IJAMBO RYIBANZI BY
APOSTLE DR NYANDWI ALEXANDRE
Abundant life
international Ministries (AIM)and full life temple is an international
Pentecostal dynamic ministry with the
networks in many nations in Africa, Europe and USA, this ministry had very
humble beginning but God blessed our ministry to grow in numbers, spiritually
and financially ,and is continually growing day by day because it is planted
according to God’s will.
In our ministry we
have burden to train ministers and all
Christians to be based on the real foundation of apostles and prophets who
purposed to bring change and revival in this era in the church of Christ,before his return to
take up his church.
In AIM &full life
temple we obey Jesus Christ and always
allow the holy ghost to guide,
the word of God(holy
bible) is supreme rule in our churches, our main purpose is to represent Jesus
on earth and fulfill his mission,
AIM&full life
temple international is committed to fulfill the following mandate:
*Our mandate in belief *
Motto: preaching
gospel by word and deeds to all nations
Intego:tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.
Vision: reaching
nations change lives into full life.
Iyerekwa: guharanira ko abatuye isi
bagira ubuzima bwuzuye.
Mission: Many
charitable actions and few words
Misiyo
:guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi amagambo
akaba macye.
Expectation:being
overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo
God bless you,&
family and your plans like never before
From the desk of Apostle Ny. Alexandre Fire
AIM&Full Life Temple international
Founder and World Wide Moderator
Umuryango mpuzamahango uharanira ko abatye isi bagira ubuzima
bwuzuye(AIM) hamwe nitorero mpuzamahanga ry’ubuzima bwuzuye (FLTI)ni umuryango
wa gipantekote ufite amashami hirya no hino muri Africa,Europe hamwe no muri
America,uyu muryango watangiye muburyo bukomeye,ufite ubushobozi buke nabantu
bake ariko imana iwuha umugisha ukura vuba,haba mumutungo ,mumubare wabantu
ndetse no muburyo bwumwuka,kuko washinzwe mubushake bw’Imana.
Muri uyu muryango
dufite umutwaro wo gusubiza itorero rya Kiristo kurufatiro rw’ukuri rwintumwa
nabahanuzi,bafite uruhare rwo kuzana impinduka nubububyutse muri iki kinyejana
mbere yo kugaruka kwa yesu kiristo.
Muri uyu muryango
twubaha umwami yesu kiristo kandi tureka umudendezo wumwuka wera ukayobora
itorero, ijambo ryimana bibiriya niryo riyobora mumatorero yacu.intego yacu
nyamukuru nukuba abambassaderi beza ba yesu kiristo hano kwisi. Uyu muryango
ifite intego zikurikira munchamake:
Motto: preaching
gospel by word and deeds to all nations
Intego:tuvuge ubutumwa mumagambo no mubikorwa amahanga yose.
Vision: reaching
nations change lives into full life.
Iyerekwa: guharanira ko abatuye isi
bagira ubuzima bwuzuye.
Mission: Many
charitable actions and few words
Misiyo
:guharanira ko abakiristo bakora ibikorwa byurukundo byinshi amagambo
akaba macye.
Expectation:being
overcomers and world answers like Jesus Christ.
Igitegerejwe:kuba abatsinzi n’ibisubizo byisi nka Yesu Kiristo
Imana ibahe umugisha.
From the desk of Apostle Ny. Alexandre Fire
AIM&Full Life Temple international
Founder and World Wide Moderator
INDANGAGACIRO ZIRANGA ABAKOZI BOSE BAKORANA N’ITORERO FULL LIFE TEMPLE
INTERNATIONAL
CORE VALUES CHARACTERISTICS TO
ALL FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL WORKERS
1) Kubaha Imana ( obeying God)
2) Kubaha abantu bose
(respect people)
3) kwiyoroshya (humility)
4) kwicisha
bugufi (humbly-simplicity )
5) kuzuza inshingano
(duty accomplishment)
6) ubwitange (sacrifice )
7) umurava (
honesty )
8)urukundo (love)
9)guharanira
amahoro ( Peace-maker )
10)kumva abandi (understandable )
11) kugira ibanga
(keeping secret )
12) kwihangana (patience )
13) kubahiriza igihe
(punctuality )
14) kwirinda
ivangura (no discrimination )
15) kuba
umunyakuri (telling the truth )
16)isuku (cleanness)
17)kugira ubuntu (
kindness )
18)inyangamugayo (faithfulness )
19)guharanira kuba
indashyikirwa (strive to excel)
20)gushyikirana ( sociability )
Niba wemeranya nizi
ndangagaciro uzuza izina usinye………………………………………
VISION NA MISSSION
YITORERO MUMAGAMBO ARAMBUYE
AIM&FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
DECLARATION OF THE VISION AND
MISSION IN DETAILS
1:Preaching the word
of jesus christ all over the world.
Kwamamaza ijambo
ry’umwami wacu yesu kiristo amahanga yose
2.to bring back the
rivaval in the church through the sign of apostles working miracles.
Kugarura ububyutse
mw’itorero tugaragaza ibimenyetso byintumwa kandi dukoreshwa ibitangaza .
3.to light the sheep
of God who were fallen away in dead religions around the globe.
Kumurikira intama
z’imana hirya no hino kwisi zayobeye mumadini y’ubuyobe.
4.to train heroes of
jesus to proclem the message of truth before the return of jesus chist.
Gutegura intwari za
yesu ngo zamamaze ubutumwa bwukuri mbere yo kugaruka kwa yesu.
5.to prepare the
church to receive the holy ghost fire and living by Godly life every day.
Gutegura itorero
ryuzuye umwuka wera kandi ribayeho mubuzima imana ishaka buri munsi.
6.to destroy the
oppression of satan ministering the delivarence,prophecy and healing to
mankind.
Gutsemba burundu
ingoyi za satani mubantu b’imana twatura kubohoka nyakuri ,ijambo ry’ubuhanuzi
kandi tumanura imbaraga zo gukiza inndwa mubantu.
7.totally burn up in
the church the power of segregation,tribalsm,and racism
Ministering the
impact of unity in the church.
Gutwika burundu
umwuka wo kwirema ibice mumatorero,turwanya ivangura kandi turwanya gutonesha
ahubwo twigisha imbaraga z’ubumwe.
8.to deliver those
who are oppressed by their pastors,prophets and apostles
To prepare them to
fear God more than men.
Kubobora abagizwe
imbata n’abapastori,abapotere cyangwa abahanuzi tubategura ngo bagere kurwego
rwo kumvira imana kuruta abantu.
9.to teach the
mistryies of heaven and prepare the church to meet jesus(AIM&full life
temple is not consitrate on worldly things but heavenly focus.
Kwigisha amabanga
y’ubwami bw’imana no gutegura itorero ngo rizabane na yesu(AIM&itorero
ry’ubuzima bwuzuye ntago ryita cyane kubyisi bishira ahubwo ritegura abntu
kuzabana n’imana mw’ijuru.
10.to clean and
purefy the church of christ fighting the weak prayer,evil doctrine,pirate
prophecy and minister’s profits more than God’s profits.
