IBOHORE
INGOYI YUMWAKU NUMUVUMO
UMUTI
WIMYAKU NIMUVUMO
Ijambo
ry’ibanze
Abantu
benshi hirya no hino kwisi usanga bafite ingoyi zitandukanye ariko zimwe
mungoyi zikomeye satani ababohesha benshi ningoyi yumuvumo nimyaku.igitangaje
kandi kibabaje abantu benshi bemera ko
amahirwe abaho ariko bagashidikanya ko imyaku nimuvumo bibaho,akenshi ariko
barabyirengagiza kuko baba batazi uko bakwibohora izo ngoyi ,gusa kwirengazi
ikibazo iyo ugifte ntibikibuza kubaho,kwirengagiza umuvumo cyangwa imyaku
ntibiyibuza kubaho cyangwa kugutera .ariko se imyaku nimuvumo bibaho koko ?yego
,imyaku nimuvumo bibaho kandi numwanzi ukomeye wubuzima bwawe,niba ufite
icyibazo nkiki ntukwiye kucyirengagiza ahubwo ukwiye kugishakira umuti
urambye,birababaje ko hari bamwe iyo
bamaze gutahura ibibazo nkibyo kubuzima bwabo ntibamenya uburyo bakoresha
kugirango ibyo bibazo bive kubuzima bwabo,bamwe bahitamo kujya mubaphumu
,abandi bagahitamo kwigunga ,ndetse hari nabiyahura.benshi fafata ibyemezo
bigayitse bashingira kuri icyo cyibazo cyamahirwe make mubuzima kandi bakaba
batazi uburyo byabavaho. muri iki gitabo turaguha umuti binyuze mukugusobanurira
uburyo ushobora kwibora ingoyi yimyaku nimivumo yaba yarokamye ubuzima bwawe
nubwumuryango wawe.
Iki gitabo
kigamije gusubiza ibibazo bikomeye bikurikira
Ingoyi niki
?
Itandukaniro
ryumuvumo nimyaku
Imyaku
nimuvumo bikomoka he ?
Mbese
umuntu ashobora kubohorwaho imyaku yingoyi burundu?
Umuti
wumwaku numuvumo …..igice cya mbere
INGOYI NIKI
?
Ijambo
ingoyi risobanura kuba umuntu yaraboshwe kandi akaba adashobora kwikura muri
uwo mugozi,ijambo ingoyi rikaba ryarakoreshwaga nabantu bo hambere mugahana
umuntu wabaga ari nkigisambo nuko bakamufata bakamushyira bakamuboha amaguru
namaboko kuburyo atashoboraga kwinyagambura na gato ,ndetse banakoreshaka
ingoyi mukuboha inka kugirango itarenga ikiziriko,
Ingoyi
bishatse kuvuga kubatwa cyangwa gufatwa mpiri nkikintu runaka kandi ukaba
udashobora kukikuramo na gato ,ingoyi rero nikintu icyo aricyo cyose gishobora
kukubata kandi udafite ubushobozi bwo kukikuramo,kera ntawashoboraga kwikuramo
ingoyi keretse iyo yabaga afashijwe kuyikurwamo nundi,nibyo ntawashoboraga
kwikuramo ingoyi keretse atabawe ,uko niko nawe udashobora kwikura mu ngoyi
yumwaku nimivumo yokamye ubuzima bwawe.
INKOMOKO
YIMYAKU NIMIVUMO
Buri kintu
cyose kigira itangiriro ryacyo nkuko bibiriya ibivuga kandi kikagira niherezo
uretse imana .imivumo nimyaku nabyo bifite itangiriro muri chapter zikurikira
turasobanura inkomoko yimivumo nimyaku kubuzima bwabantu,ngusabye gusomana
ubwitonzi kandi no gusaba imana ngo igufashe kumva no gusobanukirwa .
1)UMURAGE
WA BA SOKURUZA BACU(GUTAMBWA)
Bibiriya
iravuga iti:badata bakoze ibyaha kandi ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro
byabo (amaganya 5:7)
Benshi
mubakurambere bacu ntabwo bari bazi imana nyakuri ahubwo hari ibindi byinshi
bizeragamo kandi bakabikorera byumwihariko mu Rwanda no muburundi imana
zikomeye zabonye nabayoboke benshi twavunga nka Ryangombe ryababinga mwene
Nyundo,kagoro ,mugasa nyaburezi ,nizindi,abaciye akenge bo hambere bagombaga
kuyoboka izo mandwa bakazikorera kandi bakaziraga nabana babo yewe banwanaga
nazo ndetse bakarahirira ko batazitenguha bo nimiryango yabo ndetse
bazabakomokaho bose ,bakongeraho ko nibatandukanya niyo ndahiro imivumo ikomoka
kukutumvira nukutubahiriza indahiro izabomaho akaramata.
Benshi mubo
twahuye mumyaka irenga icumi maze ndi umuyobozi w’amatorero ya full life temple
,babwiraga ko hari imivumo ibariho ariko bakongeraho bati :twe nkabana ko nta
ruhare twabigizemo kuki iyi mivumo yatwokamye nuko ngafata bibible nkabasomera (amaganya
5:7,na yosuwa )mubyukuri benshi baragerwaho nimgaruka zimivumo barazwe
nababyeyi babo kandi benshi ntibabizi.
Muri 2007
twagize igiterane gikomeye mu ahahoze ari
mutara yumutara ( ubu ni intara y’iburazirazuba)muri icyo giterane
kicyumweru twasengeye abarwayi benshi barakira kubwimbaraga zimana ,muri bo
harimo umwana w’imyaka 19 wumukobwa yari umusazi wiruka mumuhanda abakiristo
bamwe babonye ibyo imana iri gukora baramufashe baramutuzanira ngo tumusengere
kuko bari bizeye ko imana ishobora kugira icyo yamukorera nuko ubwo twangiraga
gusenga dayimoni yatangiye kurondora bamwe mubo twasenganaga ababwira ko bo
badashobora kumwirukana mumurage we yahawe kuko ntambaraga bafite ;abarenze 8
dayimoni yarabasuzuguye dusigara turi batatu gusa muri cumi numwe,babiri twari
kumwe barambwira bati uyu dayimoni arakomeye cyane tureke gutakaza umwanya
tutaza kubura imbaraga zo kwigisha mu giterane,bakimbwira iryo jambo nahise
mpishurirwa ko nabo batewe,nuko ndababwira nti uyu mukobwa nadakira ntidusubira
ikigali kuko byaba ari agasuzuguro,narwanye na dayimoni kuva saa tanu zijoro
kugeza saa kumi nebyiri zamugitondo,abajyiye kuryama babyutse dayimoni ziri
gutaka zimuvamo,kandi zikagenda zivuga namoko yazo uwo mukobwa yavuyemo
dayimoni 9021, nuko umukobwa akira atyo twahavuye amaze kubatizwa,nyuma yo
gukira kwe twaraganiriye nuko ambwira ko inkomoko yo gusara kwe nyina umubyara
yari umuphumu wiyegiriye uwo mwuga,ko yari afite nyabingi nizindi dayimoni
yakuye muri Tanzania nuko umunsi umwe ubwo nyina yari arwaye ngirango yari azi
ko ari hafi no kwicwa nibyo bidayimoni nuko umukobwa we amwambura ubusa
amurambikaho ibiganza aravuga ati:nkuraze imana zanjye zose kandi uzazikorere
ube umugaragu wazo nurubyaro rwawe uzazibere umugore iteka ryose nutandukana
niyi ndahiro uzagwe kugasi kandi uzicwe niyi ndahiro nuko amukubita inzogera
mumutwe maze amarana nawe mucyumba cyizo mana ze nkisaha uzimumurikira ,yaje
gusohoka yumva umutwe ariko ngo bidakabije nyuma yibyumweru bibiri nyina yaje
gupha nuko atangira kujya yumva ibintu bimubwira ngo agomba kubikorera
natabikorera bizamwica,nyuma yumwaka nyina aphuye nibwo yabaye umusazi kumara
imyaka itatu ariko imana ishimwe kuko yamutabaye
agakira.haleruyaaaaaaaaaaaaaaa.
Uyu mukobwa
mubyukuri yatanzwe na nyina kandi ibyamubayeho byose byashingiraga kubyo nyina
yamuraze,nubwo we Atari azi ibyo aribyo ariko byaramwokamye ndetse bimigra
numusazi,ninako natwe hari imuvumo kenshi yatwokamye ituruka mubabyeyi
nabakurambere bacu batari bazi imana nyakuri :bibiriya yavuze iti badata bakoze
ibyaha kandi baraphuye ntibakiriho natwe twikoreye ibicumuro byabo.birashoboko
ko hari ibyo watuweho cyagwa warazwe akaba aribyo uyu munsi bikubujije amahoro.nubwo
ntaruhare wabigizemo ariko byarakokamye kubera indahiro yabakurambere
bawe.ababyeyi cyangwa abakurambere bafate ububasha bwo kukuraga umuvumo cyangwa
umugisha.wowe warazwe iki?ababyeyi bawe cyangwa abakurambere bawe ntihaba hari
amasezerano bakoze akaba ariyo uyu munsi uri kuzira?
