kuba,)kandi ujye usaba Imana ikubashishe kuba umwizerwa mugutanga icyacumi namaturo kuko benshi bagaragarwaho numugayo kuko barutisha Imana ubutunzi bwabo bigatuma Imana ibakuraho ubwizzerwa nigikundiro.
7.Ntugakorere icyintu gushimwa n’abantu.
Iyo ukoze ikintu ugamije gushimwa nabantu ntushimwe birakubabaza ndetse bikakugusha mumutima, kubwibyo niba wifuza gutera imbere mumana ntugakorere icyintu gushimana nabantu ahubwo ujye ukora icyintu cyose ubikuye kumutima kandi ubyereke Imana nayo izakugororera (kumenwa n’Imana biruta kumenwa nabantu no kubahwa n’Imana biruta kubahwa nabantu.
8.Ntukirate kandi ngo wihe icyubahiro.
Hariho umukatejite umwe wakoreshwaga ibitangaza bikomeye n’Imana,nuko umunsi umwe bigera kuri Papa, nuko Papa yoherezayo intumwa ngo ijye gusuzuma ko ibyo yabwiwe ari ukuri, nuko intumwa ya Papa ,igezeyo yari yuzuye ibyondo kunkweto kubera inzira mbi yari yanyuzemo,intumwa igezeyo iti niwowe twumvise usengera abarwyi bagakira kandi ukaba ukorana n’Imana ibikomeye ? nayo iti ntabwo wari ukwiriye kundamutsa udaphukamye kuko Imana yaranzamuye, undi ati nabanje kurindira ko muntunganiriza inkweto maze nkababwira ikingenza ,katejiste wakoreshaga ibikomeye ati”vuga uvye aho ntamukozi wawe uri hano ako kanya atageka ko bamusohora,nuko undi arataha atanavuze ibyamugenzaga nuko ageze kwa Papa amasobanurira ibyamubayeho byose ningorane yahuriyeyo nazo muri urwo rugendo rwe ,nuko Papa nawe aramubwira ati”mwana wa yezu,ihangane kandi ndakumenyesha ko ahari agasuzuguro nubwirasi nta roho mutagatifu ahari ibyo bavugaga byose kuri uwo mukatejiste nukwikinira gusa!!!
9.Ntukigishe abandi ibyo udakora
Umuntu wese ukorera Imana ntiyemerewe kwigisha ibyo adakora ,uyo umeze utyo bibiriya ikwita murumuna wabafarisayo, niyo mpamvu pawulo avuga ati mugere ikirenge mucyange nkuko nkigera mucyakiristo,pawulo yigishaga abandi ibyo akora.
10.Ntukanwe ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge.
Kera umuntu wese wahamagarigwaga kuba umunaziri,cyangwa uwiyeguriye Imana, byasabaga ko yirinda ibisindisha kandi  Imana yamurindaga ibisindisha koko kuva akiva munda ya nyina kubera iki? ,kuko ibisindisha byica impano y’Imana ikagwingira burundu cyangwa bikayifasha kuvangirwa ,(hari umupastoro wamwaga inzoga yihishe umunsi umwe avuye kugura inzoga imodoka imugonga ari kwambuka umuhanda nuko uwo munsi nibwo abayoboke be bamenya ko yasomagaho gacye.!!!!
11.Ujye ukora icyintu cyose uyobowe numwuka adatinya abantu.
Bibiriya iti”abayoborwa numwuka bose nibo bana b’Imana(abaroma 8:14), ujye uyoborwa numwuka muri byose buri munsi nibwo uzaba umuntu ukomeye kandi impano zawe zihore zikura.
 12.Jya wishimira gukorera mumuhamagaro wawe kandi ntugacike intege
\umuntu wese ukora ibyo atahamagariwe acika intege vuba kandi akarambirwa, jya unezezwa no gukorera mumpano zawe no mumuhamagaro wawe kandi wirinde gucika intege nubwo waba ufite ubicantege.
13.Ujye wirinda ishyari unezezwe nuwo uri we.
Umuntu ufite umutima wishyari ntakura mumwuka kandi ahora areba ibyo abandi bakora aho kwita kubyo Imana yamushinze,umunyeshyari akorera mumubiri kandi ntiyuzura umwuka wera ,uzirinde ishyari ahubwo uhore unezezwa nicyo uricyo,impano ufite,nuburyo ubayeho byose ubishimire Imana kuko niyo nzira yonyine yo gutera imbera no kuzamurwa muntera.
Dusenge:
-mburijemo uburiganya bwose bwa satani bugamije kurimbura umuahamagaro wanye mwizina rya yesu.
-buri rezo ya satani muri jye utegereje iki pha mwizina rya yesu.
-buri mutego wose wa satani ,ntabwo uzamfata uwawuteze niwe uzafata mwizina rya yesu.Amen





12)UMUVUMO UKOMEYE NINKOMOKO YO KUYOBA KWITORERO
Bibiriya iravuga iti “muminsi yimperuka hazabaho ibihe birushaya,abantu bazaba bikunda bakunda impiya,birarira badakunda ababo…..1timoteyo 3:1.
Iyi minsi tugezemo niminsi ikomeye kandi iruhije aho amatorero menshi ari mukwinjira mubuyobe bukomeye no mubuhakanyi bukomeye ,bityo ntagushidikanya ko menshi muri yo akoreshwa na satani gusa intumwa paul yaravuze iti”nuhagaze yirinde atagwa.
 Ahandi bibiya iratubwira iti” nzi yuko nimara kuvaho amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi ndetse hazaduka nabavuga ibigoramye….
Ahandi bibiriya iravugamuri yuda iti “abantu banze ukuri no kuyoka Imana bameze nkibicu bitagira amazi(yuda 1;9)
Birashoka ko waba wibaza utu kuki abakozi b’Imana barwanira munsengero uyu munsi?
Kuki insengero nyinshi ntamwuka w’Imana ubamo?
Kuki hariho imyizere irenga 400 muri iyi minsi?
Kuki gukorera Imana byabaye umuhango?(akazi nkutundi)
Wibuke ko yesu ubwo yari hano kwisi ikibazo ntiyakigiranye nabapagani ahubwo yakigiranye nabanyedini ninabo bamwishe, abitwaga abafarisayo hamwe nabasadukayo ,kubwibyo ukwiriye kwitonda kuko abafarisayo hamwe nabasadukayo ntaho bagiye nibenshi no muri iyi minsi baracyariho,kandi igitangaje abafarisayo nabasadukayo babarizwa munsengero akaba ari nabyo byatumye itorero ritezuka kunshingano zaryo rikaba rigenda rihinduka idini (imihango)