Gutungaya no kweza
itorero rya kiristo turwanya imasengesho y’intege nke,inyigisho mbi,ubuhanuzi
bwa pirate,abakozi b’imana bita kunyungu zabo kurusha inyungu z’imana
11.we as AIM&full
life temple believes in good health,best life in this world and hard
working(each member who have full life must eat 3 times per day if is not in
fasting prayer)
Twe nka AIM&full
life temple twizerera mukubaho dufite ubuzima bwiza ,kandi bunejeje turi hano
kwisi ,dukora cyane kandi twubaka ubwami bw’imana(muri muntu wese ufite ubuzima
bwuzuye akwiye nibura kurya gatatu (3) kumunsi iyo atiyirije.
12.we moblizing people
,churches,gouverments,ministries and individuals to do many actions of love and few words and serve jesus.
Dushishikariza abantu
,amatorero,amareta,ministere hamwe n’abantu kugiti cyabo gukora ibikorwa
byinshi by’urukundo kandi ngo bavuge gacye kandi bakorere umwami yesu.
INGINGO ZINGENZI ZIGIZE IMYIZERERE Y’UMURYANGO USHINGIYE KU itorero
full life temple
I-
IBYO TWEMERA.
1-
Twemera ko Bibiliya yose ari Ijambo
ry’Imana.(2timoteyo 3:16)
2-
Twemera ko Imana ari imwe gusa , yigaragaza mu Mana
Data, Mwana na Mwuka Wera.(Matayo 28:19)
3-
Twemera ko Itorero rigize Umubiri wa Kristo ari rimwe,
ko rihuje abizera bose bakijijwe muri Yesu Kristo, uyu akaba ariwe Umutware
n’Umwungeri Mukuru w’Itorero.(abefeso 4:16)
4-
Twemera ko agakiza k’abantu bose kabonerwa muri Yesu
Kristo wabambwe kubw’ibyaha byacu, ajya I kuzimu nyuma akazuka mu
bapfuye.(ibyakozwenintumwa 4:12)
5-
Twemera gucungurwa kw’abantu mu maraso ya Yesu Kristo
yamenekeye ku musaraba I Golgotha.(yohani 1:12,yohana 3:16-17)
6-
Twemera umubatizo mu mazi menshi atemba, wategetswe ku
bantu bihannye ibyaha bakaba bamaze kwakira agakiza k’Umwami Yesu.(matayo 3:13-15)
7-
Twemera umubatizo w’Umwuka Wera n’impano
zawo(ibyakozwe 19:1-7)
8-
Twemera ibitangaza bikoreka mu gukiza indwara z’umubiri
no kwirukana abadayimoni mu bantu kubw’imbaraga zituruka mu maraso ya Yesu
Kristo no mw’Izina rikomeye rya Yesu Kristo.(yohana 14:12-13)
9-
Twemera igaburo ryera ryakirwa n’ababatijwe (Sainte
Cene)(abakorinto 11:23-30)
10-Twizera ko Yesu Kristo azagaruka aje kuzamura
Itorero rye no kwima imyaka igihumbi
mbere yuko abantu bose bazacibwa urubanza rwanyuma kubyo bakoze.(yohana 14:1-3)
II-
IBYO TWIGISHA.
1-Twigisha ubumwe n’ubwiyunge bushingiye
mu kwihana ibyaha by’amacakubiri n’inzangano .
2-Twigisha ubworoherane, kwihana icyaha
cyose no kubabarirana.
3-Twigisha kwibohora, kubohora no gukiza
igihugu kubwa Yesu Kristo Mucunguzi
4-Twigisha amahoro aturuka kuri Yesu
Kristo, uburumbuke, amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage hakurikijwe
ibyanditswe byera.
5-Twigisha abakristo kubaha no gusengera
buri gihe ubutegetsi bw’Igihugu kuko twemera ko buba bwarashyizweho n’Imana.
6-Twigisha abakristo gukiranuka,
gutandukana n’icyaha icyaricyo cyose no kwiringira Imana muri byose.
7-Twigisha ibyanditswe byera byose dusoma
muri Bibiliya.
8-Twigisha ko Yesu Kristo ari Umwami
w’Abami n’Umucunguzi w’abantu bose.
9-Twigisha abakristo kwita cyane no
gufasha abatishoboye cyane cyane imfubyi , abapfakazi, abarwayi n’abari mu nzu
y’imbohe.
10-Twigisha abakristo kwitabira umurimo
,kurwanya ubukene no kugira ubuzima
buzira umuze.
11-twigisha abakiristo bacu isuko yo
kumutima ndetse niyo kumubiri
III-
UBUTUMWA TUVUGA.
1-Tuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo
wabambwe, wapfuye akazuka.
2-Tuvuga ubutumwa bukora ku mitima y’abantu, bakihana bakahinduka kandi
bakaba ibiremwa bishya.
3-Tuvuga ubutumwa bwuzuye bw’ububyutse kandi buherekejwe n’ibitangaza.
IV-
IMIHANGO Y’ITORERO.
Ø
UMUBATIZO
(Baptism)
Umubatizo
niki?ijambo umubatizo rikomoka kwijambo ryigiheburayo ryitwa baptize bikaba
bisonarwa kwibiza,
Umubatizo
mubyukuri wemewe nuvugwa na bibiriya kandi
ukagaragazwa nayo ari nawo yesu kristo yabatijwe ubwo yari kwisi(Matayo 4:1)uwo
akaba ari umubatizo wo mamazi menshi atemba .indi mibatizo iyo ariyo yose
ntiyemewe mumatorero ya full life temple.
Mwitorero
full life temple international umubatizo wo mumazi menshi nimuhango wera kandi
wizihizwa nitorero ryose kuko niwo uha abanyamuryango bashya kwegera igaburo
ryera,
Bikorwa
bite?
1)kugera kumazi menshi cyangwa atemba.(yorodani
ishobora gukoreshwa iyo bibaye ngombwa)
2)indirimbo
nisengesho bitangiza uwo muhango wera
3)ijambo
ryimana rigaruka kumpamvu zumubatizo wo mumazi menshi.
4)gusaba
abatizwa kwitegira kubatizwa(kumurongo)
5)gusengera
amazi nabagiye kubatizwa.
6)gutangira
kubatiza
Buri muntu
wese ugiye kubatizwa mumazi menshi agomba kuba azi neza impamvu yumubatizo wo
mumazi menshi akandi afite ubuhamya bwiza nkumwigishwa wa yesu.
Umushumba
wabiherewe uburenganzira amasaba kuvuga izina rye bombi bahagaze mumazi nyuma
yo kumusengera amufata ukuboko kumwe mugituza ukundi mumugongo ati:mububasha mpabwa nimana hamwe
nitorero full life temple ,ndakubatije wowe…………………………………….. mwizina ry’Imana
data wa twese numwana numwuka wera. Arangiza ayo magamba amaze kumubatiza.(imirongo
ivuga kumubatizo wo mumazi menshi (yohana 3:22-23’matayo 3:13-17’
7)indirimbo
isengesho risoza .
IGABURO
RYERA:
Igaburo
ryera cyangwa ifunguro ryera ni umwe mumihango ikorwa namatorero ya full life temple
international kuko ari itegeko rya yesu kiristo :bibiya
ibivuga muri aya magambo:yenda igikombe aragishimira arababwira ati”mwende iki
musangire ndababwira yuko uhereye none ntazanwa kumbuto zimizabibu kugeza aho
ubwami bwimana buzazira,yenda umutsima arawushimira arawumanyagura arawubaha
arabwira ati”uyu numubiri wanjye ubatangiwe mujye mukora mutya kugirango
munyibuke,nigikombe akigenza atyo ,bamaze kurya ati” iki gikombe nisezerano
rishya ryo mumaraso yannye ava kubwanyu (luka 22:17-20)
Igaburo ryera
rihabwa abakisto bose babatijwe mumazi menshi mwitorero full life temple
,nabandi bose bashobora kuba barabatirijwe ahandi mumazi menshi ariko bakaba
baramaze kwakirwa muri parroise ya full life temple.