2 KUJYA
MUBAPHUMU NO MUBAROZI
Bibiriya
iravuga iti nzahindura ubusa indagu zabaphumo ,no gushikisha byabarozi
nzabihindura ubusa(yesaya)\
Bibiya
itanga ubusobanuro buhagije kubuphumu no kubarozi ikagagaragaza ko harimo
imbaraga zikomeye ari nayo mpamvu benshi baba abakomeye naboroheje usanga iyo
bahuye ningorane bahita birukira mubarozi nabaphumu,mbese mubaphumu nabarozi
hari ibisubizo abantu bakurayo?yego abaphumu bafite ububasha bwo gukemura
ibibazo bimwe na bimwe byabantu gusa igitangaje kandi kibabaje nuko ibisubizo
batanga atiri ibiramba kuko biba bifite inkurikizi(hari abaririmbyi bo muri
Nigera bagiya mubaphumu gusaba anmahirwe yo guhirwa mumwuga wabo nuko umuphumu
arababwira ati kugirango muhabwe ibyo musabye mugomba gutanga igitambo gikomeye
cyumuntu mukunda kurusha abandi ?nabo bati icyo ushaka cyose tutagitanga
hatarimo mama!!!!!umuphumu ati ahubwo aabakurambee bambwiye ko ariwe ugomba
kugambwa kuko ntakindi gitambo cyabahesha ibyo musabye.abo baririmbyi
baramutambwe nyina daaa kandi yarabarunye ari umuphakazi kuva kumyaka 5 kugeza
kumyaka 24 bajya gushaka amahirwe:ubu barahari kandi ibyo basabye barabihawe
gusa isezerano ryatangiye kubagaruka………kuko hari ibihango bagiranye nabaphumu
kandi hari ibyabaniniye kubahiriza.
Hari undi
wumugabo umwe nawe wagiye mubaphumu mugihugu cya Ghana ashaka ubukire amaze
kubonana numuphumu yamuhaye umuti awusiga mumyaye yibanga nuko aramubwira ati
ubukire urabuhawe ariko kugirango imiti ikore neza ugomba kuryamana na nyoko
ukubyara,nuko uwo mugabo yaryamanye na nyina amanwa yihangu,gusa icyibabaje
yaje guhita asara nabana be bane barasara yaphuye ari umusazi abana be nabo aho
mperukira bari bakiri abasazi.ibyo byose nukubera kujya mubaphumu nabarozi
abantu bibwira ko basubijwe nyamara bikururiye umuvumo kubuzima bwabo
nubwimiryango yabo.
Birashoboka
ko nawe waba warahuye ningorane bigatuma ujya mubaphumu nabarozi wenda wibwira
ko ibibazo byawe bizakemuka,nibyo koko bishora gukemuka ariko umuvumo witeka
uba wokamye ubuzima bwawe,nubwumuryango wawe,birashoboka ko wawa waraciwe
indasago kumubiri cyangwa waramweye imiti yabaphumu icyo ni igihango gikomeye
wagiranye namashitani kandi umuvumo ntuzakuvaho kereka nugirirwa umugisha wo
kubohorwa iyo ngoyi wiyinjijemo ubwo wajyaga mubaphumu.
Sinava kuri
iyi ngingo ntavuze ubuhamya bwumugore wagiye mubarozi gusaba umwana nuko
baramumuha ariko nyuma yo kubyara ubwo nyina yajyaga asiga umwana muri berso
umwana yahindukaga injangwe akajya kurya ibiryo byaraye (umwana wamezi
abiri)uwo mubyiyi yahoraga acikwa
nabayaya be kuko kuko babaga babonye icyo kibazo ariko ntibashobore
kukimubwira bagahita bacaho,umuyaya wa kane niwe waamubwiye ubyuwo mwana nuko
nyirabuja niyabyemeye ariko umunsi umwe nyiabuja yahisemo kutajya kukazi ngo
arebe ko ibyo umuyaya yavuze aribyo nuko ajyiyr kubona abona umwana avuye muri
berso yahindutse injangwe aragenda ajya mugikoni amasafuriya arahirika umwana
ararya sianakubwira arangije aragenda yicara muntebe nyina amurebera
mukadirishya gato nyima gigihe gito umwana yaje gusubira muri berso
nkuruhinja,,,,,,mbega ibyago umubyeyi yagize ngo yahise arwara ihahamuka
(umuphumu yari yamubwiye ko amahaye umwana ariko ntiyari yamubwiye ko amahaye
mo injangwe!kenshi abaphumu bazaguha ibyo usabye ariko bizane nibindi bibi
byinshi utasabye,umwaka ushize hasohotse urutonde rwabayobozi bakemagwa kukuba
biyambaza amaphumu ariko ikibabaje nuko benshi muri bo bagira iherezo nibi
nubwo baba bafite ibyo bishingikirije……urabe maso nudasenga uzasengera.
3) ABAROZI
Abarozi ni
bamwe mubatuma abantu benshi bagerwaho nimyaku nimivumo,kuko abarozi bose aho
bava bakagera ntampuhwe bagira,ushobora guturana numurozi akakwishyiramo
yarangiza akakoherereza imyuka mibi kandi ikagufata iyo uturi mumbaraga
zimana.abarozi benshi kugirango babone abo bavura bagomba kubanza kugira imyuka
mibi bohereza mubantu kugirango babone icyo gukora bavura abantu,icyitonderwa
buri murozi wese agira imyuka mibi ye akagira nuburyo ayikorera kandi benshi
muri abo barozi impamvu batagira impuhwe nuko nabo se shitani
atazibagiriria,reba nawe umuntu utanga ubukire ,agatanga abana.akirukana
abazimu mubantu ,agatanga amashaba mukazi ,agatanga igiti ngo abantu bagume
kumyanya yubuyobozi ariko ugasanga aba munzu itagira rimwe na rimwe ninzugi abundi
ugasanga umuphumu wo murwego rwo hejuru na muryango agira,atagira aho aba ,ubwo
koko urumva we shitani se hari imbabazi yamugiriye.kubwibyo abarozi nabaphumu
ntambabazi na gato bagira ashobora kukureba gusa akakoheramo imyuka mubi
cyangwa akayitega munzira aho uca ,ubundi akakwiba umwenda bityo bikakubera
indandaro yumuvumo nimyaku bikokama ubuzima bwawe.
Muri
Kenya umugabo gidingi (izina rye
nararihinduye) yubatse inzu nziza cyane mumugi umwe wo muri icyo gihugu ,uwo
mugabo yari umucuruzi ukomeye uranguza imyaka kandi akagira nuruganda
rutunganya ibikomoka kunka,nyuma bagenzi be babonye uburyo uwo
mugabo(ghidingi)arushaho gukira kuko yara amaze kubaka inzu nziza yubucuruzi
iyo kuabmo ndetse hamwe niyuruganda rwe nuko abacuruzi bajya inama ari babiri
bati nibyumvikana ukuntu gidingi arushaho gukomera no gukira cyane,uzi icyo
bakoze ?bahuje inama yo kuzamuhombya agasubira kwisuka Burundu uti se
babigezeho ?gidingi bamwoherejeho umwe muri aba bantu basabiriza wari waracitse
amaboko nuko baramutegeka bati ujye kuriya mugabo gidingi umusabe maze
amafaranga aguha uyatuzanire ntuyavange nayandi turayagukubira inshuro
makumyabiri ,uwasabaga yagendeye mubirere ati icyampa akampa menshi kuko
nibankubira inshuro makumyabiri sinzongera gusaba vuba.byagenze gute gidingi
kuko Atari afite umwuka wimana wo kurondora uwo muntu yakoze mumufuka imbere
yimodoka ye nziza amuha amafaranga yamashiringi 50 nuko undi arigendera ariko
ntiyigeze anayashyira mumufuka ahubwo yayashyiriye abamuhaye mission nuko
anagezeho barayakiriye ya mafranga ya gidingi barayabika maze umugabo
bamukubira makumyabiri nkuko bari bamusezeranije nuko arigendera kuko Atari
anatuye muri uwo mujyi.