Idini niki?idini nukuyoborwa nimihango yabantu ukareka kumvira Imana numwuka wera,umunyedini yigisha politique nimihango yabantu ,ntahishurirwa ry’Imana agira kuko ntamwuka w’Imana agira muri we (ahindagurika nkuruvu mugitondo nuw’Imana nimugoroba nuwashitani)
Wubuke ko nyuma yo gusubira mwijuru kwa yesu  christ  haje abantu benshi bavuga Imana ariko siko bose babaga batumwe nayo,muri iyi minsi turimo hariho abatumwe n’Imana nabitumye,niyo mpamvu dukwiriye kuba maso kuko kuko muri iyi minsi dufite abantu benshi bitumye akaba ari nabyo biri gukurura umuvumo kuri iyi si, ndetse bazarimbuka nibatihana ngo bave mumwijima barimo.(soma ibyakozwe 4:36-39)
Kuki abakozi b’Imana barwanira munsengero muri iyi minsi? 
Benshi uzumva bakubwira ngo ni shitani wabateye , nibyo koko umuntu urwanira murusengero aba ayobowe numwuka wabadayimoni,nanjye hari aho numvise umupasatoro wafashe undi bari kuri aritari nuko amukubita urushyi rwiza cyane ati ndagukubise mwizina rya yesu,,,,mbese ubwo yari ayobowe numwuka wera cyangwa numwuka wumukara?nuko umunsi ukurikiyeho afata bible arigisha abakiristo nabo bamwicara imbere,wibuke ko umuntu wese atanga icyo afite umupastoro nkuwo urwana aba yuzuyemo dayimoni ntukamutege amatwi,naje kubikurikirana nsanga barapha icyubahiro,amaturo hamwe ninda nini(nyumvira nawe abakozi b’Imana nkabo bavangiwe kandi bari murusengero )abayita abakozi b’Imana bashobora kurwanira ahera kuko umuntu urimo imyuka mibi ntacyo atinya aba ari umunyedini uyoborwa nimihango,akorera Imana ayoborwa nimihango,ntiyuba Imana nubwo ayivuga yewe ,ntuyubaha  nabantu, byukuri ntatinya kuzajya gihonomu.ikindi ntamukozi w’Imana urwanira ibyimana,abo bapagani biyita abakozi b’Imana,buzuye ubuyobe kandi bayobya benshi,iyo rero niyo ntandaro yingorane ziri munsengero nyinshi muri iyi minsi yimperuka kuko usangamo abakozi ba shitani biyita abakorera Imana.’’bibiriya yabivuze neza iti”bavuga ko bazi Imana ariko imirimo bakora ikabihakana”.

Kuki munsengero nyinshi ntamwuka wimana ukibamo?
Bibiya ivuga iti”ufurayimo yivanze nandi mahanga nicyo gituma abanyamahanga bamumazemo imbaraga kuko ameze nkumutsima udahinduwe(hoseya)

Muri iyi minsi hari amatorero menshi ndetse  manini pe winjiramo ukagirango winjiye nko mwisoko,kuko ntamwuka w’Imana uba ukihakorera ,icyo uhasanga gusa namategeko yabantu nakavuyo muby’Imana.hari naho winjira ugiye gusenga ukahandurira imyuka mibi yabadayimoni ,niyo mpamvu muri iyi minsi hirya no hino kwisi amatorero yitwa ayakomeye arwanya abakozi b’Imana nyakuri kuko abakozi b’Imana nyakuri bahishurirwa ibyabo bibi bakora, wibuke ko uhantu hose hatakiri umwuka w’Imana haba ari idini ryuzuyemo abanyedini nabapagani,bayobowe na satanai kandi akoresha icyo ashaka cyose igihe cyose ashatse,gusa wibuke ko abanyedini ntibatana nimihango nagahunda z’urudaca.
bibiriya iti abayoborwa numwuka bose nibo bana bimana naho abayoborwa numwuka wa shitani bose nabana bande?..........................

Kuki hariho imyizerere irenga 400 muri iyi minsi ?
Muri iyi minisi hariho imyizerere irenga 400 hirya no hino kwisi, ariko imyizerere myinshi iba ari ibitekerezo byabantu ,ibyo rero ntabwo ari ubushake bw’Imana kuko satani abyihisha inyuma agamije kuyobya benshi kandi natamuntu numwe wumuyobe uzajya mwijuru ndetse numurimo mwiza wose umuntu nkuwo akoze utubakiye kurufatiro rwukuri rwijambo ry’Imana nta ngororano akwiye gutegereza kumana .iyi nimwe mumyizerere yubuyobe imaze gukwira henshi :
1-ntamana ibaho kandi ntajuru ribaho ntanabazarijyamo
2-nta muzuko uzabaho, ahubwo kuzuka nukubya cyane
3-Imana nizuba, inka,kuko tugomba gusenga imana tubona
4-ijuru niryabantu bose nta muriro utazima uzabaho
5-satani ntabaho kandi umuntu uphanye ibyaha yasengerwa amasengesho akamwinjiza mw’Ijuru .
6-hari abizera ko bible Atari ijambo ryima nyakuri ahubwo bayoborwa nizindi nyandiko zirimo ibitekerezo byabantu.

Kwizera nikintu kingirakamaro kuko nibyo bizatuma tujya mumuriro cyangwa mwijuru niyo mpamvu kwizera kwawe ariko kuguha icyerekezo nyakuri ,wibuke ko udakwiye kwizera amarangamutima yabantu nibitekerezo byabo ahubwo ukwiye kwizera ibiri muri bible yera
Amadini ayobowe nabakozi ba satani yongera umuvumo kwisi kuko ahagarariye shitani naho amatorero yongera umugisha kwisi kuko ahagarariye Imana, kubwibyo ntugashigikire idini kuko uba ushyigikiye shitani ,ahubwo ujye ushyigikira itorero kuko uba waguye ubwami bw’Imana kandi ungororano zawe ninyinshi mwijuru no mwisi.

Kuki gukorera Imana byabaye umuhango/? (akazi)
Hari aho numvise insengero ziha imishahara abakozi buri kwezi nuko iyo imishara itinze kuza ba bandi biyita abakozi b’Imana ntibajye kubwiriza,mbese ubwo baba bakiri abakozi b’Imana cyangwa nababantu?hari nahandi wakwa diprome kugirango wemererwe kwigisha,hari nahandi basigaye umukozi w’Imana bamuha manda binyuze mumatora yabantu,hari nahandi kugirango uhabwe inshingano mwitorero ubanza gutanga amafranga,hari nahandi bashingira kumyaka umuntu afite,cyangwa kumutungo,hari nahandi numvise kugirango wemerwe ugomba kubanza kuvuga indimi nyinshi no gutigita bitabaye ibyo ntuba uri umukozi w’Imana,nibindi byinshi bidafite aho bihuriye nijambo ry’Imana

Birababaje ko abantu benshi b’Imana bari kuyoba , ibyo byose nuburiganya bwa satani ,kubwibyo dusabe Imana itarure intama zayo izikure mumadini ahubwo izigarurire murwuri no mumwanya mwiza kandi w’ukuri  kandi dusabe Imana amatorero agenda aba amadini gahoro gahoro Imana iyatabare agaruke kurufatiro rw’intumwa nabanuzi ari rwo rufatiro nyakuri.
Umwanzuro: kubera imvange zabiyita abakozi b’Imana munsengero nyamara Atari bo nibyo biri gukurura umuvumo kwisi, kuko idini ryongera umvuvumo nibyago kandi abari mwidini baba ari ibicibwa mumaso y’Imana,ibuka amagambo ya yesu christ  aho yavuze  ati”muminsi yimperuka hazaduka abahanuzi bibinyoma benshi kandi abazayobya benshi ;byukuri abo bahanuzi baradutse kandi bari kuyobya benshi ariko wowe urashinganye.