Bikorwa
bite?
1)isengengesho
ritangira riyobowe numwe mubakozi bimana
2)ijambo
ry’imana rigaruka kumpamvu zigaburo ryera.
3)kwakira
indahiro yabakiristo bashya (ababatijwe cyangwa abavuye muyandi matorero
bashaka kuba abanyamuryango bitorero)
4)gusengera
ifunguro ryera
5)gutanga
ifunguro ryera haherewe kubakozi bimana bayobora iryo gaburo ryera.
6)guha
igaburo ryera abakiristo bose kandi umaze guhabwa igaburo ryera agasengerwa
umugisha no gukomera mubukiristo bwe.
7)kuganira
kubibazo biba bireba itorero bikwiye kumenyeshwa abakiristo.
8)amatangazo
9)indirimbo
nisengesho bisoza.
Ifunguro
ryera ritangwa nande?
Umushumba wa
parroise wabiherewe uburenganzira.
Ifunguro
ryera rihabwa inde?
Abakisto
bose babizerwa bakiriwe mwitorero .
Ifunguro
ryera rimara umwanya ungana ute?
Ntamwanya
uteganijwe rimara kuko biterwa nubwinshi bwabakiristo iyo parroise ifite
nuburyo abariyoboye bakeshejwe numwuka wera.
Isengesho ryakira abanyamuryango bashya nuburyo bikorwa.
1)kubasobanurira
munchamake itorero intego zaryo
2)kubasomera iri sengesho
mbere yo kurisubiramo.
3)kubayobora muri iri
sengesho ribakira mwitorero
N.B: Buri wese afata bible muntoki ze
akayizamura hejuru maze mukamuyobora muri iri sengesho.
ISENGESHO RYAKIRA ABAKIRISTO BASHYA
MW’ITORERO.
NJYEWE………………………………………………………………………………………………………
NSEZERANIYE IMBERE
Y’IMANA DATA NUMWANA NUMWUKA WERA… ,NIMBERE YITORERO RYOSE KO NZAHARANIRA
GUTEZA IMBERE ITORERO FULL LIFE TEMPLE,NICISHA BUGUFI,NUBAHA ,NIRINDA
AMACAKUBIRI ASENYA UMURIMO WIMANA,KANDI NYOBORWA NIJAMBO RY’IMANA BURI
MUNSI,NZAHARANIRA GUFATANYA NABANDI
IBYATUMA IZINA RY’IMANA RIHABWA ICYUBAHIRO.NIMBIRENGAHO IMANA IZABIMPANIRE
.NIZEYE KO IMANA IZABISHOBOZA . AMEN
GUSEZERANYA
UBUKWE
Ubukwe numwe
mumihango amatorero ya full life temple yizihiza kandi akitabirwa nabakristo
bose bitorero.umuhango wubukwe uyoborwa numushumba wabiherewe uburenganzura
.umuhango wubukwe wemezwa ninama ya abayobozi ba parroise bamaze gusuzuma ko
abazashyingirwa bujuje ibisabwa ngo bakorerwe umuhango wo gusezera
kwera.abasezerana bagomba kuba ari umugabo numugore ntabwo amatorero ya full
life temple asezeranya abahuje ibitsina kuko ari ikizira mwitorero nimbere
yimana.
Bikorwa
bite?
1)indirimbo
nisengenso ribanza.
2)kwakira
abashyitsi nitorero ryose.
3)kwakira abaririmbyi
4)kwigisha
ijambo ryimana rigaruka kumpuguro zabashingiwe
5)kubaza
abahagarariye umuryango w’umukobwa niba batanze uburenganzira bwo gushyingira
umukobwa wabo.
6)kubaza abo
kuruhande rwabahagariye umusore niba ntampamvu yatuma umusore adashyingirwa.
7)kubaza
umusore niba yemera umugeni we
8)kubaza
niba umugore yemera umugeni we
9)kubaza
itorero niba ntampamvu yatuma badashyingirwa .
10)kubayobora
mundahiro zitorero(indahiro isanzwe,nindahiro yimpeta)
11)Gusaba
umugabo gutwikurura umugeni we no kumwereka itorero.
12)kabasaba
guphukama barebana maze bakaturwaho umugisha(kubara 6:24-25)
ISENGESHO
RYO KWAKIRA UMUGISHA.
MANA NKURU
KANDI ISHOBARA BYOSE,TURAGUSHIMIRA IMBARAGA ZAWE UTUGIRIRA BURI MUNSI,TUGUSHIMIYE
ABA BANA BAWE BUBATSE URUGO UYU MUNSI, NATWE TUBASABIYE UMUGISHA WIBURYO
NIBUMOSO NKABAKOZI BAWE,
NIBAHABWE
UMUGISHA WO MUMBUTO ZOMUNDA YABO
NIBAHABWE
UMUGISHA WO MIMIRIMO YAMABOKO YABO
NIBAHABWE
UMUGISHA BINJIRA KANDI BASOHOKA
NUBAHABWE
UMUGISHA WO KUBA UMUNTWE NTIBAKABE UMURIZO
NIBAHABWE
UMUGISHA WO KUBA HEJURU YABANZI BABO
NIBAHABWE
UMUGISHA WO GUHORA ARI IBISUBIZO
NIBAHABWE
UMUGISHA MUGIHUGU,NIBAHABWE UMUGISHA MWITORERO,NIBAHABWE UMUGISHA AHO BAZAGANA
HOSE,
NIBAHABWE
UMUGISHA WO KUZARAGANWA NABERA BOSE UBWAMI BWIJURU
Mbisabye
mwizina ryimana data wa twese numwana numwuka wera.AMEN
13)GUHAMYA
ISEZERANO RYABO
-Basabe guhaguruka ……soma ()
Icyo uwiteka
yafatanije ntihakagire ugitandukanya.
Njyewe………………………………………………….Mububasha
mbabwa nimana hamwe namatorero ya full life temple international ntangaje
kumugaragaro ko ……………………………………………na …………………………….babaye umubiri umwe nkumugabo
numugore mwizina ry’imana data wa twese numwana numwuka wera.Amen
14)gutanga
impamyabumenyi zabo nyuma yo gusinya mugitabo cy’itorero.
15)kubaha agaseke bakakira amaturo yitorero
16)amatangazo
17)indirimbo
nisengesho risoza.
(Imirongo
ishobora kwifashishwa mugushyingira,Abefeso 5;22-25,Mariko 10:9,
INDAHIRO
ZUBUKWE :
Indahiro : ubukwe
Njyewe
…………………………………………………………………………………………
Mwene …………………………………………….na
………………………………………..
Nsezereniye imbere
y’imana, n’itorero hamwe nimiryango ko
……………………………..
Ambera
………………………….nkamubera …………………………………
Nzamukunda
mukundwakaze, kandi nzamubera ibyishimo iteka ryose
Mubyago no mumahirwe
Arwaye cyangwa ari
muzima
Tubyaye cyangwa
tutabyaye
Ntacyizantandukanya
nawe keretse uruphu cyangwa yesu kiristo agarutse.