Waruzi icyo
abo bagabo bakoze bafashe ya mafranga ya gidingi bayashyira umuphumu kuko
,umuphumu baragujeho bwambwere yari yabatumye ikintu giturutse muntoki ze
cyangwa umwambaro we ,nuko bamushyira inote yatanze ayitanganye urukundo
umuphumu yarayifashe arayitongera arayibika nuko abaha igihe cyamezi abiri ko
ibintu byose kwa gidingi bizaba biyoyotse,
Umuphumu
sinakubwira sukohera imyuka mibi yivayo umugabo gidingi aterwa nabajura
batangira kwiba ibintu muruganda,inzu ye barayeza ,atangira kurwara ibisazi
umugore umwanya wose uwukoresha agirango arengere ubuzima bwumugabo we ariko
biranga birakomera ,umugore atangirira kuruganda aragurisha kugeza ubwo yatanze
nibitanda baryamagaho aracyena asubira mubuzima busanzwe ,nuko ibintu bishize
arakira atangirira kubusa hamwe numuryango we.benshi bati yari yarabihawe na
shitani none yarabyishubije abandi bati namarozi ,abandi bati niyumve ,umugabo
yabonye ubuzima arimo nuburyo yavutse ashak aibintu none akaba abibuze byose
ahita yiyahura baramuhamba.
Birababaje
kandi pe,ibyo byose byatewe niki nabarozi bamwoherereje imivumo nimyaku
kubuzima bwe no mubintu bye.reka mvuge nubu buhamya bwumana wumukobwa wigaga mu
mashuri yisumbuye mugihugu cya kameroni
nuko atashye mubiruhuko ahurira munzira numurozi nuko umurozi bagenda
baganira ikiganiro gishyushye aza kumubwira ati ese wanyemerera tukajya iwanjye
undi ati ko ndi gutaha najyana nawe gute iwawe undi ati nagukunze ndashaka ko
tuzabyarana kandi niwanga uzapha nabi ?undi ati nturi imana yanjye kandi
ndakwihanaguye nkuko umuntu yihanagura umwanda undi ati ok,
Umurozi
yakoze mwisaho ye amuhuhamo umwuka muatwi ako kanya umukobwa zinjirwamo nimyuka
mibi ariko akomeza gutaha nyuma yiminsi ibiri uwo mukobwa yadutsweho numwuka wo
kumva yiyanze nuko atangira gupanga kwiyahura no kwiyica maze umunsi umwe ari
masasita zamanwa aragenda yiroha muruzi ariko imana ikinga ukuboko maze abantu bari
hafi aho bamukura mumazi atarapha yaragiye aravurwa mubitaro bikomeye kuko
iwabo bari bifite amaze gukira bamujyana kwa musaza we wari ukiri ingaragu
bibwira bati ubwo azanzamutse ntazasubira reka tumukure murugo weda atazajya
ahora agira iphunwe ryibyo yari agiye gukora ,gusa icyabayeho nyuma yiminsi itatu nuko yafashe gaze
akayifungura ikuzura muri iyo nzu maze afata ikibiriti aritwika ,ibye namashuri
ye byarangiriye aho.
Benedata
,abarozi nabanzi bimana kandi nibamwe mubantu batuma isi irushaho kuba mbi kuko
ibibazo byinshi nindwara nyinshi abantu barwara akenshi haba harimo nindwara
zituruka kumyuka mibi,(hari indwara zizasanzwe nkiziterwa numwanda kurya nabi
,iibyuririzi nizaindi ariko kandi hari nindwara zikomoka kumyuka mibi )kubyibyo
abarozi bashobora kuba inkomoko yimivumo nimyaku,ndetse bikaba byatuma
imibereho yawe iba mibi,ujye uhora usaba imana ikurinde imyuka yabarozi kandi
ijye igukingira imbaraga zabo kuko aho tugenda naho tunyura yewe naho dukorera
hari ubwo tuba turi kumwe nabarozi cyangwa turi tunakurana nabo.
4)KUMURIKIRWA
IMYUKA MIBI NUMUNTU UTAKWIFURIZA IBYIZA
Bibiriya
iravuga iti:imbaraga zabagombozi zibitswa mumagambo yabo,
Buri murozi
wese numuphumu imbaraga ze zishingira mumitongero no mumagambo batura,niyo
mpamvu hari benshi batajya no mubaphumu imbona nkubone ahubwo bagatuma nuko
bakatura amagambo kumwenda wuwatumye bakaba ariwo bamuha kandi bigakora,njye
kurwanjye ruhande niyumviye ubuhamya bwumudamu umwe watongereweho imyaku
namukase kandi umwe ari muri afrika undi ari iburayi kandi iyo myaku iranga
imugeraho kuko yari yaramutongereye urwangaro ntazigere yubaka kandi iyo myuka
iramufata nubwo batari bari kumwe.
Iyo hari
umuntu wo mu mumuryango wawe ujya mubaphumu akagutongera igitondo nijoro iyo
udafite imbaraga zikomeye zamasengesho ntakabuza iyo myika mibi ye ishobora
gugufata ndetse ikakugiraho ingaruka mubuzima waba ubyemera cyangwa utabyemera
kuko hari imbaraga zikomeye mumitongero.
Birashoka
ko umuntu ashobora no kuba ntacyo muphana ariko akakwishyiramo atakwifuriza amahoro
yarangiza akajya akoherezaho imyaku nimitongero kubuzima bwawe ,bikakubera
intandaro yimyaku nimuvumo kubuzima bwawe,hari umukobwa wagiye gucumbika
kuwundi mukobwa mugihe bakoraga umurimo umwe nuko umukobwa umwe waje gucumbika
ababazwa nuburyo mugenzi we abayeho kandi bakora umurimo umwe(yabajwe nimyenda
afite ,uburyo afungura ndetse nuburyo akunzwe kukazi )uzi icyo yakoze yagiye
kumuphumu nuko umuphumu amusaba ko uzamuzanira umwenda wa mugenzi we wimbere
kuko yajyaga ajya gusura mugenzi we byaramworoheye nuko ajyanye yo uwo mwenda barawutongereye
bawuha wamukobwa ngo ajye yaturaho amagambo yabwi numuphumu abyutse kandi agiye
kuryama,uwo mukobwa kuko Atari azi imana iyo myuka mibi yaje kumufata maze ata
ubwenge atangira kujya yikubita hasi ari mukazi ubundi yaba yicaye munama
cyangwa mubiro wamukobwa yakwatura amagambo yabwiwe nabaphumu mugenzi we
akinyarira,byaje kurangira umukobwa akuwe kukazi kuko batari kwihanganira
ibibazo bye nuko mucuti we ashimishwa nibimubayeho,
Nkumwe
mubantu basengeye uwo mukobwa yarageze kurwego rwo kwiyahura kuko ntiyumvishaga
uburyo yavanwaho iyo myuka mibi,ubwo naganiraga nuwo mukobwa watuweho amagambo
yimuvumo nimyaku yarambwiye ati cyimwe mubyanteye ubwobo nigihe uwo mukobwa
yambwiraga ati ubuzima bwawe mbufite kururimi rwanjye.nibajijye iryo jambo
Pastor riranyobera naho yarimo kumbwira ko ampoze kururimi anyaturaho amagambo
mabi yimyaku nimuvumo kubuzima bwanjye kandi byansohoyeho.
Hari abantu
banshi bafite imyuka mibi ibakurikirana kubuzima bwabo bataragiye mubaphumu
cyangwa ngo babe bararazwe umuvumo nabakurambere babo ahubwo kuko hari bamwe bo
mumiryango yabo babaturaho imyaku nimivumo binyuze mumitongerano nabwo
naphundika iki kintu ntagarutse kukuba uyu munsi imiryango myinshi muri Africa
yiburasirazuba iri guhura ningorane zikomeye mumibereho yabo kubera ko ubuphumu
nuburozi hari henshi bigenda bihabwa intebe,bamwe mubarozi babangamiye aka
karere akaba ari abarangi (abarungi)bamaze kwemerwa hamwe na hamwe nkamadini
ndetse bagahabwa rugari ngo bakore kumugaragaro nyamara bari mubambere
bakoresha umyuka mibi yimitongerano ituma benshi mumiryango idashora kugira
amahoro ,nyamara benshi mubayoboke babo bemeza ko ari idini ryiza kuko ribabwira
nibizababaho nyamara ariko bakemeza ko iyo uririmo uba ugomba gukoresha uko
ushoboye kugirango nabo mumuryango wawe wose bariyoboke kuko umurangi wese
akoresha imitongero kugiranngo umuryango we wose uyoboke iyo nzira,maze
gusengera abatari bake bitandukanije niyo nyuka yabarangi ndetse bari nabagirwa
(abahereza babyo )ariko igitangaje nuko abenshi bagana iyo myuka mibi baba
bifuza amahoro nubukire buzanwa no guhirwa mubuzima ariko kenshi bakirengagiza
ko bakinguye umuryango wimivumo mumuryango.mugitabo gikurikira tuzabasobanurira
imikorere yabarangi,tubivuye imuzi ndetse tuzashyiramo nubuhamya bwabamwe
mukareye iyo myuka mubi ndetse nobo yagizeho ingaruka.