Dusenge:
-mwuka wubwenge ngwino kubuzima bwanjye mwizina rya yesu
-buri muvumo wose nandujwe nabantu nitandukanije nawo mwizina rya yesu.
-nkuko ntawamanura inyenyeri kwijuru niko ntamuyobe uzanyobya mwizina rya yesu

13)UMUKOZI WIMANA NYAKURI AZAMURA ITORERO RYE
Bibiriya iravuga iti”akanwa kumutambyi gakwiye guhamya ibyubwenge kandi abantu bakwiriye kuba ariwe bashakiraho amategeko kuko ari we ntumwa yuwiteka nyiringabo (maraki 2:7)

Nkuko twabibonye buri mukozi w’Imana nyakuri agomba kugira aho abarizwa ,aho aturuka ,aho akorera ibikorwa Imana yamuhamagariye gukora,wibuke ko buri ngabo zose kugira ngo zitsinde intambara zigomba kwita kubintu bibiri byingenzi mbere yo gutangira urugamba-1 kubanza gushaka ibirindiro,2gushaka aho bazahungira umwanzi gusa kuri twe ntibiteganijwe ko tugomba guhunga umwanzi kuko urugamba Atari urwacu ahubwo nurwa yesu kiristo kandi ntajya aneshwa niyo mpamvu turi abatsinzi binyuze mw’izina rye.
Nkuko namusirikare unesha urugamba adafite ibirindiro niko nawe udashobora kunesha satani udafite ibirindiro, kandi ibirindiro niryatorero uturukamo kuko ariho Imana igutoreza kandi ikahaguhera imbaraga.

Nigute wateza itorero ryawe imbere kandi uhesha imana icyubahiro

1-Kunda itorero ryawe kandi urisengere buri munsi
Iyo ukunda umuntu umwifuriza ibyiza kandi ukanamusengera niyo mpamvu niba ukunda itorero ryawe ukwiye krisengera no kurikunda nubwo ntacyindi waba ufite cyo kuriha ibyo byonine nibyigiciro mumaso y’Imana no mumaso yabayobozi bawe.
2-kungura itorero urizamura
Ntamuntu numwe ukizwa adafite uwamuraritse kuza murusengero niyo mpamvu gukura kwitorero bidashingira kumutungo cyangwa  kubakiristo rifite ahubwo rishingira kuburyo abakozi b’Imana baryo babwiriza ubutumwa  bwiza ,nuburyo bararika abandi kuza kwifatanya nabo kuza mumateraniro nibikorwa byitorero
3-Gutera inkunga itorero utanga icyacumi namaturo
Buri torero ryubatse kurufatiro rwintuma anabahanuzi rigomba kugira umuco wo gutoza abakiristo baryo kuba abizerwa kucyacumi namaturo kuko byirukana umuvumo wubukene ninyatsi mwitorero (soma aya magambo witonze)bibiriya iti “nimuzane imigabane ya kimwe mwicumi namaturo ishyite munzu yanje habemo ibyo kurya,ngaho nimubingeragereshe niko uwiteka nyiringabo avuga,murebe ko ntazabagomororera imigisha mukabura aho muwukwiza nzahana indwanyi…..
Mwenedata mukozi w’Imana icyaha gikomeye abakozi b’Imana bafite nicyaha cyo kudatanga icyacumi kandi niho hahishemo umugisha ukomeye wo gutera imbere mumwuka no mumubiri, zirikana ko ahuntu umuntu ashobora gukura umugisha niho satani afunga ,benshi ntibatanga icyacumi kubera uburiganya bwa satani dore bimwe mubyo satani abeshya abantu bigatuma badatanga icyacumi
1.icyacumi nicyo abapastoro birira2.icyacumi namaturo byakuweho 3.icyacumi namaturo bituma abapastori bakira 4.icyacumi namaturo mbiha abakene nimfubyi
Mubyukuri ibintu by’Imana birasobanutse, gutanga icyacumi nitwe bihesha umugisha kandi iyo tutagitanze nitwe bifungira umugisha,kandi dukwiye kuzirikana ko iyo dukorera Imana tuba dukwiye kuba ari yo duhanga amaso tudakoze ikintu kubera amaso yabantu.
N.B:icyacumi gitangwa murusengero umuntu asengeramo ntabwo gihabwa abakene cyangwa infubyi nabaphakazi
Mbere yo gutanga icyacumi ujye ubanza ugisengere iti byaranditswe ngo  mungeragereshe icyacumi namaturo murebe ko ntazabagomororera imigisha mukabura aho muyikwiza…kandi naho ugitanga kigomba gusengerwa kandi bakabikora bashingiye kwijambo ry’Imana niyo mpamvu benshi Babura umugisha kuko batanga icyacumi nabi.
4.Gukundisha abandi itorero ryawe
Iyo itorero rifite abakozi b’Imana muri ryo nabakiristo barivuga neza hanze ntakabuza ritera imbere vuba,kuko abamva utaka itorero ryawe bazagira inyota yo kuza kureba ngo nabo bahabwe umugisha,ndibuka umuvugabutumwa wararikaga abantu ababwira ati muzaze musure itorero ryacu uhageze wese Imana imukorera igitangaza,abantu bahoraga baza kureba ibyo babwiwe niba ri ukuri nuko bahagera Imana koko ikabigaragariza bityo itorero rirakura cyane mumwaka umwe rigira abantu 3000 kubera uburyo uyu muvugabutumwa yararikaga abantu abakundisha itorero rye , niko nawe ukwiye kuba umusembura witerambere ry’itorero ryawe  bibiriya iravuga iti” nimukura ibishimwa mubigawa muzaba nkakanwa kanjye,Imana ihamya ibyo twatuye mukuri no mumwuka(duhagaze mw’ijambo)tubyizeye tudakekeranya cyangwa ngo dushidikanye  izabiteraho kashe iyo tubyatuye dukiranutse kandi tubikuye kumutima,tutaryarya ,impamvu amatorero menshi gukura muri iki gihe bigoye nuko abayobozi nabakiristo ibyo kenshi batura biba ari bibi kenshi kuruta kwatura ibyiza (abayobozi bacu ntibakizwa,iwacu ntakigenda,umuziki nimubi urutwa nuwo mukabari ……
Niba ukunda itorero ryawe ujye urikundisha nabandi kandi urivuge neza hose bizaba ari umusanzu ukomeye.
5.Urukundo nyakuri mwitorero ningenzi
Bibiriya iti”ngiri itegeko rishya mbaye mukundane nkuko nabakunze ibyo nibyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye nyakuri nimukundana (yohana 13;34)
Itorero ryubakiye kurufatiro rwintumwa nabahanuzi rikwiye kuba ryubakiye kurukundo rutaryarya  rwa kivandimwe,wibuke ko mwene so mwitorero nuwagaciro kuri wowe,iri jambo ryo gukundana rigaragarira muburyo dushyira mubikorwa ijambo rivuga ngo mwikoreranire imitwaro kandi musabirane,reba uko itorero ryo haambere ryabagaho mu byakozwe nintumwa 4:42 ,Hari umuvugabutumwa wari igiye kurara ubusa nuko asanga mwene se basengana maze aramubwira ati ngiye kurara ubusa mfungurira, nuko undi aramusubiza ati ibiryo birahari ariko phukama ngusengere utahe uzagaruke ejo ngomba kubanza kubaza imana icyo ibivugaho!!! Umuvugabutumwa yaraye ubusa!!!!!!!
Mbese ibyo birakwiye mwitorero ry’Imana? ,mbere yuko umuntu agusaba ukwiye kuyoborwa numwuka w’Imana ukaba wanamuha atagusabye,niba uri umukozi w’Imana ukamena ibiryo uba uri kwikururira umuvumo mumuryango, jya uzirikana ko hari abo ibyo biryo byaramira bamwe muri beneso.amasengesho yabafarisayo nkayuriya mugabo ntiyemerwa imbere y’Imana .
6.Kurinda ubuhamya bwitorero ryawe nubusugire bwaryo
Ujye uhora usaba Imana kubera umugisha itorero ryawe no kuribera igisubizo igihe cyose, ibyo uzabigeraho igihe uzaba urinda ubusugire bwitorero ryawe,ushobora kwibaza uti gute?igihe cyose wumvise umuntu uvuga nabi umurimo w’Imana cyangwa itorero ryawe ntikifatanye nawe,uhubwo ujye umuhuguza ijambo ryubwenge,ujye wibuka ko iyo itorero ryawe rigize ubuhamya bubu niwowe uba ubugize,igihe rikennye ukwiye kumva ko ari wowe ukennye,kandi nigihe rivuzwe neza niwowe uzaba uvuzwe neza.
7.Kwirinda ubwawe uzirikana inshingano Imana yaguhaye\
Iyo uhagaze neza nkintumwa ya yesu kiristo ninkunga ikomeye uba uteye itorero ryawe,ndetse uba urimo wagura ubwami bw’Imana,wibuke ko gukorera Imana bifite ingororano nyinshi mwisi no mwijuru (ingororano ijana kwijana ndetse nubugingo buhoraho biragutegereje nugira umwete wo kubaha Imana,)
Murwego rwo kurinda ubuhamya bwawe nubwitorero kandi ujye uba umunyamabanga mwiza utavagaguzwa ubyo ubwiwe, ahubwo uharanire kurinda ubuhamya bwawe haba mwitorero imbere ndetse ninyuma kuko umuntu wumwizerwa Imana aramukunda ndetse nabantu baramukunda,
Reka nsoze nkusaba kujya wuzuza inshingano ufite mwitorero kandi uzikorane ubwitange numutima wubunyangamugayo bityo Imana izaguha umugisha ndetse Imana ijya ikwirata ivuge iti mwamubonye ………………aburyo abereye umugisha itorero ryo umuryango we ndetse nigihugu cye.mbese Imana uyu munsi ifite icyo yagushimira ?itorero ryawe se?