Nizeye ko imana
izabimfashamo.AMEN
INDAHIRO IMPETA
Njewe …………………………………………………………………………………………………
Nkwambitse iyi
mpeta wowe…………………………………………………………………………….
Nkikimenyetso
cyurukundo rwiteka kandi ko nkweguriye ibyanjye byose . Amen
KWIMIKA
ABAKOZI BIMANA
Kwimikwa
abakozi bimana numwe mumihango yitorero wizihizwa nitorero ryose, kwimika
abakozi bimana bikorwa nurwego rubifitiye ububasha gusa kandi buri rwego rufite ubushobozi bwo gusengera abayobozi
bari munsi yurwego rwe.
Kwimikwa
abakozi bimana bikorwa nyuma yo gusuzuma ko inshingano bagiye guhabwa bazifitiye
ubushobozi kandi ko bujuje ibisabwa byose kugirango bimikwe kunshingano runaka.
Bikorwa
bite?
1)indirimbo
nisengesho bitangira iteraniro
2)kwakira
abashyitsi
3)kwakira
abaririmbyi
4)kwakira
umuyobozi ugiye kuyobora uwo muhango
5)kwigisha
ijambo ryimana rigaruka kunshingano zabakozi bimana.
6)kwerekana
abagiye kwimikwa no gusobanura inshingano zabo.
7)kubabaza
niba bemera inshingano bahawe
8)kubimika no kubasengera.
9)guha
ijambo ihagarariye abandi
10)Guhabwa
impamyabushobozi no gusinya mugitabo cy’itorero
11)kwakira
amaturo
12)amatangazo
13)indirimbo
nisengesho risoza
N.B:HARI
INDAHIRO ZABASHUMBA ZIHARIYE.
(Imirongo
yakwifashishwa mugihe cyo kwimika abayobozi munshingano zitandukanye………….)
GUSENGERA
ABANA
Gusengera
abana umugisha numuhango wizihizwa nitorero kandi ukorwa numushumba wabiherewe
ububasha,uyu muhango ushobora gukorerwa mumateraniro asanzwe gusa ababyiyi
babana bagomba gusengerwa bamenyesha ubuyobozi bwa parroise nibura mbere
yicyumweru kugirango bizashyirwe kuri gahunda .
NB:ITORERO
NTABWO RIBATIZA ABANA AHUBWO RIBASENGERA UMUGISHA NKUKO YESU YABIGENJE :
BIKORWA
BITE?
1)umushumba
wabiherewe uburenganzira asoma amazina yabana bagomba gusengerwa.
2)ahamagara
ababyeyi babo ko baza hafi yabo
3)kwibutsa
ababyeyi babana inshingano zobo nkababyeyi.
4)gusoma
icyanditswe kigaruka kuri icyo gikorwa.
5)guhamagara
abashumba bakabarambikaho ibiganza babasabira umugisha
6)kubaha
impamyabumenyi nyuma yo gusinya mugitabo cyitorero
7)indirimbo
nisengesho risoza.
(Ibyandintswe
wakwifashisha mugihe uyoboye umuhango wo gusengera abana umugisha……………………….)
GUSHYINGURA
ABAKIRISTO BITABYE IMANA.
Gushyingura
abakiristo bitabye imana numuhango witabirwa nabakiristo bose bitorero arimo ,uyu
muhango uyoborwa numushumba wabiherewe uburenganzira,bikorwa hagamijwe impamvu
zikurikira
1)gufasha
inshuti nabavandimwe kumusezeraho bwa nyuma
2)Guhumuriza
no gukomeza umuryango we binyuze mundirimo nijambo ryimana.
3)gusobanurira
abandi urugendo rwe rwa gikiristo kugirango hagire icyo abandi bamwigiraho.
4)kwigisha
ijambo ryimana ngo abantu bihane bamere nkawe.
Bikorwa
bite?
1)kugera
kwirimbi.
2)indirimbo
zijyanye no gushyingura zatoranijwe.
3)Isengesho
ryakira ijambo ry’Imana.
4)kwakira
uhagarariye umuryango kugirango avuge amateka yuwo mugiye gushyingura.
5)gusengera
imitima yabitabiriye uwo muhango.
6)gusaba ko
bamanura umurambo mumva.
7)kwatura
amagambo yibyiringiro
8)gutanga
uburenganzira kumuryango ngo bashyire igitaka kuri nyakwigendera
9)guha
uburenganzira abantu gushyingura nyakwigendera.
10)amatangazo
11)Indirimbo
nisengesho risoza
Ibyanditswe
byera wakwifashisha mugihe uyoboye umuhango wo gushyingura
umukirsto………………………..)
KWATURA
AMAGAMBO YIBYIRINGIRO KUMURAMBO(avugwa umurambo uri mumva mumva).
Uyu mubiri
wavuye mugitaka usubijwe mugitaka kubwitegeko ryimana
Uyu
mubiri ubibwe ari umunyantegenke ariko
uzazuka ari umunyambaraga
Kandi ufite
ubwiza bwimibiri yo mwijuru idapha.
UWITEKA iyi
roho nuyu mubiri turabigutuye ngo ubyakire.Mwizina rya data watwese numwana
numwuka wera. AMEN
INZEGO
ZUBUYOBOZI NUBURYO ZUNGANIRANA
“Itorero
rifite ubuzima bwuzuye nitorero rifite abayobozi beza kandi bafite iyerekwa
rizima.Apostle Ny.Alexandre”
Mumatorero
ya full life temple international dufite inzego nyinshi zubuyobozi kandi zose
zifataniriza hamwe gushyira mubikorwa umuhamagaro wimana wo kuvuga ubutumwa
mumagambo no mubikorwa amahanga yose,mw’itorero full life temple dufite inzego
nyinshi ndetse dufite uburyo amatorero yunganirana nkuko uri bubibone mumpapuro
zikurikira.
BRANCH
(eglise local )
Ishimi rya
full life temple nitorero riba ritabona ubusshobozi bwo kwita kuri Rev.pastor
kandi rikaba ridafite nabura abakirsto bagera kuri 70.
Itorero rya
local rifite ubushobozi bwo kubwiriza ubutumwa bwiza no kugira abayobozi baryo
bemezwa nubuyobozi bwa parroise,kandi paroisse niyo ishinzwe kuyobora imihango yose iteganwa nigitabo cyamahame
y’itorero nigitabo ngenga mikorere.ariyo kubatiza, gusezeranya ,gutanga igaburo
ryera , kwimika. Cyereka gusengera abana byo bishobora gukorwa na eglise local
.
PARROISE
Muri buri
parroise habamo commite nyobozi igizwe ,abayobozi
binzego zimirimo (Departments)comite yimari,committee nkemurampaka,intumwa
yabakiristo muri buri torero.
Ubuyobozi bwa parroise bushinzwe
-gukurikirana
iterambere ry’abakiristo bagize za eglise local zose zigize iyo parroise
-guteza
imbere ivugabutumwa muri iyo parroise.
-kwita
kumishinga iri muri iyo parroise.
-gugenzura
abayobozi ba za eglise local niterambere ryabo.
-gukora
raporo zigenwa nubuyobozi bw’itorero full life temple
-kwitabira
amanama agenwa nubuyobozi bwitorero full life temple.
-kwitabira
amanama yinzengo za leta aba yatumiyemo itorero.