Nkuko
twabisobanuye rero ushobora kugerwaho nimyaku cyangwa imivumo ikomotse kubyo
bagutongera ,kandi bishobora kugufata waba uri kure cyangwa hafi,kuko imyuka
mibi ntaho ihezwa,mumezi make ashize muri Africa yepho batongereyeho abantu
imyuka mibi nuko baboherereza inkuba irabakubita yicamo batanu,ikiteye arujijo
abahanga nabashakashatsi bo hirya no hino kwisi nukuntu abo bariumu bari
mucyumba maze bagakubitwa ninkuba,baribazaga bati niguti inkuba yarenga
saro,korodori,ikarenga ibyumba nibyumba kabasanga mucyumba cyo hagati ikabica
kandi hatarimo kugwa imvura ;igisubizo cyabaye ko baboherereje imyuka mibi
ikaza yiyise inkuba.nibyo imyuka mibi ntaho ihezwa ahantu hose irahinjira yewe
no murugo rwabakomeye irenga abarinda umutekano ikinjira.kubwibyo ujye usaba
imana iguhe inshuti nimiryango beza itishingikiriza kumyuka mibi kuko
nibabibamo byanze bikunze nawe bikugiraho ingaraka nubwo waba utabyemera
cyangwa ngo ube ubirimo bapha kuba gusa bagutongeraho iyo myuka mibi ntakabuza
ishobora kugufata kandi ikakugiraho ingaruka bityo imyaku nimivumo kubuzima
bwawe bikakokama nabawe.
5)ICYAHA
Bibiriya
iti ntuzateshuke aya mategeko nkuteka uyu munsi kuko ngushyize imbere umuvumo
numugisha ngaho ihitiremo (gutegeka)
Bibiriya
ivuga ko ubwo imana yari imaze kurema adamu na eva yabashyize mungobyi ya eden
imaze gushyiramo buri kintu cyose kizabafasha ,ibiti byamoko yose birimo imbuto
zuburyo bwose nuko irababwira iti:mwemerewe kurya kumbuto zititi cyose cyo muri
iyi ngobyi kereka igiti kimenyakanisha ikiza nikibi kiri hagati muri iriya
ngobyi,
Adam na eva
barabyumvise neza ariko inzoka yoshya iva nuko iramubwira iti:harya imana
yaravuze iti ntimuzarye kuri kiriya giti?nibyo koko imana yari yaravuze ariko
satani yongeramo gusa HARYA imana yaravuze?,byateye kwibaza byinshi eva muri
ako kanya nuko inzoka irongera iramubwira iti imana yanze ko murya imbuto za
kiriya giti kuko umunsi mwariye kumbuto zacyo umunsi umwe gusa amaso yanyu
azahweza mukamera nkimana,eva yumvise ko imbuto zicyo giti arizo kwifuzwa
yarasoromyeho arazirya maze azihaho numugabo we,bombi bacumura kuwiteka imana
,bibiriya itubwira ko nyuma yo gucumura bahawe ibihano bitandukanye inzoka
itegekwa kuzajya iryo umukungugu iteka ryose (mbere inzoka yaragurukaga
nkinyoni yatangiye kurya umukungugu kubera icyaha)imana ibwira umugore iti kuko
wakoze ibyo uzajya ubyara ubabaye kandi kwifuza kwawe kuzaba kumugabo kandi
nawe azagutwara.,umugabo iramubwira iti kuko wumviye umugore uzajya urya
wiyushye akuya kandi gututubikana ko mumaso hawe niko kuzaguhesha ibyo
kurya,uri umukungugu kandi niwo uzasubiramo.(itangiriro)
Kimwe
mubintu bikomeye kandi bibi byazanwe nicyaha nuruphu,iyo abakurambere bacu
batagwa mucyaha abantu bari kubaho iteka ryose ntamuntu numwe wari gusaza
ahubwo twari guhoraho kandi ndidusaze ariko icyaha kimaze kwinjira abantu
binzirwamo nuruphu,abaroma 2:23 kuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza
bwimana.umuvumo wicyaha twawandujwe na adam na eva ari nayo mpamvu ikiremwa
muntu cyose kivuka gifite kamere yo gukora nabi cyangwa kugoma, niyo mpamvu kandi abantu benshi hirya no hino kwisi
ntawubigisha gukora nabi ahubwo nimbuto iba ibarimo ari nayo mpamvu icyaha
gikura reba aya magambo :irari riratwita rigakura kandi rikabyara
uruphu(yakobo)
Icyaha kiba
mumuntu ariko ntawushobora kukinesha keretse iyo yizeye uwakinesheje umwe ariwe
yesu kiristo umwana wimana,icyaha ni kibi kuko kidutandukanya nimana kandi
kizana umuvumo kumuntu uwariwe wese uba imbata yacyo.benshi munsengero
zitandukanye basabwa kureka ibibi,kimwe mubintu amadini yose yo
kwisi ahuriraho nukwigisha abayoboke babo ko icyaha ari kibi kandi ko kizana
umuvumo kubagikora.
Icyaha
kirandura kandi kigakura ,maze kubona abantu batari bake banduje ibyaha abana
babo,birashoboka wenda ko abo bana batashakaga kubikora ariko hari imbaraga
zaturutse kubabyebi babo bisanga bari gukora nkibyo ababyeyi babo bakora.umunsi
umwe twagiye kwigisha indaya zahantu mumugina mumugi wa Kigali maze bamwe
muribo barakizwa kandi biyemeza kubireka pe,kuko bamwe bari bamaze kubona
ibindi byo gukora bibatunga,ndibuka umunsu umwe twateguye amakesha(amasengesho
ya ninjoro)nuko turasenga kandi twigisha ijambo ryibyiringiro nuko umwanya wo
gutanga ubuhamya no gushima ugeze bane muri abo bahoze ari indiya baravuga bati
turashima uburyo mwadufashije kuva muburaya ariko kandi mudusengere kuko sinigeze
numva nshaka kuba indaya ariko nabyisanzemo gusa kimwe cyo nabwiwe ko na mama
yari indaya kandi yaphuye yiswe nindaya mugenzi we,yongeraho ati munsengere
nanjye sinzaphe nka mama ,undi nawe arakomeza gusa uko ari bane bose bavuze ko
ababyei babo bakoraga nkibyo bakora.mubyukuri kuba imbata yibyaha bimwe na
bimwe birandura kandi umwuka wumuvumo wo gukora nabi ugakurikirana .ibyaha
byose ni byaha kandi bifite imbaraga zo gukurikirana umuryango wawe ariko bimwe
mubyaha bikunze gukurikirana imiryango cyane kurusha ibindi kandi bikinjiza umuvumo kurusha ibindi ni ubusinzi
bwindangakamere,ubujura ,ubusambanyi,ubwicanyi,kubeshya,….. soma imigani
6;16-19.muri bibiriya tubonamo abantu bamwe bagiye bakurikiramwa nibyaha
mumuryango yabo muri abo twavugamo nka aburahamu wabeshye ko sara ari mushiki
we bibiriya ibivuga muri aya magambo…….
Bukeye
bwaho isaka umwana we nawe yarabeshye,bibiriya ibivuga muri aya magambo……..
Ngo buke
kandi na yakobo arabeshya bibiriya ibivuga muri aya magambo………………………………
Mumico
yabanyarwanda bemera ko ingeso nimico bishobora kwanduzanya ndetse no
gukurikirana,ari yo mpamvu niba waravukiye murugo rukora ibyiza ufite amahirwe
yo kuba mwiza kurusha wawundi wavukiye murugo rwabanyabya kandi koko ngo itungo
ribi ntawukwiye kurizirikaho iryiza,harabantu benshi bafite imivumo yibyaha
ikomoka kumiryango yabo.uzarebe nkumuryango urimo umugabo warongoye abagore
benshi,byanzze bikunze ntazabura umuhungu wigana ingeso ze ndetse azishyire no
mubikorwa .ushobora kwibaza uti bigenda bite kugirango umuntu yanduzwe
ibibi?nibyo kenshi abantu kubyumva biragoye ariko niko biri kuko nimparaga
zikora muburyo bwumwuka kandi zifite imbaraga zo gukurikirana binyuze mumaraso.
Mbese
birashoboka ko umuntu wabaye imbata yicyaha ava muri uwo muvumo?yego ariko
ntabwo ari isengesho usenga umunsi umwe ngo bibe birangiye cyangwa ngo ukore
kukimenyetso cyumusaraba nuko ngo wiryamire ngo ubwo umuvumo wibyaha uragiye,aswi
da bitwara igihe ariko birashoboka ko imivumo nimyaku ikururwa nibyaha iva
kumuntu burundu,muri iki gitabo nigikurikiraho nibyo tuzibandaho tugaragaza
uburyo imyaku nimivumo biva kubanto iyo byabokamye.reka mpinire aha ahubwo njye
kubimenyetso byumuntu ufite imyaku nimivumo kubuzima bwe,nibutse ko buri kintu
cyose gifite itangiriro ibikubaho uyu munsi birashoboka ko bifite inkomoko imwe
mubyo twavuze haruguru.kuko ngo ntakabura imvano !!!!!sibyo?