Dusenge:
-mpa amaso yumwuka mpishurirwa ibipha mumurimo wawe
-ndakira imbaraga zo gukora ubushake bwawe mwizina rya yesu
-buri dayimoni yose imbuza gukora ibyagaciro pha mwizina rya yesu

14)GUHAGARARA NEZA MUMUHAMAGARO NURUFUNGUZO RWO KWAGUKA

Muri iyi minsi ibibazo byinshi bigaragara hirya no hino munsengero biterwa kenshi nuko imihamagaro myinsi ivangirwa noneho nabashumba ntibabimenye , niyo mpamvu muri iyi nyigisho tugiye kurebera hamwe iyi nyigisha utwereka uburyo imihamagaro yacu igomba kurushaho gukura no gutera imbere.
1.Itandukaniro ryimpano nimihamagaro
Bibiriya iravuga iti” nuko aha bamwe kuba intumwa ze abandi kuba abahanuzi nabandi kuba abungeri nabaigisha kugirango abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kuagabura ibyimana no gukomeza umubiri wa kiristo,(abefeso 4:11)
Ahandi bibiriya iravuga iti”icyakora hariho impano zuburyo bwinshi ariko umwuka numwe kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura ibyimana ariko umwami numwe ,hariho uburyo bwinshi bwo gukora ariko imana ikorera byose muri bose nimwe,umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho umwuka kugirango bose bafaswe,umwe agaheshwa ijambo ryubwenge……komeza usome ugeze kumurongo wa 11(1abakorinto 12;4-11)

Nkuko tubibona muri bibiriya habaho imihamagaro itanu nkuko tubibona mubefeso 4, iyo mihamagararo ishyirwa mwitorero kugirango byungure itorero bose bafashwe,gusa umuntu nubwo ashobora kugira imihamagaro irenze umwe muri we haba hari umwe uhatse izindi cyangwa udomina indi uwo niwo umuntu aba yitirirwa,ndakwibutsa ko buri wwese uri kwisi aba afite umuhamagaro we muri we ariko kubwo kuadakizwa no kutarerwa iyo mihamagaro irasinzira ntikore nagato.