REGION
Naho
ubuyobozi bwo kurwego rwa region za full life temple bugizwe nabashumba bane
nundi umwe witwa umujyanama mukuru uhagararira inyungu zabakiristo bose (uyu
atorwa nintumwa zihagarariye amaparoise agize region) naho abashumba batorwa
nabandi bashumba bose ba za parroise zose za full life temple muri iyo region ariko
bikemezwa burundu nubuyobozi bukuru bwitorero kurwego rwigihugu.
Ngizo inzego
zigize region
1)umuyobozi
mukuru (coordinator )
2)umwungirije
(vis coordinator )
3)umunyamabanga
mukuru (secretary )
4)umubitsi
mukuru (treasure officer )
5)umujyanama
mukuru(chief adiviser )
Abo bayobozi bahabwa inshingano zikurikira
-kugenzura
imirimo ikorwa namaparoise yose muri iyo Region
-gutegura
ibiterane mumaparoise ifanije nubuyobozi bwa za parroise
-gutangiza
imishinga mishya no gukurikirana imikorere yisanzwe
-kwemeza
abayobozi bashya ariko byatangiwe raporo kurwego rwigihugu
-gukora
raporo zigenwa nubuyobozi bukuru bwitorero full life temple.
-kwitabira
amanama yose ateganwa nubuyobozi bwamatorero ya full life temple.
UBUYOBOZI
BWO KURWEGO RWIGIHUGU
Ubuyobozi
bwo kurwego rwigihugu bufite inshingano ikomeye yo kwita kumatorero yose ya
full life temple international –mugihugu ririmo , ubuyobozi bwo kurwego
rwigihugu bahabwa bishop, uhagararira itorero ashyirwaho kandi akemezwa na
Apostle umushumba mukuru uhagarariye amatorero ya full life temple kwisi hose.
nabandi bayobozi bamwunganira bitwa(Represatation pastor’s counselors ) RPC
officers bagenwa nubuyobozi bukuru kurwego mpuzamahanga,
IBIRO BYITORERO KURWEGO MPUZAMAHANGA.
Ibiro
byitorero kurwego mpuzamahanga nibyo bifata ibyemezo byanyuma bigomba
kubahirizwa mumatorero ya full life temple kwisi, abagize biro nyobozi yo
kurwego mpuzamahanga batorwa nuwatangije umuryango nyuma yo kugaragaza ko
bafite ububasha nubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo,ntamuntu numwe wemerewe
kuba mubagarariye itorero kurwego mpuzamahanga cyeretse nibura ari kwurwego rwa
Reverend mumatorero ya full life temple. gusa abakora mubiro by’intumwa bo
ntibarebwa niri tegeko.
IBIRO
BY’INTUMWA NINSHINGANO ZABYO.
Umushumba
mukuru w’itorero afite inshingano zikomeye zo guteza imbere umuryango wose haba
muby’umwuka numuby’umubiri .
Inshingano
ze za buri munsi zibanda kubintu bikurikira.
-kwemeza
abayobozi b’itorero mubihugu no kubimika.
-kwemeza
imishinga yo kurwego mpuzamahanga hamwe no kuyishakira abaterankunga.
-kwemeza
ibyemezo namavugurura areba umuryango wose wa full life temple kwisi yose.
-gutegura
amahugurwa n’amanama yo kurwego mpuzamahanga areba itorero .
-kwimakaza
ubumwe,urukundo,ubufatanye nimikoranire myiza hagati y’itorero nandi matorero
ya gikiristo ataravangirwa.
-kwimakaza
ubumwe nubufatanye hagati yamatorero nabayobozi b’ibihugu cyane cyane mubihugu
itorero rikoreramo.
-gutegura
igenenamigambi numurongo ngenderwaho hashingiwe kucyerekezo cy’itorero muri
buri myaka 10.
-gugenzura
ibikorerwa kumbuga za internet z’amatorero ya full life temple kurwego
rw’ibihugu no kurwego mpuzamahanga.
Umushumba
mukuru kurwego mpuzamahanga afite uburenganzira busesuye bwo guhitamo abakozi
nabayobozi b’inzego zimirimo bakora mubiro bye, hashingiwe cyanne cyane kuko
bakijijwe kandi ko bafasha umushumba mukuru gusohoza inshingano afite.
N.b: umushumba
mukuru agira icyicaro gihoraho muri buri cyicaro gikuru kitorero kurwego
rw’igihugu.
AMATEGEKO
YIHARIYE AGENGA ABASHUMBA MWITORERO.
UMUSHUMBA
ASHYIRWAHO GUTE.
Umushumba
wese mumatorero ya full life temple international atorwa n’abayobozi binzego
zimirimo muri Parroise,maze akemezwa
nubuyobozi bw’iyo parroise by’agateganyo mugihe cyitarenze imyaka ibiri,iyo
bigaragaye ko uwo mushumba akenewe kandi ko yujuje ibisabwa bikorerwa raport
nurwego rwa region bikemezwa burundu nurwego rwigihugu. ababoyozi bo kurwego
rwigihugu bafite uburenganzira bwo kwemeza uwo mushumba cyangwa kwanga iyimikwa
rye rya burundu, ariko ibyo bikorwa mumucyo hashingiwe kunyungu rusange
zumurimo w’Imana nkuko biteganwa nigitabo cy’amahame y’itorero nigitabo cyamahame
ngenga mikorere.
UMUSHUMBA
AKURWAHO GUTE
Umushumba
wese wemejwe byagateganyo ashobora guhagarikwa by’igihe gito cyangwa
kirekire,cyangwa burundu n’ubuyobozi bwurwego rwa parroise iyo bigaragaye ko
ashobora gutuma umurimo w’imana upha cyangwa bikagayisha itorero ry’Imana,ariko
icyo gihe bikorwa nyuma yo kumenyesha inzego zose kugera kurwego rwigihugu
mwibaruwa ndetse izo nzego nazo zikamwohereza ibaruwa yemera ihagarikwa ryuwo
mushumba,iyo umushumba yerejwe uwo murimo burundu nubuyobozi bukuru kurwego
rwigihugu ntamushumba wa parroise cyangwa wa Regio ufite uburenganzira bwo
kumuhagarika kuko bikorwa nurwego rwigihugu gusa,iyo habonetse imikorere mibi
urwego rwa parroisse rumutangira Raporo kuzenzego zimukuriye.ariko icyemezo
icyo aricyo cyose kigafatwa nurwego rwigihugu.
NB;ibyaha
byatuma umushumba ahagarikwa munshingano byemezwa ninkiko za leta nkuko
bishimangirwa na statute yitorero full life temple international.
KWEMEZA
UMUSHUMBA BY’AGATEGANYO NIGIHE CYA BURUNDU
Abashumba
mumatorero ya full life temple international bari mubyiciro bibiri ,icyiciro
cya mbere nabashumba bahawe inkoni ariko byagateganyo ,icyiciro cya kabiri
nabashumba bahawe inkoni burundu.
Umushumba
wese wahawe inkoni byagateganyo ashobora gukora ibikorwa byitorero bireba
abashumba ariko aba atarahabwa urenganzira busesuye kuko aba afite undi
umwerekera munshingano yahawe.gukora byagatenyo kwabashumba bashya bikorwa kuva kumezi ane kugeza no kumyaka
ibiri ataremezwa burundu,igihe cyo kwemeza burundu umushumba bigenwa nurwego
rubishinzwe arirwo rwego rwigihugu.hashingiwe kukuba uwo mushumba nta nzitizi
agifite zatuma aterezwa umurimo wubushumba burundu.inzitizi zatuma umushumba
atemezwa burundu ziboneka mugitabo cy’imahame y’itorero kungingo ireba
abashumba.