Munyigisho
zikurikira urabonamo ibimenyetso by’umuvumo nuburyo ushobora kuwutsinda
burundu……..komeza usome.
IBIMENYETSO
BIGARAGAZA UMUNTU UFITE IMYAKU NIMUVUMO KUBUZIMA BWE.
Ijambo
ryibanze;
Buri kintu
cyose kwisi kigaragazwa nibimenyetso byacyo,yesu yaravuze ati buri giti cyose
kimenyekanisha nimbuto zacyo.yongeyeho ati ntawasoroma imbuto zindimu kugiti
cya vuka ndetse natwasoroma imbuto zumutini kunturuso kuko buri giti cyose
kimenyekaniswa nimbuto zacyo,iyo umuntu arwaye ajya kwa muganga maze bakamupima
ikibabwira uburwayi umuntu arwaye biba byerekanwe nigipimo,muyandi magambo nyuma
yo kubona ibimenyetso byuburwayi baranamupima kugirango bamenya
bidashidikanwaho ibyuburwayi bwe kandi nyine buru burwayi bwose bugira
ibimenyetso byabwo byihariye ,niko bimeze no kumuntu ufite imivumo nimyaku
kubuzima bwe hari ibimenyetso biranga imibereho ye,kandi kenshi ibyo bimenyetso
bishobora no kuagaragarira nabo hanze kuko imyaku nimivumo iyo ikuriho kenshi
urabibona ndetse nabanndi bakabibona,gusa ikibabaje benshi iyo babonye
ibimenyetso bigasanzwe ko hari ibitagenda kubuzima bwabo benshi baterera agate
muryinyo bakabyirengagiza,abandi batangira kubitekereza bagahita bavuga ngo
ubwo niko imana yabishatse ,mugihe abandi bo bigunga bakabura icyo gukora
,hakaba nabandi bajya mubaphumu,hakaba nabandi bahitamo kwiyahura.twibaze?mbese
izi nzira zose abantu bacamo zabakuraho imyaku nimivumo>?mubice bikurikira
ndakwereka ibiranga umuntu wokamwe nimyaku nimivumo kubuzima bwe ,kubwibyo
ngusabye ko wasomana ubwitonzi kandi ukita cyane kubuhamya bwabantu burimo
bwibyababayeho mubuzima gusa amazina yabatanze ubuhamya narayahinduye kubera
impamvu nyinshi zitandunye gusa ubumya bwose ntankuru nimwe irimo ahubwo
nubumya bwibyabaye kubantu bari hiryo no hino mubihugu bitandukanye.kumugereka
wiki gitabo nzashiraho bimwe mubitabo byavuze kumyaku nimivumo byokama abantu.
1)GUKURAMO
AMADA KWABAGORE
2)KUBYARA
ABANA BATUZUYE BIBIGORYI (DEBIRE)
3)INYATSI
4)
KUGUMIRWA
5) KUDASHAKA
KUBAGABO
6) INDWARA
KARANDE ZIKURIKIRANA
7) ICYANGIRO
8)GUKORA
IBINTU NTIBYUZURE
9)INZANGANO
MUMIRYANGO ZIDAFITE IMPAMVU
10)IMFU
ZIDASOBANUTSE ZIBASIRA ABAGIZE UMURYANGO
11)IMFU
ZIBITAMBO ZITWARA ABAGIZE UMURYANGO
12)KUGIRA
ABASAZI MUMURYANGO
13)KUTABANA
NUWO MWASHAKANYE
14)UBUGUMBA
15)GUSHAKA
ABAGORE BENSHI
16)KUBURA
AMAHIRWE MUBYO UKOZE BYOSE
INYATSI :
Inyatsi
niki?inyatsi ni ugukoresha imbaraga zawe zose kandi ukaronka ariko igihe cyose
ibyo ubonye bikaguca mu mya yintoki;ushobora kumbaza uti biba byagiye he
?barakwiba? oya ahubwo umuntu ufite inyatsi ibyo abonye byose ntakintu kizima
bimumarira ahora ahomba mubyo agerageje gukoresha amaboko ye byose bityo
agohora asubira inyuma kuko ibyo abonye byose ntacto bimumarira .umuntu ufite
inyatsi aho abandi bungukiye niho ahombera muyandi magambo umuvumo winyatsi
uguteza ibihombo mubyo ukozeho byose.
Nitwa
(safari-izina twamuhaye)narangije amashuri abanza kirehe niga amashuri
yisumbuye ahahoze ari muntara ,ndangiza amashuri yakaminuza muri ULK;natangiye
gukora akazi keza muri 2004 mpembwa amafranga ibihumbi Magana abiri na mirongo
ine (240000frw) ,nyuma nza kuzamurwa muntera mbembwa ibihumbi Magana
atatu(300000frw)narihiriye umwana wumukobwa ambwira ko tuzaba kuva muwakane
wamashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza umwaka wa nyuma,nuko ngo buke
muhamagaye ambwira ko nsigaye mutera isesemi,narihanganye ndikomeza ariko
nshira ,nuko ngura moto nyuma yamezi atandatu kuko nari nkifite akazi kandi
mpembwa neza, nyuma yiminsi ine iyo moto barayiba ndashakisha ariko biba
ibyubusa uwayitwaraga yari umuntu utagira nintebe yo kwicaraho ngo aranyishyura
,narihanganye ndikomeza ngo buke bambagarika kukazi amafaranga bampaye
yimperekeza ntangira kubaka ngo mve mubukode maze kuzuza nsigaranye amafranga
kuri konte ibihumbi cumin a bibiri (12000frw)nuko imvura iragwa munzu nyinshi
ziri mumujyi wa Kigali iyanjye niyo yaguye uhereye hasi kugeza hejuru ,bambwiye
ko iyo nzu yaguye numva nakwiyahura ariko ndikomeza nkumugabo !!!!!kugeza nuyu
munsi simbuva na gato nkabakozi bimana nimunjyire inama yicyo nakora kuko
numvuse mwigisha bavuga inyatsi nsanga
ni gewe gusa gusa muri kuvuga iyo nitegereje nsanga wagirango nigewe imivumo
yose yokamye.kuva 2004 kugeza 2011 ntacyintu nakimwe navuga nagezeho!!!!!
Nitwa
weraris :nakoze akazi kenshi kandi mbona amafranga menshi ariko sinzi ikintu
gituma ntatera imbere nkabandi,jyewe nacuruje ibicuruzwa mbikura hanze ,nacuruje
imyaka,nacuruje Restaurant ,nacuruje ibirayi ,nacuruje ibitoki :yewe mvuge iki
pastor ntacyo ntakoze kandi nkbona amafranga pe ariko sinzi imyuka mibi indiho
ntabwo nigeze ntera imbere na gato kandi bamwe mubo twakoranye ubu nabatunzi bo
murwego rwo hejuru.ikintangaza kandi nuko hari nabo ndusha gukora no gushak
amafranga ariko byose ugasnga nubusa kuri jye njyewe ikibazo mbaza nimubwire
icyo nakora kugirango iyi nyatsi indiho imveho kuko mbona ntabonye ubufasha no
kwiyahura nakwiyahura kubera umubabaro nagahinda mfite.mugire amahoro yimana .
Mwene data
,inyatsi nikimenyetso cyumuvumo kandi iyo iri kubuzima bwawe ntushobora gutera
imbere na rimwe mubuzima bwawe uhora uri inyuma kandi ibyo ugerargeje gukoraho
byose bikaguca mumyanya yintoki ,kubwibyo nubona ibisa bityo kubuzima bwawe
ntukwiye guterera agate muryinyo kuko iyo utishe inyatsi ngo iyirukane kubuzima
bwawe amaherezo izakwica peeee.
KUGUMIRWA:
Kugumirwa
niki ?kugumirwa nukubura umugabo ntushake ukazarinda asaza utubatse urugo,
atari uko udashaka kubaka ahubwo aruko wabuze uwo mwubakana ,Kugumirwa ni
ibintu bizwi mukarere kandi igitangaje nuko benshi mubagumirwa ataba ari a
bantu buburanga bubu cyangwa ngo babe bafite imico mibi ahubwo iyo imyuka
yumuvumo nimyaku ikuriho abantu baraguhunga kandi ntampamvu ahubwo kuko hari
imyuka mibi iba igenzura ubuzima bwawe.
Icyitonderwa
:uburyo bwa mbere bwumukobwa uriho
umuvumo wo kugashaka :hari
kugumirwa bitewe no kubura uwo mwubakana urugo kuko ntawigeze akubwira ngo
mubane cyangwa ngo agusabe ko mwashinga urugo,ahubwo abo ubona bose ari
abagutesha umwanya nabakubwira amafuti
ukazarinda usaza utyo.