N,b; Ndifuza ko usonukirwa ko nubwo hariho imihamagaromitanu ariko hariho nimpano nyinsi zirenga 50 zifasha imihamagaro kugirango ikore neza(soma abakorinto 12:4-11, cyangwa abaroma 12;4-9 …)muri bibiriya tubonamo impano nyishi zunganira imihamagaro ariko hari nizindi mpano zitagaragara muri bible kandi zingiarakamaro urugero nku kuba umuntu agira isuku,kumenya kuvuga neza,gutanga,guseka gufasha abakene,kwicisha bugufi ,kugira amakenga,gusura abarwayi,kugira ibanga,gukemura amakimbirane,gutinyuka aho uri hose,kutarambrwa mubuzima nizindi
2.Icyinyoma mpuzamahanga kubirebana numuhamagaro
Kubera ubuyobe bukomeye bwadutse munsengero,uyu munsi dufite ibinyoma byinshi byamaze kuba mpuzamahanga,gusa icyigaragara cyane nuko imihamagaro imwe iteshwa agaciro indi igakuzwa cyane,kandi ntamuhamagaro numwe uruta undi imbere y’Imana ,hirya no hino kwisi bazi ko umuhamagaro ukomeye cyane kwisi ari ukuba paastoro cyangwa intumwa ,ariko ibyo ni ukwibeshya cyane kuko ari icyinyoma cyavuye kuri shaitani kugirango ahore ateza akajagari nubwumvikane bucye mu itorero abantu bahore babipha barwanira ibyubahiro byisi….ndibuka umunsi umwe nagiye kubwiriza ahantu murusengero maze umwe mubakaozi b’Imana aranyiherera amateraniro arangiye arambwira ati maze iminsi mumasengesho yo kwiyiriza ubusa ndasaba Imana ngo inzamure nanjye muntera ,dore nari umuvugabutumwa none ndashaka kuba pastori yangeraho ati kabisa ubisengere cyaneeee!!!!! Uyu azi ko kuzamurwa ari ukuva mumuhamagro we ariko nukwibeshya cyanr rwose.

Ubundi itorero ryubatse kurufatiro rw’intumwa nabahanuzi rigomba guha umudendezo imihamagaro yose umudendezo igakora,hamwe nimpano,ariko ibyo bisaba kubanza kumenya neza ko uwo muntu afite iyo mpano mbere yo kuyikoresha,kumuhugura ndetse no kwezwa nabashumba babiherewe ububasha.kuko nta muhamagaro numwe ugomba gukoreshwa mukajagari.kubwibyo amatorero yose naha umwanya impano zose zigakora,adasumbanishije imwe ngo indi iphobwe, ntakabuza kurwanira ibyubahiro bizarangira mumatorero kandi bitume n’izina ry’Imana rihabwa icyubahiro.\

NB; impano yose ufite cyangwa umuhamagaro nibyo Imana ikuzamuriramo kandi ibiguheremo umugisha, kuko ntamuntu numwe wagukorera cou deta, cyanga ngo ayikwambure.
Ibintu byingenzi byatuma umuhamagaro wawe ukura vuba.
Abantu benshi imihamagaro yabo irapha ubundi ikagwingira kuko badakurikiza amahame ashobora gutuma imihamagaro iyabo irushaho gukura no gutera imbere kurushabo hagamijwe kurushaho guhesha Imana icyubahiro.
Dore bimwe mubyingenzi wakora niba wifuza ko umuhamagaro wawe urushaho kwaguka no gukura buri munsi.
1.Gukoresha umuhamagaro wawe.
Nkuko isuka idasahobora gutyara iyo idahingishwa niko numuhamagaro udashobora gukura iyo udakoreshwa, iyo ukoresheje impano wahawe amavuta agenda akura akura umunsi kuwundi.
2.Gusoma bible buri munsi
Iyo usoma bible bituma ugira ubwenge bwumubiri nubwenge bwo mumwuka kandi bigatuma impano yawe irushaho kwaka no kungura benshi.
3.Gusenga
Kugira imbaraga mumasengesho nicyintu kingenzi kuko bituma impano yawe irindwa imbaraga zabadayimoni, ukuzura ihishurirwa nubwenge bw’Imana kandi ukazana umusaruro mwinshi kuri yesu kiristo no mwitorero.
4.kwigira kubandi bakozi b’Imana bagusumbya ubumenyi
\nta muntu numwe utera imbere mumuhamagaro we atagize abandi yigiraho,niyo mpamvu niwa wifuza kwaguka vuba ukwiye kujya ucudika nabakozi b’Imana bakurusha ubumenyi kugirango ubigireho,(elisa yigiye kuri elia,pawulu yigiye kuri Gamariel, naho intumwa za yesu zigiye kuri yesu,none se wowe wigira kuri nde?)
5.Ntugahubuke jya ubaza Imana neza icyo ugomba gukora nuburyo bwo kugikoramo
Abantu benshi iyo bumvise umuriro wumuhamagaro hari ubwo bahita bishora batabanje kubaza Imana neza nuko iyo bahuye ningorane bagahita babivamo,Mose Imana imutumye yabanje kuyibaza neza ndetse anayisaba kuzabana nawe maze Imana iramusubiza iti genda nzabana nawe,mbere yuko uhaguruka ugomba kwitondera ibintu bitanu 1,n’Imana ivuganye nanwe,2 icyi nicyo gihe gikwiriye cyo gukora,3ahantu ngiye gukorera niho Imana impamagarira,4naratojwe bihagije,5nabiherewe uburenganzira nabanyobora.
Mbese umukozi w’Imana akwiye kugira indi mirimo akora iyo yahamagawe
Hashingiwe kubyangitswe bibiriya iratubwira iti”buri murimo werekejeho amaboko wose nzawuha umugisha,gusa birababaje ko muri iyi minsi hari abantu Imana ihamagara bagahita bareka akazi kose bakoraga nuko bagera hanze bagasebya Imana bikarangira banabivuyemo, ubundi umuntu wese ufite inda agomba gukoresha amaboko ye uhereye kuri pastoro kugeza kurumukiristo cyereka abantu bacye baba baravuganye n’Imana kuri icyo kintu kandi Imana yarabemereye kubatunga, cyangwa abandi bafite inshingano mumatorero yabo kandi akaba abagenera umushahara, (N.b umuntu    Imana yahamagariye kuyikorera gusa iyo agize ikindi akora imanaa aragisenya,)

Dusenge
-buri mbaraga zimbuza guhagarara mumuhamagaro wanjye ndazanze mwizina rya yesu.
-ndakira umuriro wumwuka wera hejuru yumuhamagaro wanye mwizina rya yesu
-dayimoni wubukene urwanya umuhamagaro wanjye pha mwizina rya yesu.A



15) NIKI CYATUMA NISHIMIRA KUBAHO KANDI NKUMVA MFITE AMAHORO

Bibiriya iravuga iti”iyi niyo ndunduro yijambo byose byarumviswe,ibisigaye wubahe uwiteka kandi ugendere mumategeko ye kuko Imana izazana igihiswe cyose mumanza yaba ari ikiza cyangwa icyibi”umubwiriza 12

Ahandi bibiriya iravuga iti”mwishimire mumwami wacu ,yewe nongeye kubivuga nti mwishime ,ineza yanya imenwe nabantu bose umwami wacu ari bugufi.(abaefeso 4:4-6)