UMUSHUMBA
APHUYE HAKORWA IKI?
Umushumba
mumatorero ya full life temple international iyo agize impanuka ikomeye yatuma
atuzuza inshingano ze yari afite cyangwa aphuye itorero yari abereye umushumba
rifite inshingano zo kumwitaho we numuryango we kugeza aphuye hashingiwe
kubushobozi iyo parroisee ifite.itorero rimuha uburenganzira bwo gufata
ubwiteganyirize bwe ,ndetse akajya ahabwa 20/100 y’umutungo winjiye ugenerwa
umushumba w’itorero yoboraga nkuko biteganwa nigitabo ngengamikorere.ibyo
bikorwa mumucyo nurukundo rw’imana kandi kuri parroise zagize ibyo bibazo hakurikiramwa
niba ibyo bishyirwa mubikorwa.kuko bikorerwa raport zitangwa kurwego rwigihugu
no kurwego mpuzamahanga.
N.b:umushumba
ukorerwa ibyavuzwe haruguru numushumba wamaze kwemezwa burundu nubuyobozi
bubifitiye ububasha arirwo rwego rwigihugu.akimikwa kumugaragaro kandi
akabihererwa nibyangombwa nkuko biteganwa nigitabo cyamahame yitorero nigitabo
ngenga mikorere.
UBURYO
UMUSHUMBA YAKIRWA AVUYE MURINDI TORERO.
Umuryango
w’amatorero ya full life temple international wakira abantu bose barigana
bavuye muyandi matorero ,kandi umuntu yakirwa murwego rwe iyo aje agana itorero
ariko bikabanza gusuzumwa na abayobozi ba parroisse niba ntaburwayi azanye
bwakwanduza abandi asanze ,kubashumba bayoboraga muyandi matorero bahabwa igihe
kuva kumezi ane kugeza kumyaka ibiri ngo bemezwe hashingiwe kukureba niba
bafite umurongo muzima itorero rigenderaho.
Nb:iyo
umushumba wari murindi torero ahamagawe nubuyobozi bwa parroisee kubera ko
babona ko hari umusaruro yamarira itorero ntihaba hakiri kumwigaho ukundi
ahubwo ahita yemezwa byagateganyo nyuma yuko yemezwa burundu nubuyobozi
bubifitiye ububasha arirwo rwego rwigihugu.
IBYEMEZO
BYOSE BIFATWA KUBWIGANZE BWAMAJWI.
UMWAMBARO
W’UMUSHUMBA NAMATEGEKO AWUNGENGA.
Mumatorero
ya full life temple international buri rwego rw’umushumba rufite umwambaro
ubaranga, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano no gusohoza umugambi w’imana.
-umushumba
wa Parroisee :yambara(
-umushumba
wa Regio :(
-umushumba
wo kurwego rwa bishop uhagarariye itorero kurwego rw’Igihugu(
-umwambaro
w’intumwa ihagarariye itorero murwego mpuzamahanga.
N.B:KIRAZIRA.
Kwambara
umwambaro w’umushumba utari mumurimo w’Itorero
Kwambara
umwambaro w’umushumba utarabihererwa uburenganzira
Kwambara
umwambaro wumushumba ukawukoresha muburyo butuma izina ryuwiteka rigawa.
N.B:Abashumba
bari mwimenyerezwa bambara imyenda isanzwe kabone nubwo baba bari mumirimo
y’itorero.
INTUMWA
IGENZURWA NANDE
Umushumba
mukuru akaba n’ Intumwa agenzurwa nabayobozi bo kurwego rwibihugu kandi iyo
hatari ibigenda neza mubiro byintumwa bafite ububasha bwo kumuhamagaza
kugirango abitangire ibisobanuro,iyo bigaragaye ko umushumba mukuru kurwego
mpuzamahanga hari inshingano yica bigatukisha umuryango wose abayobozi ba full life temple kurwego
rwibihugu bahamagaza inama izamwo abayobozi ba za Regio,na za parroise zose
hirya no hino kwisi bakaba batorera guhagarika umushumba mukuru kurwego
mpuzamahanga byagateganyo cyangwa burundu kubwiganze bwamajwi.umushumba mukuru
akaba nuwatangije umuryango ntamanda ahabwa kimwe nabashumba bose.kuko
bashyirwaho nimana banakurwaho nayo .
Umushumba
mukuru kurwego rwisi aphuye cyangwa amugaye kuburyo atakuzuza inshingano
abayobozi bo kurwego mpuza mahanga nibo bitoramo uwahagararira umushumba mukuru
byagateganyo, kugeza ubwo hazabaho amatora akorwa nabashumba bose bo kurwego
rwa parroisse .
KWIYAMAMARIZA
KUBA UMUSHUMBA WO KURWEGO RWIGIHUGU CYANGWA KWISI.
Uwiyamamariza ubushumba bwo kurwego rwigihugu
cyangwa kurwego mpuzamahanga akwiye kuba yujuje ibi bikurikira
-kuba nabura amaze imyaka 5 ari umushumba w’amatorero ya full life
temple international akaba nibura ari Rev pastor uhagaririye parroisse
-kuba afite
ububasha nubushobozi bwo kuzuza inshingano asabwa
-kuba afite
iyerekwa rizima,afite inararibonye kandi afite umuhamagaro wo kuyobora umukumbi
w’imana.
-kuba
atarigeze akatirwa ninkiko cyangwa ahanwa nibyaha ibyo aribyo byose mwitorero full life temple.
-kuba
aharanira gushyira imbere inyungu zimana, nizitorero ry’imana.
-kuba afite
ubuhamya buzima,mugihugu,mw’itorero no murugo rwe.
-kuba afite impamyabumenyi yikirenga mubyabibiriya
-kuba nibura avuga nibura indimi eshatu, zirenze byaba ari akarusho.
IKIRUHIKO
CY’ABASHUMBA NUBURYO BIKORWA
Mw’itorero
full life temple international dufite abakozi b’imana batandukanye ariko
abahabwa icyiruhuko nabashumba gusa
bemejwe burundu .ikiruhuko cyabashumba gitangwa rimwe mumwaka kikamara ukwezi
kumwe,gusa ufata icyiruhuko ashobora kugifata mubice bitandukanye iyo abisabye
kurwego rumukuriye,abashumba bose bemerewe ikiruhuko kandi mugihe cyikiruhuko
bakomeza kubona ubufasha bagenerwa nubuyobozi bukuru bwitorero full life temple
international .abashumba bataremezwa burundu nabo bafite uburenganzira
kukiruhuko ariko bo baba bafite ibyumweru bibiri mumwaka.byiyongera kumunsi
umwe buri cyumweru ugenwa na buri parroisse.
UBWISHINGIZI
BWABASHUMBA NUBURYO BIKORWA
Buri
mushumba wese muri full life temple international afatwa nkumukozi kandi
agatangirwa umusanzu kuva igihe yeguriwe inshingano kugeza ahagaritswe
munshingano,kandi nkuko bikorwa kumategeko agenga abakozi bose abashumba
bahabwa ubwishingizi bwabo mugihe icyo aricyo cyose bahagaze kunshingano
zabashumba.umusanzu wubwishingizi utangwa hashingiwe kubushobozi full life
temple international iba ifite kurwego rwigihugu.buri gihugu gifite uburyo kita
kubakozi bitorero baryo.