Uburyo bwa kabiri bwumukobwa uriho umuvumo wo kugumirwa :umukobwa abona abamusaba kubana nawe benshi ariko
akagira dayimoni yo kubenga birenze urugero umukobwa uzagumirwa kenshi satani
amuha inzitwazo zo kubenga agahora yumva ko ari igitangaza igihe cyose yashaka
umugabo yamubona bityo bigatuma ahorana agasuzuguro no kwiyemera kubamusaba
kubana nabo bose akirengagiza ko iyo bukeye iminsi iba ivaho umwe kandi idasubiraho
,nuko bikarangira atubatse urugo agasazira iwabo cyangwa munzu ye wenyine.
Ubuhamya
bukurikira nubwo nakiriye muri mail muri 2009 yanjye gusa amazina nyayo siyo
nkoresha ahubwo nashyizeho amazina yamahimbano kuko icyo ngamije nuko mwmva
ubutumwa burimo si ukumenya izina rya nyirubuhamya.
Nitwa
(Micheline)ntuye I Bujumbura muburundi nakunze ibiganiro byanyu byahise kuri
Television heritage nuko nifuza kubandikira ngo munsengere:ndi umwigeme wimyaka
mirongo 42 utarashaka pastor abo mumuryango wanjye bose barantwenga ngo kuko
ntarashaka barumuna banje bose barashatse kandi abite ibibondo ariko njyewe
byaranze none nkore iki ko numva ubuzima bunaniye :pastor mfite akazi kandi
ntabwo mfite uburanga bubu kuburyo nabura umugabo,yewe na barumuna banjye bose mbarusha
uburanga ariko sinzi icyo nzira ubu abantu batanguye kuvuga ngo nijye wanze
abagabo ariko reka nkubwire ko kuva kumyaka 25 nashatse umugabo ariko
naramubuze ,nimungire inama ubu nakora iki ?hari umuturanyi wacu yigeze
kumbwira ngo mugihe akiriho sinzoronka umugabo none koko byarashikiye pe!!!!!!
Nitwa
(sifa)narize kandi mfite akazi keza,nkunda abantu kandi ngerageza kubafasha uko
nshoboye,ntamuntu numwe nanga,gusa sinkunda gupha kubwira abantu bose ibibazo
byanjye.ariko numvise mwigisha ijambo ryimana numva ndanyuzwe nuko mpitamo
kubandikira kugirango mujye muhora munsengera kuko mbona ko iwacu ntamahoro
dufite nagato ;mama yaphuye mu 1997 papa ahita ashaka undi mugore ariko ubwo
yageraga murugo ntamahora namba twabonye nye na barumuna nanjye batatu twese
twaheze murugo ubu jye mukuru mfite imyaka mirono itatu mumunani umuto afite 34
twese buri umwe umwe aribana ndeba amaherezo yacu akanyobera,gusa nkeka ko
mukadata haba hari ibintu bibi yadukoreye kuko yakundaga kutubwira ati
munyirataho ngo mwarizi jye sinize,tuzareba uwize cyane kurusha undi
!!!!!!Pastor waruzi ko mukadata atanigeze abyara kandi na papa ubona ko asa
naho atuzuye neza kuko ntakibazo dushobora kumutura ngo agikemure none
nimungire inama ubu nakora iki ubu ntabwo twaba twarahumanijwe ?none se ko
ntinya kujya mubaphumu ubu nakora iki ?ngo iyo myaku ituveho ?
Kugumirwa
kubakobwa ntibashake ni kimwe mubintu bikomeye bibangamira abafite ibyo bibazo
ariko kenshi biba bikomoka kumivumo nimyaku baba baratongereweho bityo bigatuma
umuntu atubaka urugo :bibiriya iravuga ngo kubaka urugo numugisha uwiteka
atanga ndetse ngo nabana numugisha wuhoraho.icyitonderwa ;kutubaka urugo ntabwo
ari ubushake bwimana gusa mugihe waba ubihisemo kudashaka ntarubanza uba ufite
gusa benshi mubagumirwa ntabwo baba ari ubushake bwabo ahubwo baba bagiye
kubona bakabona birabashyikiye kandi ntibashobore kubibonera
igisubizo.kugumirwa nabyo nkimenyetso cyumuvumo nimyaku.
GUKURAMO
AMADA MUMURYANGO:
Hari
imiryango myinshi uzassnga bafite ibibazo bikomeye byo kutagira abana ndetse
ugasnga hari nubwo usanga indi zivamo nta mpamvu kubera imbaraga karande
zimivumo kubwibyo nubona ibintu nkibyo mumuryango wawe ntuzabifate nkibisanzwe
ahubwo azafateingamba zo kurandura uwo muvumo mumuryango wawe.
Hari
umuryango umwe nzi bari bafite abana babahungu bane nabakobwa babairi nuko uwo
murrango buri mwana wese w’umuhungi arashaka ariko igitangaje nuko ntanumwe
wabonye umwana kuko buri mugore yakuragamo inda ,yaba uwashatswe nibo bahungu
hamwe nabashiki babo,umunsi umwe nza gusurwa numwe mubakobwa bashatse muri uwo
muryango ambwira amateka yabo ukuntu ntamuntu numwe wo mumuryango wabo ubona
umwana ndetse ambwira ko ajyiye kuva muri uwo muryango kubera ko yasanze
ntamugisha ahafite yongeraho ati ubu umbona nabaye urwamenyo kuko maze gukuramo
inda esheshatu zose ,ati nageze aho nifuza urupfu ariko narwo ndarubura,ati
byukuri sinzi impamvu imana ikosa naba narayikoreye ngo inyoherereze izi
ngorane zose .
Kenshi iyo
abantu bari mubihe bikomeye byubuzima byuzuyemo amagorwa namarushwa atandukanye
,harubwo amakosa yose nibibabaho bibiherereza kumana ariko ndagomba kukubwira
ko Imana siyo idashaka ko umererwa neza ahubwo ni satani utishimira ko wabaho
unezerewe,kubwibyo Imana ntakibazo mufitanye ahubwo satani niwe ukurwanya ngo
utaba mumwanya Imana igushakamo.
KUBYARA
ABANA BATUZUYE BIBIDEBIRE
Hari
umutegetsi umwe nzi muri aka karere kibiyaga bigari,wari ufite abana batanu
bose bibigoryi, uwo mutegetsi hamwe numugore we yagerageje kwivuza hirya no
hino kwisi kugirango bamusobanurire ikimutera kubyara abana batuzuye nuko
bakamubwira impamvu zatuma agira icyo kibazo ariko yareba agasanga izo mpamvu
zose batanga ntinimwe yibonamo ,kubera izo ngorane bari baragize ntabwo
bigeraga banezerwa mubuzima kandi ntanubwo bifuzaga kuba bakwakira umushyitsi
murugo rwabo kuko uwahageraga wese iyo yabonaga abo bana babo yahitaga ahindura
ikiganiro,
Umunsi umwe
kubwamahirwe y’Imana tuza kubona umugisha wo kujya murugo rwabo dutwawe numwe
mubantu bo mumuryango wabo wari warumvise amakuru yundi muntu twasengeye wari
ufite icyibazo cyumwana wari umusazi nyuma yo kumusengera arakira nuko ibyo
bimuha ikizere maze adutwara kuri uwo mutegetsi,tugezeyo baratwakira nuko nyuma
yo gusoma ijambo ry’Imana dutangira gusenga ,tugisenga uwo mwanya amadayimoni
atangira kuvugira muri abo bana ,avuga aho yaturutse ,uwayohereje ,ibyo yakoze
muri uwo muryango ndetse nuburyo ariyo yahinduye ibigoryi abana bose,nyuma
yumwanya nkuwisaha yose turi gusenga abana babiri muri abo ubwenge bwahise
buragaruka ako kanya nuko batatu dukomeza kubasengera ubu tuvugana abo bana
bose barakize babiri bari muri Amerika umwe ari muri Africa,abandi babari baba
I buraya ;uyu munsi uwo muryango urashima Imana kubw’ibitangaza imana
yabakoreye akabohora abana babo ,reka nkubwire ko bje kubyara undi mwana nyuma
bamwita Samweri kandi yavutse ari muzima kuko imivumo yari yabavuyeho
yose.kubyara abana bibigoryi si umugambi w’Imana kuko kenshi biva kumyuka mibi
keretse iyo hari izindi ngorane umwana yagize mukuvuka kwe cyangwa nyina amutwite.