Abantu benshi kwisi usanga babayeho ariko ntamunezero nibyishimo bafite ,nubwo ushobora gusanga bakora imirimo myinshi itandukanye ariko iyo ubajije umuntu uti <bite>kenshi azagusubiza ati nukugerageza,nimvange,hari nuzakubwira ati numuruho gusa ,hari n’abandi uzabaza iti bite bagusubize bati ntakigenda.
Ibyo byose nibitwereka ko abantu benshi babayeho ntamahoro n’umunezero bafite mumutima kandi ko batishimiye kubaho
None se umunezero nyakuri uturuka he?
Bibiriya iratubwira iti:mwishimire mumwami wacu iminsi yose nongeye kubivuga ngo nimwishime ineza yanyu imenwe nabantu bose umwami wacu ari bugufi(abef 4:4)
Ntimukiganyire ngo tuzarya icyi,cyangwa ngo tuzambara iki kuko ibyo byose so wo mwijuru aziko ibyo byose mubishaka kandi mubikeneye(mat 6:31-34)

Hari umumansera umwe wahoraga abwira abandi bantu bakoranaga ati :njyewe ubu mumbona ntihakagire umvugisha kuko nikoreye isi,
Ntiyajyaga aseka narimwe ,yahoraga afite umujinya buri munsi,kenshi yabwiraga abantu ati gupha biruta kubaho nuko nabuze icyanyica.mubyukuri ntamunezero yari afite kandi yari kwisi kuko yari ataramenya icyatuma agira amahoro numunezero nyakuri mumutima
Umunsi umwe yaje guhishurirwa umugambi w’Imana ifite kubuzima bwe binyuze mugitabo yasomye cyavugaga kiti “GUHITAMO NEZA KWAWE NO KUMENYA UMUGAMBI W’IMANA  NIBYO BITANGA UMUNEZERO UHORAHO,nyuma yo gusoma icyo gitabo yahise  afata umugambi wo gukurikira umugambi w’Imana kubuzima bwe no gusezerera amajwi yose ya satani yahoraga mumatwi ye .nuko kuva uwo munsi ubuzima bwe burahinduka atangira kugira umunezero namahoro byo mumutima kandi amenya ko kubaho ari byiza kuko yari amaze kumenya igituma ariho numugambi w’Imana uburyo ari mwiza kandi ko ubuzima bwe aribw’umunezero hano kwisi ndetse no mubwami bw’Imana bw’iteka ryose

Nukuri ,nukuri ntamuntu numwe ushobora kubaho anezerewe kandi ngo yishimire kubaho iyo atari yahishurirwa ibijyanye n’ umugambi w’Imana kubuzima bwe kuko ibyo nibyo biduha gusobanukirwa ko :
-ubuzima bwacu ari ubwigiciro kuri twe no kuwiteka waduhaye kubaho.
-imibabaro ducamo kwisi idutunganyiriza kuzabaho mumunezero w’iteka ryose.
-uruphu si ishyano kuri twe ahubwo n’irembo ritwinjiza mubwami bwiteka ryose.
Kubwibyo kubaho n’inyungu no gupha n’inyungu.
-amahoro yacu ntashingira kumutungo dufite cg abo turi bo uyu munsi ahubwo ashingiye kuri kiristo yesu we mahoro yacu numunezero wacu nyakuri.
-uko inshuti zitubona,imiryango,abo dukorana ,sibyo byukuri ahubwo uko Imana itubona nibyo byukuri kubwibyo ntitwubatse kumuntu numwe ahubwo twubatse kuwiteka.
-dufite ubugingo buhoraho kandi ko ntagishobora kubutwaka naho isi yakwihinduriza.

Umwanzuro: uko ubayeho uyu munsi ubishimire Imana kandi uhore uzirikana ko ubugingo bwawe ari ubwigiciro ndetse ko kuba uriho bigufiteye akamaro kandi n’Imana nayo biyifite umumaro kubera iyo mpamvu biduha umunezero nyakuri mumutima kuko tuzi umugambi w’Imana kubuzima bwacu kandi dufite ubugingo buhoraho ndetse tuzabana n’Imana mw’ijuru ubutazongera kubabara ukundi .amen
Mbese hari ikibazo cyangwa icyifuzo ufite ngo mbere yo gusenga?






