AMABWIRIZA AGENGA UKO IBYEMEZO BIFATWA NUKO B ISHYIRWA MUBIKORWA MUMATORERO
YA FULL LIFE TEMPLE INTERNATIONAL
IJAMBO RYIBANZE
Nyuma yo kubona ko
amatorero menshi atagira umurongo nyawo
akoreraho bikaba intanda ro yimivurungano nubwumvikane buke byurudaca biranga
amatorero menshi yo muminsi yimperuka
.itorero full life temple international murwego rwo rwo guharanira ko abayobozi
nabakiristo baririmo bagira umurongo ngenderwaho murwego rwo kurinda no
kubambatira ubusugire bwitorero ,ryashyizeho amabwiriza agenga uko ibyemezo
bifatwa nuburyo bishyirwa mubikorwa mw’itorero kugirango umurimo wimana
urusheho kujya imbere no kugenda neza .kubwibyo ubuyobozi bwitorero
buragusaba gusomana ubwitonzi
nubushishozi aya mabwiriza kugirango ubashe guhagarara neza mumuhamagaro no kuzuza
inshingano zawe .
INGINGO YA 1: UKO
IGITEKEREZO GIHABWA AGACIRO
A)umuntu wese ufite
igitekerezo gishobora gutanga umusaruro kigatuma izina ryimana rihabwa
icyubahiro agishyikiza committee Nyobozi y’itorero kurwego rw’igihugu.
B)committee nyobozi
iyo imaze gusuzuma icyo gitekerezo,maze ikabona ko gishobora gutanga umusaruro
kiremezwa ariko nigihite gishyirwa mubikorwa.
C)commite nyobozi
igishyikiriza commite ngishwanama nabo
bakagisuzuma . mugihe kitarenze iminsi irindwi.
D)iyo committee ngishwanama
imaze kugisuzuma maze bikagaragara ko cyatanga umusaruro cyiremezwa ,maze
bagashyira umukono kuri gitekerezo .
E)commite nyobozi
hamwe na na commite ngishwanama iyo
byemeje icyo gitekerezo byandikwa
mugitabo cy’ibyemezo by’itorero icyo gihe kikaba gishobora gutangira
kubahirizwa.
N.B: ibyemezo
bitareba itorero ryose ntibitangarizwa abakiristo bose ahubwo bihita bishyikirizwa urwego bireba
kugirango bitangire gushyirwa mubikorwa.
F)Hari ibyemezo
bishobora gufatwa na committee
Nyobozi hatagombye uruhare
rwizindi nzego:urugero ;gutanga ibyangombwa ,kwakira abashyitsi,guhagarika
abayobozi batuzuza inshingano,gutegura gahunda z’imirimo yitorero,uburyo bwo
kwita kubayobozi bitangira umurimo w’imana… nibindi.
INGINGO 2: UKO
IBYEMEZO BIVUGURUZWA.
A) iyo ibyemezo
byafashwe bigize abo bibangamira cyangwa ntibitange umusaruro biravuguruzwa.
b) ababangamiwe nibyo
byemezo byafashwe bandikira komite nyobozi bagaragaza imbogamizi zabyo ngo
bisuzumwe kandi munyandikiko bakanatanga ibyifuzo byuko byakorwa.
c)committee nyobozi
ibonye iyo barwa isaba ivuguruzwa ry’ibyemezo irabisuzuma yasanga bifite
ishingiro ikabitangaho ibitekerezo bikandikwa
mugitabo cy’ivugururwa ry’ibyemezo.
d)Nyuma yo kubyandika
mugitabo,hatumizwa commite ngishwa nama
maze ikabikorera ubugorarangingo bwa nyuma bari kumwe na committee nyobozi .
e)nyuma ya
committee nyobozi na committee ngishwanama bamaze kwemera ivugururwa
byandikwa mugitabo cy’ivugururwa ry’ibyemezo.
f)iyo izo committee
zombi zimaze kubishyiraho umukono kuri
iryo vugururwa icyo gihe bitangira kubahirizwa ndetse niryo vugururwa
rigatangira gushyirwa mubikorwa
INGINGO YA 3:
KWANGIRWA IVUGURURWA .
A)Iyo committee
nyobozi ibonye ko ibivugwa munyandiko
isaba ivugururwa bidafite ishingiro
ihita ibisubiza munyandiko ko ibyo basaba nta shingiro bifite.
B)nyuma yo gusubiza
abasabye ivugururwa ihita imenyesha commite ngishwa nama kandi ikaboherereza na
copy yibaruwa isaba ivugururwa.
C)iyo committee
ngishwa nama ibonye ko hari ibyirengagijwe muguhakanira abasabye
ivugururwa,yandikira commite nyobozi mugihe kitarenze iminsi irindwi.
D)committee nyobozi
na committee ngishwanama birahura
kugirango hakorwe ibiganiro mpaka mazi committee zombi zigafatira umwanzuro hamwe
E)iyo habonetse
impaka zikomeye mugufata icyemezo ,hagengenderwa kubwiganze bwa majwi ,iyo
amajwi angana ,iry’umuyobozi mukuru ribarwamo abiri.
F)imyinzuro ivuye
mukiganiro mpaka cyakozwe na committee zombi yohererezwa abasabye (uwasabye
)ivugururwa.
G)ibyemezo byafatiwe
mukiganiro mpaka iyo habonetse ubirwanya cyangwa ababirwanya mumagambo cyangwa
mubikorwa byo kugandisha abandi,akurwaho akizere kandi akaba yahagarikwa na
committee Nyobozi byigihe gito cyangwa kirekire.
H)iyo myanzuro kandi
yandikwa mugitabo cy’ibyemezo byitorero kandi igasimwa nababigizemo uruhare
bose.
Nb:umushumba mukuru
witorero kurwego mpuzamahanga niwe
wenyine ufite ububasha bwo kuvuguruza ibyemezo byafashwe iyo bibangamiye
ishyirwa mubikorwa zintego ryitorero,ariko akamenyesha committee zose bireba.
AMAGAMBO YO
KUZIRIKANA :
Committee
Nyobozi: igizwe nabashumba bose berejwe
uwo murimo mw’itorero rya full life temple.
Committee ngishwanama
: igizwe nihuriro rya abayobozi ba za departments muri buri parroisse ya full
life temple international .
Committee
nshingwabikorwa: igizwe nabakozi bimana bose muri za departments zitandukanye
nabandi bakozi bose bakora mubikorwa by’itorero full life temple international.
N.B: Mumatorero ya
full life temple muri buri parroisse Hari izindi committee z’itandukanye nka committee
y’ubukemurampaka,committee yabagenzuzi b’imari ,committee yabashinzwe
umutungo,intumwa y’abakiristo …..
Inteko rusange
:igizwe nabanyamuryango bose bakiriwe muri buri parroisse ya full life temple
international
UKO UMUTUNGO
WA PARROISSE UKORESHWA :
Buri
parroisse ifite umutungo ukomoka kumpano n’indagano,icyacumi n’amaturo
namashimwe,ibyo byose bikusamwa nakomitte ishinzwe umutungo muri
parroisse,nkuko biteganwa umutungo wose winjiye wandikwa mugitabo cy’umutungo
wa parroisse ,
Buri kwezi
parroisse ihemba 40% by’umushumba mukuru kuri iyo parroisse.