INDWARA
KARANDE ZIKURIKIRANA,
Hari
imiryango myinshi uzasanga bafite ibintu bidasanzwe birimo indwara
zurukurikirane kande ugasanga nabo barabyakiriye rwose byabaye igice kimwe
cy’ubuzima bwabo izo ndwara zikurikirana abaganga bakizungo bazita (clonicles’s
diseases )inzo ndwara abaganga bakubwira ko zakugezeho kubera ko hari bamwe
mubo mumuryango wawe bari bazifite bityo ukaba nawe zakugezeho ,iyo ubabajije
uti se byarangira zigakira abaganga bakizungu bakubwira ko bidashoboka ko
zikira.izo ndwara rero nubwo bavuga ko zidakira ariko sibyo kuko hari benshi
Imana yazikijije kandi ikazihagarika Burundi ntizongere kugira uwo zifata ibyo
bitwereka ko indwara zikurikirana satani azihishamo kugirango zigirire nabi
abantu,niba nawe ukurikiranwa nibintu nkibyo menya ko ibyo Atari ubushake
bw’Imana kandi ko utagomba kwemera ko hari iburwayi bwa karandi yimivumo
bukurikirana ubuzima bwawe,zimwe muri izo ndwara uzumvamo Asima,Diabete …
Hari
umuryango umwe nzi abantu baho bose bicwa nindwara y’umutima ,hari igihe nigeze
kwibaza niba ntayindi ndwara bashobora kurwara ariko mpita menya ko ari karande
ibakurikirana ,kuribo hari imyaka umuntu wo mu mumuryango wabo ageramo bakaba
biteguye ko agomba kurwara umutima kandi ubwo bakanizera ko ariwo uzamwica
,birababaje pe!
ICYANGIRO
Umuvumo
wicyangiro numuvumo ukomeye kuko iyo ufite uyu muvumo ntakintu nakimwe ukora
ngo wemerwe,haba mukazi haba mu mumuryango,mbese aho uri hose abantu barakwanga
bakagusebya bakuvuga uko utari ,mbese aho umuntu uriho icyangiro agiye hose aba
ari ikibazo.
Hari
umudamu umuwe wagiye gusaba visa muri Ambassade agezeyo kuko yariho umuvumo
nimyaku yicyangiro nuko ushinzwe gutanga amavisa aramureba armubwira ati uyu
mugore arareba nabi nkumugore baraye berekanye kuri television yishe umugabo
we,yongeraho ati vahano nta visa yawe dufite,,,,, uwo mugore yagiye ababaye
cyane kubera ukuntu bamugereranije numugore wumugome wishe umugabo we kandi
bakamwima visa batabanje no kureba nibura muri document ziwe,
Uwo mudamu
amaze kumva ibyo yaje aho twari turi gusengera atubwira ibimubayeho nuko dufata
akanya turamusengera maze tumwirukanaho umuvumo wicyangiro nigisuzuguriro maze
Imana imubwira ko imubohoye ,,,nyuma yibyumweru bibiri gusa yaje kusubira kuri
Amabassade kungera kugerageza amahirwe ye nuko agezeyo ahasanga wamuyobozi
wamwimye visa maze agira ubwo aribwira ati wenda iyo mpasanga undi utari
uwankomerekeje akanyima visa,ariko Imana yagirango yiyubahishe…igihe kigeze cyo
gutanga document ziwe yahise azakira nuko aramubwira ati itahira uzagaruke
kureba visa yawe nyuma yiminsi ibiri ,uwo mudamu yahisa agaruka kutureba aho
dusengera aratubwira ati Imana yankoreye ibitangazo icyangiro cyose cyamvuyeho
uwanyimye visa niwe umbwiye ko mpawe visa yimyaka ibiri ,,,uwo mugore yahise
avuga ati iyi minsi ibiri ndayimara nsenga kugirango utuvuta Imana yansize
ibinyujije mubakozi bayo tutamvaho..Hareruaaaa.byarangiye icyangiro kimuvuyeho
abonye visa ye.
Mwene data
wowe uru gusoma iki gitabo iyo ufite icyangiro ntushobora gutera imbere mubyo
ukora byose, kuko aho ugannye hose uzangwa kandi ntaruhare wabigizemo ,umugabo
azakwanga ntampamvu, fiancé azakuvuho ntampamvu,uzacuruza abo mukorana
bakwange,mbese icyangiro numuvumo mubi niyo mpamvu ugomba kuwusezerera mubuzima
bwawe ndetse no mumuryango wawe.
GUKORA
IBINTU NTIBYUZURE
Hari abantu
uzasanga ibintu byose batangije ntanakimwe cyuzura nubona umuntu nkuwo uzamenye
ko afite umuvumo nimyaku bikurikirana ubizima bwe,
Jyewe hari
umuntu nzi afite amazu ane yatangiye yose ariko ntanimwe yujuje uti bigenda
gute?agura ikibanza agatangira kubaka yagera kuri lento harya baba bitegura
gusakara agahira ayireka akajya gutangira indi bityo bityo….ubwo urumva ari
amahoro kuri uwo muntu ?iyo aza kuba ntakibazo afite yari gutangira imwe
yayirangiza akajya gutangira indi bityo bityo,ariko we ntanimwe yuzuza,abantu
bafite uyu muvumo ibintu byose batangiye ntanakimwe buzuza kubera umuvumo.niba
mu muryango wawe harimo abantu nkaba mubyukuri bakeneye amasengesho akomeye.
INZANGANO
MUMIRYANGO ZIDAFITE IMPAMVU
Hari
imiryango myinshi ifite umuvumo winzangano ugasanga abana bavukana ntanumwe
usuhuza undi aho umwe anyuze undi akaba yahanyuza umuriro kubera ko dayimoni
yabaritsemo ,biratangaje kubona abana bavukana bari wese ajya mubaphumu
kurogesha uwundi ;hari umugabo umwe waje kundeba ambwira ko mushiki we yaje
kumusura ariko azana nuburozi bwo kubaroga amahirwe make ya mushiki we
bamufashe amaze kubushyira mucyayi ngo agihe umwana wamusaza we w’imyaka ibiri
!!!!!!
Hari
imiryango myinshi uzasanga bafite inzagano zikomeye kuburyo hari nabicana kandi
wajya kureba ugasanga nta mpamvu ifatika yibyo niwabona ibintu nkibyo ujye
umenya ko ari umuvumo ubakurikirana maze ufate ingamba zo kuwuhagarika
uwirimbure utarakurimbura.
IMPHU
ZIDASOBANUTSE ZIBASIRA ABAGIZE UMURYANGO
Hari
imiryango myinshi uzumva abantu baphuye imphu zidasobanute ,ukumva ngo umuntu
yaryamye bucya yaphuye ,ukumva ngo umuntu yanyereye yitura hasi aba araphuye
,ukumva ngo umuntu yinjiye mubwiherero ahita apha nkibyo numvise mumunsi ishize
muri Uganda,ukumva ngo umuntu yari mukazi saa tatu saa sita araphuye muburyo butunguranye,
Imphu nkizo
ziza muburyo bwa gitunguro kenshi abo bantu papha baba baratanzweho kenshi ibitambo mubadayimoni maze iyo myuka mibi
ikaza kubica, kubwibyo nubona imphu zidasonanutse mumuryango wawe ujye umenya
ko utagomba guceceka ngo ubyihorere na gato kuko utagize icyo ubikoraho nawe
abo badayimoni bakwataka.
12)KUGIRA
ABASAZI MUMURYANGO
Hari
imiryango uzasangamo abasazi benshi wibaze niba ari mubitaro byabarwayi bo
mumutwe bikuyobere.hari umuryango umwe nzi bafite abana babasazi bane ,maman
wabo yari umusazi kandi yaphuye ari umusazi ,se wabo yagiye nkuwugiye kwisoko
aragenda ntiyagarutse amakuru babonye nyuma nuko yaje kwiyahura mumazi..
Ndashaka
gusobanura iki kintu :hari abantu bamwe bashobora gusara kubera uburwayi butandukanye
bagize ariko hari nibisazi biva kubadayimoni kubwibyo ntawukwiye kwitaranya
ibisazi byabadayimoni nuburwayi busanzwe bwo mumutwe,gusa nubona abasazi babiri
batatu mumuryango wawe uzabyibazeho kuko kenshi biba biva kubadayimoni,niyo
mpamvu niba hari abasazi bari mumuryango wawe ugomba gufata ingamba zo gusenya
iyo karande ukayihagarika itararimbura umuryango wawe.
13)KUTABANA
NUWO MWASHAKANYE
Hari abantu
bafite umuvumo wo kutubaka ingo ngo zikomere ibyo nabyo numuvumo kandi iyo
umuryango ufite uwo muvumo ntibishingira kw’isura abo muri uwo muryango baba
bafite cyangwa kumafaranga baba bafite.
Hari
umuryango umwe wari ufite abakobwa umunani bose barashatse baza kuva kubagabo
bose maze bagura umusozi bawubakaho amazu buri mukobwa ninzu ye maze byagera
kumugoroba buri wese agacyura umugabo ashaka ,ako gace kaza kuba nka sodoma na
gomora mugihe gito kandi igitangaje abanshi muri abo bakobwa bari bafite
abagabo bakomeye kandi banafite amafaranga ari bose byarangiye badashobora
kubana nabo bashakanye .