16)GERA IKIRENGE MUCYA YESU KIRISTO USOHOZA INSHINGANO YE
Bibiriya iravuga iti”nahawe ubutware mwijuru no mwisi nuko rero mujye mumahanga yose muhindure abantu kuba abigishwa banjye kandi mubabatiza mwizina rya data wa twese n’umwana n’umwuka wera kandi mubigisha kwitondera ibyo nabategetse byose (matayo 28)
Abantu benshi banezezwa no kwita abakiristo gusa ariko ntibanezezwe no gukora inshingano yesu yabasigiye, yo kwagura ubwami bw’Imana, ndifuza ko twibukiranya ko yesu chirst ubwo yari hano kwisi yakoraga ibi bikurikira
1-kwamamaza ijambo ry’Imana.
2-kwigisha abantu ngo  basobanukirwe iby’ubwami bw’Imana
3-kwirukana umuvumo uterwa-nuburwayi, nibyaha hamwe na karande.
Nigute wagera icyirenge mucya yesu nawe ugira abagishwa uzana kuri yesu
Bibiriya iravuga iti” ibyo wanyumvanye imbere yabahamya benshi ubyigishe abantu bo kwizerwa nabo bazashobora kubyigisha abandi,
Ahandi bibiriya iravuga iti “kandi ubutumwa bwiza bwubwami buzigishaw mumahanga yose ngo bube ikimenyetse nibwo imperuka izaherako ize,
Ahandi bibiriya iti”kandi abanyabwenge bo mubantu bazigisha benshi ndetse bahindurire benshi kubukiranutsi nibwo imperuka izaherako ize,
Imana yaduhaye inshingano ikomeye yo guhindura abandi tubazana kuri yesu, iyo tubikoze tuba dushyira mubikorwa inshingano yesu yaduhaye kandi ubikora abikunze afite ingororano nyinshi mwisi no mw’ijuru.
Uburyo wategura abigishwa 12 ukabazana kuri yesu.
Nkuko tubibona mw’ijambo ry’Imana yesu yatangiye ministere ye abanje kwiyiriza iminsi mirongo ine nyuma atangirira mubutayu bwiyudaya yigisha nuko aravuga ati nimwuhane kuko ubwami bwo mwijuru buri hafi,nyuma yaho yatoranije abagigishwa cumi nababiri ahereye kuri Petero na Yohani na Yakobo,abo yesu Christ yatoranije yarabahinduye arabigisha maze nabo bahabwa inshingano zo guhindura abandi,bityo kugeza nuyu munsi,ninayo mpamvu nawe nanjye dufite inshingano yo guhindura abandi tubazana kuri yesu kugirango yesu niyerekanwa natwe tuzagororerwe ingororano zabahinduriye benshi kubukiranutsi,wibuke ko kujya mw’ijuru nubuntu duheshwa no kwizera yesu Christ ariko ingororano hamwe namakamba tuzabiheshwa no kwizera
Kubwibyo nawe ndagusaba ko wagira nibura abantu cumi nababiri uzana kuri yesu bityo ukahindurira kuba abigishwa.
Dore inama zagufasha kubigeraho
1.tekereza abantu musanzwe muziranye batarakizwa
2.bandike ahantu nko mu ikayi cyangwa muri agenda
3.jya ubasengera kandi wature namazina yabo
4,batumire kuza kwifatanya nawe mumateraniro
5.jya ubasura kandi ubagire inshuti
Mugihe ugiye gusura umuntu utarakizwa ujye witwaza indi nyandiko yubutumwa bwiza uyisome kandi wirinde kurambirana, ukindi ujye wirinda gufatwa nibiganiro bidahesha Imana icyubahiro usanze  murugo rwumuntu wagiye kubwiriza ubutumwa,kandi numara kwigisha umuntu wasuye ujye umuha umwanya akubaze ibibazo ,gusa wirinde gutinda ,mugihe usanze akora imirimo ujye umufasha kuyikora bityo umwigishe uri no kumufasha akazi nusanga atetse ntukarangazwe nibiryo ngo ubitegereze cyeretse usanze bihiye bikaba ngombwa ko musangira,ibyo byose ujye ubikorana ubwenge mugihe wagiye gusura umuntu ugamije kumubwiriza ubutumwa no kumuhindura ngo abe umwigishwa wa yesu Christ .
(saba copy z’inyigsho yagufasha kwigisha abatarakizwa  )
Niguta wakwigisha umuntu wabwirije ngo akure agere kurwego rwo kwigisha abandi?
Ndakwibutsa ko iyo usuye umuntu uba uri gukora imirimo itatu yesu yakoze ubwo yari hano kwisi ariyo kwamamaza ijambo ry’Imana, kwigisha no gihindura abagishwa ndetse no kwiruka karande iterwa nibyaha,nuburwayi ndetse hamwe numuvumo karande.ushobora nawe kwiha intego ko mugihe cyumwaka uzaba ufite abigishwa 12 nababiri bivuze ko nabura buri kwezi ugomba kuzana umuntu umwe kuri yesu Christ .niba ubyizeye nukuri birashoboka kuko ijambo rivuga riti “byose bishobokera uwizeye”
Mugihe kingana nukwezi uba nibura wigishije inyigisho inye,bivuze ko ushobora kugira inyigisho wigisha abigishwa bawe nibura imwe mucyumweru kuri babandi bahindutse bivuze ko mugihe cyumwaka umwigishwa wawe aba amaze nawe gukura kuburyo nawe ashobora kuzana abandi kuri yesu kiristo.
Saba kwitorero ryawe inyigisho zabantu bavutse ubwa kabiri bashaka gukura mumwuka maze zigufashe kwigisha abo umuze guhindura,niba kwitorero ryanyu ntazo mugira twandikire kuri address ikurikira tuzaboherereza kubuntu(www.full1life.net ,talktoapostle@gmail.com) izo nyigisho ziteguranye ubuhanga kandi zarasengewe kugirango zigirire akamaro ko guhindura buri wese uzihabwa, ushora kandi no kwifashisha iki gitabo SUBIRA KURUFATIRO RWA BIBIRIYA  book one. hari nizindi  nyigisho zose zikubiye mugitabo cyitwa subira kurufatiro rwa bibiriya (book 2)dore urutonde rwa zimwe munyigisho zikubiye muri icyo gitabo zafasha abizera bashya.



1)IMANA NA SATANI BAPHIYE IKI?
2)ISABATO NIKI MWISEZERANO RISHYA?
3)KUKI AMATORERO YAGIKIRISTO ASENGA  KUCYUMWERU?
4)UMUBATIZO NYAKURI NUWUHE?
5)AMADINI MENSHI YO MUMINSI YIMPERUKA NUMUGAMBI W’IMANA?
6)KWIFATANYA NABANYAMAHANGA
7)IMITEGO ITATU IKUNZE KUGUSHA ABAKOZI BIMANA
8)AMAHEREZO Y’ABIZERA NIMEZA
9)NIZINDI…….

Bibirya iti nuko rero mujye mumahanga yose muhindure abantu bo mumahanga yose kuba abigishwa banjye kandi mubisha kwitondera ibyo nabategetse byose dore ndi kumwe namwe kugera kumperuka yisi,(matayo 28:18-mariko 17;18)
Nyuma yuka uhindura bamwe kuba abigishwa bawe ,nabo nibamara gukomera bazahabwa inshingano zo kwigisha abandi bityo tube turi kwagura ubwami bw’Imana hano kwisi maze duhombye satani maze yesu Christ  nagaruka azasange umusaruro mwinshi kandi natwe tuzahabwe amakamba yimirimo myiza twakoze,

Sinasoza ntugasabye kujya usengera abigishwa bawe cumi nababiri ndetse no kubasura uko ushoboye kuko nabyo bibasubizamo imbaraga,nkwibutsa ko nushobora kuzana abigishwa cumi nababiri kuri yesu uzaba wizeye ko ubutumwa bafite buzagera kumperuka yisi, ibuka ko mwijuru hari ibizima nabibiri ,imiryango ya isiraheri yari cumi nibiri,urusengero rwa yerusalemu rwari ruriho amarembo cumi nabiri ,intumwa za yesu zari cumi nebyiri,itorero ry’intumwa nabahanuzi ryayoborwaga nabantu cumi nababiri , none nawe utumwe gutegura abaigishwa cumi na babiri  ntakabuza Imana izagushyigikira.
Dusenge;
-nkuko ntawakamya inyanja niko ntawasenya umuhamagaro wanjye  mwizina rya yesu
-buri mbaraga zahagurukira kunaniza ijambo riva mukanwa kanjye zishye mwizina rya yesu.
-ndatura agakiza nyakuri kumuryango wanje mwizina rya yesu.



NIBIKI IZI NYIGISHO ZINSIGIYE ?
Mweneda kandi mukundwa ibitabo byahinduye ubuzima bwanjye sibitabo narangije gusoma nkumuhango ahubwo nibitabo nitonderaga nkabisoma mbishyizeho umutima nkongera nkabisoma kandi nkafata umwanya nkareba buri gice icyo cyansigiye mubuzima bwanjye ,kubw’iyo mpamvu ndasa Imana ngo iki gitabo kizakubere urufatiro rukomeye rukwinjiza mucyerekezo Imana yaguteguriye kandi igushakamo.