Buri kwezi
parroisse ihemba 20% by’umwarimu(assistant pastor)
Buri kwezi
parroisse itanga 20% kukicaro gikuru kurwego rwigihugu.
Buri kwezi
parroisse ibika 20% by’umutungo winjiye muri iyo parroisse kugirango biyifashe
iyo parroisse kugira ibikorwa ikora birimo nko kwakira abashyitsi,kwishyura
ubukode ,kugura ibikoresho by’itorero n’ibindi…
N.B:Umutungo
wose wa parroisse usigara mububiko
bw’itorero ukoreshwa nyuma yo kwemeranwaho nabayobozi binzego zimirimo muri
parroisse hashingiwe kubiba bikenewe byihutirwa gukorwa.
Ntamushumba
wemerewe gukoresha umutungo kugiti cye atabiganiriyeho nabandi bayobozi.
N.b:committee
ishinzwe umutungo ifite ububasha busesuye bwo kwanga kurekura amafranga mugihe
bigaragara ko bitanyuze mumucyo.kuko kuyarekura bidaciye mumucyo itorero
rishobora kuyabaza abashinzwe uwo mutungo.kuko aba yasohotse bitanyuze mumucyo
nkuko biteganwa nigitabo ngengamikorere nigitabo cyamahame y’itorero(Gukoresha
umutungo no kuwucunga: mungingo yacyo ya 1)
AMAHAME
AREBA IBIBANZA BY’ITORERO
Hirya no
hino hari amatorero ya full life temple usanga hari inyubako cyangwa ibibanza
byirirwa itorero ibyo bibanza ninyubako biba biri muburyo butatu.
1)ibibanza
by’itorero .2)intizanyo .3)umurage .buri rwego rwinyubako cyangwa ikibanza
bikorerwa inyandiko ikabikwa nubuyobozi bw’itorero kurwego rwigihugu.
1)IBIBANZA
BY’ITORERO : iyo ikibanza kiguzwe mwizina ry’itorero kigomba kwandikwa mwizina
ryitorero bwite ,gusa handikwaho ugihagarariye kenshi aba ari umuyobozi muri
iryo torero.ntakibanza kitorero cyandikwa mumazina y’umuntu hagamijwe kwirinda
ibibazo byavuka umuntu akaba ya kwaka nkinguzanyo abyitwaje bikabera itorero
umutego,cyangwa kwirinda ko umuntu yakwigarurira umutungo witorero nibindi.
2)INTIZANYO:
umuntu wese wumunyetorero ashobora kugirira umutwaro itorero bityo akaritiza
aho rikorera mugihe runaka,ariko ibyo nabyo bikorerwa inyandiko igaragaza neza
igihe abatije uko kingana ,ibikorwa remezo birimo,kugirango hirindwe ibibazo
byazavuka nyuma bigasenya umurimo wimana.
3)UMURAGE
:hari abantu bashobora gukunda itorero cyangwa bakarigirira umutwaro bityo
bakariraga ikibanza cyangwa inzu,ibyo bikorwa na nyirumutungo bwite ntamuntu
ushobora kuraga umutungo utari uwe,iyo rero umuntu araze ikibanza cyangwa inzu
itorero agomba kubishyira munyandiko byaba byiza ikanasinwaho nubuyobozi
bwinzego zibanze kugirango hirindwe ibibazo ibyo aribyo byose byazavuka nyuma.
UBUKODE
NAMATEGEKO ABUGENGA
Itorero
rishya iyo rivutse rishobora gutangira rikodesha,ubuyobozi bwa parroisse
itangiye uwo mudugudu nibwo bufasha itorero rishya kubona aho rikorera, itorero
rifasha uwo mudugudu mugihe kitarenze umwaka bityo kugirango iryo torero
rishobore kwifasha ubukode.ubukode bwose bwandikwa mumazina yitorero kandi iyo
contract igasinwaho nubuyobozi bwinzego zibanze.
IMYUBAKIRE
YINSENGERO NSHYA.
Buri
parroisse itangiye urusengero rushya, niyo iba reponsable yiryo torero rishya
kugeza rimaze kubaka ndetse no kwigenga ubwaryo nka parroisse,
Iyo itorero
rishya rifite ikibanza , ubuyobozi bwa parroissse bufatanije nubuyobozi bwiryo
torero rishya nibwo bwizamurira inyubako yurusengero,ariko iyo barangije bageze
kugisenge (umusakaro)bikorwa nubuyobozi bukuru bw’itorero kurwego rwigihugu. ntagipimo
cyurusengero giteganijwe kuko ibyo bigenwa nubuyobozi bwa parroisse hamwe niryo
torero rishya.
IBIRIMO
i.
IJAMBO RYIBANZI BY APOSTLE NY.
ALEXANDRE
ii.
INDANGAGACIRO ZIRANGA ABAKOZI BOSE
iii.
VISION NA MISSSION YITORERO MUMAGAMBO
ARAMBUYE
iv.
INGINGO ZINGENZI ZIGIZE IMYIZERERE
-IBYO TWEMERA
-IBYO TWIGISHA
-UBUTUMWA BWIZA TUVUGA
V-
IMIHANGO Y’ITORERO NUBURYO IKORWA.
-UMUBATIZO
-IGABURO RYERA
-KWAKIRA ABAKIRISTO BASHYA MWITORERO.
-GUSHYINGIRA UBUKWE
-KWIMIKA ABAKOZI BIMANA
-GUSENGERA ABANA
-GUSHYINGURA UMUKIRISTO WITABYE IMANA.
VI-
INZEGO ZUBUYOBOZI NUBURYO ZUNGANIRANA
-BRANCH
-PARROISSE
-REGION
-URWEGO RWIGIHUGU
-IBIRO MPUZAMAHANGA
-IBIRO BY’INTUMWA
VII-
AMATEGEKO YIHARIYE AGENGA ABASHUMBA
-UMUSHUMBA ASHYIRWAHO GUTE
-UMUSHUMBA AKURWAHO GUTE
-KWEMEZA UMUSHUMBA BYAGATEGANYO CYANGWA BURUNDU
-UMUSHUMBA IYO APHUYE HAKORWA IKI
-UMUSHUMBA YAKIRWA ATE IYO AVUYE MURINDI TORERO
-UMWAMBARO WUMUSHUMBA NAMATEGEKO AWUGENGA
-INTUMWA IGENZURWA NANDE
-IBISABWA UWIYAMAMARIZA GUHAGARARIRA ITORERO KURWEGO RWIGIHUGU CYANGWA
KWISI.
-IKIRUHUKO CYABASHUMBA NUBURYO BIKORWA
-UBWISHINGIZI BWABASHUMBA NURURYO BIKORWA.
VIII-
AMABWIRIZA
AGENGA UKO IBYEMEZO BIFATWA
-IJAMBO RYIBANZE
-UKO IGITEKEREZO GIHABWA AGACIRO
-UKO IBYEMEZO BIVUGIRUZWA
-KWANGIRWA IVUGURURWA
-AMAGAMBO YO KUZIRIKANA
IX-
UKO UMUTUNGO WA PARROISSE UKORESHWA :
X-
AMAHAME AREBA IBIBANZA BY’ITORERO
-IBIBANZA BYITORERO
-INTIZANYO
-UMURAGE
I-
UBUKODE NAMATEGEKO ABUGENGA
II-
IMYUBAKIRE YINSENGERO NSHYA