Ukurikije
ubushakashatsi bwakozwe nabanyamerika bugaragaza ko kwisi rumwe mungo eshetu
zubakwa habaho gutandukana bivugwa ko kutubahaka byarenze umudayimoni wigihugu
ahubwo wabaye umuvumo wibasiye isi kubwibyo tugomba guhagurukira rimwe
tukarwanya uyu mudayimoni tukawirukana mubuzima bwacu.
14)UBUGUMBA
Ubugumba ni
kimwe mubintu bibabaza kuko umuntu wese utabyara ntashobora kugira umunezero
wuzuye nkurikije abo nahuye nabo ,ubugumba rero nabwo bushobora guterwa
nuburwayi busanzwe cyangwa bugaterwa nimivumo karande
Ubugumba
buturutse kumivumo karande uzasnga kenshi iyo buri mumuryango bwibasira abagore
nabagabo ugasanga bose ntawushobora kubona umwana kubera iyi mivumo ;hari
imiryango igera mumunani twamenyanye kuva muri 2009 bafite dayimoni wubugumba
ariko nyuma yo gusengera deliverance iyo miryango ,imiryango itanu imaze kubona
abana dayimoni yubugumba imaze kubavaho nindi miryango itatu isigaye dukomeje
kuyisengera kandi twizeye ko nayo izabohoka.ubugumba kenshi nabwo bukomoka
kumuvumo nabadayimoni.
15)GUSHAKA
ABAGORE BENSHI(Abagabo benshi)
Hari
imiryango myinshi ifite umuvumo wo kutanyurwa numugore umwe aho usanga umugabo
ashaka abagore barenze umwe ,ugasanga umugabo yashatse abagore babiri,batatu
bane cyangwa batanu,kenshi kandi ugasanga hari numwo abikoze atabishaka ahubwo
yumva icyintu kimuyobora kubikora.
Imiryango
nkiyo ishaka abagore benshi kenshi uzayisangami induru nibibazo byurudaca byo
kutumvikana hagati yabo bana baba badahuje ababyeyi bombi,kubwibyo niba
waravukiye mumuryango nkuwo ndazi neza ko ibyo mvuga wowe ubyumva,ntamuntu
ureba kure wakwifuza kuba mumuryango urumo umuvumo wo gushaka abagore benshi
niyo mpavu niba waravukiye muri uwo muryango ugomba kubihagarika kuko nibintu
bikurikirana.
Sinava kuri
uyu muvumo ntavuze ko kanda hari nabagore bagire uyu mudayimoni wo gushaka
abagabo benshi kuburyo nubwo yaba yubatse afite nabana adahazwa numugabo umwe
kuburya hari nabasimbuka ibipangu basize abagabo babo baryamye bakajya mubandi
bagabo kuko baba barokamwe nuyu muvumo wo gushaka abagabo benshi.
16)KUBURA
AMAHIRWE MUBYO UKOZE BYOSE
Umuntu ufite
umuvumo arangwa no kubura amahirwe mubyo akoze byose,haba mwishuri murugo
yashatsemo ,muri busness ,mu kazi akoze kose muri make aho agana hose ahasanga
ibyago kubera ko umuvumo uba uri hejuru y’ubuzima bwe .umuntu nkuyu ntakindi
aba akeneye usibye ubutabazi bw’Imana mubuzima bwe
Hari abantu
banshi bagiye biyahura kubera ko ibyo babaga bagerageje gukora byose
byababeraga impabusa ,nuko bakibaza bati kuki ibi byago byose naguma kubicamo
bagafata icyemezo kigayitse cyo kwiyahara kuko babaga batizeye uburyo bashobora
kuva muri izo ngorane zurudubi babaga barimo bacamo.kubura amahirwa mubyo ucamo
kenshi biva kumivumo niyo mpamvu niba umaze igihe unyura mubihe nkibyo ugomba
gufata umwanzuro wo kubisohokamo kuko s’umugabane wawe.
UBURYO BWO
GUSENYA UMUVUMO BURUNDI (Part 1)
Abantu
benshi kwisi bakunze kwicwa nindwara batazi,nabagerageje kuzimenya nibazibonere
umuti ukwiye wo guhangana nubwo burwayi ,ni muri ubwo buryo nabantu benshi
bicwa numuvumo harimo bamwe batawumenya nabawwumenye ntibamenye uburyo bwo
kuwirukana ni muri ubwo buryo ngiye kugufasha intambwe kuyindi uburyo
wakwirukana umuvumo kubuzima bwawe.
KUMENYA UWO
MUVUMO
Bibiriya iti:yesu
abwira abayuda bamwemeye ati muzamenya ukuri kandi ukuri kuzabababatura(yohana
8:31)
Ntushobora
kunesha virusi yumuvumo utarayimenya niyo mpamvu ugomba kubanza kumenya umuvumo
ukurikirana ubuzima bwawe cyangwa ubw’umuryango wawe nyuma yo kuwumenya izaba
ari intambwe ya mbere ikomeye yo kuwurwanya.
Niyo mpamvu
yesu yabwiye abayuda bari bamwizeye ati muzamenya ukuri kandi ukuri niko
kuzababatura, ntushobora kubohoka utaramenya ibyo urwana nabyo ;nkuko
udashobora kumwa ikinini cya marariya ngo kigukize kanseri niko amasengesho
yawe adashobora kugira imbaraga iyo wirukana umuvumo utawatura mwizina ngo
uwuvuge.ari nayo mpamvu abantu benshi basengeye karande nimivumo ntibigende
kuko baba batavuganye niyo dayimoni uwutera .
ATURA
IBYAHA MBERE YO GUTANGIRA KWIRUKANA UMUVUMO\
Nkuko
bigaragara imivumo karande kenshi ikomoka mubyaha niyo mpamvu udashobora
kwirukana dayimoni yumuvumo kandi ugifite ibyaha nk’inkomoko yuwo muvumo niyo
mpamvu ari ibyingenzi cyane kubanza kwiyeza no kwitunganya imbere y’Imana mbere
yo kwirukana imivumo ikurikirana ubuzima bwawe,
Ushobora
kwibaza niba buri uko ugiye gusenga wirukana imivumo ubanza kwiyeza no
kwitunganya,yego buri uko ugiye gusenga ugomba kubanza kwitunganya no kwiyeza
kugirango amasengesho yawe agire imbaraga;
Bibiriya iti
:nuko araphukama arasenga yatura ibyaha ubwoko bwe bwakoze (Nehemiya1)
NTAMUNTU
UKIRIHO UMUVUMO WIRUKANA UMUVUMO
Bimwe
mubibazo bikomeye nahuye nabye mugihe maze mvuga ubutumwa bwiza harimo niki
nabajijwe nabantu benshi bagira bati kuki nasengewe numubishopu ,cyangwa Pastor
ukomeye ariko imivumo ikanga kugenda?igisubuzo nabahaye niki gikurikira :
1)Umuvumo
ushobora kutakuvaho iyo usengewe numuntu ufite nawe umuvumo
2)umuvumo
ushobora kutakuvaho iyo ugusengeye adafite impano ya Delivarance
2)umuvumo
ushobora kwanga kukuvaho iyo wisengeye kandi nawe uriho umuvumo
N.B;knuko
nta muntu wibohora abaoshye niko ntamuntu wiyirukanaho imivumo kandi imuriho
SHAKA
UMUKOZI W’IMANA WASIGIWE KWIRUKANA IMIVUMO
Abantu bose
basenga siko bose baba bafite imppano yo kwirukana imivumo karande ,niyo mpamvu
ugomba kumenya ko mwitorero rya kiristo abantu bose siko basigiwe kwirukana
umuvumo wa karande cyangwa gusengera abantu delivarence,
Nkuko
ntamurwayi wivura niko nawe niba iriho imivumo udashobora kwivura ahubwo
ukeneye undi muntu ufite ingabire ya delivarence kandi wasigiwe amavuta yo
kwirukana imivumo,bityo kugirango ushobore kubohoka bisaba ko usengerwa numuntu
utakiriho umuvumo uwa ariwo wose,ushora kwibaza uti namumenya gute uwo mukozi
w’Imana ufite izo ngabire ?byukuri biragoye ariko niwasaba Imana kugufasha nta
gushidikanya ko izagufasha kandi ushobora no kubaza abandi basengewe bafite
karande bazagufasha baguhuze nabantu nkabo bafite inzo ngabire .
Reka mwese
nkwifurize amahoro nimigisha by’Imana wowe wasomye iki gitabo nizere ko
cyakubereye umugisha kandi nizere ko uzakigeza kubandi bababaye kugirango
kibabere umuti wingorane bacamo,mugitabo gitaha nzagaruka cyane kuburyo bwo
gusenga amasengesho akomeye avanaho imyaku nimivumo ubutazagaruka..mugihe
tukikibatunganiriza tubaye tubifurije amahoro numugisha biva kumana se w’Umwami
wacu yesu kiristo bizira umuvumo karande.
No comments:
Post a Comment