Andika nabura ibintu bitatu byingezi wungukiye muri iyi nyigisho>

                       1)uko umeze kose imana iragukunda kandi  yifuza kuguha umugisha
   1…………………………………………………………………………………………
   2…………………………………………………………………………………………
   3…………………………………………………………………………………………
                       2)umugambi w’imana kubuzima bwawe uruta ibibazo ufite
   1…………………………………………………………………………………………
   2…………………………………………………………………………………………
   3…………………………………………………………………………………………

                    3)hitamo kuzaba mwijuru cyangwa mumuriro.?   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                    4)nirihe torero nasengeramo imana ikanyishimira?          1………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                    5)uzirinde kurangazwa nibyisi ngo bikubuze kujya mwijuru    1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                   6)mbese iyo umuntu aphuye ajya he?   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                     7)nigute wamenya ubuhanuzi bwavangiwe   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                    8)ibiranga umuntu ufite umuhamahgaro wavangiwe   1…………………………………………………………………………………………
   2…………………………………………………………………………………………
   3…………………………………………………………………………………………


                      9)uburyo wasubiza ibibazo biturutse kubadayomoni   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                       10)ntugakangwe numuntu ufite impano ivanze numuvumo   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                      11)irinde imitego ishobora kurimbura umuhamagaro wawe,   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                     12)umuvumo ukomeye ninkomoko yo kuyoba kwitorero    1………………………………………………………………………………………… 2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                      13)umukozi wimana nyakuri azamura itorero rye   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                       14)guhagarara neza mumuhamagaro nurufunguzo rwo kwaguka   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                         15)niki cyatuma nishimira kubaho kandi nkumva mfite amahoro   1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
3…………………………………………………………………………………………


                           16)gera ikirenge mucya yesu kiristo usohoza inshingano ye
1…………………………………………………………………………………………
2…………………………………………………………………………………………
 3…………………………………………………………………………………………
Dusenge :
Mana nkuru ,Mana y’Imbaraga, Imana yubushobozi bwose ,se w’umwami wacu yesu kiristo,ha ubwenge  uyu mwana wawe kandi umuhe igikundiro,umuhe ubuzima bwiza ,umuhe amahoro umuhe guhamya shize amanga kandi umuhe kubera isi igisubizo aho kuyibera umutwaro,ndaguba Mana kugirango umurindire muri iyi isi kandi uzamushoboze kugera iwawe mw’ijuru amahoro kandi azicare hafi yawe muri babandi witoranirije ngo bakoreshwe ibyigiciro mw’ijuru no mwisi mwizina rya Yesu Christ umwami numucunguzi wacu dusenze dushima. Amen 



MENYA IBIREBANA NA MINISTRY YACU

AIM &FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
           IN BLEIF (IYEREKWA RYACU MU NCAMAKE)
                                                        

Verse key of full life temple: but I have come that may have life and may have it more abundantly or have full life(john 10:10b)
Umurongo w’inkomoko ya full life temple:ariko jye nazanwe no kugirango zibone ubugingo kandi ngo zibone bwinshi(yohana 10:10b)

Motto:
preaching gospel by word and deeds to all nations
Intego:
tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.

Vision:
reaching nations change lives into full life.
Iyerekwa:guharanira ko abatuye isi  bagira ubuzima bwuzuye.

Mission:
Many charitable actions and few words
Misiyo :guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi amagambo akaba macye.

Expectation:being overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo


AIM&FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
DECLARATION OF THE VISION  AND MISSION IN DETAILS
Gusobanura iyerekwa n’umuhamagaro wa AIM&F.L.T.I Mumagambo arambuye.

1:Preaching the word of jesus christ all over the world.
Kwamamaza ijambo ry’umwami wacu yesu kiristo amahanga yose
2.to bring back the rivaval in the church through the sign of apostles working miracles.
Kugarura ububyutse mw’itorero tugaragaza ibimenyetso byintumwa kandi dukoreshwa ibitangaza
3.to light the sheep of God who were fallen away in dead religions around the globe.
Kumurikira intama z’imana hirya no hino kwisi zayobeye mumadini y’ubuyobe.
4.to train heroes of jesus who will  proclaim the message of truth before the return of jesus chist to pick up his church
Gutegura intwari za yesu ngo zamamaze ubutumwa bwukuri mbere yo kugaruka kwa yesu kiristo gutwara itorero rye.
5.to prepare the church to receive the holy ghost fire and living by Godly life every day.
Gutegura itorero ryuzuye umwuka wera kandi ribayeho mubuzima imana ishaka buri munsi.
6.to destroy the oppression of satan in the people ministering the delivarence,prophecy and healing to mankind.
Gutsemba burundu ingoyi za satani mubantu b’imana twatura kubohoka nyakuri ,ijambo ry’ubuhanuzi kandi tumanura imbaraga zo gukiza inndwa mubantu.
7.totally burn up in the church the power of segregation,tribalsm,and racism
Ministering the impact of unity in the church.
Gutwika burundu umwuka wo kwirema ibice mumatorero,turwanya ivangura kandi turwanya gutonesha ahubwo twigisha imbaraga z’ubumwe.
8.to deliver those who are oppressed by their pastors,prophets and apostles
To prepare them to fear God more than men.
Kubobora abagizwe imbata n’abapastori,abapotere cyangwa abahanuzi tubategura ngo bagere kurwego rwo kumvira imana kuruta abantu.
9.to teach the mysteries of heaven and prepare the church to meet jesus(AIM&full life temple is not consitrate on worldly things but heavenly focus.
Kwigisha amabanga y’ubwami bw’imana no gutegura itorero ngo rizabane na yesu(AIM&itorero ry’ubuzima bwuzuye ntago ryita cyane kubyisi bishira ahubwo ritegura abntu kuzabana n’imana mw’ijuru.
10.to clean and purify the church of Christ fighting the weak prayer,evil doctrine, pirate prophecy and minister’s profits more than God’s profits.
Gutungaya no kweza itorero rya kiristo turwanya imasengesho y’intege nke,inyigisho mbi,ubuhanuzi bwa pirate,abakozi b’imana bita kunyungu zabo kurusha inyungu z’imana
11.we as AIM&full life temple believes in good health, best life in this world and hard working(each member who have full life must eat 3 times per day if is not in fasting prayer)
Twe nka AIM&full life temple twizerera mukubaho dufite ubuzima bwiza ,kandi bunejeje turi hano kwisi ,dukora cyane kandi twubaka ubwami bw’imana(muri muntu wese ufite ubuzima bwuzuye akwiye nibura kurya gatatu (3) kumunsi iyo atiyirije.
12.we  moblizing people ,churches,gouverments,ministries and individuals to do many actions of  love and few words and serve Jesus.
Dushishikariza abantu ,amatorero,amareta,ministere hamwe n’abantu kugiti cyabo gukora ibikorwa byinshi by’urukundo kandi ngo bavuge gacye kandi bakorere umwami yesu.



1 comment: